Pageviews all the time

Perezida Paul KAGAME mu nama y’umushyikirano ya 2014 yanyometse abanyarwanda ku manywa y’ihangu yemeza ko nta munyarwanda uniganwa ijambo :«Abanyamakuru bahunga buri munsi, abanyapolitiki bakatwa amajosi, bafungwa n’abameneshwa, bahutu bimwa akazi byose biterwa n’iki?»/ TUYISENGE Garasiyani

Perezida KAGAME mu mushyikirano wa 2014

Igihugu cy’uRwanda gikomeje inzira yo kubeshya no kuryaryana ku manywa y’ihangu abategetsi ku ngoma ya Paul KAGAME bibwira ko ari ko bizahora boshye bimwe ubaza umukobwa niba atwite ati oya kandi azi neza ko ategereje ko amezi icyenda yihirika ukazamubonana uruhinja.

Uretse guta umwanya, ni gute washyikirana n’imkomamashyi zawe usize FDRL iteye ikibazo?

Mu by’ukuri nk’uko nabigarukaho muri iyi nkuru ya SHIKAMA, abanyarwanda badashyira mu gaciro barakataje mu kubeshya, kuryaryana no kubeshyerana, kuko tutagendeye ku marangamutima na za soni zirisha uburozi twese mu rurimi rwacu twisanze kuri iyi si tugasanga duhuriyeho( ndrl : nubwo i Kigali icyemezo cyo kurucurika cyamaze gushyirwa mu myanzuro!) , tuzi ubusobanuro bw’ijambo gushyikirana aho mu magambo make twabyibukiranya!

Ubusanzwe gushyikirana biva ku nshinga gushyikira nabyo bisobanuye gushaka kureshyeshya no kumvikanisha abantu bashyamiranye nyuma cyangwa mbere yo kurwana, rero hamwe n’ubu busobanuro muri SHIKAMA  twibaza icyo Perezida Paul KAGAME ashyikiranamo n’inkomamashyi ze hariya ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura bikatuyobera.

Ese baba bashyikirana bapfuye iki ko ntawe twari bwabone abandi batanga amashyi y’urufaya ngo we amutunge agatoki, cyangwa ngo anahigime gusa! Ubundi ijambo imishyikirano ryatangiye kumvwa n’abanyarwanda igihe Perezida Habyarimana Yuvenali yashishikarizwaga kujya gushikirana na Kanyarengwe na FPR inyuma ye.

Ejo bundi Kagame afashe manda ye nibwo twongeye kumva inama z’imishyikirano ariko umunyarwanda wese mpamya ko atakwihandagaza ngo asobanure impande ebyiri ziba zishyikirana cyangwa icyo iyo mishyikirano yagezeho kugera kuri iyi nshuro ya cumi na kabiri. Maze bakanyomeka abanyarwanda bemeza ko nta munyarwanda uniganwa ijambo, akazi gatangwa nta kimenyane, ubukungu bwarazamutse,….

Kuri Kagame ngo nta munyarwanda uniganwa ijambo!

Aha iki ni ikinyoma cyambaye ubusa nka kumwe natangiye inyandiko mbivuga, Perezida Kagame arabeshya abo ashinzwe kuvugira ntacyo yikanga maze nabo bakamwikirizanya ikinyabupfura bemera kumubeshya nabo bati ibintu nibyo ntawe uniganwa ijambo, wasubira inyuma gato ugasanga abapasitoro bafunzwe bazira kwisengera atari n’ubutegetsi batunga agatoki ukabura aho wifata.

Ese niba nta munyarwanda uniganwa ijambo Madamu Ingabire Victoire na ba Maitre Ntaganda Bernard, abanyamakutru b’abanyarwanda birirwa bameneshwa, n’abandi tutarondoye atari ijambo baniganywe tuvugeko baniganywe iyihe ntwaro yindi bari bishingikirije ? ibi byose nibyo  muri SHIKAMA duheraho twanzura ko iri jambo rije ribeshya abanyarwanda nabo bakaryumva bakanyurwa manuma aka wa mugani ngo umuntu aguhisha ko akwanga nawe akamuhisha ko ubizi.

Perezida Kagame mu 2014 nta n’isoni afite zo gutinyuka kuvuga ko akazi gatangwa nta kimenyane!

Aha ndabanza ngaruke kw’ijambo naba narabwiwe n’umuntu wamize umuti FPR yanywesheje abanyarwanda aho twarimo tuganira nkamutekerereza ukuntu serivisi zipfa kubera ukuntu akazi gatangwa hagendewe ku kimenyane mu Rwanda maze agiye kumpuhura aba arambajije ati: «Ese niba akazi gatangwa ku kimenyane  wowe wakoze iki ngo umenyane nawe kakugereho!»

Ibi nibyo byibereye mu Rwanda umuntu wese aho kwiga ashishikariye ubumenyi bwazagirira igihugu akamaro ariga uko azamenyana maze nawe akazi kazakunde kamugereho. Kuko impfubyi yimenya rero, turashishikariza abanyarwanda bakiyoboka amashuri kwiga akazi aho kwiga aho bazakorera kuko isi yabaye umudugudu nyuma y’aho haziye ikusanyabukungu, bivuze ngo ushobora kwiga utegerejwe ngo uze uyobore ikigo runaka ariko ukirengagiza ibyo wiga wa murimo wabura ukarutwa n’utarakandagiye mu ishuri.

Mu bukungu ho minisitiri Gatete arakwanjika imibare agahereza Kagame

Aha ku baba barakunze gusoma SHIKAMA twanyujijeho amasomo menshi agendanye n’uko ubukungu bw’igihugu bubarwa, ko kubona Kigali yuzuye imodoka n’inzu zizamuka Atari bwo bukungu bw’igihugu, cyangwa kubwirwa ko BNR yenda gusohora izindi noti za 2,000 na 5,000 zikaba nyinshi ari bwo bukungu, oya ubukungu nk’uko twakunze kubigarukaho babubara bashingiye ku bipimo fatizo byibanda ku buzima buri hariya hasi mu cyaro cya nyuma y’ibindi bakareba ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bw’umuturage waho afite.

Dusubiye inyuma tukareba ariya mavunja yo muri Kirehe yavuzwe bigatinda, tukajya ku buhinzi n’ubworozi byateshejwe agaciro; muri SHIKAMA duhakana twivuye inyuma izi raporo kuko twe intego yacu ari ukwimika ukuri, ntitwajya aho ngo tubeshyane  ngo yego mwidishyi dutatiriye intego yacu.

Umushyikirano wa 2015(niba uzabaho), ukwiye kuzahuza FPR na FDRL maze Kagame akazisobanura ku binyoma arimo kunyomeka abanyarwanda muri iyi nama yo kwifotoza, kurya no kunywa
Nk’uko mu Kinyarwanda bivugwa ko ukuri kutica umutumirano, ntituri abanazi b’igihugu nk’uko ubu ariyo mvugo iharawe I Kigali. Turamutse twanga u Rwanda, inyandiko zikorwa umunsi ku wundi twingingira FPR gutanga ituze no gusubiza inkota mu rwubati, zaba zarahagaze tukayireka ikazirwariza ku munsi wa NGIRE NTE Nyirabiyoro yahanuye kandi FPR ikwiye ndetse igomba kumenya ko uwo munsi uri hafi kuko nta gahora gahanze.

Ikizima niba habaho imishyikirano koko atari bimwe byo kubeshya natangiye mvuga, uw’ubutaha ntuzasige FPR na FDRL badashyikiranye aho guta umwanya n’amafaranga bitakarira mu itegurwa ry’iyi mishyikirano ussanga ari umwanya wo kurya, kwifotoza no gusinda, mu gihe amamiriyari ahatikirira yakabaye afasha abaturage batishoboye cyangwa agakoreshwa mu bindi bibazo igihugu gifite nk’imyenda turimo amahanga.

TUYISENGE Garasiyani
Shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355