Pageviews all the time

Urubuga rw'abasomyi: Fidele N'tezy yagize icyo avuga ku nyandiko yerekeye igurishwa ry'udupira ku bihumbi cumi by'amanyarwanda rikorwa na FPR


 
Birababaje cyane, biteye agahinda. Abaturage b'u Rwanda ntibagira abategetsi ahubwo bafite abacancuro babacuza, babambura icyagombye kubatunga. None se hari ahandi kw'isi ibibera mu Rwanda biba? Ibihugu byose byo muri Afrika ntibigendera kuri demokrasi ariko byibura abaturage bararya bakaryama noneho ugasanga akenshi abahohoterwa ari abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi kandi na bo ntibakorerwa iyicarubozo nk'irikorerwa abanyapolitiki bo mu Rwanda. Yaba umunyapolitiki utavuga rumwe na FPR yaba umuturage bose bicwa urubozo. bigaragara rero ko abiyita abategetsi ari abacancuro n'abicanyi bafashe abaturage nk'abacakara babo.

Abaturage b'i Bugesera aho bazubaka ikibuga babambuye amafranga babemereye kuko babahaye igice kimwe babizeza ko andi bazayabaha amaso ahera mu kirere kandi ayo babemereye ntabwo ashobora gutuma babona ahandi batura kuko babageneye intica ntikize. Ubu ntabwo bemerewe ngo guhinga ibihingwa bimara igihe kirekire kuko isaha yose bashobora kubimura. Nabo mubatabarize.

Shikama yiyemeje gutabariza abanyarwanda turayisabye ngo yandike iyi nkuru mu cyongereza no mu gifransa maze n'abanyamahanga bibonere akarengane k'abanyarwanda.

Icyitonderwa:Iki gitekerezo cyavuye munsi y'inyandiko ahagenewe ibitekerezo nkuko mukihasanga; abavuga ko babuze aho bashyira ibitekerezo barabona ko bibeshye

___________

Shikama/ NKUSI Yozefu

Urakoze muvandimwe gutanga umusanzu wawe. Kimwe n'abandi basomyi ba Shikama mwese ndabararikira gusoma agatabo ka GASIMBA F. ubu wigisha muri St Andre i Kigali niba nibuka neza , kakaba kagizwe n'igisigo yise : "ISIHA RUSAHUZI" yaciraga amarenga Abategetsi bo ku ngoma ya Kinani.

Niba udashobora kukabona nakubwira ko Isiha ari akanyamaswa kajya kumera nk'imbeba kakagira umurizo muremure, karangwa no kwiba ( gusahura) ikintu cyose gahuye nacyo kakajyana mu mwobo wako: amafranga, amasuka, imipanga, ibigori, ibirayi, ibijumba, ibitabo, ibyuma, ---n'ibindi 

Ukuntu aka kanyamaswa kavunika gatunda ibi byose, ariko karapfa kakabisiga byose kuko gakoreshamo bike ( ibiribwa gusa)!!!! Ukibaza icyo kavunikira kikorera isuka katazahingisha bikakuyobera!! 
Ntacyo mvuze ntiteranya, wa Muririmbyi ati:" Nyiri amatwi yumva ambere umugabo"



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355