Pageviews all the time

Imyiteguro yo kugaba igitero cya gisirikari gikaze i Burundi perezida Kagame ayigeze kure: Abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze yo guheza abaturage mu mazu hagamijwe kubabuza kwambuka bajya mu BURUNDI/ UDAHEMUKA Eric


Ni ubwa mbere mu mateka y'ubutegetsi bwa Perezida Kagame hagiye kubaho kugaba igitero cya gisirikari ku butaka bw'u Burundi. Kubera iki? Ajyanweyo n'iki? Ese azagitsinda? Mu kanya turabigarukaho.

Muri SHIKAMA twakomeje kubabwira ko imyiteguro yo gutera igihugu cya Tanzaniya irimo gukorwa bucece aho ubu mu turere twa Gatsibo na Kirehe ibyobo byamaze gucukurwa hakaba hitegurwa kujya gutabayo imbunda za rutura zizakoreshwa.

Imbunda n'ingabo nyinshi zikambitse mu nkengero z'imipaka ya NEMBA na JARAMA

Amakuru SHIKAMA ikura mu mujyi wa KIBUNGO, FPR yahaye izina ry'akarere ka Ngoma mu rwego rwo guhishira ubwicanyi bakoze, amakuru SHIKAMA ikura i Bugesera kimwe n'ayo twavanye mu karere ka KIREHE; yose aremeza ko ingabo z'u Rwanda zifite ibirindiro bikaze mu nkengero z'imipaka ya Jarama na Nemba ihuza u Rwanda n'u Burundi, igihugu cy'abaturanyi n'abavandimwe.

Amakuru SHIKAMA irimo kohererezwa n'abaturage bariyo, aremeza ko rwose nta gushidikanya ayo makuru ariyo ndetse ngo usibye no mu Bugesera hashinzwe ibirindiro bikaze, guhera ku italiki 02 Ukuboza 2014, abanyamabanga nshingwabikorwa bose bayobora imirenge ikora ku mupaka w'u Burundi bahawe amabwiriza akaze arimo ko nta muturage wemerewe kongera kujya i Burundi yinjiriye mu KIRUNDO.

Nk'uko abahatuye babibwiye SHIKAMA ngo hari abasirikare benshi cyane ibitwaro bya rutura byitwa ko barinze umupaka bityo bakaba baratangarijwe ko umuturage uzahasunutsa ubuzuru azabaga akifasha. Ikindi ni uko amayira yose ya PANYA(ibyambu by'iz'ibusamo) abaturage bakoreshaga bambuka mu Burundi zatangiye kumeramo ibyatsi kubera ayo mabwiriza.

Inzego z'ibanze mu mategeko y'intambara akaze cyane kandi bucece

Nk'uko nari mbivuzeho hejuru, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose y'iburasirazuba n'amajyepfo ikora ku Burundi bahawe amabwiriza ko nta muturage wemerewe kongera kwambuka ajya i Burundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa umwe wo mu murenge umwe wo mu karere ka Bugesera yabwiye SHIKAMA ko ubu bari mu ntambara ya CECEKA-NTUBIVUGE ibanziriza intambara y'imbunda ziremereye igiye kurota hagati y'u Rwanda n'u Burundi mu minsi itari myinshi.

Uwo mutegetsi wo mu nzego z'ibanze yabwiye SHIKAMA ko ayo mabwiriza bahawe akomeye kuyashyira mu bikorwa kuko bisa n'ibidashoboka kubuza abanyarwanda kwomoka(kwambuka) bajya mu Burundi ngo kuko bahahirana bya buri munsi.

Kagame mu kibazo: Inteko ishinga amategeko izamwemerera gutera u Burundi cyangwa izamwangira?

Mu byemezo byinshi perezida Kagame afata higanjemo ibitubahiriza ingingo z'amategeko zanditse mu Itegeko-nshinga rya repubulika y'u Rwanda. Ubusanzwe itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu riteganya ko perezida wa repubulika ariwe mugaba w'ikirenga w'ingabo z'igihugu kandi ko yihariye ububasha n'uburenganzira byo gutangiza intambara.

Hano icyo bisobanuye ni uko iyo agiye kugaba igitero agomba kubanza kubisabira uburenganzira abadepite n'abasenateri mu nama rusange iterana kuri iyo ngingo gusa. Abadepite n'abasenateri barabitorera buri wese mu ijwi rye. Iyo bamwangiye baba babyanze kimwe n'uko bashobora kumwemerera bitewe n'impamvu zumvikana yasobanuye bakumva bikwiye.

Kubera ibibazo u Rwanda rufite nta n'impamvu ifatika yo gutera, inteko ishobora kumutsembera. Byagenda bite?

Muri benshi musoma SHIKAMA harimo abashobora kwibaza impamvu nibajije iki kibazo. Impamvu ni uko urebye neza utihenze wabona ko mu Rwanda nta nteko ishinga amategeko iharangwa. Impamvu ni uko imishinga yose y'amategeko ububasha nyubahiriza-tegeko bubashyikiriza nta n'umwe barabuza gutambuka kandi imyinshi iba itsikamira abaturage.

Hano niho muri SHIKAMA tubona ko nta bubasha bwo ku Kimihurura bwabangamira Kagame mu kugaba igitero i Burundi nk'uko ageze kure imyiteguro. Nyamara rero abadepite n'abasenateri bagomba gusubiza ubwenge ku gihe bakibuka ko iyo bamwemereye gushoza intambara baba bamuhaye n'uburenganzira bwose bwo gukoresha umutungo w'igihugu kuri iyo ntambara bityo nabo bakaba batakongera guhembwa imishahara yabo ari naho mvuga ko babaye intwari, bashobora kumubuza kugaba igitero.

Iki gitero gishobora gusama perezida Kagame kubera ibibazo by'ubukungu na politiki biri mu Rwanda no mu karere

Mu by'ukuri naba mbeshye abakunzi ba SHIKAMA mvuze ko nzi impamvu Kagame ashaka gutera u Burundi. Icyo nzi gusa ni uko ibimenyetso by'uko icyo gitero kiri hafi byose mbifite.

Ibibazo rero ni uruhuri: Icya mbere hari ingabo z'u Rwanda zirimo gusubira muri RD Kongo kudurumbanyayo umutekano, hari M23 yabaye ndanze ubu nayo ikaba irimo kuritsira ngo isubire RDC, hari umushinga-mutindi wa Kagame na Mushikiwabo ugamije kurimbura F.D.L.R uhereye ku italiki 02 Mutarama 2015, ukongeraho n'iyo dosiye yo gutera u Burundi.

Ibi byose ni ibintu bihenze, bigoye, kandi nemeza ko ingabo ze(perezida Kagame) zitazabyumva kimwe nawe ku buryo imizinga ishobora kuzavamo imyibano igihuru kikabyara igihunyira bidatinze. Ahubwo rero, byashoboka cyane ko ingabo Kagame arimo gutegura gutera u Burundi zamuhindukirana zikamugabaho igitero gikaze cyane mu rwego rwo gutinya ko LONI yabita ba gashozantambara mu bihugu bibiri by'abaturanyi icyarimwe bityo bakazakurikiranwa mu nkiko mpuzamahanga.

Ibi biramutse bibaye, Kagame byaba bimurangiranye kuko atabona uko akomeza kurwana icyarimwe aho yateye n'abamuteye kuko intambara ihenda cyane mu buryo bw'amafaranga. Muri SHIKAMA dukomeje gukurikirana umunota ku munota uko ibirebana n'intambara byitwaye mu Bugesera, M23 kimwe no muri RD Congo. Uko tubonye amakuru mashya turayabagezaho kuko dufiteyo abiyemeje kuyaduha atarimo amakabyankuru.

Mu gusoza iyi nyandiko, SHIKAMA twoherereje intashyo abanyarwanda b'impunzi bari muri ZAMBIYA, ZIMBABWE, MALAWI no mu BUHOLANDI. Amakuru y'uko musoma cyane ibyo twandika kandi mukabishima atugeraho umunsi ku munsi kandi turabibashimira. N'ab'ahandi tutavuze, mwese turabakunda, turabazirikana kandi tugomba gukomeza gukora ibishoboka byose ukuri kugasimbura ikinyoma.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355