Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU, UBUKUNGU NA POLITIKI: “NYUMA Y'UKO FPR ISAHUYE BNR IKAYEZA, BASHYIZE KU ISOKO IBIFARANGA BYINSHI BABESHYA NGO NI UKUGABANYA INDIMI ZIBYIGANA KU NOTI BITYO UMUNZANI W'UBUKUNGU BW'U RWANDA UKABA UGIYE GUHUNGABANA KURUSHAHO”/ UDAHEMUKA Eric

Iyi noti bakuyeho gusa ahanditse ijambo ryose mu Gifaransa ibi bikaba bitari bikwiye kuba impamvu yo gukuba kabiri cyangwa kenshi amafaranga ku isoko



Mu Ugushyingo 2014, inama y'abaminisitiri yateraniye muri Vilaje Urugwiro iyobowe na Perezida Paul KAGAME yemeje ko hagomba gukorwa inoti nshya ebyiri imwe ya 5000 n'indi ya 2000. Muri iyo nama muri SHIKAMA tutatinya kuvuga ko ariho hacuriwe umugambi wo guhubanganya ubukungu bw'igihugu bafashe umwanzuro bakekaga ko wabacyemurira ibibazo ariko bawufata amacuri nk'uko Kagame akunze kubigenza kenshi.

Nk'uko nza kubigarukaho ku buryo busobanutse muri iyi nyandiko, ubusanzwe gukora ifaranga rishya mu gihugu nta kosa ririmo ariko gushyira ku isoko ibifaranga byinshi bidindiza ubukungu bw'igihugu kandi umuturage w'umukene akabura ubushobozi bwo kujya guhaha ku isoko. Ikosa mvuga bakoze rero ni uko barekeye ku isoko inoti bise bajijisha ko yasimbuwe ariko ari amayeri y'igisubizo ku isahurwa ry'umutungo w'igihugu.

Isanduku ya BNR irimo ubusa kubera ubujura bwa FPR

Ibisobanuro bitangwa na guverineri RWANGOMBWA John akaba n'umufatanyabikorwa wa FPR mu gusahura igihugu iyo ubyumvise uhita ubona ko wagira ngo niwe muntu rukumbi kuri iyi si wize ICUNGAMUTUNGO. Twakomeje kubyandikaho aho twanamenyesheje ko itsindwa rya M23 ryahinduye Paul Kagame umusazi bitewe n'imari yari yashoye mu igurwa ry'ibitwaro akajya kubitaba mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru nyuma FARDC ikaza kubivumbura ikabitaburura ikabyigarurira.

Ntibyagarukiye aho kuko udufaranga twari dusigaye muri BNR Kagame yatuguzemo ibitwaro ahetutse kumurika ari nabyo ubu amaze kurunda ku mipaka y'u Burundi na RDC. Ibi kandi bihuriranye n'ishyirwa ahagaragara rya filimu mbarankuru yiswe RWANDA'S UNTOLD STORY ikomeje gusaza abatware b'i Kigali none ibyemezo biyubahiriza bikaba bitangiye kujya ahagaragara aho leta y'Ububiligi imaze guhagarika inkunga ya miliyoni mirongo ine z'amayero yagombaga guha u Rwanda kandi mu minsi mike n'ibindi bihugu bigiye guhagarika inkunga byahaga agatsiko k'amabandi i Kigali.

Muri uyu muraba karahabutaka urimo guhorera ukanyeganyeza ubwato umwami Kagame yicayemo nta kundi yari kugira uretse gukora ibindi bifaranga byinshi bidafite akamaro kuri rubanda. None ingaruka ni izihe? Politiki igena ikorwa ry'ifaranga iteganya iki? Umuturage usanzwe akwiye kubyumva ate? Nibyo tugiye kurebera hamwe mu bika bikurikiraho.

Ibiteganywa mu gukora inoti nshya mu bukungu bw'igihugu

Abaciye akenge muribuka inoti y'amafaranga 100 twahimbaga NYIRANEZA AHETSE RUBADUKA yo ku bwa Habyarimana ubu twavuga ko irusha agaciro 5000 Rwf yo muri 2014. Ubusanzwe nk'uko byigwa mu masomo arebana no gucunga umutungo w'igihugu, ikorwa ry'ingano y'amafaranga ashyirwa ku isoko rigomba gushingira ku musaruro igihugu kibona.

Muri ayo masomo twavugamo ayitwa MACROÉCONOMIE, MATHÉMATIQUES FINANCIÈRE, FINANCES PUBLIQUES ET FISCALITÉ, ANALYSES FINANCIÈRES, RELATIONS ÉCONOMIQUES INTERNATIONALE...Aya yose kimwe n'andi menshi icyo aba agamije ni ukugira ngo umutungo w'igihugu ucungwe neza ari nabyo mu by'ukuri FPR idakozwa kuko itegeka kandi ikayobora bubandi.

Banki z'ubucuruzi nk'ikiraro BNR yambukiraho itsimbataza ubukungu butajegajega

Mu gukora ifaranga ntabwo BNR igenda ngo iyanyanyagize mu baturage ahubwo iyaha banki zikora ubucuruzi(COMMERCIAL BANKS/BANQUES COMMERCIALES) noneho akaba ariho abaturage bayakura. Iyo ifaranga rishya rigeze ku isoko BNR iba ikwiye guhita ica iteka ko inoti inganya agaciro n'iyasohotse itazongera gukoreshwa bityo abaturage bakihutira guhinduza bagahabwa inshya.

Iyo bidakozwe gutya ibifaranga byikuba kabiri cyangwa kenshi mu bwinshi ku isoko kandi umusaruro wo utiyongereye bityo hakabaho icyo twita INFLATION aho usanga ibiciro byazamutse cyane kuko abahaha biyongera noneho umucuruzi yabibona akazamura igiciro umukene utayafite ntabashe no kwigondera isabune.

Ikindi gipimo cyifashishwa: "Kugabanya cyangwa kwongera ijanisha ry'inyungu ku nguzanyo zitangwa na banki"

Ibi ni ukuvuga ko iyo BNR ibona amafaranga ku isoko ari menshi ishyiraho politiki yo guca inyungu nini ku nguzanyo zitangwa noneho abaturage(abashoramari) (bagatinya/bakagabanya)umuvuduko wo kujya gusaba inguzanyo muri banki z'ubucuruzi bityo ubukungu bw'igihugu bugasubira ku murongo unogera abenegihugu bose.

Ibi nabyo rero ntibyashoboka ku ngoma ya FPR kuko tuzi neza ko kugira ngo ubone inguzanyo ziremereye ndetse no kugira ngo wemererwe gutangira ishoramari ryo mu rwego rwo hejuru ugomba kujya gutanga icya cumi ku Kimihurura kwa NGARAMBE Faransisiko.

Ibi rero bihita bigira ingaruka itaziguye ku bukungu bw'igihugu aho usanga FPR inakoresha amakosa n'abayobozi b'amabanki(Mwibuke inkuru SHIKAMA duheruka kubabwiramo ibirebana n'ideni BRD yahaye ADEPR bikozwe na FPR kugira ngo inyerezwe).

Ubu buryo kandi bushobora no gukoreshwa ku kinyuranyo cy'ibyo nari mvuze haruguru. Iyo amafaranga ari make cyane ku isoko BNR ikabona umusaruro wariyoongereye cyane isuka ku isoko amafaranga menshi. Icyo gihe uko ibigenza igabanya inyungu cyane ku nguzanyo bityo abashoramari benshi bakazisaba mu mabanki. Ibi nabyo bisa n'ibitakunda kuri FPR.

Agaciro nyakuri k'ifaranga gatandukanye cyane n'uko umuturage abitekereza

Hamwe n'ibisobanuro SHIKAMA tumaze kubaha kuko tuba twifuza ko musobanukirwa uko igihugu cyacu gicunzwe, turabamenyesha ko ubukungu bw'u Rwanda bugiye kuzamba kurushaho kuko amafaranga agiye guhinduka ibipapuro.

Ibi akenshi usanga bitandukanye cyane n'uko umuturage abitekereza kuko agaciro k'ifaranga atari ubwinshi bw'ibinoti ufite ku mufuka wawe ahubwo ari UBUSHOBOZI IYO NOTI IFITE BWO GUHAHA KU ISOKO. Birakwiye ko abagena politiki y'ifaranga mu Rwanda bari bakwiye kujya bitwararika cyane ku mibereho y'umuturage kuko ku muntu nka RWANGOMBWA uyobora BNR gutinyuka kuvuga ngo bahinduye inoti kugira ngo bagabanye indimi zabyiganagaho nk'aho igifaransa cyanditseho hari icyo gihindura ku bushobozi bw'inoti, ibi biteye agahinda abantu nkatwe twaminuje mu ICUNGAMUTUNGO WA RUBANDA.

Mu minsi iri imbere kandi abanyarwanda mwese mwitegure ubukungu buzambye kurushaho kuko Kagame namara kwambutsa ingabo muri RDC noneho bizahumira ku mirari. Buri wese afate ingamba z'uko azikura muri ubwo bukene buzasiga benshi bageze aharenga. Si ugukura abaturage umutima ahubwo ndabamurikira nkanababurira kuko muri SHIKAMA twiyemeje kubabwiza ukuri ku kintu cyose cyerekeye u Rwanda n'ubuzima bw'igihugu.

UDAHEMUKA Eric
Analyst of Public Finances
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355