Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: "Mu mugambi wo kurasa impunzi z'abahutu muri RDC, Paul KAGAME ashobora kuba asunikwa na ba mpatsibihugu bashaka urwitwazo ngo nawe babone uko bamuhitana inzirakarengane z'abanyarwanda zimuherekeze mu rwego rwo kuzimanganya amakosa atabarika bamukoresheje mu karere k'ibiyaga bigari hagati ya (1990-2015)/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Paul Kagame: N'ubwo uherutse kuvuga ko uwashaka kugukura ku butegetsi byamuhenda, abanyamerika n'abongereza bamaze kugutega umutego w'umushibuka
Natunguwe bidasanzwe no kumva ko inama yari yatumijwe na Perezida wa Afurika y'Epfo Nyakubahwa Jacob Zuma yaburijwemo itakibaye nk'uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko yagombaga kubera i Luanda muri Angola kuva taliki 15 kugeza taliki 16 Mutarama 2015. Iyo nama yari nk'amahirwe yo kongera kwicarira ikibazo cy'u Rwanda hagati ya FPR na FDLR kigashakirwa umuti binyuze mu nzira y'amahoro.

Kugeza ubu ntabwo ndabasha kumenya impamvu iyo nama yaburijwemo kuko nta mpamvu yumvikana yatanzwe mu gihe impamvu yo kuyitumiza yari kimenyabose ndetse yanatangajwe henshi kandi mu buryo bunyuranye. Numijwe kandi no kumva minisitiri Mushikiwabo Luwiza ngo anezezwa bikomeye n'uko iyo nama yaburijwemo.

Ese Perezida Paul Kagame w'u Rwanda arusha ubuhangange Perezida Jacob Zuma w'Afurika y'Epfo?

Mu gihe minisitiri Mushikiwabo ubu arimo kubyinira ku rukoma ku Kimihurura ngo kuko inama yaburijwemo njye siko nabifashe ahubwo mbibona ukundi. Icya mbere ni uko Mushikiwabo atazi context(imiterere) y'ibibazo by'u Rwanda. Mu 1994 ubwo twarimo kuyacekwa Mushikiwabo yari yibereye muri Kanada.
Icya kabiri ni ukumenya niba mu by'ukuri perezida Paul Kagame w'u Rwanda we ku giti cye arusha ubuhangange mugenzi we w'Afurika y'Epfo? Iki kibazo nkibajije nshaka kugera ku kibazo kindi  cyo kumenya niba Kagame afite ububasha bwo kuburizamo icyemezo cyafashwe na Nyakubahwa perezida Zuma.

Mu isesengura ryanjye hano kuri SHIKAMA nshingiye ku igereranya ry'ibihugu bibiri uburyo birutanwa haba mu bunini, mu bukungu, ndemeza ko Kagame na Mushikiwabo nta bushobozi na bucye bafite bwo kuburizamo icyemezo cyafashwe na perezida w'Afurika y'Epfo.

None se ni nde waburijemo iyi nama?

Nk'uko nkunda kubibabwira burya politiki iba ikaze kandi burya nayo igira ibanga ry'akazi ku buryo utapfa kumenya ibyayo utayikora uretse gucishiriza. Birashoboka cyane ko ababwiye Kagame kujya muri Kongo muri 1996 ari nabo bashobora kuba barimo kumuhatira gusubirayo kugira ngo ikibazo bakirangize bivire mu nzira kuko bamaze gukuramo ayabo kandi basige bamuhitanye byanze bikunze.
Minisitiri Mushikiwabo Louise: Niba wari uzi icyaguhesha amahoro n'abanyarwanda bose ntiwakwishimiye ko abenegihugu bene wanyu barimburwa ku manywa y'ihangu

Ikindi cyerekana ko iyi dosiye ya Kagame na FDLR ishobora kuba icunzwe n'abanyabubasha b'isi ni uko muri aka kanya Leta y'Afurika y'Epfo imaze gutangaza ko mu rwego rwo kurimbura abahutu b'abanyarwanda bari muri RDC igiye kongera ingabo igihumbi (1000) kubo yari ifite muri kiriya gihugu. Icyi cyemezo kikaba kibusanye cyane n'icyifuzo cya perezida Zuma washakaga ko ikibazo cy'u Rwanda kirangizwa mu mahoro.

Ahubwo abo banyabubasha bahisemo ko Jacob Zuma ahura wenyine na José Édouard Dos Santos bishobora kuba bisobanuye ko yaba Perezida Paul Kagame, yaba Perezida Jacob Zuma kimwe na Dos Santos bose hari umunyabubasha ubahagaze hejuru ababwira ati nimugire mutya, nimukore mutya nimutabikora ndabagwa nabi.

Mu idosiye ya FDLR, Paul Kagame arimo gusunikwa na ba mpatsibihugu bamuhaye ubutegetsi bashaka kumuhitana byanze bikunze kubera amakosa bamukoresheje mu myaka 24

Iyo ushaka gusesengura ikibazo cy'igihugu ugomba kugihera mu mizi yacyo. Imvugo za Mushikiwabo na Kagame iyo uzisesenguye zibusanye cyane n'ibyo General James KABAREBE avuga kuko we avuga ko FDLR iramutse iteye u Rwanda nta saha yamara ikiriho(igihumeka). Ni ukuvuga ko kuri Gen. KABAREBE, FDLR idashobora kunesha RDF. None ubwoba Kagame afite ni ubw'iki ko n'abakekaga ko FDLR yaba ikorana na RNC bakuriwe inzira ku murima muri raporo za loni?

Ibi nibyo mperaho nkanibaza ikindi kibazo gikurkira: Kuba abo mu butegetsi bwa MRND batsinzwe barahungiye kwa Mobutu muri '94 byo birumvikana kandi mbona nta n'ahandi bari guhungira bitewe n'ubucuti bwari hagati ya Mobutu na Habyarimana. Ariko nta muntu ushobora kumva neza uko bikwiye amagorwa yagwiriye abanyamurenge ubu bahindutse impunzi isi yose.

Twongere dusubize amaso inyuma gato twibaze: Ese Kagame muri '94 yari afite ubwenge bwari gutekereza guhanura indege ya Habyarimana wenyine cyangwa yabitegetswe na ba mpatsibihugu bashakaga kumuha ubitegetsi ngo bamwambutse RD Kongo gucukura amabuye?

Ariko se koko, Paul Kagame niwe wifatiye icyemezo cyo kurasa Abepisikopi ba Kiliziya akaba amaze imyaka 20 ntawe urabimuryoza? Ninde wabujije Carla Del Ponte gucira imanza abasirikari ba FPR barimo na Kagame bagahita bamweguza ? Ntabwo bishoboka. Ibi byose byanze bikunze Amerika n'Ubwongereza byabigizemo uruhare rutaziguye.

Uko abazungu bakora ni uku: Nk'uko U.S.A mu gushyiraho umutegetsi muri Afurika ihitamo "more stupid : uw’igihubutsi cyane kurusha abandi" igomba no kumurangiriza ikibazo kuko iba izi neza ko "more stupid" nta bushobozi yabona bwo kwirangiriza ibibazo bamushoyemo. Hejuru y'aya makosa yose Leta zunze ubumwe z’Amerika n'Ubwongereza bakoresheje Paul Kagame n’agatsiko ke biraboneka neza ko bamutegeye kuri FDLR mbona neza ko arirwo rupfu rwe byanze bikunze.

Mu isesengura ryanjye hano kuri SHIKAMA ndebye uko imbaraga ebyiri zihanganye muri iyi dosiye, ndabona abazungu bashaka gukomeza gusaza Kagame bamwumvisha ko kurasa impunzi z'abahutu b'abanyarwanda bari muri RDC ari ngombwa cyane, hanyuma abazi ikiremwamuntu n'abaharanizi b'amahoro bagakomeza kumubera ibamba bamutambamira hanyuma Kagame agasara bikarangira yohereje ingabo ze muri RDC kurasa impunzi zene wabo bonse ibere rimwe(abanyarwanda) ibintu bigahumira ku mirari.

Impunzi z'abahutu niziraswa bishobora kuzarangira FPR ibaye ruvumwa ku isi Kagame abaturage bakamwigaragambyaho

Kubera ibibazo mu Rwanda twahuye nabyo, ubu usanga abanyarwanda bamwe bameze nk'abarindagiye batazi iyo ibyabo byerekera. Ubu ndabizi hari abantu bari busome iyi nyandiko bakanyita interahamwe kubera ko bifitemo ubuhezanguni. Sesengura neza witonze wibaze ucukumbure urahita ubona umutego w'umushibuka abazungu bategeye Kagame na FPR kuri FDLR. Kuki abazungu bahatiye Habyarimana gushyikirana ariko ubu bakaba batabikozwa ?

Ibi nyine nibyo nacagamo amarenga hejuru aha! Kandi biragaragara neza ko Kagame nta kundi yabigenza. Niba yemeraga kwicara ku meza y'ibiganiro yari kuba akojeje isoni ba gashakabuhacye ariko ndatekereza ko abashaka kumuhindura amateka batapfa kubimwemerera.

Kagame niyambutsa ingabo(kandi birashoboka cyane) bishobora kuzabyara ibibazo byo guhangana hagati yazo zirwana n'iza ONU zikomoka mu bihugu bizaba byararwanije irimburwa ry'impunzi hanyuma ingabo za Kagame zizarushwe imbaraga zitsindwe. Nizitsindwa bashobora kuzazishorera bakazirasa umugenda zitaha i Rwanda kimwe n'uko izizafatwamo-mpiri zazategekwa kwinjira muri abo bazaba barwana berekeza mu Rwanda.

Ibi bibazo byose bishobora kuzabaho London na Washington ndemeza ko bazaba babikurikirira hafi maze binjire mu baturage b’imbere mu Rwanda babashore mu kavuyo bababwire ko bakwiye kwamagana Kagame na FPR kuko barimo kurimbura impunzi z’abahutu babakreraho jenosidi. Nibigenda bitya rero, umuzungu wahaye igihugu Paul Kagame azaba amushoboye kuko bizaba bimurangiranye.

Ibi byose abazungu barimo kubitekereza mu rwego rwo gusibanganya FPR na Kagame kuko, kubera amakosa babakoresheje arimo no kuvogera ubusugire bwa RD Congo, kwica abatabarika haba mu karere k’ibiyaga bigari; mbona bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo babashakire impamvu izatuma bahinduka amateka bityo hatazaboneka ubajyana mu nkiko kubaryoza ibyaha bakoreye abanyarwanda n'abatuye akarere k'ibiyaga bigari bikozwe n'umugaragu wabo Paul KAGAME ku mtegeko yabo.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355