Pageviews all the time

Umuhanzi Madamu Kayirebwa Sisiriya mbere y’uko asubira mu Bubiligi yari akwiye kubanza kunyuzwa mu kigo ngorora muco naho umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifirida we akwiye kwegura ku bushake bwe kuko yatsinzwe n’amarangamutima akagaragaza intege nke muri politiki/ UDAHEMUKA Eric

Kayirebwa arimo gusunika meya wa Musanze
Itangazamakuru ni umwanya mwiza wo kwinigura rikaba n’urubuga ntagereranywa rutangirwamo ibitekerezo. Muri uyu murimo ukomeye ariko ntabwo tuvuga ibyo tubonye byose kuko duhitamo ibifitiye igihugu akamaro cyangwa nibura ibyo ducyeka ko bishobora guhindura imyumvire ya benshi ikava mu bujyahabi yerekera mu bwiza bityo ubuzima bukaryoha kandi bukaryohera bose.

Mu Rwanda uyu munsi kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama 2015 inkuru zirimo kuhavugwa cyane ni eshatu kandi zishyushye. Iza ku mwanya wa mbere ni F.D.L.R bigaragara ko iteye ubwoba cyane Kagame ku buryo budasubirwaho, iya kabiri ni ifungwa igitaraganya ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Oscar Nzeyimana waraye agejejwe mu munyururu ku mpamvu SHIKAMA ikirimo gukurikirana naho iya gatatu ni amahano Kayirebwa na Mpembyemungu bakoreye mu Ruhengeri.
Impamvu ingana ururo ingaruka zikaba ikirunga

Mu Rwanda hamaze iminsi ibitaramo byahawe insanganyamatsiko yiswe:”Umuntu ni nk’undi” byahuruje imbaga y’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye baje kwihera ijisho no kumva indirimbo z’abahanzi bane aribo Ruremire Fokasi, Kipeti, Kayirebwa Sisiriya na Byumvuhore Yohani Batisita. Bwana Ruremire wateguye iki gitaramo ni uwo gushimirwa kuko yari abonye umwanya mwiza wo kwibutsa abanyarwanda ko burya twese turi umwe.

Kayirebwa rugikubita yahise yerekana ko umuntu atari nk’undi ndetse ko barimo kubeshya abanyarwanda. Mu gitaramo cyahurije aba bahanzi mu karere ka Musanze kikabera kuri sitade rejiyonari ya Ruhengeri ariko Rucagu Bonifansi yise Sitadi ubworoherane akiri perefe wa Ruhengeri, habereye amahano atabonerwa imvugo.

Kayirebwa umwirasi?, Mpembyemungu umutegetsi w’umupfayongo?

Mu butegetsi bwa FPR bikomeje kugaragara ko harimo ibibazo by’abategetsi babuhabwa mu by’ukuri batari babukwiye atari ukubera ko hari abo bugenewe ahubwo ari ukubera gusa ubujiji cyangwa imyumvire iciye bugufi cyane ugereranije n’ibisabwa nk’inshingano kuri iyo myanya baba bateretswemo na Kagame.

Mperuka kubabwira ubupfayongo bw’ingirwadepite Bamporiki Edouard wahangaye kuvugira mu mashengesho ko imana yamubwiye cyera cyane ko azaba depite ndetse ko yari yaranamuhishuriye ko umunsi umwe Kizito Mihigo azamugambanira. Reka Bamporiki mureke hato atagira ngo nongeye kumuzindukira kuko hari undi nawe ushobora kuba afite ikibazo kijya gusa n’icye.
Uyoboye igitaramo arimo kongorera Kayirebwa ngo yihangane aramutse meya wa Musanze
Aho mu gitaramo mu Ruhengeri, Kayirebwa yagiye ku rubyiniro abanyaruhengeri bose barahurura baza kwihera amaso. Kayirebwa ubanza yaritegereje haruguru ye ikirunga cya Muhabura kiba cyenda kwitura hejuru y’umujyi wa Ruhengeri kubera uburebure bwacyo niko kubaririmbira indirimbo ye yitwa umunezero ariyo mujya mwumva aririmbamo ngo”….mbega ubwiza n’uburanga, mbega ibyiza bimpimbaje, mbega impano y’imana….”

Mu kuyiririmba, abanyaruhengeri benshi barishimye baratwarwa, bamwe baraturika bararira, abandi basiribanga ku butaka ibirenge. Mu baganjwe n’amarangamutima bakananirwa kwihangana harimo n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madamu Mpembyemungu Winifirida wahise ajya ku rubyiniro kuramutsa Kayirebwa arimo kuririmba akamwangira yanamwinginga akamutera sentire.

Mu kanya gato umuyobozi w’akarere agihagaze aho akomeza kwinginga Kayirebwa ngo rwose yemere bahoberane, umuyobozi w’igitaramo yaragiye yongorera Kayirebwa amubwira ko uwo wifuza ko baramukanya ari umuyobozi w’akarere ni uko byo kwiyerurutsa Kayirebwa amugwamo abantu barumirwa bamwe bifata ku minwa abandi bayoberwa icyo bavuga.

Kayirebwa umukecuru ushaje yanduranya yica umuco yirirwa aririmba

Madamu Kayirebwa Sisiriya umututsikazi uvuka i Nyanza ya Butare, amakuru yizewe dufite muri SHIKAMA avuga ko mu guhunga kwe yaba yarashatse umugabo i MASISI muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo bakaza gutana ariko twe muri SHIKAMA si ngombwa na gato kwinjira mu mpamvu zabateye gutandukana kuko iby’umugabo n’umugore burya bimenywa na bombi gusa.

Icyo twamenye ni uko bakimara gutandukana,, Kayirebwa yahise yerekeza iyo mu Bubiligi kandi koko birashoboka kuko mu ndirimbo ye yitwa INKINDI, Kayirebwa ayivugamo cyane imirambi ya Masisi n’abatutsi b’aborozi bahatuye akarata n’ubworozi bwabo mbese ku buryo iyo ndirimbo iyo uyumvise witonze wumva ko ashobora kuba aharirimba nk’umuntu koko wahabaye.

Kayirebwa ni umuhanzi ukunzwe kandi wubashywe cyane mu muryango nyarwanda ariko nagerageje gukora isesengura ku mpamvu zishobora kuba zaramuteye kwanga kuramutsa gusa umuyobozi w’akarere ka Musanze wamusanze ku rubyiniro. Ubundi umuntu w’icyitegererezo muri rubanda aba akwiye no gutanga urugero rwiza.

Ese Kayirebwa yaba yaranze gusuhuza umuyobozi w’akarere kubera ko ari umuhutukazi? Iki nkivuze kuko bivugwa ko Kayirebwa agira ivangura cyane rishingiye ku moko ariko nta gihamya mbifitiye. Ese yaba yaranze kumuramutsa kuko wenda yacyekaga ko arwaye Ebola ngo hato atayimwanduza kubera amakuru amaze iminsi atambutswa isi yose adusaba kwirinda kandi mu ngamba tukanirinda kuramutsa abo tubonye bose?

Kayirebwa yaba yaramenye ko Mpembyemungu ari umutegetsi ukomeye uyobora akarere? Kayirebwa ashobora kuba yaramusuzuguye cyane kuko yabonye n’ubundi asuzuguritse kandi ari umuturage wo mu rwego rwo hasi umurebye ku isura. Ibi mvuga ndabizi kuko guhera muri Gashyantare 2010 kugera mu Ukwakira 2011 navuye i Gitarama nari mazemo imyaka 10 njya gutura mu Ruhengeri.

Umunsi umwe nigeze kujya mu gikari cy’ibiro by’akarere ka Musanze gusoma IMVAHO NSHYA kuko aho ku biro by’akarere ari naho hari ibiro bya ORINFOR ubu yahinduwe RBA ni uko mbona imodoka nyinshi z’abatware bakoranye niko kusaba umusore warimo kumpa imvaho kunyereka umuyobozi w’akarere kuko burya atari byiza gutura ahantu ahantu bwa mbere utiyeretse umutware.

Uretse gukabya rwose, nanjye naramubonye ndatangara kuko agaragara nk’umugore umwe wo mu cyaro kibisi utanakaraba ngo acye niyisiga utuvuta tumufate ku mubiri. Ndacyeka ko iyi ishobora kuba ariyo mpamvu Kayirebwa yamubonye akamusuzugura kandi nkaba navuga ko atigeze abwirwa ko ari umuyobozi w’akarere akihagera kuko wenda nta kwibwirana kwabayeho mu kwinikiza igitaramo.
Kayirebwa araramukanya na Mpembyemungu byo guteka imitwe no kwiyerurutsa kuko yabitegetswe
Ariko uko byagenda kose, mu isesengura ryanjye Kayirebwa afite ikosa rikomeye ryo gusuzugura abenegihugu kuko n’iyo Meya wa Musanze yaba asa n’abaturage, nta burenanzira umuhanzi wubashywe mu gihugu nka Kayirebwa uri ku rubyiniro afite bwo kwanga kuramutsa umuturage uje amusanga kandi amwereka ubwuzu n’urugwiro na cyane ko indirimbo yaririmbaga yitwa umunezero.

Muri SHIKAMA turifuza ko, bishobotse n’ubwo atari agahato, mbere gato y’uko Kayirebwa asubira i Buruseli yabanza agasaba abanyarwanda imbabazi kugira ngo icyubahiro afite mu mitima yacu twese abanyarwanda akomeze akibumbatire kuko nibwira ko abanyarwanda benshi nanjye ndimo dukunda indirimbo ze cyane. 

Akwiye rero kwisubiraho kuko umurebye imyaka afite, amaze kuba umukecuru ku buryo aciye akenge bihagije kandi n’ubwo amaze imyaka myinshi mu Bubiligi, nibwira ko azi ku buryo buhagije agaciro ko kuramukanya mu muco nyarwanda. Nizeye kandi ko abanyarwanda benshi cyane mu Bubiligi musoma SHIKAMA buri munsi, abakunzi ba Kayirebwa mutari bumfate nabi kuko tugomba gukoma urusyo tugakoma n’ingasire.  

Mpembyemungu akwiye kwegura kuko yatsinzwe n’amarangamutima akagaragaza intege nke muri politiki

 Mu by’ukuri, ku bigaragarira amaso umuntu usanzwe yabona rwose ko nta kosa na rito umuyobozi w’akarere ka Musanze yakoze nyamara ntabwo aribyo. Ababa babona nta kosa yakoze bashobora kuvuga bati ni uburenganzira bwa buri wese kudahisha amarangamutima ye kandi akayagaragaza kugira ngo umutima we ugubwe neza.

Nibyo rwose ni ngombwa kandi na Meya wa Musanze ni umuntu nkatwe twese. Nkunda kubyandika kenshi, politiki si ikintu cy’i Rwanda. Mu gitabo cyitwa «Comment gouverner la cité : Uko umujyi uyoborwa» cyanditswe n’umutaliyani Nicolas Macchiaverri agaragaza neza ukuntu abategetsi atari abantu basanzwe kandi bagowe ibi bitavugwa. Twibuke kandi ko uko ugenda uzamuka mu ntera mu nzego z’ubutegetsi ariko ugenda utakaza uburenganzaira bw’ibanze bwa muntu ku bw’inyungu rusange.

Muri mwebwe murimo gusoma iyi nkuru hano kuri SHIKAMA hari uwambwira ati : «Iyo Mpembyemungu ajya kuramutsa Kayirebwa akemera bakaramukanya nta kibazo cyarikubaho!» Ntabwo aribyo kuko ahubwo ibiri amambu, Kayirebwa yashoboraga kumanuka ku rubyiniro agafata ukuboko umuyobozi w’akarere akamuzamura bakabyinana byaruta aho kugira ngo Meya asembura Kayirebwa.

Icyubahiro cya Mpembyemungu imbere y’abo ayobora cyarahanantutse

Iyi niyo mpamvu mu by’ukuri Meya yasebye kandi ariwe biturutseho kandi nta kundi yari kugira ngo yisubize icyubahiro. Ubundi politiki ni umurimo ugoye cyane ariko ushoboka nyamara ugashobokera abantu mbarwa ari nayo mpamvu mubona byigwa kandi bikimenyerezwa.

Uyu muyobozi w’akarere ka Musanze mu by’ukuri ashobora kwegura abona ari ngombwa n’ubwo nawe ntamushyiraho agahato ko kubikora kuko ibyo yakoze yaribagiwe ko Musanze n’ubundi iri mu kibazo gikomeye muri iyi minsi. Kagame ari i Nyakinama yaravuze ati : «Niba mushaka urupfu nonaha narubaha», Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru arimo gushinjwa gukorana na FDLR icyaha kuri Kagame.

Ibi byose n’ibindi ntiriwe ndondora, ni ibyerekana ko byanze bikunze buriya na Meya Mpembyemungu nawe FPR imuneka umunsi ku munsi kandi ikamucunga isegonda ku isegonda none ibyo byose arabyirengagije ajya guhobera abaririmbyi ariyo mpamvu mwibukije ko akwiye kumenya ikibuga arimo gukiniraho kuko gutegeka Musanze muri iyi minsi bigoye na cyane ko Kagame yamaze gusa n’uhasiba ku ikarita y’u Rwanda kandi yiteguye kuhagira ay’ifundi igira ibivuzo.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355