Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kane cya ADIVENTI, taliki 21 Ukuboza 2014. Isomo rya mbere: 2 Samweli: 7,1-5.8b-12.14a.16. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 16:25-27. Ivanjili: Luka: 1,26-38. "MANA WAREMYE BYOSE KUKO NTA KIKUNANIRA, KUGERA N'AHO UDUHA INCUNGU Y'UBUGINGO BWACU, GIRIRA IMPUHWE ABANYARWANDA TWESE UDUKIZE UMUBI" Abatagatifu: Petero Kaniziyo/ Padiri TABARO



Uyu munsi taliki 21 Ukuboza 2014, tugeze ku cyumweru cya 4 cya Adiventi hakaba hasigaye iminsi 4 gusa ngo isi ihimbaze NOHELI.

Mu isomo rya mbere umuhanuzi Samweli aradutekerereza ubuhanuzi bwa mugenzi we Natani aho asobanura ko umwami ugiye kutuvukira mu minsi 4 isigaye azatura mu ngoro kandi uwiteka akazamuha ihumure.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa arabwira abatuye Roma kwimenyereza kuririmba ibisingizo bizaturwa Imana ku munsi mukuru w'ivuka ry'akana Yezu. Pawulo aravuga ko iri yobera ry'ivuka rya YEZU ryari ryaracecetswe myaka na rindi ariko ubu bikaba ari ibyishimo bitagereranywa kuko ryahishuriwe abanyamahanga bose.

Ivanjili Ntagatifu yanditswe na LUKA iradutekerereza integuza y'ivuka rya Yezu. Ubu butumwa bwatwawe na Malayika GABURIHELI kandi ategekwa n'Imana kubutwara mu mujyi witwa NAZARETI uherereye muri GALIREYA ku mukobwa w'isugi MARIYA wari warasabwe n'umusore witwa YOZEFU wo mu muryango wa DAWUDI.

Mariya utarabashije guhita asobanukirwa ibyo yarimo kubwirwa kuko yari yibereye mu mubiri, Malayika yamwibukije ko atagomba guta igihe cye atekereza ibintu byinshi kuko na mwene wabo Elizabeth yasamiye mu zabukuru ngo bimubere gihamya ko NTA KINANIRA IMANA. Ni uko Mariya asubiza Malayika wari wamutumweho ati:"Dore ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk'uko ubivuze." Ni uko Malayika amusiga aho aragenda.

Kubera ibibazo biri mu Rwanda no mu banyarwanda bahunze ubu bamazebimyaka 20 bakaba bakumbuye igihugu cyabo, hari bamwe bakeka ko Imana yabibagiwe. Ntabwo aribyo, Imana izi buri munyarwanda ku giti cye bityo komera ku isezerano wahawe kuko rigiye gusohozwa ukabona igihugu cyawe ari cyiza kurenza uko wabitekereza kuko NTA KINANIRA IMANA.

Abatagatifu b'icyumweru gitaha
 Kuwa mbere, taliki 22 Ukuboza ni Faransisika Savera. Kuwa kabiri, taliki 23 Ukuboza ni Yohani wa Kenti. Kuwa gatatu, taliki 24 Ukuboza ni Adela. Kuwa kane, taliki 25 Ukuboza ni UMUNSI MUKURU WA NOHELI. Kuwa gatanu, taliki 26 Ukuboza ni Sitefano. Kuwa gatandatu, taliki 27 Ukuboza ni Yohani. Ku cyumweru gitaha, taliki 28 Ukuboza ni ICYUMWERU CY'UMURYANGO MUTAGATIFU.

Padiri TABARO
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355