Pageviews all the time

Intambara yo kureba ko Paul KAGAME utagisinzira kubera ubwoba yahinyuza ibyavuzwe n'abahanuzi ngo azasazire ku butegetsi igeze ahakomeye: Yohereje muri USA itsinda riyobowe na Pasitoro Ezira MPYISI gucyura umwami KIGELI V NDAHINDURWA arabahakanira./ UDAHEMUKA Eric


Muri iyi minsi narimo kwitegura kwandika inkuru ndende kuri SHIKAMA kandi icukumbuye nibaza impamvu Umwami Kigeli V Ndahindurwa umaze imyaka 54 mu buhungiro ntacyo avuga ku gitugu kiri mu Rwanda ndetse no ku kaga kari ku marembo yarwo kandi ubu kakaba kagaragarira buri wese.

Umushinga w'iyo nkuru muri SHIKAMA rero birasa n'uko uburiyemo nkaba ntakiyanditse kubera inkuru umunyamakuru mugenzi wanjye RUDATSIMBURWA Albert uyobora Radiyo CONTACT FM yumvikanira mu Rwanda kuri FM 89,7 MHZ amaze gutangaza ku rubuga IGIHE.COM rukorera mu kwaha  kwa Leta ya Kigali.

Kubera ubwoba n'igihunga, Kagame ngo aratashya Kigeli V Ndahindurwa!

Mu nyandiko ifite umutwe uhuye n'uyu utukura hejuru y'iyi nteruro, Bwana Albert RUDATSIMBURWA arasa n'umara amatsiko abanyarwanda benshi cyane barimo nanjye twibaza ibibazo byinshi k'Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Muri iyo nyandiko SHIKAMA yabonye ku IGIHE, Bwana Rudatsimburwa aragira ati: "amakuru yizewe dukesha komite ishinzwe itahuka ryumwami Kigeli, mu biganiro bagiranye, Kigeli ubwe yashimishijwe cyane n'igitekerezo cyo kugarurwa mu rwa Gasabo, bityo atahe ndetse asanganizwe ibisabo mu rwamuhetse.

Bitandukanye nuko bamwe babyibwira, gutaha kwe kugamije kubahiriza urwego rukomeye rwamateka ahagarariye. Biteganyijwe ko azahabwa inzu yagatangaza yitegeye Nyanza ahahoze Umurwa wu Rwanda kandi akagira nibyo agenerwa mu buryo buhoraho.

Amakuru nahawe
nababikurikiranira hafi(uwo ni Rudatsimburwa ukomeza), anyizeza ko gutahuka kumwami Kigeli V kwashobokaga cyane rwose kandi ko kwari kwegereje. Ubwo gahunda yo gutaha kumwami Kigeli yari hafi kurangizwa, itsinda riyobowe na Pasitoro Ezira MPYISI wahoze ari Umujyanama wUmwami Mutara III Rudahigwa ryakoze urugendo rijya gusura Kigeli, ariko basanga ibyemejwe mbere byose byarahindutse, Umwami yari yarahanaguye mu mutwe urugendo rwo gutaha i Rwanda.

Nkuko bihamywa na Komite ishinzwe itahuka ryUmwami Kigeli, we ubwe yivugira ko igihugu gituranyi cyu Rwanda(kitavuzwe icyo aricyo) cyabaye intandaro yo kwisubiraho ku cyemezo cye cyo gutahuka(Bishoboke ko ari igihugu kizagaba igitero kuri KAGAME). Inzira ndende yubwiyunge no kwibohora mu Banyarwanda irimo no kwiyunga namateka yigihugu, nubwo byagiye bibamo inzitizi nyinshi uko biri kose hari aho bigeze. Iki ni cyo u Rwanda rwifuje kugeraho ubwo rwashakaga gusubiza icyubahiro Umwami, bikanabashisha kuramba urwego nabazavuka bazigiraho byinshi.

Gihamya ko Paul Kagame ariwe wabaye inzitizi ku itaha rya Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda

Iki kibazo kimaze imyaka n'imyaniko nta gihe kitavuzweho. Umwami Kigeli yavuze ko atazataha nka rubanda rusanzwe ko agomba kuza nk'umwami w'u Rwanda kuko atirukanywe n'abanyarwanda ahubwo yakuweho n'abakoloni. Aya magambo yivugiwe na Kigeli V mwiyumvira kuri BBC.

Perezida Kagame twamubajije inshuro ntibuka imubare muri Village Urugwiro impamvu umwami w'u Rwanda aheze ishyanga adusubiza ko agomba gutaha nk'abandi baturage bose ntabyo kuba umwami maze yongeraho ko Kigeli V yakoze ikosa rya politiki mu 1959.

Iryo kosa Kagame avuga ari naryo rituma yanga Kigeli urunuka ngo ni uko mu 1959 atagombaga kwemera guhunga ko ahubwo yagombaga kurwana n'ABAPARMEHUTU ibipfa bigapfa, ibikira bigakira. Rero niba atari ubwoba n'igihunga byatashye Kagame, sinumva uko yahindukira ngo ashyireho komite yo gucyura umwami kandi azi neza ko badahuza na busa ari naho nkeka ko Bwana Albert RUDATSIMBURWA ashobora kuba abeshya abanyarwanda.

Ariko na none muri SHIKAMA dutekereza ko bibaye ari ukuri Rudatsimburwa Albert akaba atabeshya koko iri tsinda ryaroherejwe gucyura umwami, cyaba ari ikimenyetso simusiga ko Paul Kagame ageze aharenga ndetse ko ubu yaba atagisinzira kubera ubwoba n'igihunga bityo akaba yaragerageje gucyura umwami ngo aburizemo ibyahanuwe bigomba kuzaba ku Rwanda.

Ibyahanuwe ku Rwanda bigomba kuba nta n'inyuguti ivuyemo kuko perezida Paul Kagame nta bushobozi afite bwo kubihindura

Burya abanyapolitiki uwashaka yabaha agahimbano (agatazirano) twakwita NZAPFA NZAKIRA SIMBIZI. SHIKAMA ibabwira kenshi ko umunyapolitiki arangwa no gushyira imbere imishinga gusa imufitiye inyungu imwe ikamupfubana yagira amahirwe indi akabona iciyemo iramukundiye.

Abapfumu, abahanuzi n'abakonikoni bemeje ko Kigeli V Ndahindurwa azagaruka mu Rwanda, perezida Kagame yaramaze kwicwa atakiriho ntibazwi umubare ariko ngiye kubanyuriramo 3 gusa nanabibutse icyo buri wese yamuvuzeho:

NYIRABIYORO YABWIYE UWO YARAGURIRAGA ATI: Urankangisha RUKARA rw’igisage rutazambara ikamba rukaraza ariko ntirusamure, maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje? Nta gushidikanya ko hano yavugaga Kigeli V Ndahindurwa.

NYIRABIYORO NA NONE ATI:Ndabona umugabo usheshe akanguhe uvuga isi igatigita ababyeyi bakamuha impundu. Dore yegereye ku mulinzi Ruterandongozi. Ashagawe n'abaturage ibihumbi n'ibihumbagiza. Ndabona Rutuku amusanga afashe uruboho mu ntoki, afashe ijambo ahumuliza abaturage, impundu zivuga urwanaga. Hano naho birumvikana ko bavugaga Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Magayane ati: Rwabujindiri rurya ntiruhage(Paul KAGAME) azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina(abo bavanye i Bugande) ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure rukara rw' igisage ruzabyinirwa bigatinda. Aha naho harumvikanamo Kigeli V Ndahindurwa umupfumu yise rukara rw'igisage.

NSABAGASANI Dominiko ati: Ingabo zimaze gusubira Kongo Kagame azicwa, gusubiranamo kw’ingabo Kagame amaze gupfa; kugaruka kw’ingabo zagiye muri Kongo zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu; kugotwa impande zose z’u Rwanda n'abasirikare benshi; kumeneka kw’amaraso menshi y’abanyarwanda kuruta ayamenetse mu 1994, kugaruka k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa; gutahuka kw’abantu benshi bari hanze.

Ibi byose mu isesengura ryacu muri SHIKAMA birerekana ko umwami Kigeli V Ndahindurwa azagaruka mu Rwanda mu gihe Paul Kagame azaba atakiriho. Niyo mpamvu kuri Leta ya Kagame kujya kuratira Kigeli aho ari muri USA ngo bamwubakiye inzu y'agatangaza i Nyanza nk'aho yayibasabye, kimwe n'ibindi byose ari ugukora ubusa no guta igihe kuko ibyahanuwe bigomba kuzaba nta nyuguti ivuyeho kandi perezida KAGAME akwiye kumenya ko nta bushobozi afite bwo guhindura ibigomba kuzaba.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355