Pageviews all the time

UKURI KWANJYE MU BYO MBONA: "Abanyarwanda bifitemo igitekerezo cyo guhatanira amatora yo gusimbura Paul KAGAME bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, ibibazo by'u Rwanda bizarangizwa n'intambara y'amasasu n'amabombe, iyo ntambara nirangira nta ruhande na rumwe ruzigamba cyangwa ngo rwitirirwe intsinzi kuko uzategeka u Rwanda nyuma y'iyo nyagwa y'intambara izaduhekura azashyirwaho n'Amerika n'Ubwongereza"/UDAHEMUKA Eric



Ubusanzwe politiki ikorerwa mu bubasha butatu aribwo Nshinga tegeko, Nyubahiriza tegeko n'ubutabera. Benshi mu basobanukiwe itangazamakuru bemeza ko ari ububasha bwa kane. N'ubwo bimeze bityo ariko, kenshi ntitujya tujya imbizi n'abanyapolitiki ndetse rimwe na rimwe iyo bari ku butegetsi bafite ububasha bakaduhiga bikaba impamvu yo kutumenesha tugahunga.


Ibyo biterwa n'uko abanyapolitiki ari abantu barangwa no kubeshya, gucengana, kubeshyanya ntibatinye no kwicana ngo bamwe bakomeze kwikubira inyungu za politiki mu gihe twebwe abanyamakuru iteka duhora tubagenda hafi tugaragaza aho bitagenda neza kugira ngo bitungane bityo abaturage banamenye ukuri kweruye kuba kwihishe mu nduruburi za politiki biberamo.

Iyi nyandiko nziko hari benshi izarwaza umutwe ariko mbasabye kubyakira

Burya igihugu cyabyaye umwenegihugu aba akizi nk'uko umubyeyi amenya umwana yibyariye. Ubu umbwiye ngo nsesengure politiki ya BANGLADESH cyangwa THAILAND, nshobora kujya mu bitabo no muri GOOGLE nkabishaka nkabikwanjika bakanyihera ibihembo nkigendera.

Ariko u Rwanda nk'igihugu cyambyaye ndaruzi neza kandi ndwiyumvamo iteka ryose mu gihe Imana ikintije ubuzima. Kuva Rusizi ukaminuka Nyagatare, ugatambika Kirehe ukazakubanuka Rubavu wanyuze za Rulindo, Gakenke na Musanze mba mpareba ku buryo nahashushanya ndi aho ndi ntagombye gusubirayo ku buryo iyo mbwiwe cyangwa ngasoma ibiherekeye mu kanya nk'ako guhumbya mba namaze kubyumva no kubiha icyerecyezo.

Impamvu mvuze ko iyi nyandiko hari abantu ishobora kurwaza umutwe ni uko ndi buyivugemo amazina y'abantu bariho b'abanyapolitiki kandi nkaza kubacaho akarongo bitewe n'ibyo ndi buvuge kuri buri wese uri bugaragaremo. Rero ntigire uwo irwaza umutwe kuko n'uri buyisome agasanga ibyo nanditse ari ibinyoma azandike ibizabivuguruza kandi nanashaka iyo nyandiko ye azayimpe nyinyuze hano kuri SHIKAMA.

Nta muntu uzasimbura Paul KAGAME binyuze mu mahoro kuko nawe yagiyeho mu miborogo

Muri politiki hagenda habaho amataliki ngenderwaho. Uko Paul Kagame yagiye ku butegetsi sinabitaho igihe abaciye akenge twese turabizi. Ahubwo ubu abanyarwanda benshi(njye sindimo) amaso yabo bayahanze umwaka w'2017 aho biteganijwe ko Kagame azarangiza manda ye ya kabiri hanyuma ngo bagahatanira kuba perezida.

Mvuze ko ntarimo kuko mu isesengura ryanjye mbona ko Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul KAGAME adashobora kuzageza mu 2017 agitegeka u Rwanda kuko ibibazo bimaze kumubama uruhuri bikaba biboneka ko ananiwe n'ubwo ntako atagira ngo akomeze kwerekana ko ari ndasimburwa.
Kore igisubizo cya Kagame ku bashaka guharanira intebe yicajweho mu Rugwiro
 Ikindi cyihariye ku Rwanda kandi giteye agahinda ni ukuba u Rwanda nta perezida wavuyeho neza rugira cyangwa ngo abe yarabayeho agasaza. Urwo Kayibanda yapfuye turaruzi, urwo Habyarimana yapfuye turaruzi, urwo Bizimungu Pasiteri apfuye turarureba ariko ntidukopfora, Paul KAGAME ugihanyanyaza yakoze ibyaha bikomeye kandi byagize ingaruka nyinshi ku bantu benshi ku buryo rwose bitashoboka ko avaho mu mahoro n'iyo bazirunga zikaba insogo!

Impamvu bidashoboka si ukubera ko abafite icyifuzo cyo kumusimbura mu mahoro babuze, barahari benshi babyifuza, ariko bagomba kwibuka ko umuntu ugeze ku butegetsi amaze abantu yanabucakira ntasubize inkota mu rwubati agakomeza kwica inzirakarengane, kumubwira kuvaho mu mahoro ahita akubonamo ushaka kumushukashuka ngo uzabone uko umujyana mu nkiko kubiryozwa bityo afungwe. Niyo mpamvu muhora mubona biyongeza manda bakazarasirwa mu biro.

NAHIMANA Thomas n'abandi biteguraga kuvuga ko ari ba kandida perezida(mu mahoro nta masasu) bashatse baba bisubiyeho ariko bagakomeza politiki

Kugeza ubu umunyarwanda tuzi kandi watangaje ko mu 2017 azahatanira umwanya wa perezida ni NAHIMANA Thomas uyobora ISHEMA PARTY. Sinshidikanya ko hari n'abandi bashobora guhatana barimo nka TWAGIRAMUNGU Faustin wo muri RDI RWANDA RWIZA, Me NTAGANDA Bernard wo muri PS IMBERAKURI, Dr HABINEZA Frank uyobora GREEN PARTY, INGABIRE UMUHOZA Victoire uyobora FDU INKINGI(n'ubwo nzi ko agifunzwe azira ubusa),...

Urebye ibibazo ubu biri mu Rwanda, urebye uko abaturage babayeho, urebye ubukene buriyo bunuma, urebye imyiteguro y'intambara Kigali igiye kugaba kuri Tanzaniya, Burundi na RDC, urebye ko ubu M23 icumbikiwe muri Uganda yarashweho ngo icyurwe ku ngufu ikabyanga, ibi byose bikaba bishyira Kagame mu butegetsi bw'akajagari nta watinyuka kuvuga ko aziyamamaza ngo amusimbure ndetse nibwira ko uwaba akibikomeyeho n'abaturage bamuseka.

Uko mbibona ariko ntibacika intege ahubwo bakomeza bagakora politiki uko bashoboye kuko nk'uko nza kubyerekana hepfo, Amerika nimara gushyiraho umutegetsi ashobora kuzabatoramo ibyegera akabagenera imyanya wenda ashingiye ku mashyaka cyangwa ku bushobozi bwa buri muntu ku giti cye kimwe n'uko uwo mutegetsi USA izatoranya ashobora no kuzaba ari umwe muri aba bose navuze hejuru.

FDLR, RNC, FPR, n'abandi bashobora kuzinjira muri iyo ntambara nta n'umwe uzigamba intsinzi y'urugamba

Mu nyandiko mperuka kubagezaho aho navugaga ku nteruro ya Nyirabiyoro wibazaga uko umukuru ngombwa azayobora imihango bitewe n'uko imandwa zizaba zisakabaka zisatira ku murinzi navuze ko byanze bikunze bingaragarira ko KAGAME ubutegetsi azabwamburwa na RNC.

Muri iyo nyandiko navuze ko RNC izahura n'intambara ikomeye izashozwaho n'abarwanashyaka ba FPR bazaba bagitsimbaraye kuri Paul KAGAME. Iyo nsesenguye mbona iyo ntambara izaba ikaze cyane kandi bishoboke cyane ko na FDLR yazayinjiramo kuko ibyo gushyikirana mu mahoro bizaba bitagishobotse. Ubwo hashobora kuzaba harwana ibihande bitatu(3).

Hano abantu benshi musoma iyi nyandiko mushobora kwibaza aho mvana ibi ndimo kubabwira n'uko ikibazo kizarangira. Aho mbivana nta handi uretse gushungura ibyo ndimo kubona nkabihuza n'amateka. Bizaba ngombwa ko USA n'Ubwongereza binjira mu kibazo ku buryo butaziguye kuko ari nabo bateje ibibazo u Rwanda rurimo guhera mu 1990.

MAGAYANE yasobanuye uko bizagenda mu Kinyarwanda cyumvikana kuri buri wese

Mu gika kijya gusoza ubuhanuzi bwe ku Rwanda, Bwana MAGAYANE yagize ati: "Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba(FDLR), nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira.Bazafatanya n'abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na LONI ya gatatu. Magayane ati: Uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi".

Njyewe ku giti cyanjye nemera MAGAYANE kandi mu banyapolitiki bo mu Rwanda barimo n'abashaka guhatanira umwanya wa perezida. Nk'uko MAGAYANE yabivuze kandi ubu bikaba bigaragara cyane ko bishoboka, ikibazo cya FDLR cyaburiwe umuti nyamara uhari kandi woroshye.Akenshi iyo gushyikirana byanze, ikibazo kirangizwa n'amabombe.

LONI ya gatatu MAGAYANE avuga nayo irashoboka kuko abazungu nibabona i KIGALI hari umwuka mubi bashobora kuzaragiza u Rwanda ingabo za LONI ya 3 nk'umwaka cyangwa ibiri. Twibutse ko LONI ya mbere yaje mu 1961 muri KAMARAMPAKA, LONI ya kabiri iza mu 1993 guhagararira amasezerano y'amahoro ya Arusha yahindutse ibipapuro kubera Kagame. Ikindi MAGAYANE yatsindagiye kandi muri SHIKAMA tukaba tutagisuzugura ni uko USA izaza igahagarara hagati y'abazaba barwana binasobanuye ko izabategeka bose kurambika imbunda hasi hanyuma USA ikatugenera umutegetsi.

Muri ibi byose nta na hamwe mbona amatora ya perezida wa Repubulika mu mahoro ari naho navuze ko abanyapolitiki bashobora kwikomereza politiki kuko bashobora kuzatorwamo ibyegera by'uwo mutegetsi kugeza ubu ntatinyuka kuvuga uwo ariwe. Ibi kandi bishobora kuzagora USA kuko kugeza ubu abanyapolitiki barwanya KAGAME bananiwe kwishyira hamwe ngo bitoremo umutegetsi ahubwo ukabona buri wese akurura yishyira. Nibihangane dutegereze!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355