Pageviews all the time

Tuzirikane ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru, taliki 04 Mutarama 2015, UMUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI. Isomo rya mbere: Ibarura: 6, 22-27. Isomo rya kabiri: Abanyagalati: 4, 4-7. Ivanjili: Luka: 2, 16-21."ESE MU MIBEREHO YAWE YA BURI MUNSI UJYA UMENYA GUCA BUGUFI? NIBA BYARAKUNANIYE ISUNGE AKANA YEZU KARYAMYE MU KAVURE KARAKWIGARAGARIZA BIHITE BIGUSHOBOKERA" Abatagatifu(-)/ Padiri TABARO

Yezu yigaragaza nk'umunyampuhwe zahebuje

Mu  ntangiriro za 2014 nibwo twatangiye kubagezaho ijambo ry’Imana buri ku cyumweru. N’ubwo ridasomwa na benshi cyane nk’uko bikundira inkuru za politiki, ubuhanuzi bwa Magayane, Nyirabiyoro, Nsabagasani,…ariko twemeza ko hari abo kuzirikana icyo Imana idushakaho muri ubu buzima bifasha. Ikindi ni uko ari umwanya mwiza kuri buri wese kumenya italiki ya bazina we mutagatifu.

Iyi nyigisho kandi iba iteguwe ku buryo idashobora kubangamira ukwemera kw’umuntu usoma SHIKAMA atari Umugatulika. Mu masomo riturujiya ya Kiliziya Gatulika yaduteguriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, turahera mu isomo rya mbere riboneka mu gitabo cy’ibarura aho dusomerwa amagambo yo gutanga umugisha berekana ko ibitambo byagombaga guherekezwa n’amasengesho n’imigisha.

Imana yategetse Musa kubwira Aroni n’abahungu be amagambo bazajya bakoresha baha umugisha abayisraheli:“Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde, Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze, Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro!”

Mu isomo rya kabiri, baratwibutsa gukomeza kuzirikana ibanga rya Noheli tukirimo berekana ko igihe cyagenwe kigeze byabaye ngombwa ko Imana yohereza umwana wayo kugira ngo avukire ku mugore kandi agengwe n’amategeko kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko bityo turonke ubwigenge.

Ivanjili ntagatifu, Luka arakomeza kudutekerereza imibereho y’umubyeyi uri ku kiriri mu rwego rwo gukomeza kuzirikana kuri Noheli. Abashumba bagiye kuramya akana Yezu bagasanga karyamishijwe mu kavure. Uru ruhinja rwahesheje umugisha n’amahirwe abatabarika baje kururamya kuko rwabigishije guca bugufi no gucisha make barwigiraho imigenzo myiza mbonezamana.

Isomo Imana yashakaga ushyikiriza rubanda mu ivuka ry’umwana Yezu ni ukwigisha bose guca bugufi, kumvikana, kwanga kwikubira kuko iyi si itagira nyiurayo ko ahubwo tuyihabwaho umurage iyo tuzinutswe ibyayo tukiyegurira imana mu mitima yacu.  

Abatagatifu b’icyumweru gitaha

Kuwa mbere, taliki 05 Mutarama 2015 ni Mutagatifu Theresphore. Kuwa kabiri, taliki 06 Mutarama ni Gaspard na Barthazar. Kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama ni Raimond. Kuwa kane, taliki 08 Mutarama ni Gudula. Kuwa gatanu, taliki 09 Mutarama ni Alexia. Kuwa gatandatu, taliki 10 Mutarama ni Florida. Ku cyumweru gitaha, taliki 11 Mutarama NI BATISIMU YA NYAGASANI na Mutagatifu Theodose.

Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355