Pageviews all the time

Icyemezo cya perezida Pierre NKURUNZIZA cyo kwirukana Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana ku buyobozi bw'iperereza cyateje icyoba mu mujyi wa Bujumbura mu gihe na Kigali aba bagabo bombi ikomeje kubacungira hafi/ UDAHEMUKA Eric

Jenerali Nshimirimana Adolufe wari umukuru
w'ipererezi i Burundi
Ibibazo by'umutekano muke birimo kwigaragaza mu karere k'ibiyaga bigari bishobora gutuma umuriro ugurumana. Ejo bundi twavugaga ko muri RD Kongo imyenda yambarwa n'abarinda Kabila yafatiwe i Goma, mu Rwanda ho ibyaho ntiwabona n'impapuro ubyandikaho.


Igihugu cy'u Burundi kimaze iminsi kirimo ibibazo by'ibura ry'umutekano impande zose. Itwikwa n'ikongoka ry'isoko rya Bujumbura ni kimwe mu byashegeshe abatuye uyu murwa mukuru wa repubulika y'u Burundi. Ikibazo cy'imyitwarire y'imbonerakure mu gihugu hose nacyo kiri mu bitagituma HUMAN RIGHTS WATCH ikura ijisho ryayo kuri Bujumbura.


Icyuho mu ipererereza cyangwa urwicyekwe hagati y'ibikomerezwa by'i Bujumbura?


Burya buri ngoma igira abatware bayo, iyo winjiye muri Kigali mu Rwanda ugukunda akakwifuriza kuramba akubwira ko kizira kuvuga mu izina Colonel TWAHIRWA Ludovik Dodo na Fred IBINGIRA. Iyo ugeze i Bujumbura mu Burundi ugukunda aguhendahendera kwirinda guhingutsa mu kanwa kawe izina rya Lt. Gen. Adolphe NSHIMIRIMANA.


Ubusanzwe aba bagabo usanga batinyitse kandi bubashywe bikomeye mu bihugu byabo imbaraga bazihabwa na ba shebuja. Lieutenant Général Adolphe NSHIMIRIMANA yize amashuri 11 yo mu Burundi ku buryo ubaye nk'uyaringaniza n'ayo mu Rwanda wakwanzura ko atabashije no kurangiza ayisumbuye. Kubera kuba inshuti magara ya Perezida Nkurunziza yazamuwe mu ntera uko bwije n'uko bucyeye jugea n'ubwo muri Bujumbura bamwita SUPER MAN(Umugabo w'ikirenga).


Byaje kuba ngombwa ko agirwa umuyobozi mukuru w'iperereza ari naho yakomoye igitinyiro cyose afite i Bujumbura muri iki gihe. Perezida Nkurunziza ubu yamaze kumuhindurira inshingano akurwa mu iperereza ashingwa ingendo za Perezida w'u Burundi(Directeur de mission).


Icyoba ni cyose mu batuye umujyi wa Bujumbura kubera kwikanga ibishobora gukurikiraho


Abasomyi ba SHIKAMA batuye umujyi wa Bujumbura twavuganye batubwiye ko ubu bafite icyoba cy'uko hashobora kuzakurikiraho ibintu bitari byiza. Ikibatera kubivuga batya iyo babigusobanuriye nibwo ubyumva. Baremeza ko Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana ari nk'ikimana i Bujumbura kandi ko kuba yirukanwe mu iperereza akaba ari i Bujumbura atahunze igihugu afite ubushobozi bwose bwo guhirika Leta ya Nkurunziza.


Impamvu ya kabiri ishingirwaho n'abavuga ko ibi bishoboka ni uko afatwa nk'ikihebe muri Bujumbura kugeza n'aho abagore benshi yabahinduye indaya ze ku gahato akoresheje igitinyiro afite mu gihugu ari naho bakeka ko ashobora kwigarurira benshi akarema umutwe urwanya Nkurunziza.


Perezida Nkurunziza yamwiyegereje kurushaho


N'ubwo abenshi mu barundi bafata Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana nk'igishyitsi kidashobora kunyeganyezwa ndetse bakanavuga ko kumukura mu butware bw'ikirenga byatuma ahirika Nkurunziza, biraboneka neza ko Perezida Nkurunziza nawe azi neza amakare ye.


Ikibyerekana ni umwanya yakuwemo n'uwo yashyizwemo. Yakuwe mu iperereza ashyirwa mu gutegura ingendo za perezida wa repubulika. Mu isesengura rya SHIKAMA turabona ko Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA atigijeyo Adolphe ko ahubwo yamwiyegereje cyane bimwe byo kumwima n'ubuhumekero kuko ushinzwe ingendo za perezida ajyana na perezida aho agiye hose kuko adashobora gusigara mu gihe umuyobozi w'iperereza we atari itegeko ko ajyana na Perezida wa Repubulika aho agiye hose.


Kigali irimo gucungira hafi perezida Petero NKURUNZIZA na Lt. Gen. Adolphe NSHIMIRIMANA


Nk'uko nari mbiciyemo irenga hejuru gato, ubutegetsi bw'u Burundi bushingiye kuri aba bagabo babiri. Niyo mpamvu mu isesengura ryanjye nk'umunyamakuru mbona ko perezida Nkurunziza adashobora na rimwe gukora ikosa ryo kwigizayo cyane Adolphe kuko azi neza ko yahita amuhirika Bujumbura ikongera gutembamo imivu y'amaraso.


Ikindi ni uko Nkurunziza yubikiye imbehe Adolphe yaba ashyize igorora Paul KAGAME w'u Rwanda wamaze kurangiza imyiteguro yose ya politiki na gisirikari mu rwego rwo kugaba igitero ku Burundi. Ahubwo rero twibaze ikibazo shingiro: Mu by'ukuri ni iki gishobora kuba cyateye Sebarundi NKURINZIZA guhindurira Adolphe umwanya?


Mu isesengura ryacu muri SHIKAMA turabona ko KIGALI ibifitemo uruhare rutaziguye. Impamvu ni uko Bujumbura imazemo iminsi umutekano mucye cyane ufitanye isano n'igitero u Rwanda rurimo gutegura ku Burundi. Icya kabiri ni ukugira ngo NKURUNZIZA akize Adolphe bityo Kigali ye gukomeza kumuhiga kuko i Kigali bavuga ko ariwe ugize Nkurunziza kuko azi iperereza cyane. Nkurunziza rero nawe si umwana kuko ryarashe arora. Agomba no gutekereza ko Kigali ishobora no gucengera Adolphe akayifasha guhirika Nkurunziza kuko byashobokaga cyane ushingiye ku miterere y'umwanya yari arimo. Ubu rero aho yashyizwe birasa n'uko nta bwinyagamburiro agifite.


Muri SHIKAMA tuzi neza ko abarundi ari abavandimwe ari nayo mpamvu twifurije SEBARUNDI Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA gukomeza kunga ubumwe n'inshuti ye magara Lt. Gen. Adolphe NSHIMIRIMANA. Turirimbe aka karirimbo kibutsa ubuvandimwe bwa RWANDA-BURUNDI-TANZANIYA.


R/ Reba Akanyaruuuu...ntabwo ari umupaka nk'uko benshi babivuga, ahubwo ni isangano riduhuza n'abavandimwe b'abarundi


R/ Reba Akageraaaa...ntabwo ari umupaka nk'uko benshi babivuga, ahubwo ni isangano riduhuza n'abavandimwe b'abatanzaniya.


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355