Pageviews all the time

Isesengurampamvu, politiki n'itangazamakuru: Mu mateka y'u Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru byatangajwe ko yahunze igihugu cye asubiye i Kigali ku ngoma yamuhigaga, GATERA Stanley yashimuswe na DMI za KAGAME cyangwa yatashye mu Rwanda ku bushake bwe???/ UDAHEMUKA Eric

Umunyamakuru GATERA Stanley washimutiwe i Kampala na DMI

Kuri uyu wa kabiri, taliki 09 Ukuboza 2014, ikinyamakuru igihe cyandikirwa i Kigali cyatangaje inkuru ivuga ko GATERA Stanley wari umuyobozi n'umwanditsi mukuru icyarimwe w'ikinyamakuru UMUSINGI yatashye mu rwamubyaye nyuma y'amezi 7 mu buhungiro.

Mu mateka y'itangazamakuru mu Rwanda ni ubwa mbere umunyamakuru wahunze kandi bigatangazwa ku karubanda asubiye mu Rwanda hakiriho leta yamuhigaga cyangwa yavugaga ko imuhiga. Muri SHIKAMA turasesengura tunasubize amaso inyuma turebe tunibaze: Byagenze bite? Habaye iki? Habuze iki? Yaba yarashimutiwe i Kampala na DMI za Paul KAGAME zikamugeza i Kigali zikamutegeka ibyo avuga cyangwa yatashye ku bushake bwe?


Uko GATERA Stanley yahunze n'icyo yahunze

Nk'uko byatangajwe hambere, uyu munyamakuru yahunze muri Mata 2014. Mu kiganiro yatanze ku igihe, yivugiye ko yahunganye n'umugore we batega imodoka y'ijoro(igenda bugorobye) bajya i Kampala muri Uganda.

Kuva byahwihwiswa muri Kigali ko yahunze ntiyigeze akomeza umwuga wacu wo gutangaza amakuru. Ubwo yari agihunga, umuryango w'abanyamakuru batagira umupaka REPORTERS SANS FRONTIÈRES watangaje ko yawubwiye ko polisi yamusanze ahantu muri restaurant i Nyabugogo ikamushyira urupapuro mu mufuka, kugira ngo imugerekeho ruswa agahera ko afata icyemezo cyo guhunga.

Muri Uganda yimwe ubuhungiro cyangwa ntabwo yatse?

Mu nyandiko igihe cyashyize ahagaragara cyerekanye ibiganiro uyu munyamakuru yagiranye kuri FACEBOOK na Dr KAMBANDA Antoni uba muri USA. Iyo usesenguye neza uko basubizanyaga, urabona ko GATERA Stanley yari mu kibazo cyo kudahabwa sitati y'impunzi muri Uganda no kubura amikoro mu buryo bw'amafaranga kuko wabonaga asaba KAMBANDA kumurangira inzira y'ubusamo yamugeza kure y'u Rwanda kandi bigakorwa akoresheje PASSPORT y'u Rwanda mu bisnzwe bizwi ko ukimara guhunga ukagera muri UNHCR bahita bakwaka PASSPORT bakayibika. Iki kikaba ari gihamya ndakuka ko nta buhungiro yatse Leta ya Uganda.

Nk'aho Dr KAMBANDA yamusubije ngo wasaba PROTECTION muri UNHCR aho muri UGANDA cyangwa ugashaka uko wagera muri Afurika y'Epfo. Iyi nteruro ishobora kuba isobanuye ko GATERA Stanley atigeze asaba ubuhungiro muri Uganda ko ahubwo yahisemo kwirwariza ngo agere mu mahanga ya kure.

Hano ni ho muri SHIKAMA turimo kwibaza impamvu yamuteye kutaka ubuhungiro muri icyo gihugu cya Uganda cyangwa se niba yarabwatse akabwimwa, umuntu akaba yakwibaza n'impamvu babumwimye niba yarabusabye kuko iyo aza kubuhabwa bitari ngombwa ko asubira i Kigali kwibeshyera gukorana na RNC kandi mu by'ukuri nta kibyemeza haba no mu biganiro yagiranye na Dr KAMBANDA Antoni uri muri USA.

Bishoboke ko yashimuswe na DMI za Kagame zijagata muri Kampala zikamutwara ku gahato i Kigali

Uko mbizi, ku isi nta munyamakuru ufite impamvu ifatika watse ubuhungiro ngo abwimwe. Icya kabiri, uyu GATERA Stanley ni mwene nyina wa GATSIMBAZI Nelson nawe wahunze. Aba bombi bavukiye muri Uganda bataha mu Rwanda mu 1994 binasobanuye ko azi neza umujyi wa Kampala ndetse n'ubugande muri rusange.

N'iyo yimwa ubuhungiro, yari kureba bene wabo baba muri Kampala cyangwa akabwira mwene nyina uba i Burayi akamufasha gucyemura ikibazo, kimwe n'uko yashoboraga kujya mu byaro bya Uganda kure ya Kampala akajya guhingira amafaranga aho kugira ngo asubire aho yahunze.

Hamwe n'aya mahirwe yose yari gushobokera GATERA Stanley muri Uganda nk'igihugu yavukiyemo nyamara akarenga ubu akaba ari i Kigali niho muri SHIKAMA twemeza ku kigero cyo hejuru cyane ko ashobora kuba yarashimutiwe i Kampala ku italiki 03 Ukuboza 2014 na DMI za Kagame ariko nanone tukibaza impamvu bafashe icyemezo cyo kumusubiza i Kigali mu gihe abanyamakuru kenshi bahitamo kubarasira aho bababoneye, urugero rwibukwa rukaba ari umunyamakuru INGABIRE Charles wandikiraga INYENYERI NEWS warasiwe mu mujyi wa Kampala.

Iturufu ya Kigali yo guca intege RNC no kwereka imiryango mpuzamahanga ko abahunga u Rwanda bahunga ubusa

Nk'uko bisanzwe bigenda no ku bandi bose bashimutwa na Kigali, iyo bagize amahirwe ntibabatsinde mu nzira, iyo bagezeyo babategeka ibyo bagomba kuvuga birimo kwihakana RNC ngo kuko babonye ari umutwe w'iterabwoba.

No ku munyamakuru GATERA Stanley, ubanza nawe ariko byamugendekeye aho yavumiye ku gahera RNC kandi mu by'ukuri nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko yakoranye nayo na cyane cyane ko yari amaze n'igihe gito ahunze u Rwanda. Ibi nkabona bikorwa kugira ngo bambike isura mbi RNC banayangishe abanyarwanda.

Ikindi kirimo ni ukurindagiza imiryango mpuzamahanga ngo niyumva umunyamakuru yatashye ku bushake, abandi bateganyaga guhunga babicikeho kuko byagaragara ko bahunga ubusa bityo n'ufite impamvu yumvikana abihomberemo bamusubize kujya kwicirwa i Kigali.

Mu gusoza iyi nyandiko muri SHIKAMA ntitwabura no kwibaza ku buzima bw'ejo hazaza bwa GATERA Stanley i Kigali, ese mama arabyutsa ikinyamakuru UMUSINGI?, azakomeza kwandika inkuru zinenga leta ya Kagame? Itangazamakuru ararizinukwa kurya rikorwa n'abihaze bagahebera uruzaza? Ese ntibamuhindura igikoresho cyo kuvuma RNC nyuma bakamufunga cyangwa bakanamwica? Turakomeza gukurikirana ibirebana n'ubuzima bwe bw'ejo hazaza.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355