Pageviews all the time

Uruzinduko Perezida Jacob Zouma aherutsemo muri Uganda na Tanzaniya ashakira amahoro akarere k’ibiyaga bigari, rukwiye kubera FDLR umwanya wo kwihagararaho no kurushaho kumvikanisha ikibazo cyayo muri LONI mu minsi ibarirwa ku ntoki isigaranye ngo irimburwe na Kagame/ TUYISENGE Garasiyani

Perezida Kagame i Luanda muri Angola yakirwa na Perezida Dos Santos amuhendahenda ngo bazamutsembere FDLR

Mu rurimi rw’Igifaransa, hari umugani uvuga ngo: «La guerre avant de tuer les gens, elle commence par tuer la vérité». Tugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo intambara tuzi y’amasasu mbere y’uko idusohoraho ngo idutwarire ubuzima, ibanzirizwa n’indi ntambara yo kutubeshya no kuturindagiza ngo tutamenya igihe umuriro uzatwakiraho.

Muri SHIKAMA, uyu mugani w’Igifaransa tuwubona nk’uburyo bwo kubuza n’uwifitiye agatima ko gukiza amagara ye kuberereka. Nk’uko byakunze kugarukwaho n’abanditsi batandukanye, u Rwanda benshi bakunze kwibeshya barwita igihugu kimaze imyaka 20 kivuye mu ntambara aribyo byahawe inyito ya «Nyuma y’intambara» mu by’ukuri atari byo.

Hari abibeshya ko mu Rwanda intambara yarangiye

 Ahubwo u Rwanda ruracyari mu ntambara inakomeye kurusha iy’amasasu rwashowemo na FPR mu 1990 bikitwa ko irangiye muri Nyakanga 1994 icyo gihe cyose ndetse n’ubu ikaba igeze igihe cyayo cyo kwiyuburura ikaza ari mbi kurusha iki gihe cyose yamaze tumaze kuvuga hejuru ahangaha.

Imbere mu Rwanda, barakataje mu kubeshya abarurimo babanywesha umuti wabo uboza mu bwonko ngo bime amatwi abari hanze ari nako bafungiwe kumenya amakuru arebana n’igihugu cyabo yo ku rwego mpuzamahanga kandi igihe tugezemo isi yarabaye nk’umudugudu aho igihugu kimwe kitacyihagije mu byo gikora.

Perezida Zouma mu ngendo z’ikubagahu mu karere k’ibiyaga bigari muri iyi minsi

Jacob Zuma Perezida wa Afurika y’Epfo, ku italiki 21 Ukuboza 2014 yanyarukiye mu karere k’ibiyaga bigari asura ibihugu bya Uganda na Tanzaniya azinduwe mu by’ukuri no kuganira n’abakuru b’ibyo bihugu byombi ku kibazo cyo kurebana ay’ingwe hagati ya Kigali na FDLR imaze imyaka 20 mu mashyamba ya Kongo.

Amakuru SHIKAMA tumaze kubona, ni uko icyari kimujyanyeyo kwari ukubasaba kumufasha kumvisha kuri bubi na bwiza Perezida Paul Kagame kutazakinisha kuvogera ubusugire bw’igihugu cyigenga cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yishingikirije kumenesha no kurimbura burundu impunzi z’abanyarwanda zimazeyo imyaka 20 zicungiwe umutekano na FDLR.

N’ubwo bimeze bityo hanze y’u Rwanda, imbere mu gihugu ho, nk’uko twatangiye inkuru tubivuga, nta gitangazamakuru na kimwe cyigeze gihingutsa iyo nkuru kubera ko ukuri kugomba kwicwa mbere y’uko ibitwaro biduhitana mu ntambara igiye guhindukirana Ingabo za RDF iturutse mu gihugu imbere no mu baturanyi bose bitewe no kutunamura icumu, ubushotoranyi no kutemera kugirwa inama byaranze Kagame kuva mu myaka 20 amaze ku butegetsi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ahindutse urwo baseka mu karere

Ahubwo bararenga bakirirwa barikoroza, ku taliki ya 2 Mutarama 2015 bikomeje kwigambwa ko ingabo z’ubufatanye mu gutabara aho rukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba zahawe inyito ya EASF (East Africa Standby Force) ziteguye gufatanya na Kigali bakajya kurimbura impunzi z’abahutu ziri hakurya mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu nama yahuje ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa iherutse kubera i Dakar muri Sénégal, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madamu Louise Mushikiwabo wari uhagarariye Kagame yashize isoni imbere y’igihangange cy’Ubufaransa maze abusanya bikabije na perezida François Hollande ubona ko abategetsi b’Afurika badakwiye gukomeza kunamba ku butegetsi.

Mushikiwabo agikubuka i Dakar, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali aherutse kwihandagaza ku manywa y’ihangu yemeza ko abarwanya Leta ya Paul Kagame baba mu mahanga bameze ngo nk’abana bacuruza amapipi(bonbons). Muri iki kiganiro yanaboneyeho kwongera kwerekana ko u Rwanda rwiteguye FDLR ariko yinyuramo gacye aho yavuze ko uyu mutwe w’inyeshyamba z’abahutu ngo utabateye ubwoba.

Izi mvugo ni izishimangira ko Mushikiwabo yumva kimwe na Kagame ko byanze bikunze umuti w’ibibazo by’u Rwanda ari ukurimbura inzirakarenganze z’abanyarwanda aho ziva zikagera bataretse n’impunzi muri RD Kongo. Icyo baba bagamije muri ziriya nsakazamatwara ni ugushyushya abanyarwanda b’imbere mu gihugu imitwe kugira ngo bananirwe kugenzura ibigiye kubabaho.

Bityo umunsi Kagame yavogereye ubusugire bw’igihugu cyigenga amahanga agahaguruka, abaturage bafashwe bunyago bazabe baramaze gusobanurirwa ko igikurikiyeho ari ukwigaragambya ku gahato ngo bari kurwanira umwami wabo uzaba yaramaze kubapakiramo ko abashakishiriza amahoro arambye naho byahe byo kajya ko ari ugutegura imperuka ngo abone abo azisasira n’abo aziyorosa.

FDLR ikwiye kwihagararaho ntiyemere kwicwa butama

Twabibutsa ko Perezida Paul Kagame ntako atagize ngo yumvikanishe ko agomba gutera Kongo, n’ikimenyimenyi aherutse muri Angola kubiganiraho na Perezida Do Santos nk’uko byemejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu mu kiganiro aherutse guha RFI. Bikaba bigaragara ko n’ubwo umuryango mpuzamahanga, SADC, na ICGLR batashyigikira kurassa impunzi, mu by’ukuri Kagame yamaze gufata icyemezo.

Muri SHIKAMA tukaba tubona inama zavuye mu biganiro Nyakubahwa Perezida Jacob Zouma yagiranye na Museveni muri Uganda na Kikwete muri Tanzaniya zikwiye kubahirizwa kandi Kagame akazifatisha amaboko yombi kuko bariya abagabo azi uko bamusenyeyeho M23 ndetse ko n’undi mugambi w’amahoro bakwinjiramo Kagame nta bubasha yabona bwo kuwukoma imbere.

FDLR yanambye ku mpunzi imyaka 20, Kagame ayisangayo inshuro zitabarika, ubu rero sibwo bacika intege kuko nta mvura idahita. Niba Kagame akomeje umugambi wo kwambuka nk’uko Mushikiwabo abishyushyemo, FDLR ikwiye gukomeza kumvikanisha ikibazo cyayo mbere y’uko iriya taliki igera kuko isi ibashije gusobanukirwa uko bikwiye yayifasha kwivuna ingabo za Paul Kagame.

TUYISENGE Garasiyani
Shikamaye.blogspot.no
Shiukama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355