Pageviews all the time

TANZANIYA-FDLR: FDLR N’IMPUNZI ZAHOHOTEWE MU MAKAMBI AHO ZARI ZARAHUNGIYE; M23 N’INGABO ZAVUYE HANZE ZIJE GUFATA UBUTEGETSI MU GIHUGU CY’ABANDI », ASSAH MWAMBENE.

13 février 2015

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, tariki ya 12-02-2015, Diregiteri ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’itangazamakuru ya Tanzaniya, Assah Mwambene, yasubije ibibazo bitandukanye bijyanye na FDLR no kuba leta y’u Rwanda imaze iminsi ishinja Tanzaniya kwakira abayobozi ba FDLR ku butaka bwayo. Ibi kandi binanditse muri raporo y’impuguke za ONU, iherutse gusohoka. Ikaze Iwacu yabakusanyirije bimwe mu byavugiwe muri icyo kiganiro.
Assah Mwambene, niwe Diregiteri ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y'itangazamakuru
Assah Mwambene, niwe Diregiteri ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’itangazamakuru
Assah Mwambene yatangiye gusubiza ku byo leta y’u Rwanda ishinja igihugu cye, amwenyura, ndetse aranaseka, maze asobanura ko mu by’ukuri imvugo y’abategetsi b’u Rwanda ari amatakira ngoyi k’ubutegetsi bujegajega. Yakomeje asobanura ko Tanzaniya akenshi isa naho ibereyeho kurenganura abarengana nkuko yabigenje mu bindi bihugu ikaba ari nako izabigenza mu kurenganura impunzi z’Abahutu ziri mu mashyamba ya Congo (DRC). 

Bimwe mu bibazo byabajijwe
Ikibazo cyambere : Muraregwa kwemerera inyeshyamba za FDLR gukorera amanama mu gihugu cya Tanzaniya.
Igisubizo : « Tanzaniya n’igihugu cyigenga kigendera ku mategeko ugereranyije n’ibindi bihugu byose duturanye. Nta muntu numwe Tanzaniya yigeze ikumira kwinjira cyangwa gusohoka, mu gihe afite ibitekerezo bye n’imigambi itari mibi, ntawe duteze kubuza kusura inshuti n’abavandimwe be mu gihe bari muri Tanzaniya, ni uburenganzira bwe kwinjira no gusohoka ».
Ikibazo cyakabili: Bivugwa yuko abayobozi ba Tanzaniya bashyigikiye kumugaragaro inyeshyamba za FDLR mu gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Igisubizo : « Tanzaniya ntabwo ishyigikiye inyeshyamba za FDLR. Twebwe Tanzaniya nitwe twasubije inyuma inyeshyamba za FDLR kuko iyo tutahagoboka zari ziri hafi gufata ikibuga cy’indege cya Gisenyi kandi zari gukomeza ukurikije umurego zari zifite. Ndakeka ubu ziba zarafashe igihugu cy’u Rwanda iyo hataba twebwe twazisubije inyuyma ngo zigabanye umurego zari zifite »(Aha ni mu gihe cy’intambara yo kwirukana M23)
Ikibazo cya gatatu: Kuba hari abategetsi mu nzego z’igihugu bashyigikiye ndetse banafasha inyeshyamba za FDLR urabivugaho iki?
Igisubizo« Twebwe Tanzaniya turi igihugu cyigenga na buri Mutanzania afite uburenganzira bwo kuba afite inshuti ahariho hose mu gihugu no hanze y’igihugu. Ntawe igihugu gihitiramo inshuti kuba baba bazifite mu ngabo za FDLR ni uburenganzira bwabo biterwa naho baba barahuriye; Tanzaniya ntishobora guhitiramo umutanzania inshuti abana nayo ».
Ikibazo cya kane : Kuki mutarasa FDLR nkuko mwarashe M23?
Igisubizo : « FDLR n’impunzi zahohotewe mu makambi y’impunzi aho zari zarahungiye ariko M23 ni abarwanyi bari baturutse hanze bashaka ubutegetsi mu gihugu kitari icyabo. Twebwe tubereyeho kurenganura abarengana; FDLR yatangaje kumugaragaro yuko ishaka gutaha mu mahoro itarwanye no mu nzandiko zayo, n’urwo baherutse kwandikira SADEC, nibyo yasabye.
Bo bemera gutaha mu nzira nziza yibiganiro natwe, Umukuru w’igihugu cyacu, nyakubahwa Jakaya Kikwete, nibyo yavuze kandi ahora abivuga ndetse yanabisobanuye kenshi na nubu aho Tanzaniya ihagaze n’ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’abayirwanya ariko Leta y’u Rwanda ivuga yuko ikomeza kuvuga ko nta biganiro ishaka, ku mpamvu zayo  bwite.
Turizera ko izahindura iyi mvugo yayo, ikaganira n’aba bayirwanya, batavuga rumwe,kuko Tanzaniya ishyigikiye ibiganiro nta kuntu twarasa umuntu utarwana, ashaka kwitahira anyuze mu nzira z’ibiganiro. Mbese FDLR ahantu iri irarwana nande? M23 iri muri Congo (DRC) yarwanaga nande? Nimutandukanye ibikorwa bya FDLR na M23 mu gihugu cya Congo« . 
Muri make nguko uko ikiganiro cyagenze, twizere ko James Kabarebe na Louise Mushikiwabo babonye ibisubizo by’ibibazo bari bamaze iminsi bibaza. Aho gukomeza bahatiriza ngo amahanga najye kurasa abanyarwanda, ahubwo nibemere baganire, maze amahoro ahinde.

Gasigwa Norbert
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355