Pageviews all the time

Intambara karahabutaka mu mugambi mugari wa FPR wo kwigizayo ABAHUTU bafite igihagararo muri politiki mu Rwanda igeze ahakomeye: Guverineri BOSENIBAMWE Aime wigeze kwita Kizito MIHIGO umugome ubu niwe urimo gushinjwa gukorana na FDLR; ese byaba ari byo cyangwa ni ibinyoma? Arabyigobotora ate?/ UDAHEMUKA Eric


Kwikorera amabuye ntibigukuraho icyaha cy'inkomoko!


Ubu uhuye n'umunyarwanda wumva neza Ikinyarwanda ukamubwira ko u Rwanda ruri mu ntambara bishoboka ko atabyemera nyamara ubirebye neza, igihugu cyacu kiri mu ntambara ya politiki, dipolomasi n'itangazamakuru zibanziriza iy'amabombe n'amasasu izakurikiraho niba nta gikozwe mu maguru mashya.


Intambara FPR yatangiye igifata ubutegetsi i Kigali yo kwica abahutu, kubagonganisha, kubapfukamisha no kubasopanyiriza ntaho yagiye irakomeje. Ibi bikorwa mu kubambura imyanya, kubafunga bigendana no kubategeka kwemera ibyaha rimwe na rimwe iyo usesenguye usanga batabikoze.


Bimwe mu byaranze Bosenibamwe nk'umugaragu mwiza wa Kagame n'umuyoboke utagereranywa wa FPR


Bosenibamwe ubusanzwe yize ibirebana n'ubuginzi. Yamenyekanye cyane muri politiki ubwo yayoboraga akarere ka Burera akaza kugasigira SEMBAGARE Samuel agiye kuba guverineri w'intara y'amajyaruguru ayisimbuyeho RUCAGU Boniface ubu uyobora INTORE.


Ubwo Kizito MIHIGO yari akimara gutabwa muri yombi, ubanza byarahuriranye n'uko ikinyamakuru IGIHE cyagiye gusura BOSENIBAMWE maze kimubaza icyo atekereza kuri Kizito byavugwaga ko akorana n'umwanzi wa Kagame na FPR kuko muri SHIKAMA twababwiye ko ku isi yose nta muntu ubaho watinyuka kwanga igihugu cyamubyaye.


Muri icyo kiganiro Guverineri BOSENIBAMWE yabwiye igihe ko yakundaga Kizito cyaneeee kubera indirimbo ze ariko ko aramutse ahuye nawe yamubwira ati: WA MUGOME WE! WA MUGOME WE! WA MUGOME WE! Ngo kubera ko yahemukiye Kagame wamukundaga.


None ko yiswe igitambutse icyo aherutse kwita Kizito arabikika ate???


Muri politiki burya kugira ngo umuyobozi akundwe kandi yubahwe, si ngombwa ko aba apima ibiro byinshi cyangwa ngo abe yarize amashuri menshi n'ubwo uwize akora neza kurusha utarageze mu ishuri. Muri politiki hakora icyizere gusa ari nayo mpamvu mujya mubona abantu bamwe basobekeranya ibigambo abandi batazi kwandika amazina yabo biba ngombwa ko mubakomera amashyi nyamara batabarusha amashuri.
Wikorere imicanga cyangwa ibyondo, igihembo cya FPR ni cya kindi 

Muri politiki iyo usizwe icyasha ku myitwarire ibusanya na politiki ya shobuja kabone n'iyo baba bakubeshyeye, cya cyubahiro wari ufite cyose kirayoyoka burundu. Mu yandi magambo biragoye ko Guverineri Bosenibamwe ari bukomeze kuyobora intara y'amajyaruguru nyuma y'uko ashinjwe gukorana na FDLR ikintu kitihanganirwa kuri Paul KAGAME n'ubwo mu kanya ndi bwerekane ko ibyo bamushinja bishobora kuba ari ibihimbano byacuzwe na FPR kugira ngo ikomeze umugambi wayo wo kwikiza abahutu bashobora guhindura ibintu mu gihugu.


Nsengiyumva Jotham niwe urimo gushinja Bosenibamwe gukorana na FDLR


Mu rubanza rwabo rwaburanishijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, taliki 11 Ukuboza 2014, umwe mu baregwa witwa NSENGIYUMVA Jotham yabwiye inteko y'abacamanza ko ubwicanyi bwose bwakorewe mu mujyi wa Musanze anemeza ko yagizemo uruhare rutaziguye, ngo uwo mugambi wose wari uyobowe na Guverineri BOSENIBAMWE Aime wabahaye(wabemereye) miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo intego igerweho.


Bwana NSENGIYUMVA Jotham abajijwe n'umucamanza niba ibyo avuga atari uguteka imitwe n'amatakirangoyi, yasubije ko afite ibimenyetso byanditse byemeza ko bakoranye na guverineri.


Icyemezo cy'uko bashobora kuba bamubeshyera


Abanyarwanda baciye umugani bavuga ko nta muzindutsi wa cyane watashye ku mutima w'undi. Niba umuntu yari afite ubushobozi bwo kumenya ikiri mu mutima w'undi. Bwana Jotham yasobanuye ko Bosenibamwe yatanze izi miliyoni 10 ashaka ko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madamu MPEMBYEMUNGU Winifrida yasigwa icyasha ku mutekano mucye w’akarere ayoboye byanaba ngombwa akicwa kugira ngo atazamusimbura ku kuyobora Intara y’Amajyaruguru.


Iyi mvugo muri SHIKAMA iyo tuyihuje n'indi yavuzwe cyane gitifu wa Cyuve akimara kuraswa aho ngo hagabwe igitero kwa Meya kugira ngo apfe noneho gitifu wa Cyuve agirwe Meya wa Musanze ku gitutu cya Dr Pierre Damien HABUMUREMYI wari minisitiri w'intebe ngo kugira ngo FDLR ifate Musanze bitagoranye na busa; birahita byerekana ko bishobora kuba ari ibihimbano byapakiwe muri iyo mfungwa hagamijwe ko FPR yigizayo BOSENIBAMWE Aime kuko izi mvugo zombi uzihuje ntacyo uvanamo.


Guverineri Bosenibamwe arabyigobotora ate?


Kugira ngo wumve akaga guverineri w'intara y'amajyaruguru ashyizwemo twakwibutsa ibihe bibiri bikomeye. Igihe kimwe ni ubwo Kagame aheruka gusura intara y'amajyaruguru agaha ikiganiro abavuga rikijyana cyabereye i Nyakinama.


Ku kibazo cya FDLR, Kagame yarivugiye ati: Niba mushaka urupfu nonaha mumbwire ndubahe! Niba yari yarutwaye mu mufuka w'ikoti cyangwa uw'ipantalo ntabwo mbizi ntimumbaze. Ibi kandi abivuga Guverineri Bosenibamwe yari amwicaye iruhande arimo kwandika yashishikaye.


Aha kabiri ni ejobundi ubwo Guverineri Aime BOSENIBAMWE yasuraga abaturage b'umurenge wa Kaniga i Gicumbi aho yiyamye ashishikaye abo yise abanzi b'u Rwanda ngo bashaka kubuza abanyarwanda gukomeza kugotomera ikivuguto cya FPR tukaba twarabagejejeho inkuru yarebanaga n'urwo ruzinduko rwe. Bikaba biboneka ko bitari bumugwe amahoro na cyane ko muri FPR urubanza rucibwa nyuma.


Aho bucyera na RUCAGU Boniface arakurikiraho


Muri SHIKAMA nta na rimwe tujya tunezezwa n'ibyago biba ku banyarwanda. Ariko urebye uko Dr HABUMUREMYI yirukanwe shishi-tabona ku mwanya wa minisitiri w'intebe, ukareba uko gitifu wa Cyuve yarashwe amanzaganya, ukareba uko batangiye gushyira mu majwi Guverineri Bosenibamwe, bishobora kuba bica amarenga ko na RUCAGU Boniface bagiye kumwikiza kuko ibi bikorwa bigaragara nko kwibasira abanyapolitiki bakomoka mu rukiga kuruta kurengera inyungu za rubanda no kurinda umutekano w'abaturage.


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355