Pageviews all the time

Isesenguramvugo n'ubuhanuzi. Magayane ati:«Hazabaho inyoni z'uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe!»; nka kimwe mu bimenyetso bibanziriza ihirima ry'ingoma ya Paul KAGAME/ UDAHEMUKA Eric

Agacurama: inyamabere kakaba n'inyoni!

Dukomeje urugendo rwacu rugamije gusesengura ibyavuzwe ku Rwanda n'abantu batandukanye. Kandi ntimugire ngo ni abahanuzi gusa. Oya, n'abanyapolitiki bakomeye tubagarukaho mu mvugo zikomeye zagize impinduka n'ingaruka ku Rwanda.

Kugira ngo tumenye neza kandi dusobanukirwe icyo Magayane yashakaga kuvuga, turabanza turebere hamwe imiterere y'agacurama, ibikaranga n'imibereho yako kuko bifitanye isano ikomeye n'aba Magayane avuga ko baritse ibyari byabo mu biti biri mu busitani bw'inkotanyi ziyicaje ku butegetsi mu Rugwiro i Kigali mu Rwanda.

Imibereho y'agacurama mu buzima bwihariye kandi butangaje

Agacurama mu Kinyarwanda, Chauve-souris mu Gifaransa, cyangwa Bat mu Cyongereza, ni inyamanswa yo mu bwoko bw'inyamabere. Agacurama gafite uburyo bwihariye mu gufata umuhigo wako (proie / prey), kuko gakoresha uburyo bwitwa écholocation bivuga mu Gifaransa «Méthode par laquelle certains êtres vivants peuvent visualiser leur environnement en émettant des ondes sonores et en analysant leurs échos».

Tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bivuga: " uburyo ibinyabuzima bimwe bikoresha mu kureba imbere yabyo byifashishije gusakaza amajwi yabyo no kugenzura uko nyiramubande ibigarukira». Kugeza ubu hariho amoko 24 y'uducurama. Buri bwoko bw'agacurama bugira ibiryo bukunda kurya ariko ibyo bwose buhuriyeho birimo inigwahabiri(insectes/bug), ibitagangurirwa(spider) amasazi, ibinyugunyugu, amasenene(sauterelles/grasshopper),...

Kugira ngo agacurama kabe ahantu hagomba kuba hujuje ibintu 5 by'ingenzi aribyo ubushyuhe buri hagati ya dogere 2 na 11 ku gipimo cya Serisiyus, ahantu hari umwuka ukonje ku ijanisha rya 80%, umutuzo utarangwamo urusaku, ahantu hari umwijima mwinshi cyane ushoboka kandi hakaba hatagera imiyaga y'ishuheri ihuha.

Agacurama iyo gasinziriye umutima wako utera inshuro 10 mu munota mu gihe iyo karimo guhiga umutima wako utera inshuro 600(magana atandatu) mu munota umwe. Agacurama iyo karimo guhiga, gahumeka inshuro zikubye 100 uko gahumeka karuhutse(gasinziriye).

Kwiyoberanya kw'iyi nyoni y'inyamabere bigenura abiyoberanya ku butegetsi bwa Paul Kagame bamukorera batamwemera

Urebye neza mu isesengura wabona ko Magayane uducurama yavugaga atari iyi nyoni maze gusobanura hejuru aha ko ahubwo ari abantu bafite imico, imigenzereze, imikorere no kwiyoberanya kimwe no kwihinduranya no kwivuguruza ku buryo bukabije mu byo bavuga no mu byo bakora mu buzima bwabo bwa politiki buri munsi.

Uducurama twaritse mu biti by'abiyicaje ku ntebe byakumvikana muri ubu buryo: Ibiti by'abiyicaje ku ntebe nibyo twagereranya na gardens/Jardins zabo cyangwa ubusitani bwabo bigenura imyanya y'ubutegetsi bagabiwe na FPR. Ni ukuvuga ko ubu bucurama bugendera ku mategeko y'inkotanyi zabuzanye mu busitani bwazo.

Akenshi igiti giteye mu busitani ari nacyo cyarikwamwo n'izo ncurama, kiba akenshi cyegereye inzu ya nyir'urugo ndetse izo nyoni zikarunguruka mu madirishya ku buryo zishobora no kumviriza ibyo baganira mu ruganiriro maze zajya guhiga zikagurukana ayo mabanga zumvise ndetse zimwe zikazagaruka zikongera kuba muri ibyo biti.

Pierre Celestin Rwigema na Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ingero nziza zijyanye n'ubu buhanuzi

Mpereye ku byo maze gusobanura hejuru, Pierre Celestin yarahunze ageze muri USA u Rwanda aruvuga ayica inka ariko ntawamenye uko byamugendekeye aba arahindukiye dore ubu araganje muri EALA muri Arusha. Nyuma yo gucikana amabanga yaragiye arayamena arangije agaruka mu biti byo mu busitani bw'inkotanyi none Kagame yamujyanye mu giti cy'umwembe uhishije cyaneeee kugira ngo atongera kuva mu cyari.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi nawe mu kwiyoberanya gukabije nk'agacurama, mu mwiherero w'abayobozi uheruka kubera i Gabiro muri 2014, icyo gihe akaba yari minisitiri w'intebe yavuze ko abantu bose bakoze nabi uretse Paul Kagame. Hadaciye kabiri DMI iba imenye ko Dr. Habumuremyi yoherejwe mu nama i Nairobi afite itike ye y'indege ariko agahitamo kugendana na perezida Jakaya Mrisho Kikwete mu ndege ye biganirira(ibyo bavuganye simbizi kuko ntari kumwe nabo). Ahindukiye Kagame amwirukana kuri PRIMATURE. Hatarashira amezi 3 aba ahawe kuyobora ikigo gishyiraho intwari, imidari n'impeta by'ishimwe.

Kubera uducurama twaritse mu biti, amabanga yose ya Paul Kagame na FPR arazwi kimwe n'uko nawe abo avumbuye bataramuhunga abahitana

Kuva mu 1994, abantu bakoranye na FPR bihutiye kuyihunga. Uko basokaga n'ubu kandi bagisohoka, niko batwara amabanga y'ingoma. Uko guhungana amabanga bituma amakosa yose akorerwa mu butegetsi bwa FPR amenyekana hose ku isi. Iyi ikaba ariyo mpamvu FPR mubona ikora ibishoboka byose abayihunze izi ko bayifitiye amabanga akomeye ikabasubiza i Kigali cyangwa ikabicira iyo bahungiye.

Ikindi ni uko intego ya FPR yo guca ubuhunzi itigeze igerwaho kuko nta munsi w'ubusa abanyarwanda badahunga baba aboroheje kimwe n'abakomeye. Ibi byose Magayane yabonye byarabaye kandi n'ubu bikomeje kubaho kandi ingaruka bigira ziba zikaze cyane ku butegetsi buriho kuko biganisha ku ihirima n'irimbuka ryabwo.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355