Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 28 Ukuboza 2014, UMUNSI MUKURU W’UMURYANGO MUTAGATIFU. Isomo rya mbere: Mwene Siraki: 3, 2-6.12-14. Zaburi: 127, 1-5. Isomo rya kabiri: Abanyakolosi: 3, 12-21. Ivanjili:Matayo: 2, 13-15.19-23."INGORANE NYINSHI UMRYANGO UNYURAMO MURI UBU BUZIMA NTIZISHOBORA KUWUTEMBANA IYO URIMO URUKUNDO HAGATI Y’ABASHAKANYE N’URUBYARO RWABO" Abatagatifu: Abana b’i Beterehemu, Theophila na Domina/ Padiri TABARO

Umuryango Mutagatifu w'i Nazareti ugizwe na Yezu, Yozefu na Mariya

Mu muco wa Kiliziya Gatulika yamamaye ku isi hose kubera Impuhwe za Nyagasani zabaye igisagirane, icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Noheli hizihizwa umunsi mukuru w’umuryango mutagatifu. Mu gitabo cya Mwene Siraki turabonamo itgeko ryo kubaha ababyeyi bitewe n’uko Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be.

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa yandikiye abanyagakolosi aradusaba kugira umutima wuje impuhwe, kugira neza, kwiyoroshya, gutuza no kwiyumanganya ndetse no kwihutira no kwihatira kubabarirana mu gihe umwe muri twe ahemukiye undi. Hejuru y’ibi byose ikibihatse ni urukundo kuko arirwo ruzaduhuriza twese mu butungane.

 Muri iri somo Pawulo Intumwa aratsindagira indangagaciro zikwiye kwibandwaho mu mubano wa gikirisitu mu rugo cyangwa mu muryango kugira ngo uhinduke mutagatifu rwose. Kugira ngo bishoboke, abagore barasabwa korohera abagabo babo nk’uko bikwiye, abagabo nabo bagasabwa gukunda abagore babo birinda kubabera abanyamwaga. Abana bo bagasabwa kubaha ababyeyi babo kuko aribyo binyura Nyagasani.

Ivanjili Ntagatifu yanditswe na Matayo, iradutekerereza ibibazo umuryango Mutagatifu w’i Nazareti wahuye nabyo ahungishiriza Yezu mu Misiri. Yozefu n’umugore we Mariya bahungishirije akana Yezu mu Misiri kandi bategetswe kugumayo kugeza igihe Imana izabona ko bakwiye guhindukira kuko Herodi yashakaga kwica Yezu.

Baranatubwira kandi uko Yezu yagaruwe muri Nazareti ku itegeko ry’Imana nyuma y’urupfu rwa Herodi. Ibi bibazo byose byabayeho ariko ntibibuze Yezu kwitwa umucunguzi w’isi ni ikimenyetso cy’uko umuryango urimo kubaha no kumvira imana, urukundo hagati y’abashakanye n’urubyaro rwabo ari ikemenyetso ndakuka ko Imana iba iruganjemo ndetse ko ntawe ukwiye gutinya imiraba n’ibibazo byo muri ubu buzima.

Abatagatifu b’icyumweru gitaha

Kuwa mbere, taliki 29 Ukuboza ni Mutagatifu Tomasi. Kuwa kabiri, taliki 30 Ukuboza ni Mutagatifu Aniziya. Kuwa gatatu, taliki 31 Ukuboza ni Mutagatifu Sirivesitiri. Kuwa kane, taliki 01 Mutarama 2015 ni BIKIRAMARIYA UMUBYEYI W’IMANA NO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’AMAHORO. Kuwa gatanu, taliki 02 Mutarama ni Mutagatifu Bazili. Kuwa gatandatu, taliki 03 Mutarama ni Mutagatifu Genevieve. Ku cyumweru gitaha, taliki 04 Mutarama 201 ni UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI.

Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355