Pageviews all the time

Isengesho ryo kuzirikana no gusabira impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zimaze imyaka 20 muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Isomo rya mbere: Izayi: 55, 1-11. Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 5, 1-9. Ivanjili: Mariko: 1, 7-11."MENYA GUSOBANURA UDATEGWA UBUHAMYA BW’IBYAKUBAYEHO MU BUZIMA BWAWE IGIHE WAHUNGAGA"/ Padiri TABARO

Mutima mutagatifu wa Yezu tugushimiye ko wadukijije ibyaha byacu ukatugabira ibyiza by'ijuru mutima wa Yezu Mutagatifu rwose, tukuragije impunzi z'abahutu bari mu mashyamba ya Kongo-Kinshassa ngo ubarebane impuhwe n'imbabazi 

Bavandimwe banyarwanda, byarushaho kuba byiza ari uko abenegihugu twese nta n’umwe uvuyemo tugize uburenganzira kandi bungana ku gihugu cyacu. Mu mibereho ya muntu muri iyi si agenda ahura n’ibizazane bitandukanye kandi bikomeye birimo intambara n’ingaruka uruhuri ziyikomokaho.

Mu ngaruka abahunga hose ku isi bahura nazo harimo kugenda urugendo rurerure rimwe na rimwe batazi n’iyo berekeza bikagera aho ibirenge bigashya abandi bigatonyoka. Habaho kandi kwicwa n’inzara kuko urugendo ruba ari rurerure cyane batazi igihe ruzarangirira, kudakaraba umwanda ukabagiraho ingaruka zikomeye zirimo indwara zitandukanye n’ibindi.

Ibi bibazo byose bisiga bamwe mu bahunga bahasize ubuzima kandi bakabura gihamba kuko buri wese ugihumeka aba yinyaga ku maguru ngo arebe ko yasunika iminsi agerageza kurengera ubuzima bwe uko ashoboye n’ubwo nta buryo bugaragara aba asigaranye uretse Imana yonyine iba ikimuhagazeho.

 Mu isomo rya mbere turabwirwa n’umuhanuzi Izayi ko Imana igoborera amazi yo kunywa abadafite shinge na rugero maze bagashira inyota. Uyu ni umwanya mwiza wongeye kubona ngo ushimire Imana bikomeye niba nawe warahunze muri ‘94 ubu ukaba wikabakaba ukumva ugihumeka. Shimira Imana yakurinze ukaba ugiteganya imigambi myiza ku buzima bwawe buri imbere. Izayi aragira inama abahuye n’amagorwa bose gusanga Imana no kuyumvira kugira ngo bazabashe kuronka ihirwe ry’ijuru.

Mu isomo rya kabiri, Yahani aratwigisha kumenya gusobanura ubuhamya bw’amagorwa twahuye nayo twifashishije kwakira ubuhamya bukomoka ku Mana. Aratwereka ko icyabyawe n’Imana cyose kigomba gutsinda isi bisobanuye ko ntawagombye guhemukira ikiremwamuntu nyamara bikaba bibaho kubera icyaha cyahawe intebe mu isi.

Dutekereze, niba wibuka neza ubuhamya bw’impunzi mwari kumwe cyangwa waba wibuka neza ukumva bugukoze ahantu, ubukuramo nyigisho ki? Nibugufashe kwemera ibyo Imana yahamije ko izaguha ubugingo buhoraho kandi ko ibibazo byose urimo muri iki gihe nabyo Imana izabiguhera ibisubizo bikwiranye nabyo kandi bikunyuze kuko iki gihe n’ubwo cyaba kigoye gite kitari kibi kurusha ubwo mwahungaga mutazi n’iyo mujya ubu ukaba ukiriho.

Ivanjili ya Nyagasani Yezu Kirisitu uko yanditswe na Mariko, Yohani aramamaza ubuhamya bw’uko uje amukurikiye amurusha ububasha ku buryo adakwiye no gupfukama ngo apfundure udushumi tw’inkweto ze. Muri iyi Vanjili landi niho Yezu yasanze abantu baruhijwe n’imitwaro y’iby’iyi si abagirira impuhwe utabonera ikiguzi abatorera kuba intumwa ze.

Muri abo harimo abahoraga bazindukira ku migezi n’ibiyaga kujya kuroba amafi ariko abahitiramo kuzajya baroba abantu babakura mu byaha no mu bujyahabi kugira ngo bige kubaho mu buzima bufite intego. Niyo mpamvu twese nk’abanyarwanda dukunda kandi tugaharanira ukuri n’ubutabera buca akarengane tuzamuye ijwi dutakambira Imana isumba byose ngo yumve amasengesho y’impunzi z’abanyarwanda aho bari hose maze itwumve idusubize.

Twisunze abatafatifu n’abahowe Imana bose kugira ngo tuzamurire hamwe amajwi yacu atakamba ngo impunzi z’abahutu bari mu mashyamba ya Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo Imana yumve gutakamba kwabo kandi ibabonere ibisubizo bikwiranye n’ibibazo bafite kuko Imana itarenganya kandi idaha bamwe ngo abandi ibihorere kuko ari Inyampuhwe n’Inyambabazi.

Muri iri sengesho kandi twifatanije n’umunyarwanda wese waba warageze muri Zaire ahunga ubu akaba ari umuhamya w’ibyo yahaboneye n’amaso ye ariko akaba ari mu kindi gihugu icyo aricyo cyose kuri iyi si aho nawe tumwifuzira kugira ubugingo n’ubuzima buzira umuze kandi tumusaba guhuza ubuhamya bwe n’ubwo twumvise muri iyi nyigisho kugira ngo ikibi gitsindwe.

Tuvugire hamwe iri sengesho: Nyagasani Yezu Kirisitu, nshuti nyanshuti, dufashe natwe kurushaho kujya mbere mu bucuti dufitanye nawe kugira ngo tubere isi yose abahamya b’ibyishimo biranga abari muri wowe kabone n’ubwo twaba turi mu magorwa kuko twiringiye gutabarwa nawe, bityo turusheho kwita ku cyagirira abantu bose akamaro. Mana Roho Mutagatifu, mu nzira y’ubuzima bwa Roho turimo hano ku isi, twigishe kugendana umutima usukuye wiyoroheje kandi ushingiye ku kuri wihambuye ku bihita ariko ukomeza kuzirikana ubuhamya bw’ubuzima twanyuzemo kuko aribwo dushobora no kumva neza akaga abavandimwe bacu barimo bityo turangwe n’urukundo rwa kivandimwe. Ibi byose tubisabye ku bw’igishyika dufitiye impunzi z’abahutu bari mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira demukarasi ya Kongo ngo uzitabare uko bikwiye, ku bwa Yezu Kirisitu umwami wacu Amina!”     

Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355