Pageviews all the time

Impaka z'urudaca muri Sendika INGABO i GAHOGO-GITARAMA kuri nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo zikwiye kurangizwa n'ubutabera KANTARAMA Cesarie, NSANZINTWARI François na MBABAZI François-Xavier uyobora akarere ka RUHANGO bakisobanura/ UDAHEMUKA Eric



 Ndamenyesha abasoma iyi nkuru mbandikiye ko mumfata mu buryo bubiri icyarimwe. Mumfate nk'umunyamakuru ariko munamfate nk'uzi ibyo nandika kuko ibibazo byose byabaye muri iyi SENDIKA INGABO mbizi neza kuko nayikozemo imyaka ine uhereye taliki 01 Mutarama 2007 kugera taliki 31 Ukuboza 2010. Muri Gicurasi 2014 SHIKAMA yabagejejeho inkuru irambuye kandi ibibazo twavugaga nibyo birimo kuvuka.


Uko ibibazo byatangiye muri uyu muryango wishingiwe n'abahinzi borozi

Sendika INGABO yashinzwe mu 1993. MRND yayicyetseho kuba icyitso cy'inkotanyi ariko ntabwo byari byo. Kuva 1996 kugera mu 2009 ni ukuvuga imyaka 13, uwari perezida w'uyu muryango w'abahinzi ni Madamu KANTARAMA Cesarie umututsikazi ukomoka i Kinazi. Muri 2009 yasimbuwe ku bushake bwe binyuze mu matora na NSANZINTWARI François w'umuhutu ukomoka ku Mugina wa Jenda na Kabugondo.

Mu 2013, NSANZINTWARI Francois yirukanwe n'abanyamuryango bamuziza kwiba inka mu rwuri rwabo rw'icyitegererezo ruherereye i Gatizo mu murenge wa Musambira. Kuva 1996 kugera 2010 umuhuzabikorwa w'iyi Sendika yari MBABAZI Francois-Xavier w'umuhutu kandi wanashinjwaga muri GACACA wahavanywe na FPR agirwa meya wa Ruhango ariko hagamijwe gusenya iyi SENDIKA, FPR yo yita Leta y'abahutu yigenga i Gitarama.

Muri iyi myaka yose MBABAZI yahamaze niwe wari ushinzwe gucunga umuryango umunsi ku munsi ahuza ibikorwa mu gihe kingana n'imyaka 14 yose bikaba binasobanuye ko ibibazo byose n'iyo yaba atarabigizemo uruhare abizi neza ku buryo yafasha urukiko kumenya ukuri. Ni kimwe na KANTARAMA nawe kuko ari no mu batangije uyu muryango, nawe ntacyo atazi kuko yawuremye akawonsa akawukuza ndetse we bishoboke ko nta n'amakosa ahambaye yakoze kuko kenshi yarwanaga ishyaka ngo ibintu bijye ku murongo.

Undi ushyirwa mu majwi ni Madamu MUKAMUHOZA Caritas wabaye umucungamutungo w'uyu muryango imyaka irenga 10 akaba ari umukazana w'umuherwe BIZIMNANA Chrustophe utunze kurusha bose i GITARAMS umwe nigeze kubabwira wajyaga atiza perezida KAYIBANDA Gregoire imodoka. Nyamara urebye neza MUKAMUHOZA nta makosa afite kuko ku isohoka ry'ifaranga ryose yahabwaga uburenganzira n'umukono w'umuhuzabikorwa.

Ibibazo 4 by'ingutu bikeneye umwanzuro w'ubutabera mu gihe cya vuba:«Imodoka 4, kwirukana abakozi hadakurikijwe amategeko, inzu yanze kuzura n'amakimbirane hagati y'abanyamuryango»

Ibibazo bine bikomereye uyu muryango ni byinshi ariko ndafatamo bine gusa. IKIBAZO CY'IMODOKA 4: Sendika ingabo njya kuyikoramo ngashingwa ITANGAZAMAKURU ntambutsa ikiganiro cyabo kuri RADIO MARIA RWANDA nasanzemo imodoka eshatu arizo: TOYOTA GRAND VITARA ifite puraki RAA 358 U bahawe n'umushinga SNV PRADEC.

Indi modoka ni TOYOTA HILUX 4 RUNNER ifite puraki RAA 580 H iyi ikaba yaragurishijwe mpari igurwa na RUBERANDINDA Viateur ucuruza imitungo ya General MUBARAKA MUGANGA mu mujyi wa GITARAMA. Imodoka ya gatatu ni TOYOTA HILUX 4 WHELL DRIVER ifite puraki RAA 066 P na n'ubu iracyahari kimwe na GRAND VITARA. Imodoka ya 4 yaguzwe mpari mbirora ni TOYOTA LAND CRUISER ifite puraki RAB 831 K baguze n'umunyakigali.

Kwirukana abakozi hadakurikijwe amategeko

Muri ibi bibazo bimaze kuzamba hakurikiyeho kwirukana no kwikiza abakozi bose bazi amanyanga yakozwe. Njyewe ubwanjye nakozemo imyaka 4 ntatangirwa UBWITEGANYIRIZWE barabyanze. Nijye wabimburiye abandi kwirukanwa nzira guharanira uburenganzira bwanjye. Abandi bakozi bagenzi banjye bakurikiyeho kwirukanwa aribo MUKAGITORI Athanasie, NYARISORE Florent, NZAYISENGA Desire, KARANGWA Joseph, MUKAMUHOZA Caritas, SIMUGOMWA,...Nkanjye akari cyera nzabatwara mu butabera ndenganurwe.

Inzu yahindutse agatereranzamba yanga kuzura kubera ruswa yatanzwe mu kuyubaka

Ikibazo cy'iyi nzu y'amagorofa 3 ni nacyo gituma abanyamuryango basara bagasizora. Iyo nzu yatangiye kubakwa mpamaze umwaka ni ukuvuga muri 2008 ariko kugeza uyu munsi ntiranakingwa. Mu isoko ryatsindiwe n'umutekamitwe NDAYAMBAJE Eugene ku giciro cyagombaga kuyubaka, ku kagambane na FPR we yabaciye make noneho anahamo ruswa MBABAZI (Meya wa Ruhango icyo gihe wari umuhuzabikorwa) na KANTARAMA wari perezidante noneho NDAYAMBAJE nawe abonye ko inzu itazuzura ahitamo gucikana andi mamiriyoni yigira i NAIROBI gutangiza idini ngo ahita akizwa ubu amakuru mfite ambwira ko ari pasitoro wayubatsemo insengero akanaba MANEKO wa FPR i NAIROBI.

Amakimbirane hagayi y'abanyamuryango ubu benda gutemana kuko batazi umuzi w'ikibazo.

Mu nteko rusanjye ya Sendika INGABO yabaye mu cyumweru gushize ikabera mu nzu ndangamuco ya Gitarama, abanyamuryango bafatanye mu mashati karahava bamwe bashinja abandi kunyereza umutungo. Mu myaka 4 nahakoze nta munsi ntagaragaje ibibazo kuko mu mibereho yanjye nzira abarenganya abandi. Mu mwiherero w'abakozi twakoreye muri HOTEL BETANIYA ku KIBUYE muri NZERI 2010 navuze ko umuryango ucunzwe nabi biba impamvu yo kunyirukana mu gihe mu bahakoraga bose arinjye wari muto mu myaka ariko kuko nahoraga nzenguruka mu banyamuryango ku misozi iwabo nkora ibiganiro akarengane narakabonaga.

Perezida Paul KAGAME na minisitiri KABONEKA Francis wa MINALOC bakwiye gutanga uburenganzira MBABAZI F.X meya wa RUHANGO akajyanwa mu butabera

Mu isesengura ryanjye, ubu ikibazo mbona gisigaye ni icy'ubudahangarwa MBABAZI afite nka meya w'akarere. Ikibazo mfite ni uko FPR ariyo yamuvanyemo ikamugira meya atabishaka mu by'ukuri kuko icyari kigamijwe ari ukuwusenya. Nkaba mbona bishobotse ko ubutabera bukora akazi kabwo bikwiye ko bwumva abazi neza iki kibazo nk'uko nabasobanuye muri iyi nkuru irambuye. Kandi abantu tugomba kwibuka ko mu butabera iteka atari ugufungwa. Oya!, kuko ushobora no gutanga amakuru afasha kumenya ukuri.

Mbere yo gusesa no guteza cyamunara ibya Sendika abanyamuryango bakagabana, umucamanza ashobora kuzateza cyamunara imitungo ya NSANZINTWARI, meya MBABAZI na KANTARAMA

Nkurikije uko iki kibazo nkizi, nkurikije n'intera kigezeho ndemeza ko nta garuriro. Umuti ushoboka ni umwe ni ugushyira mu bikorwa intego FPR yari igamije igira MBABAZI meya wa Ruhango ku gahato. Birakwiye ko uyu muryango useswa kuko ntacyo ukimariye abawushinze. Cyangwa se ugasenyerwa mu yindi bihuje intego nk'URUGAGA IMBARAGA, IMPUYAKI-NORD, UNICOOPAGI,  BAIR, UGAMA-CSC,...

Ubu nibwo buryo mbona bwashoboka ariko rero, abagize uruhare bose mu inyerezwa ry'umutungo bagomba kubanza kubibazwa kandi bakabyishyura aho gukomeza guteza urujijo hagati mu banyamuryango nyamara ukuri kuzwi. Ubutabera bwo mu Rwanda bubishatse bwazifashisha iyi nyandiko kuko ibyo nanditsemo byose, mbizi, nabibayemo kandi nabihagazeho. Muri SHIKAMA twiyemeje guharanira inyungu y'umuhinzi-mworozi mu Rwanda.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355