Pageviews all the time

TUBATUMIKIRE. UMUTI WA POLITIKI UKWIYE IBIBAZO BY'U RWANDA/ NTWARI Pacis


political map of rwanda 
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana, no Kugira igihugu kizira umwiryane n’amacakubiri, nk’uko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kugira ngo turebe uko twakubaka igihugu cyacu ”u Rwanda” ndagira ngo mbagezeho uko numva ibibazo igihugu cyacu dukunda, gifite byabonerwa ibisubizo bya politiki byabera abanyarwanda benshi ndetse bigategura imbere hazaza, ntawe ufite ingingimira cyane cyane ku Rwanda rw’ejo. 

Ngo ushaka gukira indwara arayirata! Ndumva aho buri munyarwanda ari atishimiye uko ameze muri iyi minsi, yewe n’abagize agatsiko kari ku butegetsi ndumva batakwishimira ko imitungo bafite ejo cyangwa ejobundi itazaribwa cyangwa igirire akamaro abazabakomokaho, ndumva uwishimiye uko ameze yaba adashobora kuba areba kure! Mbere yo kuvura umurwayi, muganga aramusuhuza, bakibwirana, hanyuma akamubaza ikimugenza, umurwayi mwiza ni uvuga ibimenyetso byose cyangwa hafi ya byose, hanyuma mu kumenya neza ikigenza umurwayi, muganga akagenda amubaza uko uburwayi bwatangiye cyangwa uko ibimenyetso byagiye bikurikirana mu gihe.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: “IGIHUHA KIRIMO GUHUTERA MURI KIGALI NO MU RWANDA HOSE KO ABATURAGE BEMEREWE KWAHURA AMATUNGO YABO KU GASOZI N’UBWISUNGANE MU KWIVUZA BUKAGABANUKA GISHOBORA KUZAHINDUKA UKURI MURI DISIKURU YA KAGAME KU MUNSI WO KURAHIZA PEREZIDA WA SENA BITYO AKAZABA YONGEYE GUHA ABANYARWANDA IKINDI KIMENYETSO KO BAKWIYE KUMUSEZERERA KUKO YABAJUJUBIJE/ UDAHEMUKA Eric

MUNYESHYAKA Visenti, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC i Kigali : Abaturage baramubwira ko bafite amakuru ko Kagame yabemereye kuragira inka ku gasozi akabihakana 
Muri iyi minsi impuha n’ibihwihwiswa birimo gucicikana muri Kigali umurwa mukuru w’ Rwanda. Bibiri muri ibyo bihuha ni uko mu matagisi, mu masoko no mu tubari abantu barimo kuvuga ko ngo Perezida Paul Kagame yamaze gutegeka ko abaturage bongera kuragirira inka ku gasozi kandi bakagabanyirizwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

ITANGAZO: GUHAMAGARIRA ABASHAKA KWIBUKA ABAVICTIMES B'AMOKO YOSE N'UTURERE TWOSE BAZIZE KWITANGIRA KUZANA REPUBLIKA N'UBWIGENGE MU RWANDA, TUZIRIKANE KANDI TWIBUKE NANONE ABAYOBOZI N'ABATURAGE BASANZWE B'IMISOZI YOSE BYARANGIYE BARI MUBENDAGA KWICWA CYANGWA KUGIRIRWA NABI. TUZIRIKANE KO IKI GIKORWA NIGITEGURWA NEZA KANDI KIGATEGURWA NA BOSE KIZUNGA ABANYARWANA BOSE (Abahutu n'abatutsi, abakiga n'abanyanduga n'abandi banyarwanda) KUKO REPUBLIKA N'UBWIGENGE NI IBINTU BYITANGIWE N'ABANYARWANDA BOSE KUGIRANGO BIBEHO MU RWANDA



Muri Gahunda yo kwibuka abavictimes babayeho abanyarwanda barwana inkundura ya demokarasi yo kuzana Repubulika mu Rwanda n'ubwigenge, ndamenyesha abanyarwanda bose (kugiti cyabo)  cyangwa amashyirahamwe n'amashyaka yaba yifuza kugira uruhare muri iki gikorwa hamwe no  gufatanya n'abandi kugitegura neza ko batangira bakigaragaza kugirango baganire n'abandi.  

Nk'uko byasobanuwe muntangiro, iki ni igikorwa cy'abanyarwanda bose b'amoko yose n'uturere twose kuko kuzana ubwigenge na Republika mu Rwanda byakozwe n'abanyarwanda b'uturere twose n'amoko yose. Nta munyarwanda n'umwe ugomba kwiheza, icyo yaba akora cyose cyangwa aho yaba aherereye hose ku isi. 

ABANTU B’IBIGWARI NKA PETERO SELESITINI RWIGEMA BAZI NEZA IBIBAZO BAKABIRENGAHO KUBERA INDA ZABO ZABARENZE BAGAPFUKAMIRA UMWICANYI RUHARWA PAUL KAGAME NIBO BATUMA IGISUBIZO KU BIBAZO URUHURI BY’U RWANDA GITINDA KUBONEKA KUKO KAGAME BAMUSINZIGA AKABONA KO INGOMA YE IDATEZE GUHANGUKA MU GIHE ABATURAGE BABUZE IMANA YAMUBAKIZA NGO BAHUMEKE/ UDAHEMUKA Eric

RWIGEMA Petero Selesitini wemeza ko amasomo ya INYUMBA Aloyiziya yamwemeje agafata icyemezo cyo kujya kurya intoryi za FPR azirira hejuru y'umugayo 

Mu munsi wo gupfusha ubusa umutungo w’igihugu uboneka ari uko abanyarwanda batanze imisoro biyushye akuya kimwe n’inguzanyo u Rwanda rubona rubanje gupfukamira abazungu kandi nazo zikazishyurwa n’abuzukuru, uwo munsi wabatijwe RWANDA DAY ariko njyewe nkaba narawise KAGAME KWIGARAGAZA DAY wabereye muri USA habaye icyo nakwita ishyano.

Burya kuba umunyamakuru w’umwuga kandi ukumva unyuzwe nabyo ndetse bikuryoheye ntako bisa kuko umunezero wawe uba mu ikaramu wandikisha ubwira, wigisha cyangwa umenyesha rubanda. Ibi mvuze biba akarusho iyo wandika ku gihuhu cyawe uzi neza wabayemo cyakubyaye kikagukuza kandi ukaba iteka uzirikana ko mufitanye igihango ndasimburwa.

URUPFU RWISHWE ABABIKIRA B’ABATALIYANI MU KAMENGE RURASA N’URWISHWE ABASENYERI I GAKURAZO TALIKI 05 KAMENA 1994, KU BURYO NEMEZA KO UWABISHE ARI UMWE : “UMUSAZI UMAZE IMYAKA IBIRI ATORAGURA IBISIGAZWA BY’IBIRYO MU NGARANI Z’I BUJUMBURA NIWE ABICANYI BA PAUL KAGAAME BATEGETSE KWEMERA ICYAHA BIKABA BISA 100% N’UMUTUMBA WARAMBITSWEHO SIMOKO BAKAWUBESHYERA KO ARIWO WARASHE ABASENYERI I GAKURAZO/ UDAHEMKA Eric

Nguyu BUTOYI Jean Christian abicanyi ba Kagame bakoresheje nyamara abaturage bo mu Kamenge bemeza ko ari umurwayi wo mu mutwe umaze imyaka ibiri muri Bujumbura
Kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda ku italiki 19 Nyakanga 1994, akarere k’ibiyaga bigari ntikongeye kubona amahoro kugera kuri iyi segonda usomaho iyi nkuru. Ibi nandika ndumva nta munyarwanda, umurundi, umugande cyangwa umuzayirwa wabimpakanya kuko ubu muri ibi bihugu uko ari bine byose ni imiborogo gusa gusa.

Mu Rwanda abantu barapfuye na n’ubu bagipfa aho bigeze ku rwego rwo kubaboha bakabica barangiza bakajya kubajugunya muri Nyabarongo igashyira Akagera kakohereza mu Kiyaga Rweru abarundi barushye bagashyingura uwo batabonye agakomeza inzira y’abakurambere yerekeza muri Vigitoriya, Nili no muri Mediterane.

Muri Zayire ubu yitwa RD Kongo sinavuga ibihabera ngo mbone impapuro mbyandikaho kuko ari byinshi kandi biteye agahinda karenze uruvugiro. Muri Uganda hari ikibazo cy’uko Kagame n’abicanyi be bahisanga kandi bahagenda cyane atari ukubera ko ubutegetsi bw’iki gihugu bubaha ikaze ahubwo ari ukubera gusa ko bahabaye imyaka n’imyaniko ku buryo kuhagera bitabagora.

IBINSHENGURA: Aho abanyamakuru ba Kagame ntibasoma ibinyamakuru babicuritse nka ba bajenerali be? Abatanzaniya bareze Uganda, Rwanda, Uganda na R. Sezibera muri EAC basabye ko Kikwete aba umwe mu bazatanga ubuhamya mu rukiko rwasabye abaregwa kuba barugejejeho ibyireguro byabo mbere ya 7/11/2014. Ibyatangajwe n’itangazamakuru rya Kagame Pawulo ko ikirego cyavanywe mu rukiko byari ibinyoma!/NKUSI Yozefu




Itangazamakuru rikwiza ibinyoma n’ibihuha, ibitutsi n’inzangano ntaho riba ritaniye na twazi twa Nziza na Munyuza. Amakuru abogamye ashobora kuganisha igihugu ku manga nkuko twabibonye muri bimwe mu binyamakuru byandikirwaga mu Rwanda mbere ya jenoside, urugero rutari kure rukaba ari inyandiko ya RUcagu Bonifasi yacishije muri Kangura mwese mwasomye aho yafataga ubwoko bw’abatutsi nk’abanyarwanda badasanzwe. Gusingiza buhumyi umunyagitugu runaka nabyo ni uburozi mu bundi kuko akomeza gukora amabi ye yibeshya ko ibitangazwa n’itangazamakuru rye  ari ukuri abaturage bakaba batekanye, bakize nkawe, nta kibazo na kimwe bafite. Ibi bikaba ariko bimeze mu Rwanda, aho itangazamakuru ryaho risingiza Pawulo Kagame niyo yigambye ko yishe ugasanga biriho birasiga imvugo nk’iyo ubuki. Aha rero niho havamo n’inkuru z’ibinyoma nk’iyatangajwe na zimwe mu mbuga zikorera Agatsiko ka Kagame ko abari batanze ikirego muri EAC baregagamo u Rwanda, Uganda na Kenya bagikuye mu rukiko, ibi byose nta kindi biba bigamije atari ugushimisha umunyagitugu Kagame no kubeshya abaturage ko ibintu bigenda neza. Menya ukuri kuri  icyo kirego muri iyi mirongo ikurikira.

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya gatatu)/NKUSI Yozefu


Mu gice cya mbere musanga hano cy’iyi nyandiko twabaganiriye ku buzima bwa Jenarali Sani Abacha wabaye perezida wa Nigeria kugeza  muri 1998 akaba yarakoze kudeta yaje kuburizamo itangazwa ry’ibyari byavuye mu matora yo muri 1993 abantu benshi bemeza ko yari yatsinzwe n’umuherwe w’umunyemari Moshood Abiola twavuze mu gice cya kabiri musanga aha,  nawe waje gupfa amanzaganya muri 1998 nyuma y’ukwezi kumwe gusa Abacha apfuye.Twanzura muri ibi bice byombi uko ari bibiri, twababwiye ko kugeza uyu munsi wa none bivugwa ko ari inzego z’ubutasi z’Amerika zivuganye aba bagabko bombi batashoboye kumvikana uko iki gihugu cy’igihangange cya Nigeria cyamunzwe na ruswa cyayoborwa. Uyu munsi rero muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’iyi nyandiko,  turagerageza kurebera hamwe impamvu USA zishaka ko ibya FDLR na Kagame birangira nk'ibya Abiola na Abacha.

Tuzirikane ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru cya 26 gisanzwe mu mwaka wa liturujiya “A”, taliki 28 Nzeri 2014: Isomo rya mbere: Ezekiyeli: 18,25-28. Zaburi: 24,4-5b,6-7,8-9. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 2,1-11. Ivanjili: Matayo: 21, 28-32. “Tutitonze abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi (indaya) bazadutanga mu Ijuru kuko imigenzereze y’abantu idatunganye harimo n’uyu mwana se yatumye kujya gukora mu ruzabibu rwe akemera ariko ntageyo; ariyo ituma urukundo rudasabagira muri rubanda bityo ishyari no kwikuza bigahabwa intebe”. Mutagatifu Wenzisilasi.


Yezu mu muzabibu nk'imfashanyigisho yakoresheje kugira ngo atandukanye umwana wumvira n'umwana w'igihararumbo
Amasomo ya Liturujiya yo kuri iki cyumweru arongera gucyebura abantu anabibutsa ko imbabazi z’Uhoraho zigihari ariko agashimangira ko uwanga nyuma akemera abona ubugingo buhoraho mu gihe uwemera ariko nyuma akanga ukora icyo yemeye arutwa n’utaravutse.

Mu isomo rya mbere baratubwira ko imigenzereze y’Imana itunganye ahubwo iy’abantu ariyo ifutamye. Barasobanura ko intungane icumuye igasubira inyuma mu byaha ipfa nta kabuza ariko ko umunyabyaha wisubiraho akagambirira gukora ibyiza aba arokoye ubugingo bwe.

ISESENGURAMVUGO, AMATEKA NA POLITIKI : NYAKWIGENDERA SENATERI INYUMBA ALOYIZIYA AKIRIHO ATI : “KUBA INGOMA YA CYAMI YARASHAHURAGA ABAHUTU IBISHAHU IKABYAMBIKA KALINGA, NI IMWE MU MPAMVU ZITUMA BIKOMEYE KUNGA ABANYARWANDA, NDASABA KO BYAKWIGWAHO MU RWEGO RWA GAHUNDA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE”(Byavuguruwe 24/9/2014 saa 22:00GMT)/ UDAHEMUKA Eric

Nyakwigendera Senateri INYUMBA Aloyiziya yari afite igisubizo nyacyo ku bwiyunge bw'abanyarwanda ariko Kagame na FPR banga kumwumva!   
Mu mwaka w’1999 nibwo Komisiyo ya Kagame na FPR bise iy’ubumwe n’ubwiyunge n’ubwo njyewe ntayemera bitewe n’uko yavutse ndetse n’uburyo ikoreshwa ku bw’inyungu z’agatsiko gato. Muri uwo mwaka rero nibwo yashyizwe ahagaragara abaturage barishima ngo aha ije gucyemura ibibazo byabaye ndanze mu Rwanda.

FPR yabeshye abanyarwanda twari imbere mu gihugu ko ari agaseke ibazaniye nyamara nagira ngo nibutse ko iyo Komisiyo itahimbwe na FPR na KAGAME ahubwo yari iteganijwe mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya mu mwaka w’1993 nyuma akaza guhinduka ibipapuro nk’uko Perezida Yuvenali Habyarimana yigeze kubivuga.


Icyo gihe iyi Komisiyo ishingwa FPR yavugaga ko ije kunga ABAHUTU n’ABATUTSI binasobanuye ko FPR yemeraga ko mu Rwanda amoko ahari kandi kuyavuga no kuyaganiraho ntacyo bitwaye. Mu masezerano ya Arusha kimwe no mu Rwanda rwa FPR, INYUMBA Aloyiziya yagize uruhare ntagereranywa mu gutuma iyi komisiyo ibaho ndetse anayibera umunyamabanga nshingwabikorwa ku ikubitiro(igishingwa).


Ngo icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi: Arakodesha umukunzi we kugirango abone amafranga yo kugura telefone!/NKUSI Yozefu

Umunyeshuri afashe itangazo imbere ya kaminuza 
Umuririmbyi w’umunyarwanda muri za mirongo irindwi mu kinyejana gishize yararimbye avuga ubwiza bw’amafaranga n’ububi bwayo ati”Afranga niyo adutunga, niyo aduteranya yo gatunga, yo gatsindwa yo kabyara” Muri iki kinyejana turimo, umuntu yakunga mury’uriya muririmbyi avuga ibyiza n’ibibi by’ikoranabuhanga ati :”ikoranabuhanga niryo rituma dutera imbere ryo gatunga ryo kabyara, ariko niryo rigiye guhindura isi mbi kuko ubunyamaswa burushaho gusimbura ubumuntu, ryo gatsindwa ryo gahera ishyanga”.Biteye agahinda kubona uko ibi byitwa samart phone bikoreshwa hano I Buraya byitwa ko ariho iwabo w’iterambere, aho umuntu wese kuva ku musaza kugeza ku ncuke igihe adasinziriye aba ariho akirana na Smart phone cyangwa iPad. Ibi bikaba ariko bimeze mu mashuri yisumbuye n’amakuru aho mwarimu yigisha umunyeshuri yibereye kuri telephone ye. Ibi wenda wasanga aribyo bitumye abanyaburaya, Amerika, na Canada basigaye bajya gushaka abakora mu ikoranabuhanga ryabo mu Buhinde, Koreya na Vietnam!  BBC iherutse gutangaza ko ubushakashatsi buherutse gukorwa mu Bwongereza, bwagaragaje ko igihe kinini Abongereza kuva ku mwana kugeza ku musaza bakimara kuri smart phone, IPad, Lap Top bakaba basigaye basinzira amasaha macye cyane. Nibikomeza gutya, mu myaka micye itaha, u Buraya Canada n’Amerika bishobora kuzaba bifite abajenerali batazi gusoma no kwandika nka bamwe bo kwa Kagame Pawulo!
Si ubujiji gusa iri koranabuhanga ririho risakaza ku isi, kuko n’ubunyamaswa buriho busimbura ubumuntu, aho umubyeyi agurisha umwana we, umuntu akagurisha ingingo ze, abandi bagakodesha abakunzi babo; ibi byose bigakorwa kugirango bagere kuri Smart Phone! Iyumvire hasi aha amarorerwa aherutse gukorwa n’umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Shanghai mu Bushinwa.

AVAAZ iherutse kudufasha mu itegurwa rya petisiyo y'amahoro ejobundi yateguye imyigaragambyo y'akataraboneka ku isi yerekeye "ihindagaurika ry'ibihe ku isi"yitabiriwe n'ibihumbi hafi maganarindwi by'abantu!

Imyigaragambyo ku ihindagurika ry'ibihe ku isi i New York 
Umuyobozi w'umuryango AVAAZ Ricken Patel  ejobundi  kuri 22/9/2014 yagaragaye ku mateleviziyo hafi ya yose yo ku isi atanga ibisobanuro ku myigaragambyo yariho ibera i New York ahagombaga guteranira abayobozi b'ibihugu by'isi  mu nama rusange y'umuryango w'abibumbye kuri gahunda zabo bakaba baragombaga no kwiga  ku ihindagurika ry'ibihe ku isi.

Iyi myigaragambyo ntabwo yabereye i New York gusa kuko umuryango AVAAZ yari yakoze ubukangurambaga hirya no hino ku isi ndetse itanga za miliyoni z'amadolari kugirango ibone hamwe na hamwe mu bihugu abamanuka bakajya mu mihanda gukora iyo myigaragambyo. 

Iki gikorwa giteganywa kongera kubera i Paris mu mezi atanu ataha cyashimwe n'itangazamakuru ririmo BBC,CNN, na AlJazeera. Nta shiti ko abayobozi b'ibihugu babonye ko abaturage b'isi bahangayikishijwe n'ibiza biriho birimbura imbaga hirya no hino ku isi akenshi bituruka ku ihindagurika ry'ibihe nabyo biterwa no gukoresha ibidukikije nabi nk'ibyuka biva mu nganda z'Amerika n'Ubushinwa n'ahandi  bihumanya ikirere buri munota.

Kuko aba banyepolitike aribo bagomba kubwira abatekinisiye babo gushaka ibisubizo, turizera ko iyi myigaragambyo ibabera isomo hagafatwa ingamba  zo kurengera isi vuba na bwangu amazi atararenga inkombe. Muri Shikama tukaba dushimiye AVAAZ byimazeyo kubera ubwitange bwayo mu kurengera isi  n'abayituye.Tukaba twibutsa abasomyi bacu ko iyi AVAAZ ariyo yadufashije gutegura PETISIYO y'amahoro twacishije ku rubuga rwayo yasinyiweho.



Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

ITANGAZO RIGENEWE ABASIKUDI AHO BARI HOSE KU ISI

shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

UBUYOBOZI BW'ISHYAKA RYA POLITIKI "SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI - SKUD" BURAMENYESHA ABASIKUDI AHO BARI HOSE KU ISI KO INYANDIKO NSHYA IGIRA INAMA ZIHAMBAYE URUBYIRUKO RW'U RWANDA NGO RURUSHEHO KWITWARA GITWARI MURI IBI BIHE BIKOMEREYE ABANYARWANDA. INYANDIKO MURAYISANGA KU RUBUGA RWA S.K.U.D ARIRWO

  shikamawa.blogspot.com
usanga kuri iyi link uyikanzeho


UBWANDITSI

U RWANDA RUSIGAYE RUFITE ABATEGETSI BASA N’ABARWAYI AHO BICA AMATEGEKO MPUZAMAHANGA ARI MU BURENGANZIRA BW’IBANZE BWA MUNTU IZUBA RIVA BAGAFUNGA UMWANA W’IMYAKA ITATU NGO AHEREKEZE SE NA NYINA MURI GEREZA. / UDAHEMUKA Eric

Koloneli Tom BYABAGAMBA mubona kuri iyi foto yarinze Paul Kagame guhera mu 1990 kugeza muri 2011 / 2012 amubera inkoramutima itagereranywa none amwituye kumwambika amapingu, kumufunga, gufunga mwene nyina, umugore we utwite n'uruhinja rwabo. 

Mu gitondo cyo kuwa mbere taliki 22 Nzeri 2014, radiyo ijwi ry’Amerika yahitishije ikiganiro cyarebanaga n’infungwa rya murumuna wa Colonel Tom BYABAGAMBA witwa Paul Manzi BYABAGAMBA wafungiwe rimwe n’umugore we utwite inda y’imvutsi hamwe n’umwana wabo w’umucuko ugomba kuba atarengeje imyaka 3 nkurikije uko namubonye ku ifoto.

Nyuma yo gusinya no gutanga Petisiyo yamagana umugambi mubisha wa Pawulo Kagame na ba Mpatsibihugu wo kurasa ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDCongo hakurikireho iki?

HE Barack OBAMA/USA, BAN KI MOON /UN SG et HE R. MUGABE/SADC: Nous voulons un Dialogue inter-rwandais, Bombes NON!
Twamaganye umugambi mubisha wa Perezida Pawulo Kagame na ba Mpatsibihugu wo
kongera gutsembe impunzi z'abanyarwanda muri RDCongo
Nyuma yo gusinya no gutanga iriya petisiyo y'amahoro, abantu benshi bandikiye Shikama abandi baraduhamagara. Aba bose twagerageje kuganira nabo ku bibazo batubazaga bijyanye n'umugambi mubisha wa perezida w'u Rwanda Pawulo Kagame ariho agambanira abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDCongo ngo baraswe. Bose babajwe  nuko Igimushimisha kuva tariki ya 1/10/1990 ari ukubona amaraso y'abanyarwanda atemba ku bwinshi! Bakaba barasanze twese abanyarwanda iyo tuva tukagera tugomba kureba icyakorwa ngo turokore abavandimwe bacu bari mu mashyamba ya RDCongo.

1. Batangajwe no kumenya ko hari abanyarwanda 250,000 bakiri mu mashyamba kandi Kagame n'abambari be baravugaga ko abasigaye mu mashyamba batagera kuri magana atanu(500)!

Aba bavandimwe babwiye Shikama ko uriya mubare w'impunzi zirenga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu uherutse gutangazwa na Loni wabatangaje cyane maze baboneraho kwamagana Leta y'Agatsiko iyobowe na FPR igendera ku kinyoma kuva 1994 kugeza magingo aya. Kandi baboneraho akanya ko kubwira Shikama ngo ibagereze ubutumwa bwabo bushimira byimazeyo FDLR itaratezutse ku mugambi wayo wo kurinda ziriya mpunzi mu bihe bikomeye kandi bayizeza ko amasengesho yabo Imana izatinda ikayumva abari mu mashyamba bose bagataha mu rwababyaye bakabana n'abandi banyarwanda mu mahoro n'ubumwe.

NYUMA Y'INKURU YA SHIKAMA YO KUWA 10 NZERI 2014 YATABARIZAGA UWAMAHORO Modeste, TWAKOMEJE GUKURIKIRANA DUSANGA YA MOBILE +250788751976 IKORESHWA MU GUSHIMUTA, KURIGISA, KUNIGA, KWICA NO GUTA MU MIGEZI ABABYEYI N'ABANGAVU B'U RWANDA NYIRAYO ARI UMUNYAMABANGA WA F.P.R MU NTARA Y'AMAJYARUGURU WITWA NIKOBAHOZE VIRIJINIYA/ UDAHEMUKA Eric

ishuri Nikobahoze abereye
umuyobozi

Maitre UWIZEYIMANA Evode wo mu bwoko bw'ABACYABA ukomoka hariya mu mpinga yo ku Ntenyo kwa MIRENGE ubu akaba arimo kwigira Perezida Kagame umushinga wo guhindura ITEGEKO NSHINGA ngo azabone uko yiyamamariza manda ya 3 y'imyaka 7, akiri muri KANADA (ndavuga Evode U.) yajyaga akunda gutanga ibiganiro kuri BBC no kuri VOA.

Mu magambo atagira ingano yavugiye kuri aya maradiyo yombi bigatuma KAGAME amwita INYOMBYA, harimo interuro itazibagirana mu mitwe y'abanyarwanda:"FPR NI AGATSIKO K'AMABANDI KITWAJE INTWARO" nanjye nakunze kumwuzuza kuko we yavugaga bicye nk'utabazi njyewe nkavuga ko "FPR ARI AGATSIKO K'AMABANDI KITWAJE INTWARO KIYEMEJE KUJUJUBYA ABANYARWANDA KUZAGEZA BICUJIJE IMPAMVU BAVUTSE"

Ubu rero noneho Maitre Evode wicaye mu ntebe zizungurutsa muri Village URUGWIRO ubanza ubu aribwo arimo kumva neza ka gatsiko yajyaga avuga kuko noneho gasigaye kaniga kagahotora ababyeyi kabatesheje ibibondo kakajya kubajugunya ikantarange.

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 25 GISANZWE, MU MWAKA WA LITURUJIYA "A", TALIKI 21 NZERI 2014. Isomo rya mbere: Izayi: 55,6-9. Zaburi: 144,2-3,8-9,17-18. Isomo rya kabiri: Abanyafilipi: 1,20c-24.27a Ivanjiri: Matayo: 20,1-16a. "ARI PAPA WICAYE I ROMA N'ABAKARIDINARI BAMUKIKIJE, ARI MUSENYERI WA DIYOSEZI YAWE, ARI PADIRI KURI PARUWASI YAWE, ARI UMUKATESHISITI MURI SANTARARI IBUNAKA, ARI NAWE MUKIRISITU MWENE NGOFERO USANZWE, HUMURA KANDI UTUZE MWESE MU IJURU IGIHEMBO KIZABA KIMWE KU BAZABA BARAKIRANUTSE HANO KU ISI" Mutagatifu: MATAYO INTUMWA. / PADIRI TABARO


Amasomo liturujiya ya Kiliziya Gatulika yagenewe uyu munsi arasubiza ikibazo abantu benshi niba atari twese twibaza. Umukozi umaze amasaha 12 mu mushike n'umazemo isaha imwe mbese wabaha igihembo kingana??? Niba ntihenze twese nanjye ndimo twasubiza ngo hoya buri wese namuhemba nkurikije aho yahinze uko hangana mu bunini no mu bwiza ni ukuvuga amaramo urwiri rwose adasiba. Yezu we rero azaduhemba ibingana kandi mu kanya arabisobanura neza.


Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aragira inama abagome kureka inzira zabo. Kandi bizere ko nibagarukira Imana izabereka impuhwe zayo.Mu isomo rya kabili dusanga mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyafilipi, aragaragaza ukuntu umuntu wiringira Imana adakorwa n'isoni. Bityo, uwizera Kirisitu by'ukuri, gupfa no gukomeza kubaho muri ubu buzima ntibimworohera kumenya icyo yahitamo. Mu Ivanjiri Ntagatifu, Yezu arereka rubanda ko imyumvire y'ibirebana n'ijuru itandukanye rwose n'ibirebana n'imibereho yo kuri iyi si. Yezu aratanga inyigisho ye kuri rubanda yifashishije umugani w'abakozi mu murima w'IMIZABIBU.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI : KUBERA KO FPR YA KAGAME IZI NEZA KO UMUNOTA KU MUNOTA I KIGALI ZISHOBORA GUHINDURA IMIRISHYO, Dr NTAWUKURIRYAYO Yohani Damasenti AHIMBIWE IBYAHA KUGIRA NGO SENA IGABIRWE UMUTUTSI UKOMEYE KU MAHAME YA FPR UGOMBA KWITEGURA GUSIMBURA Paul KAGAME KU BUPEREZIDA MU RWANDA MU MINSI YA VUBA. / UDAHEMUKA Eric

Dr Ntawukuriryayo JD

Mu mutwe w'iyi nkuri nanditsemo FPR ya Kagame nabitekereje hato hatagira umusomyi wa SHIKAMA ukeka ko nibeshye. Ibi mbivuze kuko muri iyi minsi ubyitegereje neza udahubutse kandi utihenze wabona ko FPR yacitsemo ibice 2 bigaragarira buri wese. Ibyo bice biri mu ntambara y'ubutegetsi kandi byombi bikaba bihanganye mu gufata ibyemezo biyobora igihugu ni FPR nise iya Kagame ari nayo abaturage birirwa bambaye inyuguti eshatu ( F P R ) n'ikirango byayo nk'uko bambaraga bimwe bya MRND mu gatuza no mu mugongo ku mipira, ku ngofero cyangwa babambye ku mamodoka yabo, ku magare yabo kimwe no ku mapikipiki yabo cyangwa bakabimanika mu mazu. Iyo ikaba ariyo muri SHIKAMA twakwita FPR igaragarira amaso.

FPR ya 2 niyo nise ko itagaragarira amaso. Igizwe n'abantu bahoze ari inkoramutima za Kagame ubu zimuvuga ayica inka, igizwe kandi n'abandi banyarwanda babihiwe n'uburyo Paul KAGAME atoba igihugu ngo arakiyobora bakaba bibashobokeye bafata ubutegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose ubwato bakabwerekeza aho bashaka. Aba nibo Kagame yirirwa kandi akarara abafunga kuko bananiwe kumvikana ku murongo wo kuyobora igihugu.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: "PEREZIDA Paul KAGAME MU Y'ABAGABO NYUMA Y'UKO IKINYAMAKURU KONGOTIMES CYAZINDUKANYE INKURU Y'UKO UBURUNDI NA R.D KONGO BIRI MU MYITEGURO YA NYUMA YO KUGABA IGITERO SIMUSIGA CYA GISIRIKARI KU RWANDA / UDAHEMUKA Eric


IFOTO : Perezida Obama wa USA yakira muri White House Petero NKURUNZIZA w'u Burundi na Yozefu Kabila KABANGE wa RD Kongo / Bazabe bari bagiye gusaba uburenganzira bwo kuribata u Rwanda no guha Kagame isomo???
Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru VERITAS INFO cyatangaje inkuru yavugaga ko abaturage bo muri Kivu birirwa babona abasirikari bafite imodoka zambaye puraki z'i Burundi. Abantu bamwe baketse ko koko zishobora kuba ari INTWARAMIHETO Z'UBURUNDI ariko na none bakibaza icyo zihakora kikabayobera.Hari n'abaketse ko kubera ukuntu Kagame yavuyanze zaïre ya Mobutu guhera mu 1997, izo ngabo zishobora kuba ari iz'u Rwanda ziyoberanije zigamije kongera kujya gucukura utubuye ariko wabisesengura ntubashe kumva ukuntu babona puraki z'i Burundi.

BIRASHOBOKA SE???
Mu gitondo cyo kuwa mbere, taliki 15 Nzeri 2014 ikinyamakuru gikomeye i Kinshasa cyitwa Kongo Times usanga hano cyazindukanye inkuru idasanzwe kandi nshya mu myaka 20 Kagame amaze ku butegetsi i Kigali. Muri iyo nkuru icyo kinyamakuru kiravuga ko UBURUNDI na RD KONGO bari mu myiteguro yo kugaba igitero rurangiza cya gisirikari kuri Kagame kugira ngo bahirike ubutegetsi bwe kandi bakaba bizeye ko FDLR yabibafashamo.

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu



chief  Moshood Kashimao Olawale Abiola
Mu nyandiko y'ubushize twabagejejeho iby'ubuzima bwa Jenerali Sani Abacha wabaye Perezida w'icyo gihugu akaza gupfa amarabi ra igihe yari yitezwe mu nama mu masaha macye i Niamey muri Niger.Twagiye dusanisha ubuzima bwa Politiki bw'uyu mugabo n'ubwa perezida w'u Rwanda jenerali Pawulo Kagame. Kugirango tuganire ku bigiye kuba kuri FDLR na Kagame neza reka tubanyuriremo muri macye uko byagendekeye umuherwe w'umunyanijeriya Moshood Kashimao Olawale Abiola watsinze amatora muri 1993 maze intsinzi ye ikanyanganywa n'abasirikare banze ko ibyavuye mu matora bitangazwa. Abiola yatangaje ko ariwe perezida wemewe wa Nigeria ndetse asaba n'amahanga kumushyigikira ngo ahabwe ibyo yatsindiye. Byarangiye bamushyize mu munyururu maze aza gupfiramo amanzanganya nyuma y'ukwezi uwo batacanaga uwaka wayoboraga igihugu jenerali Sani Abacha apfuye.
Moshood Kashimao Olawale Abiola ni muntu ki?
Uyu mugabo wavutse  kuri 24/8/1937 akitaba Imana kuri 7/7/1998 yavukiye Abeokuta muri Leta ya Ogonu iri mu majyepfo ya Nigeria, imwe muri 24 zigize Leta yiyunze ya Nigeria. Uyu mugabo yavutse ku buryo umuntu yavuga ko ari igitangaza kuko ababyeyi be bari barabyaye abana 22  mbere ye bose bapfa ari impinja cyangwa bakiri bato, niyo  mpamvu bamwise Kashimawo akivuka bikaba bivuga ngo” reka dutegereze turebe”; mu Kinyarwanda bene aba bana babita Nzabamwita. Amaze kugira imyaka 15 niho ababyeyi be bagize icyizere ko azakura atagipfuye maze bamwita Moshood.

Turashimira abavandimwe bose basinye petisiyo y'amahoro kandi turabamenyesha ko yashyikirijwe abo igenewe, bityo tukaba twafunze aho yasinyirwaga.

HE Barack OBAMA/USA, BAN KI MOON /UN SG et HE R. MUGABE/SADC: Nous voulons un Dialogue inter-rwandais, Bombes NON!
Twamaganye umugambi wo kurasa FDLR n'impunzi irinze , dushyigikiye imishyikirano ihuza abanyarwanda bose
Iyi mesaje tuyanditse ku buryo bwihuta, mu gihe kiri imbere tuzabagezaho inyandiko yaherekeje sinyatire zanyu, tunababwira n'izindi ngamba twatangiye n'izindi ziri imbere kugirango ibyo twasabye bishyirwe mu bikorwa. Mwese uko muri 252 turabashima byimazeyo kandi namwe aho muri hose mwishimire iki gikorwa cy'indashyikirwa mwakoze.

Imana ikomeze ibongerere umuhate wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rutembe amata n'ubuki aho gutemba amaraso.

Umuvandimwe wanyu,

NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya mbere)/NKUSI Yozefu

Mu gihe bigaragarira buri wese ko ingoma ya Kagame Pawulo yageze ku ndunduro ukurikije ibintu biriho biba mu gihugu ubu, aho abanyeshuri, abahanzi, abasirikare bakuru, abari ibyegera bya Kagame bariho boherezwa mu bihome, ukongeraho n'intumbi z'abo yica ziriho zigaragara hirya no hino, utibagiwe n'imiriro yibasiye igihugu; ibi byose bikaba bisoza ubuhanuzi bwa Magayane usanga aha. Twasanze byaba byiza rero abantu batangiye kwibaza ukuntu Kagame agiye kuva ku butegetsi, n'ikizakurikiraho; ni muri urwo rwego muri Shikama tubona Kagame agiye kuzira ikibazo cya FDLR yanze gushyikirana nayo akizera abazungu yatatamitse amadiyama ko bazabimugiramo iki kibazo kikarangira bariya bahutu baje bapfukamye bagacishwa i Mutobo, bakigishwa kubaha uwavukanye imbuto Kagame. Ntawavuga ko Kagame atareba kure yanga gushyikirana na FDLR, ikibazo cye ni uko yahita ashyikirizwa inkiko hamwe n'abaicanyi be bafatanyije kumena amaraso n'ukuri kuri Jenoside yabaye mu Rwanda kukajya ahabona.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI : NYUMA Y'UKO NYIRAMONGI AKETSWEHO KUROGA SENATERI INYUMBA ALOYSEA, KAGAME YUNZE MU RY'UMUGORE WE ABURAGIZA Lt. Col. Dr MASOZERA RICHARD AMWIRUKANA I KANOMBE ANAMUSIMBUZA Col. SILAS UDAHEMUKA MUBYARA WE AKABA N'UMUTUTSI RUKUMBI ASIGAYE YIZERA KUBERA GUTINYA KO YAZARASIRWA KU KIBUGA CY'INDEGE I KANOMBE NK'UKO YABIKOREYE HABYARIMANA AMATEKA AKISUBIRAMO/ UDAHEMUKA Eric


Muri iki cyumweru, perezida Paul KAGAME yatunguye abantu yigizayo umuntu wari umuri hafi cyane amujyana kuyobora ikibuga cy'indege cya Kanombe. Uwo mvuga nta wundi utari mubyara we Colonel Silas UDAHEMUKA wasubijwe i Kanombe kuko na mbere y'uko ajya muri Village Urugwiro yari umuyobozi mukuru w'ikibuga cy'indege cya Kanombe.

Lt. Col. Dr MASOZERA Richard mu kangaratete:
Lt. Col. Dr MASOZERA Richard niwe mugabo wa nyakwigendera INYUMBA Aloysea. Uyu Inyumba uretse no kuba twari tuziranye, nshobora kwemeza ko ari mu bitanze bitagereranywa kugira ngo FPR igere ku butegetsi i Kigali. Mu muhango wo gusezera kuri Senateri INYUMBA Aloysea wabereye mu ngoro y'inteko ishinga amategeko ku Kimihurura nanjye umwanditsi w'iyi nkuru nkaba nari mpibereye ngo mbikurikirane nzabyandike mu itangazamakuru, ijambo Kagame yavuze amusezeraho nafashemo ikintu kimwe aho yagize ati: "Birababaje kuba INYUMBA agiye atabonye isabukuru y'imyaka 25 y'umuryango FPR yavunikiye". Iri jambo Kagame yavuze umunyamakuru ashobora kurisesengura mu buryo bubiri: Uburyo bwa mbere ni uko kuri Kagame gupfa kwa INYUMBA ntacyo kwari kumubwiye iyo apfa nyuma ya Yubile y'imyaka 25 ya FPR. Uburyo bwa kabiri ni uko muri iryo jambo urebye n'uko Kagame yari ameze yigaragaje nk'utazi ko INYUMBA yarozwe n'umugore we (Janete NYIRAMONGI) umurebye ku maso.

TUZIRIKANE IJAMBO RY'IMANA KURI IKI CYUMWERU CYA 24 GISANZWE, MU MWAKA WA LITURUJIYA "A", TALIKI 14 NZERI 2014. Isomo rya mbere: Mwene Siraki: 27,30-28,9. Zaburi: 102,1-2,3-4,9-10,11-12. Isomo rya kabiri: Abanyaroma: 14,7-9 Ivanjiri: Matayo: 18,21-35. "IPFUNDO RY'IMPAMVU UBUMWE N'UBWIYUNGE MU RWANDA BIKOMEJE KUBA INGORABAHIZI BIRASA N'IYI VANJIRI ITEYE AGAHINDA AHO UMUNTU YASONEWE AGACIRO KA KILOGARAMA 340,000 ZA ZAHABU ARIKO WE AKANINIRWA KUDOHORERA UWO YAHINGIYE IMIBYIZI IJANA AKAMWAMBURA" Mutagatifu: Materini.


Mu isomo rya Mbere Mwene Siraki araduhamiriza ko inzika n'umujinya biteye ishozi kandi ko burya abanyabyaha baba barabizobereyemo. Mu isomo rya Kabiri, Pawulo Mutagatifu wandikiye abaturage ba Roma natwe abanyarwanda tukaboneraho, aratugaragariza ko ubugenga bwa Yezu ku bazima n'abapfuye ari ikimenyetso cya MAGIRIRANE kuri twe turiho muri iki gihe. Muri twe ntawe ukwiye gusuzugura kuko twese tuzashyikirizwa urukiko.

Mu Ivanjiri ntagatifu igizwe n'interuro 15 inyigisho twagenewe uyu munsi na Kiliziya irabimburirwa n'ibibazo Petrel ahata shebuja YEZU amubaza inshuro akwiye kuzababatira mwene nyina namucumuraho. Petero aragera n'aho yishyanutsa imbere y'umuntu ukomeye yihitiramo umubare (7) nk'inshuro we yumva zihagije kandi zikwiye mu kudohorera mwene nyina wamucumuraho.

Ngo Akabi gasekwa nk'akeza: Burya ingabo za FPR ziswe RDF zigizwe n'abantu batazi gusoma, kwandika no kubara, nyamara abanyarwanda benshi bari bazi ko ari Jenerali Ibingira ufite iki kibazo wenyine!/ NKUSI Yozefu



Abasoda ba Kagame barangije inyigisho zo gusoma, kwandika no kubara za ADEPR/Foto igihe.com
Iyo ugeze mu Rwanda bwa mbere, abantu benshi bihutira kukubwira ubwicanyi n'ubugome bya FPR. Ariko muri ako gahinda kari mu banyarwanda bose, ntikababuza kugira gutya bakakubwira n'utuntu dushekeje twazanywe cyangwa tugikorwa na FPR, maze bagaturika bagaseka ubwo nawe uti:"Kwee"

Shikama iratumikira Gatabazi Yakobo : Ishimutwa hakoresjejwe Telefone bikorwa na DMI



Muraho!
Mperutse gusoma ibyo mwanditse ku kuntu DMI ihamagara abantu ishaka ko baza aha n'aha ngo babate mu kagozi bababeshyeshya ko bagiye kubaha ibiraka cg imali !

Buli gihe babikoze polisi ikora iperereza ngo ibone abo bantu barigishije uyu n'uyu aliko kugeza ubu ntawe barafata aliko iyo ali uwo bashaka kwikiza bahita babona abo bavuganaga bose babikuye muli mobiles campanies ! izo kompanyi zibona gusa numéros zabatajya imbizi na FPR gusa gusa !

Ikindi baliya bantu bafite uburyo n'ubushobozi bwo gukoresha numero za mobiles zo bihugu duturanye bali mu rda bakaguhamagara ukagira ngo kanaka uri aha n'aha kandi bashaka kukujyana mu mutego !

Mwibuke ko habaho na options d'appels masqués .... erega technologies bayikoresha byo bashaka gusa ntibayikoresha ngo barengere rubanda bashinzwe. 

Mugire akazi keza ko gutabaliza abarengana bose n'iyo bava hose !

Inshuti ya Shikama

Gatabazi Yakobo

SHIKAMA TURABURIRA ABANYARWANDA BOSE KWITONDA MU GIHE BAHAMAGARWA NA NIMERO YA TELEFONI IGENDANWA :+250788751976 / 0788751976 Y'UMUGORE UKORA MU BIRO BY'ABICANYI BA KAGAME USHINZWE KUNYEREZA NO GUHOTORA ABAGORE N'ABAKOBWA MU RWANDA NO MU MAHANGA / UDAHEMUKA Eric

Mob: +250788751976/ +250788751976
Iyo wiyemeje kurengera abaturage no kurwanya ikibi ntuba ukita ku buzima bwawe kuko uba ugamije gucungura benshi. Ku italiki 29 Kanama 2014 twabagejejeho inkuru yatabarizaga Madamu UWAMAHORO Modeste washimutiwe i Busogo.Tukimara gutangaza iyo nkuru twakomeje gukurikirana tuza kumenya ko uyu mubyeyi yashimuswe n'itsinda ry'abicanyi bo muri DMI i Kigali bari bayobowe n'umugore ufite telefoni igendanwa: +250788751976 wamuhamagaye inshuro nyinshi kugeza igihe amugejeje kuri ba sebuja ubu akaba yaraburiwe irengero.Uyu mubyeyi UWAMAHORO Modeste we yagiraga telefoni igendanwa +250788471644 ariko ubu ntiyitaba. SHIKAMA tukaba tuburira abanyarwanda ngo uzahamagarwa n'iyi nimero azagire amakenga.

Munsi hano nimusome inkuru twabagejejeho taliki 29 Kanama 2014 ku ishimutwa rya Madamu UWAMAHORO Modeste / UDAHEMUKA Eric

AGATENDO MU DUTENDO: wasanga wibazaga ibitera imiriro hirya no hino mu Rwanda nkanjye! Tega amatwi Minisitri wa Leta y'Agatsiko ushinzwe IBIZA akubwire akari i Murore./Nkusi Yozefu







Baca umugani mu kinyarwanda ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru; umenya ibyo abanyarwanda bari bategereje kumenya ku byerekeye inkongi zibageze ibuce bigiye kujya ahagaragara. Mu nyandiko yaciye ku rubuga igihe.com usanga aha, misnisitiri Mukantabana ushinzwe ibiza mu ngoma y'Agatsiko yivuye inyuma mu gusobanurira abanyarwanda impamvu za ziriya nkongi. Iyo usesenguye biriya bintu byatangajwe na Mukantabana usanga byarimo ubutumwa yahawe na FPR : murashyira ibintu byanyu mu bwishingizi cyangwa bitwikwe muhombe burundu.

NGO UKURUSHA UMUGORE ABA AKURUSHA URUGO. INAMA Y'INGANZO NTAGANZWA YASANZE GICANDA NA VEREDIYANA BURI WESE ARI IKIBASUMBA(Igice cya kabiri)

Muka Kayibanda G. bamwe bita Berediyana abandi Verediyana,  ubundi izina rye ry'irinyarwanda rikaba ari MUKAGATARE, ntabwo yakunze kuvugwa cyane haba mu itangazamakuru ryanditse cyangwa rivugwa nka radiyo, bikaba byaratugoye kubona ifoto ye. Impamvu nta yindi ni uko yicishaga bugufi kandi akaba yibereye mu mirimo ye yo mu rugo no gufasha rubanda nkuko muri bubisange mu buhamya hasi aha. Byagoye cyane abagize inama y'INGANZO NTAGANZWA ya shikama kubona amakuru kuri we, ariko kubw'amahirwe haza kuboneka umunyamakuru w'umwuga uturuka mu gace umuryango wa Kayibanda wari utuyemo mu bihe bya Berediyana ndetse inzu yabo na n'ubu ikaba ariho ikibarizwa.Uyu mutangabuhamya nawe yatanze amakuru akesha ababyeyi be bari bafitanye isano na Berediyana n'abaturanyi ba Kayibanda.Inama y'INGANZO Ntaganzwa yasanze ari ngombwa ko mbere yo gusesengura uruhare rwe mu guteza imbere umuryango nyarwanda nkuko twabikoze kuri Gicanda, twabanza tukumva ubu buhamya bw'umwanditsi Mukuru wa Shikama UDAHEMUKA Eric maze isesengura tukazarikomeza ubutaha mu gihe tugikusanya n'ibindi byadufasha muri iryo sesengura.Inyandiko iri hasi aha yose ikaba igizwe n'ubuhamya uyu munyamakuru yatanze imbere y'inama y' INGANZO NTAGANZWA ya Shikama.

Umugore wa GREGOIRE KAYIBANDA yitwaga Beridiyana MUKAGATARE. Abaturage batuye mu Byimana, Karama ka Shyogwe, Kabgayi, Gihuma n'i Mbare bamuvuga imyato ko yari umugore ugira ingeso nziza bitavugwa kandi akicisha bugufi ibi byarenze urugero. ICYEMEZO CYO GUCA BUGUFI: Abaturage bo mu Byimana na Mpanda kwa NZIRAGUSESWA nibo bakubwira ko ngo Kayibanda yashatse kumugurira imodoka umugore arabyanga avuga ko we atari perezida ko ahubwo akwiye kwikomereza umurimo w'ubuhinzi. Niyo mpamvu abaturage bajyaga bamucaho mu gishanga cya Rugeramigozi arimo guhinga cyangwa arimo gukura ibijumba; Iyo wamugeragaho akuzi yavaga mu murima akaza akagusuhuza.

Mu gihe u Burundi buri mu myiteguro yo kwirukana abanyarwanda baba yo kubera ubutasi Kagame akomeje gukora muri icyo gihugu mu rwego rwo gutezayo umutekano mucye, u Burundi bwemeje ko abaherutse kwica ababikira 2 b'Abataliyani mu Kamenge bari abanyarwanda bari mu nzego z'ubutasi za Kagame. Ibi bikaba bivugwa mu gihe Tanzaniya yo yarangije guterwa cyera, ubu hakaba hibasiwe ibigo bya polisi./NKUSI Yozefu





Muri Tanzania / bararirira abapolisi babo barashwe n'inyangabirama , ku ruhande hari ababikira 2 nabo b'Abataliyani ngo biciwe i Burundi na Kagame
Perezida Pawulo Kagame ukomejeje kuba ikibazo ku banyarwanda noneho umenya akomeje umugambi we wo kuvaho adasize u Rwanda gusa mu mivu y'amaraso ahubwo yitumye akarere kose u  Rwanda ruherereyemo, ibihugu byibasiwe cyane bikaba ari u Burundi na Tanzania tutaretse na Republika  iharanira demukarasi ya Congo naho twavuga ko ataravuga ijambo rye rya nyuma mu gihe hakibarizwa FDLR na Diama!

TITO RUTAREMARA UHERUTSE KUVUGA KO NTA MPAMVU YATUMA F.D.L.R ITAHA IRWANA, UBU AKABA YIRIRWA ATANGA IBIGANIRO KU MARADIYO I KIGALI NGO AREBE KO F.P.R YAZANZAMUKA, YONGEYE KWIHA AMENYO Y'ABASETSI ASUZUGURA AMASHYAKA ARWANYA F.P.R ANAJIJISHA ABATURAGE NGO KAGAME AKOMEZE YIKUBIRE UBUTEGETSI / UDAHEMUKA Eric

Tito RUTAREMARA umusaza w'imyaka 70 kuko yavutse mu 1944, aracyifitemo imitekerereze yo mu gihe cy'ubwami aho nta muturage wagiraga ijambo. Mu kiganiro uyu musaza yagiranye n'iradiyo imwe mu zikorera i Kigali yongeye kwerekana uwo ariwe ndetse ko nta wundi ukwiye gukopfora uretse FPR akibwira ko abereye ubwonko. Muri icyo kiganiro yavuzemo byinshi ariko ndagaruka kuri bimwe muri byo kugira ngo nkureho urujijo yashyize mu bantu:

Itegeko-nshinga ryemera amashyaka menshi:
 Iri tegeko nshinga ryatowe muri 2003 njyewe naritoresheje abaturage i Gitarama mu Kibirigi / URG. Tito R. niwe wari uyoboye komisiyo yarishyizeho kandi nta mwanya uhagije abaturage bahawe ngo bamenye ibiryanditsemo.Tito uvuga ko Itegeko Nshinga ryemera amashyaka menshi nabanze arebe abayashinze aho bari niba habakwiye: NTAGANDA Berinarudo yashinze PS Imberakuri yafunzwe azira iki? Kuko yavuze ko PS Imberakuri atari koperative ihinga amateke ahubwo bashaka ubutegetsi?
MUSHAYIDI Dewogarasiyasi washinze PDP Imanzi ubu ari hehe? Hari ikosa yakoze? Madamu INGABIRE UMUHOZA Vigitoriya washinze FDU Inkingi ubu ari he? Kuko yavugiye ku Gisozi ko hakwiye kwubakwa n'urwibutso rw'ABAHUTU? None se ntibapfuye bishwe na FPR ibi RUTAREMARA ntabizi?

MU MUNSI MUKURU W'ABASORESHWA KU NSHURO YA 13, MINISITIRI W'INTEBE MUREKEZI ANASITAZI YASHINYAGURIYE ABANYARWANDA YEMEZA KO MASIKINI YATINYUKA KWIVUMBURA KURI SHEBUJA UMUTAMIKA AKANGA IBIRYO NGO AGAMBIRIYE KWIHAZA!!! / UDAHEMUKA Eric

Mu mibereho y'abanyapolitiki bari mu kazi burya byinshi mu byo bavugira mu mbwirwaruhame babwira rubanda uramutse ubatunguye ari nk'ibigushobokeye ukabasanga mu ngo zabo ukababaza niba ibyo bavuze babyemera, 90% bakubwira ko batabyemera ari akazi n'inshingano.

Kuri uru rubuga SHIKAMA njyewe ubwanjye mperuka kubagezaho inkuru yarebanaga n'isabukuru y'imyaka 50 ya BANKI NKURU Y'U RWANDA(B.N.R) yizihirijwe muri KIGALI SERENA HÔTEL maze mbashyiriramo amafoto y'abayitegetse bose guhera kuri Bwana HATOLLI mu 1964.

Muri iyo nkuru ya SHIKAMA nibuka neza kuko yamfashe umwanya kuyisesengura no kuyandikira abakunda gusoma inyandiko zirebana n'ubukungu navuzemo ko ugereranije 2014 n'1962 u Rwanda ruhabwa ubwigenge KAGAME na FPR ye batemera, ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 800%.

Kubera iyi mpamvu mpora mbabazwa kandi ngashengurwa umutima n'imvugo zijijisha za Ambasaderi GATETE Claver na John RWANGOMBWA bavuga ko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze neza. Ibi bikaba bivugwa mu rwego rwo gukomeza gushungera abaturage bicwa n'inzara, bimwe uburenganzira n'urubuga byo kuvuga icyo batekereza ku byemezo bibafatirwa n'ibindi. Muri ya mvugo ya FPR bahita bakubwira ko iyo bagenzura iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda bahera mu 1994 ariko njyewe nkaba mbona ataribyo kuko jonoside ishobora kuba REFERENCE ECONOMIQUE ET HISTORIQUE ariko ntikomeze guhinduka urwitwazo imyaka n'imyaniko.

MUREKEZI NAWE YINJIYE MURI MBANYOMEKE NIGENDERE Ikibazo ingoma ya Kagame ifite nanavuze nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarameneshwa ngo mpunge ni ukwivuguruza gukomeye no kuvuga disikuru zuzuyemo ubuswa ku buryo ushobora gukeka ko batakandagiye mu ishuri.

Minisitiri w'intebe ya Kagame mu birori by'umunsi mukuru w'abasoreshwa yavuze ko Kagame n'abaminisitiri be nawe arimo ngo bakwiye gucika ku ngeso yo gusabiriza mu mahanga. Mvuze abategetsi kuko mu by'ukuri n'ubwo byitirirwa abanyarwanda, izo nkunga zisabwa n'abategetsi.

Mu kwizihiza umunsi w’abasoreshwa ku
nshuro ya 13 ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Kayonza, Iburasirazuba taliki 6 Nzeri 2014,
Minisitiri w’Intebe yabwiye abasora ko
aribo rufunguzo rw’iterambere ry'u Rwanda maze avuga ko nta mpamvu yo gukomeza kwemera kubeshwaho n’imisoro y’abandi, muri kwa kwigira kwacu no kwihesha agaciro ndetse ko tugomba gukomeza gukora cyane no gutanga imisoro uko bikwiye kugira ngo iherezo tuzihaze, ahubwo tujye dufasha n’abatishoboye.

Yagaragaje ko inkunga z’amahanga u
Rwanda rubona rimwe na rimwe ziba
zaturutse mu misoro y’abaturage b’ibyo
bihugu, bityo Abanyarwanda basabwa
gusora uko bikwiye nabo bakikemurira
ibibazo byabo.

Yakomeje asobanura ko kwigira nyako
kuzagerwaho igihe abasora babyubahirije uko bikwiye kandi bakarwanya abanyereza imisoro, abarya ruswa n’abonona umutungo w’igihugu,
abananiranye bagahanwa.

IMIBARE IKOCAMYE IBESHYA ABATYRAGE: Minisitiri w'intebe ya Kagame yatanze urugero ko mu mwaka wa 2013 umunyarwanda yari ku rwego rwo kwinjiza amafaranga 693 ku munsi, mu gihe muri 1995 yashoboraga kwinjiza angana na 185.

Iyi ngingo iteye agahinda kuko MUREKEZI ashaka kujijisha abanyarwanda yiyerekana nk'ufite ubukungu buteye imbere kandi bwarazambye. Dore uko bimeze bavandimwe:  Niba mu 1995 UMUNYARWANDA yarinjizaga 185 Rwf igitebo cy'ibijumba kigura amafaranga 100 Rwf, ubu akaba yinjiza 693 Rwf igitebo cya bya bijumba kigura 3,000 Rwf ubwo murumva hagati y'aba barurage bombi ubayeho neza ari uwuhe? Igisubizo kiragaragara.

U RWANDA NKA MASIKINI WISHONGORA KURI SHEBUJA: U Rwanda igihugu cyanjye cyambyaye kikankuza sinatinyuka kugituka bambe ngo nkite MASIKINI ahubwo nabuze indi mvugo nakoresha ngo nerekane ko ubukungu bw'u Rwanda bwahenutse ubu bikaba bisa n'uko isanduku ya Leta isigayemo ubusa.

Mu minsi iza kandi abaturage bamenye ko ikibazo kiziyongera aho kugabanuka kuko guha abakozi ba Leta Uburenganzira bwo kubangikanya akazi n'ubucuruzi bihishe ibanga ryo kunyereza umutungo wa rubanda kandi bikozwe n'agatsiko gato cyane ka FPR. Igihugu cy'u Rwanda ubu kikaba kirembye ahubwo gikeneye inkunga z'abazungu kugira ngo umturage abone igituma aramuka.

Impamvu SHIKAMA twivugiye abazungu, ni uko ubutegetsi bwa FPR bwirirwa busahura umutungo w'igihugu bukirengagiza-nkana kugira icyo bumarira umuturage ahubwo bukamukura n'aho yari yibereye bumubuza guhinga ibijumba, none mu rwego rwo kujijisha bamukomoreye kongera kugendera ku igare muri kaburimbo bamwereka ko ari nk'impuhwe agiriwe atari abikwiye nyamara ari uburenganzira bwe.

Ibi byose ni ibyerekana ko ubukungu buhagaze nabi kubera umutungo w'igihugu uri mu biganza by'itsinda rito ari nayo mpamvu nanditse ko Minisitiri MUREKEZI yashinyaguriye abanyarwanda n'akanya(mu gihe gito ahawe ubutware).

Minisitiri A. MUREKEZI niba koko ari umugabo kandi akaba ashaka ineza ya mwene ngofero, nakureho Itegeko FPR iherutse guhitisha ryemerera abakozi ba Leta kubangikanya izo nshingano no gucuruza kuko byakozwe kugira ngo iyo ruswa n'inyereza-misoro arimo kwamagana biribwe ku bwinshi n'abo mu gatsiko ka FPR ubu kirirwa gatunda imitungo y'u Rwanda kajyana mu mahanga abaturage bagasigara biyicira isazi mu maso mu rwego rwo gukomeza kubajujubya no kubazengereza bakazicuza impamvu bavutse!

UDAHEMUKA Eric

Agoronomu Anasitazi MUREKEZI, Minisitiri w'intebe mushya wa Kagame nawe wiyemeje kunyomeka bene ngofero akazagenda nk'uko n'abandi bamubanjirije bagiye (Ifoto/SENAT-Kimihurura)

IGIHUGU CY'U RWANDA GIKWIYE GUSHYIRWA MU GIHE KIDASANZWE  CY'UBUTEGETSI (ÉTAT D'URGENCE/STATE OF EMERGENCY) KUKO ABATEGETSI B'I KIGALI BANANIWE GUHAGARIKA INKONGI Z'UMURIRO BANANIRWA NO KUBWIRA ABATURAGE IJAMBO RIBAHUMURIZA / UDAHEMUKA Eric

Mu mwaka w'2013, mu Rwanda hadutse ikimenyetso gishya gikomeje gutamaza abavuga ko igihugu ari amahoro ari abanyabinyoma kuko bitumvikana ukuntu ahantu hatatu, hane, hatanu hatwikwa ubikoze ntafatwe.

Kubera ukuntu abanyarwanda bamwe biyongeza amagambo bakanayakwiza muri rubanda, hari n'abageze aho bavuga ko iyi miriro yaba iterwa na Leta ya FPR kugira ngo ikame mu baturage amafaranga yo kugura KIZIMYAMWOTO (extincteurs / Extenguisher s) binyuze mu iterabwoba ryaza ryitwikitiye umutaka wo kwiharira isoko ry'ubwo bucuruzi babanje gutegeka abaturage ko ari ngombwa kuri buri nzu / buri rugo kuyigura mu rwego rwo kurwanya inkongi z'umuriro.

Muri SHIKAMA, abavuga cyangwa ababona ko ibi bishoboka ntitwabashima cyangwa ngo tubagaye kuko tudafite gihamya ndakuka y'uko bishobora kuba biterwa n'abo tuvuze hejuru ariko hari ikibazo gikomeye gishingiye ku mitegekere y'igihugu itubahirizwa uko bigenwa n'amategeko.

MINISITIRI Cheikh Moussa FAZIL WA MININTER AKWIYE KWEGURA: MININTER bisobanura minisiteri y'umutekano w'imbere mu gihugu. Iyi minisiteri niyo iyobora IGIPOLISI cyirirwa kigamba kibeshya abaturage ko umutekano mu Rwanda ari mama wararaye bazi neza ko banyomeka rubanda kuko bigaragarira buri wese ko guhera muri 2010 nta muntu wemerewe guhagararana n'undi akanya mu nzira nyabagendwa.

Minisitiri Cheikh Moussa FAZIL utegeka iyi minisiteri iyo urebye ukuntu yitwaye muri iyi minsi aho yikomereje akazi nk'aho nta cyabaye bigaragaza ko ananiwe ndetse akwiye kwegura agaharira abandi kuko adafite ubushobozi bwo gusigasira umutekano n'ituze bya rubanda.

Indi mpamvu isobanura kandi ikumvikanisha ko ubwegure bwe bubaye bwaba bufite ishingiro ni uko nta jambo arageza ku baturage ngo abasobanurire uko ikibazo kifashe ahubwo akaba akomeje kuba nka wawundi utwika/uhisha inzu agahisha umwotsi.

Imiriro yibasiye amagereza, amaduka(amangazini/inzu z'ubucuruzi), amazu y'abaturage, utubyiniro, utubari, ibinyabiziga(imodoka ya David ya Taxi yakoraga Nyarusange, Nuance-Kibuye yahiriye i Nyabisindu i Gitarama muri Werurwe 2014 n'indi yakongokeye Kimironko), amagaraji, none bigeze n'aho imiriro yinjira mu bitaro n'ibigonderabuzima.

Umuturage ubibona akabona abategetsi ntacyo babivugaho arumirwa akibaza niba igihugu gifite abagitegeka cyangwa niba barazindutse. Ikindi ni uko kuba bibaye insubira ubugira icumi, cumi na gatanu,...ubwa mbere birerekana mu buryo bweruye ko nta mutekano urangwa mu Rwanda naho ubwa kabiri bisobanuye ko inzego z'umutekano zayobewe aho zikura umuti w'ikibazo. Icya gatatu ni uko abashumika iriya miriro biboneka ko barusha imbaraga n'amayeri abari ku butegetsi i Kigali barimo na Fazil navugaga mu kanya.

PEREZIDA KAGAME NAWE YARARUCIYE ARARUMIRA: Umukuru w'igihugu mu nshingano uruhuri ahorana burya habamo no gutangariza abaturage ibihe bidasanzwe bijyana n'umutekano ubungabungwa byihariye. Ni ukuvuga ko afite mu nshingano ze ububasha bwo gushyiraho ibihe bidasanzwe kandi akabitangariza rubanda.

Ibi rero Perezida KAGAME nawe ntabyo yakoze, yewe nta n'icyo yabwiye abaturage ahubwo mu gihe abaturage bo bari biteze ko yagira icyo abivugaho ubwo yari ku Kimihurura mu nteko ishinga amategeko ayoboye umuhango wo kurahiza abayobozi bashya ahubwo yabatunguye yivugira ibirebana n'ABANYONZI N'AMAGARE HAMWE N'ICURUZWA RY'ABAKOBWA B'U RWANDA MU MAHANGA.

Birumvikana ko n'ibi byombi byari ibibazo ariko icyorezo cy'inkongi twe muri SHIKAMA turabona ko gikomeje kubisumbya uburemere mu mitima y'imbaga nyarwanda.

IGIHUGU GIKWIYE GUSHYIRWA MU BIHE BIDASANZWE: Ukurikije ikibazo mvuze hejuru ukareba n'uburyo gikomeje kongera ubukana(kugera n'aho hatwikwa ikigo nderabuzima cya Rutongo) birakwiye ko igihugu gishyirwa mu gihe cy'ubutegetsi kidasanzwe.

Hari abasoma iyi nkuru SHIKAMA tubagejejeho bakibaza akamaro k'ibi mvuze hejuru: Akamaro byagirira umuturage biramutse bikozwe ntikarondoreka. Icya mbere ni uko nawe yaryamira amajanja kandi agahugukira kwita ku mutekano we. Icya kabiri ni uko abaturage babona ko ubutegetsi buzi ikibazo, icya gatatu ni uko abaturage bava mu rungabangabo ku mpamvu babuzwa guhagararana umwanya mu mihanda.

Ibi mvuze bidakozwe, abaturage bakomeza gukeka ko igihugu gifite amahoro n'umutekano bityo ibyago byose bije bakituramira, bakazibuka ibitereko basheshe kuko igikongeza imiriro nta wamenya niba mu minsi iza kitazacamo kabiri amateme n'imihanda abaturage bakazananirwa guhahirana no kugenderana.

UDAHEMUKA Eric

Uru ni rumwe mu ngero zitabarika z'inkongi z'umuriro zibasiye u Rwanda muri iki gihe (Ifoto / IGIHE.COM)

NGO UKURUSHA UMUGORE ABA AKURUSHA URUGO. INAMA Y'INGANZO NTAGANZWA YASANZE GICANDA NA VEREDIYANA BURI WESE ARI IKIBASUMBA

Gicanda
Inama y'urubuga SHIKAMA yateranye kuwa 3 Nzeri 2014 iyobowe na Padri Tabaro M. ushinzwe guhuza ibikorwa bya Politike n'umuco. Kubera ko abagize inama bari mu bihugu byo ku isi bitandukanye, byabaye ngombwa ko hifashishwa ikoranabuhanga rya SKYPE. Inama yamaze amasaha atanu yose, tukaba twishimiye kubagezaho ibyayivugiwemo:
Ku murongo w'ibyigwa hari ibi bikurikira:
1. Kureba uko umuco Nyarwanda mu  ndorerwamo ya politike wifashe muri iki gihe.
2. Uruhare abagore b'abayobora u Rwanda bagira mu kubaka u Rwanda, hashingiwe kuri izi mvugo nyarwanda: " ukurusha umugore aba akurusha urugo, tukongera ngo umugore ni inkingi y'urugo"

1. Umuco nyarwanda mu ndorerwamo ya politike muri iki gihe
Umuyobozi w'inama yagiye aha ijambo buri munyamakuru mu bari abagize inama. Icya mbere bahurijeho bose ni uko umuco nyarwanda ugeze aharindimuka. Benshi bagiye berekana impugenge zabo ku bwomanzi buri mu rubyiruko rw'u Rwanda muri iki gihe aho usanga abasore bakoreshwa ubusambanyi n'abagore bakize, abakobwa nabo bakaba ari uko bimeze ndetse n'icyorezo cya SIDA cyari cyarashegeshwe mu Rwanda ubu kikaba gishobora kubura umutwe.Ibi babivuze bashingiye ku makuru yagiye aca mu binyamakuru byanditse  no kuri  Radiyo BBC Gahuza aho byavugwaga ko ku ndaya 5 mu mujyi wa Kigali 3 ziba zaranduye agakoko gatera SIDA