Pageviews all the time

IMYITEGURO Y'INTAMBARA I KIGALI IRAKOMEJE: Ubujura no guhotora rubanda kwa FPR biraca ibintu aho abaturage bose bahatirwa kugura umupira 10,000 Frw babeshywa ko ari umusanzu w'ingabo zamugariye ku rugamba mu gihe ari umusanzu wo kugura imbunda zizahindukira zikabarimbura/UDAHEMUKA Eric



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, taliki 15 Ukuboza 2014 SHIKAMA twakiriye ubutumwa bwihutirwa twohererejwe n'umwe mu bayobora inzego zo hejuru muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ku Kacyiru tudashobora kuvuga amazina ye kubera umutekano we n'uw'umuryango we.

Muri iyo nyandiko iherekejwe n'ifoto ebyiri ngo hato hatagira ukeka ko muri SHIKAMA tugira amazimwe cyangwa tugahimba inkuru tugatura aho. Arasaba SHIKAMA gutabariza abanyarwanda kugira ngo haburizwemo igikorwa cyo kugurisha imipira y'icyatsi kibisi ya FPR ku giciro gihuhura abaturage kuko ntako bamerewe.


Nyuma y'uko buri murenge ubuze 150 bajya mu gisirikari, ubu noneho buri gitifu yategetswe gucuruza imipira ihwanye n'abatuye umurenge ayobora

Nk'uko bigaragara ndabona izindi nkuru ari ukuzigabanya tukibanda ku ntambara mu Rwanda. Mperuka kubabwira ko abanyamabanga nshingwabikorwa bose b'imirenge ikora ku Burundi bahawe amabwiriza yo kubuza abaturage kwambuka i Burundi.

Ibyo byabaye nyuma y'uko intego yo kubona abasore 150 nayo itabashije kugerwaho. Amakuru SHIKAMA ikura muri MINALOC aravuga ko Kagame yenda gusara aho ubu yahise ategeka minisitiri KABONEKA gukoresha mu icapiro rya FPR imipira ihwanye n'umubare w'abatuye u Rwanda.

Amakuru SHIKAMA yahawe na MINALOC aremeza ko umupira umwe wakozwe ku mafaranga magana inani(800 Frw) ariko buri munyarwanda uba ku butaka bw'u Rwanda akaba agomba kuwishyura ibihumbi icumi (10,000 Frw).

Ba gitifu b'imirenge yose uko ari 416 bahawe amabwiriza ko buri muntu wese utuye mu murenge bayobora kugera no ku ruhinja agomba kwishyura uwo mupira wa FPR.

Abaturage b'ingeri zose barayigurishwa ku gahato

Uwahaye SHIKAMA aya makuru tudashidikanyaho kuko umwanya akoramo umwemerera kubimenya byose, yatubwiye ko mu murenge abafite akazi bayakatwa ku mushahara. Ngo barinjira mu kigo cy'ishuri ryisumbuye dore ko ari mu biruhuko bagasaba umucungamutungo lisiti ahemberaho abakozi bakamuha imipira ingana n'abakozi akabishyura yose bakamutegeka kuzayabakata ku mushahara uzakurikiraho.

Nyuma ngo nibasubira mu kazi buri mukozi azishyura n'iy'abantu bose baba iwe. Abadahembwa umushahara ngo bo bagomba kwishyura ba nyumba-kumi ayo mafaranga kandi bigakorwa byihutirwa ku buryo ngo uzasigara atawambaye mu Rwanda azahura n'akaga kuko ngo n'abana bagomba kuyambaramo IBIZIBAHO.

Imiterere y'uwo mupira: Ibara"icyatsi-kibisi", mu gatuza:"bato batari gito bihebeye FPR", mu mugongo:"mu maraso yacu twiyumvamo kwitangira FPR"

Uyu mupira mubona hano kuri SHIKAMA muri iyi nkuru turawubereka mu gatuza no mu mugongo munamenye ibyanditseho. Mu gatuza handitsemo ngo BATO BATARI GITO. Umuntu gito ni utakira akaboko gatanga. None se bazatanga ibyo badafite ko ubukene bunuma kandi FPR ibasahura ifite byose?


Mu mugongo handitsemo ngo MU MARASO YACU TWIYUMVAMO KWITANGIRA FPR. Ibi byo ntacyo nabivugaho kinini, buri wese akurikije uko yumva ubutegetsi ashobora guhitamo icyo yakora. Njyewe n'ikibazo kinini singifite ku byanditseho, ikibazo cyanjye ngifite ku mafaranga asabwa umuturage bitari ngombwa.

N'ikindi tutakwirengagiza ni uguhatira cyangwa gufata abenegihugu bose nk'abadafite andi mahitamo uretse FPR nk'ishyaka rimwe rukumbi mu gihe bivugwa ko u Rwanda rugendera kuri politiki y'amashyaka menshi. Ubwo ni ukuvuga ko abantu bose nta n'umwe wemerewe kuvuga ko ari muri PSD, PDI, FDU-INKINGI, GREEN PARTY, PS-IMBERAKURI, PPC,...

Imisanzu yitirirwa gufasha abamugariye ku rugamba kandi ari iyo kugura intwaro zizahindukira zikarimbura abayitanze

Kubera ubukene ubu bugera ku musokoro abanyarwanda bifitiye, ngo uw'umukene cyane barawumukopa bagategeka abaturanyi be kumuteranyiriza bakamurihira akazabiyishyurira maze bakabwira rubanda ko ayo mafaranga ari ayo gufasha abasirikare bamugariye ku rugamba. Umuturage SHIKAMA twabajije yatubwiye ati: "Ubura uko ugira ukawufata waba wubatse bati twara n'uw'umugore n'iy'abana".

Umukozi wa MINALOC waduhaye aya makuru yemeje ko ari ayo kugura intwaro zigomba gukoreshwa mu ntambara kandi abona neza ko izahitana abaturage ari naho yatwandikiye adutakambira adusaba kuvuza iya Bahanda ngo Leta irekere aho kunyunyuza abaturage bashize bamazwe n'inzara n'ubukene na cyane ko iyo misanzu barimo gutanga ari iyo kugura intwaro zizahindukira zikabarimbura.

SHIKAMA dusoze iyi nkuru dutabariza abanyarwanda kandi twamaganye dukomeje imisanzu, imisoro n'impano zidasanzwe byakwa abaturage na FPR kuko birarambiranye. Ibi biratuma mu baturage umunsi ku wundi icyizere cyo kuramuka kibacika barebera mu gihe imifuka y'agatsiko ka FPR n'amakonti byabo birushaho kubyibuha bene Ngofero bicira isazi mu jisho.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355