Pageviews all the time

Umutekano wa Perezida Kabila KABANGE wa RDC ukomeje kugerwa ku mashyi kuko taliki 16 Ugushyingo 2014 saa kumi n'imwe z'igicamunsi yakiriye kuri telefoni ye igendanwa ubutumwa bugufi(SMS) bwamubwiraga ko agiye kwicwa/ UDAHEMUKA Eric



Igihugu cya ZAIRE ya MOBUTU ubu cyahinduye inyito kikaba kizwi nka Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo(RDC) ni kinini cyane kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 2,345,410 bisobanuye ko ugereranije n'u Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare 26,338, RDC iruta u Rwanda inshuro 89 zose ndetse zirenga.

Kuva FPR yagera ku butegetsi i Kigali, nta munsi n'umwe Kagame atashyizwe mu majwi akekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w'iki gihugu kandi Kagame n'ubwo akunze kubihakanira abanyamakuru ntawe uyobewe ko ariwe watwaye Laurent Desire KABILA akamushyira ku butegetsi i Kinshasa akeka ko azamufasha kurimbura burundu ABAHUTU bahungiyeyo ariko bikananirana kubera imiterere ya RDC.

Umuryango wa KABILA ku butegetsi i Kinshasa: Umugambi mugari wa KAGAME na MUSEVENI wo kwagura EMPIRE-HIMA
 Mu nyandiko mperuka kubagezaho nasobanuye uko Kabila KABANGE Joseph yashyizwe ku butegetsi nyuma y'uko se arasiwe mu kirongozi cya perezidansi i Kinshasa n'umwe mu bari bashinzwe kumurinda. Muri iyo nkuru SHIKAMA twari dushingiye ku nkuru JEUNE AFRIQUE yatangaje yavugaga ko ingabo za Loni (MONUSCO) zafatiwe i Goma zibye imyenda yambarwa n'abashinzwe umutekano wa perezida wa RDC. Ubu noneho ikinyamakuru cyitwa L'OEIL DU PATRIOTE kiboneka ku rubuga http://www.apareco-rdc.com/ cyatangaje ko perezida Kabila yabonye ubutumwa bumubwira ko azicwa.

Mu bantu murimo gusoma iyi nyandiko kuri SHIKAMA benshi muri mwe mushobora kwibaza ibibazo bibiri: Icya mbere ni impamvu KABILA LAURENT DESIRE yashyizwe ku butegetsi i Kinshasa kandi akekwaho kuba umunyarwanda(igisanira). Ikibazo cya kabiri mushobora kwibaza impamvu Kabange yabonye se arashwe akemera kumusimbura ntagire ubwoba cyangwa ngo agire amakenga. Ese yishyizeho cyangwa hari izindi mbaraga zamuhatiye kujyaho?

Iyo nkuru iravuga ko ku cyimweru, taliki 16 Ugushyingo 2014 saa kumi n'imwe zo ku mugoroba, Nyakubahwa Kabila KABANGE yakiriye ubutumwa bugufi kuri mobile ye bwamubwiraga buti: «Je finirai par te tuer comme tu las fait avec Chebeya et Dr SONDJO. Même si tu fui, je moccuperai de toi sur la route»! Tugenekereje mu Kinyarwanda baramubwiye bati:"Amaherezo nzakwica nk'uko wishe CHEBEYA na Dr SONDJO. Nunahunga, nzagukurikirana ku muhanda uzamyuramo mpagutsinde!"

Amakuru yandikiwe i Kinshasa aravuga ko Kabila akimara kubona iyi SMS yananiwe guhumeka umwuka urahera ahita ahamagaza igitaraganya inkoramutima ze ebyiri arizo BISENGIMANA uyobora polisi ya RDC na Bizima KARAHA ababwira ibyo abonye ngo bamugire inama.

Aba bategetsi 3 abatuye Kinshasa bita abanyarwanda, bamaze gusesengura iyi SMS, bemeje ko ishobora kuba yanditswe n'umwe mu bashinzwe kurinda KABILA twita ABAJEPE mu Rwanda naho muri RDC bakaba bitwa BANA-MURA. Bahise bafata icyemezo cyo guhindura byihuse abarinda KABILA. Amakuru SHIKAMA ikura i Kinshasa aravuga ko bahise birukana abazayirwa barindaga Kabila bose bakabasimbuza abanyarwanda ku itegeko rya Gen. James KABALEBE minisitiri w'ingabo z'u Rwanda. Abandi ngo bashyizwe mu barinda Kabila uretse abanyarwanda harimo abarundi, abatanzaniya, abagande n'abo muri Zambiya.

Kurindwa n'abanyamahanga birongera ikibazo aho kugicyemura

Amakuru SHIKAMA dukura KINSHASA aremeza ko Nyakubahwa KABILA yihebye cyane ku buryo akeka ko na manda atazayirangiza bataramuhitana ngo kuko abona neza ko BANA NZAMBE bakomeje kubihirwa bo kumwanga urunuka.

Umuntu usesengura yakwibaza niba kuzana ingabo z'abanyamahanga kukurindira mu gihugu kitari icyabo, nawe ukekwaho kuba umunyamahanga bitanga umuti ku kibazo cy'umutekano muke Kabila afitiye i Kinshasa. Ahubwo muri SHIKAMA turabona abisubije irudubi kuko bigiye gutuma ingabo za RDC zirushaho kumuhigira hasi kubura hejuru.


SHIKAMA irerekana inama yatuma Kabila asohoka mu kibazo amahoro

Mu by'ukuri ubirebye neza utibeshye, umuryango wa Kabila washyizwe ku butegetsi i Kinshasa kugira ngo Kagame yigarurire ubutunzi bw'icyo gihugu kandi ntako atagize ngo abusahure. Birakwiye ko Kabila asubiza igihugu cy'abandi bene cyo. Mu gihe yabona umutekano we ukomeje kuba mukeya, ibyiza yakwegura akibera mu mahoro ikibazo gisigaye kikaba kumenya niba abamujyanye i Kinshasa babwemerera kuko n'ubu bakimufiteho inyungu za politiki, ubukungu, igisirikari,... Cyangwa se ahitemo kuzakomeza kubumvira maze azapfe nk'urwo se yapfuye nk'uko SHIKAMA yari yabibagejejeho mu nkuru iheruka!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355