Pageviews all the time

Ubuhamya ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR Inkotanyi muri perefegitura ya Kibungo (Kirehe) muri Gicurasi 1994 bwemezwa n’uwabuhagazeho (igice cya mbere) / S/C de l’anonymat

Ubwicanyi buvugwa ni ubwabereye aho twakwita mu karere ka Kirehe, mu ntara y'iburasirazuba muri iki gihe

Hari muri Gicurasi, mu mibyuko yamasaka menshi dore ko yeraga cyane mu masegiteri ya Nyamugari na Gisenyi mu turere twari twegereye uruzi rw Akagera. Aka Kagera nari nkamazemo imyaka igera kuri ibiri ntavamo nkora umurimo wo kuroba amafi n’ubwo nari nkiri muto cyane ariko iyo nicaraga mu i Rango ry ubwato(igice cy imbere gisongoye) nabashaga kwiruka ngasiga imvubu iyo zabaga zimvumbukanye.

Ibi bikunze kubaho cyane iyo imvubu uyibyukije mucyemo cyayo (aho iba isinziririye). Kuhanyura bisaba gutwara ubwato bucece udashibagura amazi cyangwa ngo ingashya ikome kurubaho rw’ubwato. Muntangiriro za kuriya kwezi(Gicurasi 1994) nibwo navunitse cyane ubwo abantu benshi batabarika bavuyanze umubyuko wamasaka bashaka kwambuka ngo bahungire Tanzaniya.

Aba bantu babaga bari guturuka aho inkotanyi zari zamaze gufata. Muri za Rukira, za segiteri Kigarama, Gatore. Ni nako kandi ibintu byaturikaga ubutitsa mu turere twa Nyakarambi na za Cyunuzi. Icyo gihe byavugwaga ko inkotanyi zageze muri Rusumo ndetse ko zafashe ibitaro bya Kirehe.

Ariko ntibyatinze abantu bari bambutse bari mu mashyamba ya Tanzaniya barongera barara bagaruka ijoro ryose bamaze kubwirwa ko zitari inkotanyi zari zageze muri Rusumo ko ahubwo bari abasirikari barinze umupaka wa Rusumo bakambitse kumusozi wa Kiyanzi (aho bitaga kwa Pomari).

ngo barimo batanga signe ko bahagaze neza. Umunsi ukurikiyeho mugitondo kumusozi wa Rusozi hiciwe abantu benshi ikivunge abacitse kwicumu baza bavirirana babwira abantuko inkotanye bararanye nazo ko ndetse zishe abantu benshi zibatsinze kumuhanda ujya Kiyanzi kwisoko.

Ubwo hongera kubaho guhunga mu gihiriri kwabantu ariko jye sinaba nkibashije kongera kwambutsa abantu kuko ubwato nari nari maze iminsi nkoresha bwari bwaraye bumenetse ntegereje ko babunyinya. (imvugo y abasare bakoresha iyo bashatse kuvuga guhoma ubwato).

Ibintu rero byaje kuba bibi ubwo mu gihe gishyira nka samunani inkotanyi zahingukaga ku gasanteri ka Kivuko (muri peyizana H) aho bita mu ikoni maze zirasa abantu urufaya bihita byumvikana ko abantu bari banze guhunga bari kwicwa. Ntibyatinze hahise hatunguka umugabo witwaga Riyazari (Eliezel) wari ufite iduka rikomeye aho muri H maze yicara hasi atwereka inda dusanga isasu ryanyuze muruhande rumwe rihingukira murundi.

Ati inkotanyi zadufashe zitwicaza mu ikoni turenga nka mirongo itanu zitwahuranyamo amasasu abenshi bapfuye nanjye dore uko nabaye. Icyo gihe umuntu utari uzi koga yasubiye inyuma ajya kubunda mu masaka kuko ayo masasu atigeze ahagarara kandi noneho yakomezaga asatira uruzi.

Bikumvikanako inkotanyi zari zirimo zirasa abantu umugenda barimo bagana ku ruzi bashaka kwambuka. Nubwo nari nzi koga, ndi umwe mu bantu basubiye inyuma ngenda ngana mu rugo iwacu nciye inzira yo mu mubyuko. Kuva kur uzi ujya iwacu, washoboraga kwambukiranya amasambu nkicumi kuko byasabaga kurenga agasanteri kitwaga Kumbuga.

Nari nanze kwiturira mu ruzi rero kuko aha ku Rusumo nari mpari nkumushyitsi kuko nari narahaje nje gusura imiryango mpita ndaruka nikundira amazi sinaba ngisubiye iwacu kw’ivuko i Butare. Sinashoboraga rero guhungana nabantu ntazi kandi narinzi ko umuryango wanjye ukiri mu rugo. Nagezeyo nsanga nta muntu n’umwe uhari.

Nasanze ahazirikwaga ihene zose zigihari ariko imwe yo bari bayikuyeho amaguru y inyuma yapfuye iri iruhande rw igitiyo ku buryo nahise nkeka ko ari abo twabanaga bashatse gukuraho inyama nke zo kuza kurira Tanzaniya. Gusa numvise ngize ikintu cyicyoba cyinshi kuko nta gitiyo twari dutunze ndetse no mu baturanyi ntaho nari narigeze nkibona.

Ubwo ninjiye munzu nini mfite ubwoba noneho mbura umuntu numwe. Nshatse gusohoka, nahise mbona abasirikare batandatu binkotanyi baje bafite imifuka ibiri mu ntoki. Nibwo nari mbonye inkotanyi bwa mbere. Mbere nibazaga ko inkotanyi nazo zambara imyenda nkiyabasirikare nari nsanzwe mbona. Ngiye kubona mbona bambaye nabi ndetse ninkweto zari zitandukanye kuko harimo umwe wari wambaye inkweto nk izabasirikare bambere.

Undi yari yambaye inkweto z’umweru zitameshe zisa nabi, abandi bari babaye bote nkizabagoronome kandi ingofero zose zabo zarebaga imbere. Nabuze uko nkomeza ngo nsohoke mpitamo kwicara inyuma yumuvure wari urambitse hafi yameza mu ruganiriro. Kuko uwo muvure wari umenetse ndetse urangaye cyane, nakomeje kwitegereza zankotanyi.

Nibwo umwe yabanje ahambura ya mifuka noneho undi akora muri ya hene bishe akururamo inyama zo munda zose noneho ayishyira kuruhande. Undi nawe afata ihene yindi yari imaze iminsi yimye nuko ayishyira mu maguru hanyuma undi amuhereza cya gitiyo ayikubita mu mutwe ihene mbona irimo iratitira. Nuko nayo bayisatura inda barayifata hamwe na ya yindi yambere bazishyira mumufuka baragenda.

Muri izo nkotanyi uko ari esheshatu babiri nibo bakoraga ako kazi mu gihe abandi bari basutamye bafite imbunda zabo bameze nkabiteguye kurasa za hene ari nako bakebaguza. Nuko barahambira baragenda nanjye nubwoba bwinshi ndasohoka nkata inyuma yinzu manuka ngana muri ya nzira y amasaka nari nazamukiyemo.

Nkimara guhinguka mu muhanda wavaga Kumbuga ujya mu mujyi Kiyanzi, nibwo nasanze abantu barenga nka makumyabiri barimo abagore, abagabo, abana b abakobwa bato n uduhungu duto tubiri bishwe nabi kuko nkurikije uko bari bari kuvirirana, ntabwo bari bishwe barashwe. Noneho nsimbuka umuhanda ariko nitegereza neza twa duhungu duto tubiri uko twabaye kuko two twari twegereye ayo masaka yo nari nsimbiyemo.

Byagaragaraga ko batumenaguye imitwe kuko isura ntiyagaragaraga neza. Ikindi kandi umuntu wese mu bo nabonaga aho yari yavuye amaraso menshi mu mazuru no ku mutwe. Nkimara kubona ibyo, nahise nibaza ko aho ndi kwerekeza ariho inkotanyi zari zimaze kwica abo bantu ziri. Nshatse gutambika ngo njye mu masaka yarimo umukocye muremure noneho ngo nze kwambuka nijoro mpita nkubitana n umugabo uri kuvirirana yicaye afashe munda. Arandembuza numva ngize ubwoba.

Akomeje mbona nawe asa n’ufite ubwoba ni uko ndakomeza ndamwegera. Arambwira ati mwana wa, hoshi hunga inkotanyi zamaze abantu. Ati hirya aho niho zari zintsinze. Zaduhondaguye amasuka mu mitwe ziranoza numugore n abana banjye batanu zabishe. Ati dore uko zingize. Ndebye nsanga umugabo inyama zo munda ziraboneka. Zari zamusatuye inda igifu kiboneka. Umutwe ahagana kwijosi hari habyimbye cyane ngo zamukubiseho igisuka.

Agerageje guhaguruka ngo yiruke ahura n icyuma cyo kumbunda inkotanyi imwe yahise imusogota mu nda ariko aranga yinjira mu masaka ku bw’amahirwe ngo ntizamukurikiranamo. Ati ubu nanjye zizi ko namaze gupfa mwana wa. Naramubajije nti none se mbigenze gute ko nanjye bari bunyice? Nibwo ntangiye kurira n’ubwoba bwinshi.

Ati iwanyu wowe ni hehe? Ndamubwira nti iwacu sino nari naraje gusura abavandimwe iwacu ni i Butare. Ati hoshi komeza iyo hepfo niho hari uruzi nugira Imana ntizikubone wihishe ku ruzi ntuzabura umusare utambuka akazakwambutsa. Ndakomeza ndarira ati mwana wanjye se ko nanjye ino ntahazi ko twaje duhunga abo bagome kuva i Nyarutunga zidukurikirana ariko zica abantu umugenda.

Ati hoshi genda zitakuntsinda mu maso jyewe ndabona byarangiye. Ndamubaza nti nonese abantu bose biciwe hariya hirya ku muhanda nibo mwari muri kumwe? Ati twese twaturutse Nyarutunga duhunga inkotanyi zaje zijya Nyarubuye zitubuza inzira ijya Kankobwa niko kuza zitwicamo tutazi niyo tujya. Ati mu rugo iwanjye ni Nyabitare.

Ati abo bose wabonye bamwe ni umugore n abana banjye. Abandi bari abaturanyi bacu. Ati iyo tumenya neza inzira ijya kuruzi tuba twarambutse ejo ariko twageze ino tukayoberwa inzira twamenye icyerekezo ari uko duhingukiye Bukora aho bororera inka. Umugabo nakomeje kubona ko atavuga neza kubera umubabaro, ni uko ndahaguruka ndamanuka.

Ngeze hepfo numva amasasu ari kuvuga ku ruzi mpita nongera ndatambika nsa n’ugana Nyarwamura. Ngera mu rutoki rwinshi ni uko nicara mu nsina ndategereza ngo bwire. Iryo joro ryose amasasu yaraye ari kuvuga cyane cyane ahegereye kuruzi. Umunsi ukurikiyeho narazindutse ngo manuke mba mpuye ninkotanyi ngisohoka mu masaka yumugabo witwaga Legisanderi wari uturanye n’undi mugabo wumurera witwaga Musaza, zirampagarika zirambaza ngo mvuye hehe?

Mpita ntangira kurira ariko ziranyegera zirambaza ngo ndijijwe niki? Ndavuga nti iwacu bose na bakuru banjye na barumuna banjye bose barapfuye none nanjye mugiye kunyica? Mbivuga ndira ndetse mfite ubwoba. Umwe muri bo arambaza ati: iwanyu ni hehe? Nti iwacu ni i Butare ariko nabaga kwa Nshimiye utuye i Kameya ariko we yahunze interahamwe naho njyewe ncikira mumasaka interahamwe ntizambona.

Kugeza n’ubu nabuze uwanyambutse ngo anshyire Nshimiye Tanzaniya. Ibi ntabwo byari byo na mba nagira ngo zitanyica. Umwe muri bo avuga anseka mugiswahiri ati: Acana na huwo mutoto asitupotezeye muda. Bari kumwe numukecuru witwaga Bizirema. Bari kumwe numugabo witwaga Sekaziga. Bari kumwe kandi n’abandi bantu bari bashoreye bagera nko kuri 15 barimo umuhungu umwe wari waranyigishije koga witwaga Kidamari.

Abo bantu bandi bari abo zari zafashe baturutse Ku murama. Bahita batambika nshaka gusigara bahita bavuga cyane ngo we Kado, inuka twende (bisobanuye ngo wakana we haguruka tugende). Twaratambitse tugera mu rugo rwumugabo witwa Domiyani wari umudivantisiti ariko yari yaraye ahunze ni uko babaza wa muhungu witwaga Kidamari ngo: Iwanyu nihehe? Arababwira ngo ni hariya imbere gato.

Ubwo twaragiye tugeze imbere arababwira ngo aha niho mu rugo. Bahita badukatana twese. Tugezeyo bategeka ko abantu bose binjira bakatugira inama y’uko turi burare bakaturindira umutekano kuko twari tumaze kuba benshi. Bose babyiganye binjira munzu y uwo mugabo witwaga Samweli se wa Kidamari.

Samuel ashatse kwinjira mu cyumba ngo azane imisambi abantu bayicareho baramubwira ngo yihorere ntabwo dutinda hano. Ubwo bigiye hirya gato baravugana(inkotanyi) abantu bari bicaye muri ruganiriro no mu kirongozi. Bagarutse njyewe barampamagaye ngo Kado, ngwino hano. Ndasohoka umwe anjyana inyuma yinzu amfata ukuboko ngiye kumva numva amasasu menshi arapapaje muri ya nzu.

Kidamari yahise asohoka ahunga wa musirikare wari umfashe yahise amukubita isasu mukuguru nawe ahita ahenuka iruhande rwikibindi atangira kurira anwigira. Bamufashe ukuguru baramukurura bamusubiza mu muryango nawe bamuhondagura igisuka bagendanaga duhita tugenda barambwira ngo aba bantu nibo bishe bakuru bawe n’ababyeyi bawe bari baducitse niyo mpamvu tubahannye kuko bakwiciye abantu. Ngo wumvise? Ngo ntiwongere kurira rero. Dore amazina nibuka yabantu inkotanyi ziciye munzu kwa Samuel: Samuel, umugore we Rayisa, Kidamari, Nyiraneza umukobwa wakurikiraga inshuti yanjye Kidamari, barumuna babo aribo: Bakundukize, Donata, Beyata numwana muto w’incuke bitaga Rutwe.

S/C de l’anonymat
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355