Pageviews all the time

URUBUGA RW'ABATWANDIKIYE: NTA YANDI MASASU PAUL KAGAME YARWANISHIJE URETSE TWEBWE ABANYARWANDA; DUSHYIZE HAMWE AMBASSADE Z'U RWANDA MU MAHANGA ZIKAREKA KUBA INDIRI Y'AMAROZI ATURIMBURA, KAGAME TWAMUKURA KU BUTEGETSI VUBA/ RWAMAPFA Jean Baptiste - AUSTRALIYA(IGICE CYA MBERE)/RWAMAPFA Jean Baptiste



Iki gitekerezo kigenewe abishyira hamwe cyane cyane amashyaka. Iyo dusomye inyandiko ya Ambrosi Nzeyimana yo ku italiki 24 Ugushyingo 2014 turasangamo ibisobanuro by'ingengabitekerezo mbi cyangwa nziza, zikaba arizo zaroha Igihugu cyangwa zikagikiza. Ambrose aragira ati:"UNAR ya Ndahindurwa ntaho yagiye yahinduye amazina kandi iyo Lunari ni yo ubu FPR".

Mu magambo ahinnye namwunganira mvuga nti: "Kigeli n'abe Lunari bayizamuye batya" : Yateye mu Bweyeye, mu Bugesera n'ahandi abonye atsinzwe atangira kwisuganya mu mpande z'u Rwanda; arwana za Mozambiki, bajya mu Buganda, batera u Rwanda ari ingabo za Kaguta Museveni, 94 abantu barapfa abandi barahunga kugeza aya magingo tutaricarana ngo dukemure ayo marorerwa.


Akabazo: Kigeli ukiriho ashaka ko Abanyarwanda twumvikana? Oya. Ariya maraso yose yamenetse mu Biyaga Bigali Kigeli akaba ataratinyutse kubwira Kagame na Kaguta ati mwa bana mwe narabareze murekeraho mubane n'abandi ni ukuvuga ko hari ikintu aduhisha. Icyo kintu kitagiye ahagaragara, twahora mu ntambara zitagira amazina. Ikibimutera ni iki?

Ni biriya Kagame akora byo gutegeka abantu cyami nk'uko babyifuzaga imbere ya 59. Yaraje ahindura byose ku buryo ariguhindura ururimi Gakondo twasanzeho, yirengagiza Musenyeri Alex KAGAME wanarwanditse. Kigeli we akaba yituramiye muri Amerika ari kubicungira hafi.

Ambrose nibyo yise Ingengabitekerezo Kagame arimo akora kuva kuri Lunari kugeza ubu. Noneho Ambrose akabaza ati: Mbese Ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yaba yarabyaye MRND, nyuma yaho habyarwa iki? Navuga ko kuva muri 90 FPR ntiyabyaye andi mashyaka aryana nk'uko nyuma ya MRND kugeza ubu Abanyarwanda bacitsemo ibice kugezaho ibyo bice bitumvikana kimwe kirwana ukwacyo nta porogaramu nyazo zo kugera i Kigali. Ku bwanjye iriya Ngengabitekerezo ya Kagame itangirira muri 1896 bica Rutalindwa, hazaho 1912, hazaho 1959, hazaho 1990 kugeza ubu iyo Ngengabitekerezo ntirahinduka.

Ku ruhande rwiriya Ngangabitekerezo yo gutegeka abandi bucakara Abanyarwanda tubyumva kimwe tukagendera hamwe? Tugendera hamwe Kagame ntiyari guturuka i Gatuna atwica ngo anadusohore kugeza i Mbandaka. Tugendera hamwe ntiyaba akiri i Kigali. Byashoboka bite ko umuntu yava mu Bugande 1990, hakaba 1994, hakabaho impunzi zicwa kuriya, Abanyarwanda mu gihugu bagasubira mu buhake ntiduhuze imbaraga ku muntu umwe tuti la situation oblige duhitemo Kanaka uzatugeza i Kigali amashyaka azatangira ari uko Rukokoma Nyameza imaze gushyiraho Itegeko Nshinga n'imitegekere rusange mu gihugu.

Mu nyandiko   yanditwe na Dr. Gasana Anastase, Perezida wishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI hari aho abaza ati KAYIBANDA w'ubu yaba ari nde? Namwunganira mvuga nti abantu turabafite ariko kugira ngo duhurire kuri umwe akaba ari byo kibazo. Aha rero niho Kagame agira ati hari abantu batagira amateka. Abavuga abamurwanya bigira ba Nyamwigendaho kandi ntihagire ikiva mu bikorwa byabo.

Impamvu zo kudashyira hamwe:

Hari abashakashatsi bavuga ko ibibazo by'u Rwanda biva kuri politiki mbi, abandi bakivugira ubukungu, ikibazo cy'imibanire bakakirenga ariwo musingi wo kubaka sosiyete bibyara Nation.

1. Kwiratanaho byica ubumwe
Impamvu Abanyarwanda batakurikiye Twagiramungu si ukugaya ibitekerezo yatanze.

Ni indwara iri mu Banyarwanda yo gushaka gusumbana. Ngo uriya ibyo avuze nanjye nabivuga, ntabwo andusha ubwenge, mbese atunzwe n'iki? Kandi wasanga ari umushi. Tukaguma muri ibyo ikibazo Nyamukuru yatubwiraga tukagihindura kumenya uwo ariwe. Kagame yize iki, yacuruje ubunyobwa ariko Ingengabitekerezo FPR igenderaho ikamwemerera kuyobora agatsiko ku buryo aho ageze ubu byabayobeye kumwikiza. Abize bemeye kugurisha ubwenge bwabo, Abagore bemeye kuzenguruka isi batambikije, urubyiruko rushukwa, rwemera igihango cyo kumena amaraso yarwo.

Aha nyine navuga ko dukomeje dutya hakabaho nk'imitwe myinshi ya Gisirikare ntibakorere hamwe ntabwo twazagera i Kigali. N'ubwo mwaba mukorana mu ibanga ariko hazamo urunturuntu, hazamo kudahuza ibitekerezo kuko mutabana, Kagame agashyira maneko ze ahoroshye tugashwana. Ni kuki imbaraga zose za Gisirikare kirwanya Kagame zidafite Commandement General imwe? Aha si ho se amahanga yavuga ati tubonye uwo tuvugana ushobora guhangana na Kagame mu izina rya Opozisiyo? Ndetse mu bindi bihugu hari abashyiraho akarusho bakavuga bitwaje Guverinoma bita iy'agateganyo. Kuki itariho?

Nyamara Kayumba Fawustini agitangira RNC muri 2010, icya mbere yakoze kwari ugushyiraho Guverinoma izahangana na Kagame. Hari abagenda imbere y'umuzungu bati rwose turashaka kubohora u Rwanda, ati murabizi ibyabaye muri Rweru, abantu barapfa buri munsi n'ibindi. Uwo muzungu nakubaza ati ko tuzi FDLR twahaye italiki ya 02 Mutarama 2015 wavuganye nayo? Uzamusubiza ngo iki?

2. Kutamenya umwanzi uwo ariwe kandi mubana, inda nini no kutareba kure

Amateka yacu arababaza cyane. Turasangira, turarongorana tukabyarana tukajya ku kazi kamwe, ariko buri gihe hakazamo urunturuntu tugashwana. Yewe waba utarize, waba warize bikatubaho twese. Nshishoje neza nsanga dufite wa muzi w'urwango rwa Kagame atera mu Banyarwanda tukabimenya byarenze. Wa muzi watangiye 1896, cya giti Kigeli yakomeje kwuhagira amashami kigakomeza kudushunashuna nka wa muyaga uza ukagenda ntitumenye igihe ugarukira.

Kuva muri 1896 nta bwenge barushije abandi. Kiriya giti nticyakura kidakoresheje amayeri, kubeshya, gusenya, gutanya, gushyiramo abagore n'ibindi (Ni twe masasu barashisha). Ni kuki tutabimenya inzira zikigendwa? A. ni yandwara navuze yo kwiratanaho B. ubusambo. C. kutareba kure.
Uwirata ku wundi maneko iraza iti urabizi?  Uzi ko uriya akwanga, agenda agusebya, uzi ko burya nawe hari ibimunanira, uzi ko urugo rwe rwasenyutse gutyo gutyo ukaba wanganye n'uwawe. Ubusambo nicyo giteranya cya kabili. Nibyo abanyarwanda benshi barimo mu gihugu no hanze.

Nihano amashyaka adahurira ku muntu umwe ngo agire Ingengabitekerezo ya MDR na MRND byari bifite. Umuntu akakubeshya ngo wiswe PARMEHUTU uri umujenosideri, ugaruye MRND uri umujenosideri, kuki utamusubiza uti se UNAR yabyaye FPR siyo yaba ari jenosideri?  Uwari kubaza icyo kibazo ubwenge bukajya mu gifu(inda nini) cyangwa mu ngutiya(ubusambanyi)

Kutareba kure: Gen. Bizimungu arafunzwe Kambanda arafunzwe, kuki nta washinze ishyaka ribitirira rivuga ko bari mu kuri? Nyamara ubwabo bari kubyerekana. Nibagera mu Rwanda se ntibazaduseka? Bati bariya twasize ni bande? Ubu se Kabiligi ntari guseka abo yasize inyuma? Kuki nta shyaka ryiyitirira imishyigikirano ya Arusha? Opozisiyo ifite Guvernoma ntiyavugamo ko iyo mishyikirano yasubukurwa?  Ni cya kibazo cya Ambrose kigaruka, ati: MDR na MRND byavutse mo iki kandi UNAR ikiriho? Amashyaka yose avuka hari igihe yibagirwa ibyo arimo. Nyamara ibintu bigaragaye amahanga niho yabimenya kuko n'ubundi turi mu ntambara na FPR itarahagaze kuva muri 1990.

Amashyaka abivuga ni ayahe? Usibye Rugero Romeo na Lyarahoze mu www.ikazeiwacu.fr/ Ibintu bigaragaye ari uko Kayumba na Rudasingwa babishyizemo umurego. Rudasingwa ntabeshya agira ati mutitonze bahutu mwe, mwese mwashira. Azi aho abivana: KUDASHYIRA HAMWE hagamijwe intego imwe. FDLR bamaze kuyiha amazi 6 nta kindi umunyarwanda yagombaga gushinga ku ruhande, twagombaga twese kubyumva kimwe Impuzamashyaka ikihutishwa nta kuzuyaza. Tukagenda mu mayira tubihumeka, twemeza amahanga ko Abanyarwanda aribo bafite igisubizo cy'ibibazo byabo. Dutsindagira tuti: Kagame natatwumva natwe tuzafunga amatwi, Abanyarwanda twese turafatanyije. Tuti muri Afurika Yepfo mwarashe nde?


None nabonye kuva taliki 02 Nyakanga 2014 ariho Abanyarwanda bashwanye kurushaho. Birababaje. ANC ntiyigeze isenyuka kubera objectif yo kubohora abirabura, UDPS-Tshisekedi ntirasenyuka, kubera iki? Nta demokarasi yari yuzura muri Kongo, Twebwe Abanyarwanda turwanira iki?: Turwana nka ANC-Mandela: kubohora Abanyarwanda, nka UDPS- Tshisekedi: kuzana demokarasi ihamye. Ibyo ntabwo bibaza amashyaka menshi kuko biba Ingengabitekerezo kuri buri wese.

RWAMAPFA Jean Baptiste
Heckenweg 6,  Graz, AUSTRALIA
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355