Pageviews all the time

Witness to Genocide -- A Personal Account of the 1995 Kibeho Massacre


Inkuru musanga kuri
  Shikama  in ENGLISH

1. Uwo mutwe uri hejuru ni uwo inyandiko ndende y'amapaje 6 yanditswe na kibonamaso wari wibereye mu nkambi y'i Kibeho muri 1995 igihe ingabo za FPR zitwaga RPA zicaga impunzi, agakora akazi katoroshye ko kubara imirambo akageza ku bihumbi bitanu!( 5000), akavura inkomere, agatoragura impinja mu bihuru no mu mwanda, agatoragura abana bamwe ari bazima abandi barashwe na RPA, agakura impinja zigera ku ijana(100) zapfiriye ku migongo y'ababyeyi bazo,   agatwara inkomere mu modoka no muri kajugujugu azijyana ku bitaro by'i Kigali na Butare 

Ararangiza avuga ati :
"FPR yaduhaye isaha ntarengwa yo kuba twakuye abantu mu nkambi mbere ya sa sita, twinginga abantu baratunanira; nyuma ya saa munani niho badutegetse kuva mu nkambi batangira kurasa ku bantu. Icyo nzicyo nubwo tutabashije gukiza abo bantu bose, iyo tutahaba nk'abatangabuhamya, RPA iba yarishe umuntu wese wari muri iyi nkambi rugikubita."

Turabibutsa ko iyi nkambi yarimo abantu bagera  ku bihumbi ijana na makumyabiri120,000. )
Ibyabereyemo tuzabikomeza kubibagezaho vuba aha:

2. Hasi y'iyi nyandiko murahasanga ALUBUMU y'Amafoto yafashwe n'undi mutangabuhamya wari uhibereye 

Icyitonderwa: mwihanganire inyandiko uko yasotse ku rupapuro, biraturuka ku kubahirza amabwiriza ya nyirayo ko igomba gusoka nkuko yasotse imeze mu kinyamakuru cya gisirikare cya Australia.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355