Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU, POLITIKI N'UBUHANUZI: SERIJA NSABAGASANI Dominiko ATI:"(...)INGABO Z'U RWANDA ZIKIMARA GUSUBIRA KONGO, PEREZIDA KAGAME AZICWA N'INSHUTI YE MAGARA, INGABO I KIGALI ZISUBIRANEMO, IZAGIYE MURI KONGO ZIGARUKE ZIHURUYE(ZITABAYE) KUBERA UBWICANYI BUZABA BURI MU GIHUGU; IMPANDE ZOSE Z’U RWANDA ZIGOTWE N'ABASIRIKARE BENSHI; HAMENEKE AMARASO MENSHI Y’ABANYARWANDA KURUTA AYAMENETSE MU 1994(...)"./ UDAHEMUKA Eric



Mu myaka 11 maze mu mwuga w'itangazamakuru ni ubwa mbere nanditse inkuru igira icyo ivuga ku buhanuzi bw'umusirikari witwa Serija NSABAGASANI Dominiko. Impamvu ibinteye mu isesengura ryanjye nkunze gukora hano kuri SHIKAMA njyana n'ibigezweho mu Rwanda ni uko mbona ibirimo kubera i Kigali bihuje neza n'ibyo yahanuriye umuryango nyarwanda.

Nkiba mu Rwanda, mu Kinyamakuru ISIMBI nari mbereye umwanditsi mukuru nanditsemo inkuru yarebanaga n'itsindwa ry'umutwe w'ingabo za Kagame zabatijwe M23. Iyo nkuru nayihaye umutwe ugira uti: "M23 ihinduwe abasivili byabyarira akaga n'ipfunwe abayishinze bakazabyicuza ingoma ibihumbi". Iyo nkuru yasohotse mu Kinyamakuru ISIMBI nimero 48 cyo kuva ku italiki 28 Nzeri kugeza taliki 13 Ukwakira 2013.

Ubwo nandikaga iyo nkuru nari nyikurije ku itsindwa rya M23 ariko ntabwo nari nziko uyu munsi ku italiki 13 Ukuboza 2014 ibintu bizaba bimeze uko bimeze mu Rwanda no mu karere.


Idosiye ya M23 igiye gusama no guhitana Perezida KAGAME nyuma yo kumuhindura umusazi byeruye kandi ntaho azayihungira kuko ariwe wayihanze!

Mu by'ukuri uretse gukabya no kujijisha isi no kurindagiza abanyarwanda n'abavandimwe batuye akarere k'ibiyaga bigari, M23 ni ingabo za Kagame 100% kandi ibi nabisubiramo n'imbere y'umucamanza kuko mbifitiye ibimenyetso birimo ko abayirwanyemo bavuka mu Rwanda ku mirenge, utugari n'uturere bizwi neza kandi bakaba bavuga ikinyarwanda cyumutse ndetse bakanakubwira ko batigeze baba RDC ndetse batazi n'icyo barwaniraga mbere y'uko TANZANIA ibacanaho umuriro bakayavangira ingata.

Ku italiki 12 Ukuboza 2014 yariyo taliki ntarengwa ko ingabo zatsinzwe za M23 zigomba kuba zavuye mu Rwanda na Uganda zahungiyemo zigatahuka ahiswe iwabo muri Kongo Kinshasa. Umuyobozi wa politiki wa M23 Bwana BISSIMWA Bertrand aherutse kuvuga ko badashobora kwemera gutaha ku gahato ko ndetse bibaye ngombwa bakongera gufata intwaro bakarwanya Leta ya Kinshasa.

Akimara kuvuga atyo, perezida Museveni wa Uganda yavuze ko RD Kongo nitinda gucyura abayo, azahita ategeka igihugu cye kubaha UBUHUNGIRO. Nyuma y'uko Nyakubahwa Perezida Museveni avuye mu bihugu by'abarabu mu ruzinduko rw'akazi yavuze ko yisubiyeho ku cyemezo cyo guha M23 ubuhungiro bivuze ko ubisesenguye neza Museveni ikibazo yagihariye Paul Kagame ngo yirwarize.

Mu yandi magambo ubu nandika iyi nkuru M23 yamaze kugera muri RD Kongo ndetse yiteguye kugaba ibitero bikomeye iturutse kuri Sudani, Uganda n'u Rwanda (i Goma na Bunagana).

Perezida Kagame agomba gucisha make kuko Human Rights Watch(HRW) na USA bamuharurutswe!

Kuri uyu munsi ndimo kwandika iyi nkuru, H.R.W imaze gutangaza ko u Rwanda, Uganda na RD Kongo bagomba guhita batwara mu nkiko abari abarwanyi ba M23 bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu birimo, gusambanya ku gahato ababyeyi n'inkumi n'ibindi.

Iki cyemezo n'ubwo abantu batagiha agaciro ariko mu isesengura ryanjye muri SHIKAMA gifite uburemere bukomeye kandi Kagame gishobora kumukoraho arebye nabi ari naho nkeka ko Nyakubahwa Museveni yaba yakurije kubima ubuhungiro amaze gusoma iki cyifuzo cya HRW y'abanyamerika agahitamo kwikuriramo ake karenge!

Impamvu Perezida KAGAME dosiye ya M23 adashobora kuyikira ni uko ubwa mbere M23 ari umutwe watsinzwe bikandikwa mu mateka yawo no mu mateka y'isi kandi nawo ukemera ko watsinzwe uruhenu. Rero Umuryango mpuzamahanga(LONI) na USA ntibashobora kwemerera Kagame kongera gutera inkunga umutwe w'abicanyi baregwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu!

Icyo cyifuzo cya Kagame cyo gusubira RDC yitwikiriye M23 mu isesengura ryanjye ndabona Nyakubahwa Perezida Hussein Barack Obama ashobora gukoresha ububasha bwe akakiburizamo ku kiguzi icyo aricyo cyose kabone n'iyo icyo kiguzi cyaba ubuzima bwa Paul KAGAME.

Ubuhanuzi bwa NSABAGASANI bujishiye ipfundo kuri M23 na RDF ubu barimo kwambuka basubira RD-Kongo kurwana ngo basohoze ibyahanuwe!

Mu buhanuzi bwe kandi usoma ukumva bufite insobanuro yumvikana, muri iyi nkuru ndagaruka cyane aho yatsindagiye ko ingabo z'u Rwanda zikimara gusubira Kongo-Kinshasa perezida Paul Kagame azicwa arashwe n'inshuti ye magara, ingabo i kigali zisubiranemo; ingabo zagiye muri Kongo zigaruke zihuruye kubera ubwicanyi buzaba buri mu gihugu; impande zose z’u Rwanda zigotwe n'abasirikare benshi; hameneke amaraso menshi y’abanyarwanda aruta ayamenetse muri 1994.

Iki gika sinakigarukaho cyane kuko ni amagambo yumvikana kuri buri wese ariko nagira icyo mvuga ku igotwa ry'igihugu mu mpande zacyo zose kuko numva ariyo nteruro nshya ntigeze nkoraho isesengura kandi bikaba byazashoboka cyane urebye ibirimo kubera i Kigali muri iyi minsi.

Igotwa ry'igihugu impande zose nk'uburyo bwo kubuza abari imbere guhunga ngo bakize amagara yabo!

Ikibazo kiba muri Afurika ni uko kubera igitugu cyahabaye akarande, perezida wa Repubulika aba ari byose. Mu 1994 twarumiwe tubonye ngo ubwo Habyalimana yishwe agomba guherekezwa n'amamiliyoni y'inzirakarengane. Na Kagame rero niko bizagenda ariko we mbona azisasira abaruta aba Habyarimana kuko yategetse igihugu nabi inshuro zirenga 50 ugereranije n'uko Habyarimana yatwaye u Rwanda.

Kubera ko nk'uko Nsabagasani abivuga i Kigali hazaba harimo ubwicanyi n'isubiranamo ry'ingabo za Kagame ubu zacitsemo kabiri, birumvikana ko no mu biturage ibintu bizaba ari ibicika. Abanyarwanda bahunze bashobora kuzumva Kagame yapfuye bakihutira gutabara binjiriye ku mipaka yose kuko nta kizabakoma imbere kuko abakabarwanije bazaba barimo kuryana no gucagaguranira i Kigali.

Mperuka kubagezaho inkuru navugagamo ko kubera ibibazo bya politiki biri mu karere, ingabo Kagame arimo gutegura ngo zidurumbanye u Burundi zishobora kuzahindukira zikamugabaho igitero gikaze. Bishoboke ko nazo zazaba ari zimwe mu zizagota impande zose zishaka guhurira i Kigali aho rushobora kuzambikana bigatinda hagahinduka ivu Ubwanacyambwe(Kigali) bakayitera ishyamba umurwa mukuru ukimurirwa i NYANZA nk'uko umukecuru NYIRABIYORO yabihanuye dore hashize imyaka irenga 200.

Muri ubu buzima, biraboneka ko nta muturage uzaba uri imbere mu Rwanda uzabona ubwinyagamburiro. Ikibazo kandi ubu kiraboneka neza cyane ko gihari. Niba Kagame akunda abanyarwanda nk'uko yirirwa abiririmba, kandi nkaba nzi neza ko adasiba gusoma ibyo mpora nandika kuri SHIKAMA namugira inama yo kutongera kohereza ingabo z'u Rwanda muri RD Kongo ndetse no gukora ibishoboka byose akagarura vuba na bwangu iziriyo kuko niyumvisha ko bazamurasa bamuhora kubarohayo ku gahato kurwana kandi ntacyo barwanira. Ahubwo ahitemo kuganira n'amashyaka ya politiki atavuga rumwe nawe abyifuza.

Ariko se mwene Rutagambwa Deogratias yakwisubiraho ko ari mudakurwa ku ijambo! Abanyarwanda mwese ndabakunda kandi ndababuriye ngo buri wese ahitemo igikwiye bigishoboka kuko iyo nsomye ubu buhanuzi nkareba n'ibirimo kubera i Kigali ubwoba buranyica niko gufata ikaramu y'umunyamakuru ngo mburire abanyarwanda kandi mbibutse amateka n'iyo twerekera!

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355