Pageviews all the time

UBUHINZI N'IMIBEREHO Y'ABANYARWANDA: Politiki ya MINAGRI/FPR y'igihingwa kimwe ubu noneho irimo kugarika ingogo mu nkuka z'igishanga Rugeramigozi munsi ya KABGAYI muri Muhanga aho abaturage binubira gutegekwa guhinga IBITUNGURU KU GAHATO/ UDAHEMUKA Eric

Imirima y'ibitunguru muri Rugeramigozi

Mu mutwe w'iyi nyandiko nanditsemo IBITUNGURU nkoresheje inyuguti nkuru kugira ngo ngerageze kumvikanisha neza ubugome n'itsembambaga abanyarwanda batuye imbere mu Rwanda barimo kandi bakomeje guhura naryo. Ijambo AGAHATO naryo ndi buritindeho cyane muri iyi nkuru irebana n'ubuhinzi kuko ariyo yahinduwe umugenga w'inkono ku mashyiga mu muryango nyarwanda kuva FPR ishinze ibirenge i Kigali kugeza aya magingo dore hashize imyaka 20, amezi 7 aburaho umunsi umwe.

Abahinzi bakorera umwuga wabo mu nkengero z'igishanga cya Rugeramigozi baratakambira umuhisi n'umugenzi ngo abafashe kumvisha Leta ya FPR ihagarariwe na MINAGRI ko bakwiye gukurwa ku gahato ko guhinga ibitunguru. Udusozi dutuweho n'abahinga mu nkuka(inkengero) za Rugeramigozi ni Gihuma, Kamazuru, Karama ka Shyogwe, Kinini cya Mbare, Mpanda,...

Leta itagira impuhwe na mba ku baturage bayo niyo yahatira abenegihugu guhinga ibitunguru

Niyumvisha ko buri munyarwanda uciye akenge azi IGITUNGURU. Iki gihingwa mu mvugo yumvikana ntacyo kimariye umuryango nyarwanda ubeshwaho no guhinga. Igitunguru kibereyeho guhumuza ibiryo gusa nta kandi kamaro. N'ikimenyimenyi mu rugo rwo mu cyaro mu Rwanda amafaranga yo guhaha abaye make, IBITUNGURU biza ku mwanya wa mbere w'ibyirengagizwa kuko bitabonetse bitabuza umuryango guteka, gukaranga, kurunga no gufungura.

Impamvu FPR/MINAGRI ihatira abanyagitarama guhinga ibitunguru ni iyicarubozo irimo kubakorera mu buryo buziguye hagamijwe kubicisha inzara ngo bazanogoke. Iyi mitegekere ni ikimenyetso kiranga ingoma zitagira inpuhwe ziyobowe n'abicanyi ruharwa kandi bigakorwa ku buryo nta muturage urabutswe.

Guhinga ibitunguru biravuna, byera bitinze, bikabora ubusa, bikagurishwa make ku isoko kandi iyo bisaruwe nta bisigazwa bigaburirwa amatungo bigira

Nkiba mu Rwanda ntarahunga, kubera kubona akaga abanyarwanda biberamo ubu kameze nk'akahindutse IVANJILI, nigeze kwandika mu kinyamakuru ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru ko kugira ngo abahinzi b'abanyarwanda babone ihumure byaba byiza minisitiri w'ubuhinzi abaye umuntu wavukiye mu Rwanda kandi akahakurira.
imirima y'ibitunguru muri Rugeramigozi


Icyo gihe bamwe mu banyakigali baravuze ngo ndwanya abavuye i Bugande ariko icyo nashakaga kwerekana kwari uko uwabaye mu Rwanda aba azi ukuri ku buzima n'imibereho y'abaturage. Nta munyarwanda wakuriye mu Rwanda watinyuka guhatira abaturage guhinga ibitunguru ku gahato.

Impamvu ni nyinshi: Guhinga ibitunguru biravuna, byera bitinze, bikabora ubusa, bikagurishwa make ku isoko kandi iyo bisaruwe nta bisigazwa bigaburirwa amatungo bigira n'ikindi ni uko kubibonera isoko burya bigoye cyane kandi ntiwabishyira mu nkono ngo abana bararire.

Abanyarwanda babambye ku musaraba w'ubutegetsi bw'igitugu n'ubugome bwa FPR butigeze bugira ahandi buba ku isi

Abantu bajya bavuga ngo HITLER wategetse Ubudage, bakavuga Augusito watwaye Abanyaroma, bakavuga Farawo wategetse abanyamisiri, nkurikije ibibera mu Rwanda, Paul KAGAME na FPR barusha ububisha aba bose mvuze hejuru kandi no mu rukiko ntabwo nakwisubiraho kuko ibimenyetso byabyo birangaragarira.
Aba bahinzi batangarije itangazamakuru ry'Agatsiko ko batishimiye
guhinga IBITUNGURU

Habanje kwica abaturage mu mutwe ngo bagurishe inka zose batunze basigarane imwe muri buri rugo abanyarwanda barabyemera. Hakurikiraho politiki y'igihingwa kimwe ngo cyatoranijwe, hataho gutegeka amakoperative y'abahinzi ko uzafatwa aca ikigori mu kwe azahanishwa gucibwa amande y'ibihumbi icumi(10,000 Rwf) none IBITINGURU bisesekaye muri RUGERAMIGOZI ya GITARAMA na KABGAYI. Si ibi gusa kandi kuko FPR yategetse n'abahinzi guhinga URUSENDA muri Rugeramigozi narwo rukabahombera bagacyura umunyu.

Uwo mwami wicisha abenegihugu inzara bagahodoka ngo niwe inkomamashyi ze zirimo gusabira manda ya gatatu!!!

Mperuka kubyandika hano kuri SHIKAMA ubwo namaganaga umushinga wo mu cyayenge wa MINALOC wo kwakira KAGAME ko habaho KAMARAMPAKA ngo bityo abone manda ya 3. No muri iyi nkuru ngiye kongera mbisubiremo kandi nzi ko SHIKAMA mu Rwanda hose isomwa cyane.

Bariya bahutu basumbwe n'ibifu byabo mpora ngarukaho barimo RUCAGU, BAMPORIKI, MUSSA FAZIL HARELIMANA birirwa basabira Kagame manda ya 3 bamenye ko barimo gushyira abanyarwanda mu kaga ndetse ko byanze bikunze bazabibazwa n'amateka.

Paul KAGAME ni umutegetsi usuzugura abenegihugu birenze urugero, ni umutware wica abenegihugu kandi kizira, Paul Kagame yanga abanyamakuru urunuka kandi akababushabusha, akabamenesha akoresheje maneko ze, Kagame n'agatsiko ke basahura umutungo w'igihugu, Kagame ntabwo azi kubana neza n'abakuru b'ibihugu bagenzi be b'abaturanyi, ni umugabo utagirwa inama ngo yumve neza aho igihugu gikwiye kwerekezwa, Kagame, Musoni, Binagwaho,... ni abantu banga ABAHUTU urwango runuka ku buryo bazi ko Imana yaremye abatutsi gusa,...

Rero kurenga kuri ibi bibazo byose ukumva umuntu nka Fazil ubizi neza kuko atari igitambambuga avuga ngo Kagame yiyongeze manda bindya ahantu mu musokoro kandi sinjye jyenyine. Hakwiye gukorwa ibishoboka byose Kagame ntazategeke u Rwanda manda ya gatatu.

Abandika bongere umubare w'inyandiko zisobanurira abanyarwanda ukuri kw'ibintu ku buryo bazumva ko ari ngombwa kumenesha umwicanyi ruharwa watumazeho ababyeyi, abavandimwe, inshuti n'imiryango, agasenya KILIZIYA GATULIKA NTAGATIFU ATWICIRA ABEPISIKOPI, yarangiza akadutegeka imyaka 20 abinyujije mu kwiba amatora no gufungira ubusa abigaragaje nk'abamurusha amajwi kandi byose bikaba tutamukunda mu by'ukuri(Ibyo mvuga ndabizi kuko nayoboye ibyumba by'amatora i Gitarama muri 2003).

MINAGRI kandi irahatira abaturage b'i Gitarama kugura ku ngufu imbuto y'ibyo binyagwa by'ibitunguru ku nkoramutima za FPR zatindiye isoko ryo kubigemura

Mu gusoza iyi nkuru ibabaje kandi iteye agahinda, ndamenyesha abanyarwanda mwese ko akaga murimo tukazi, tukumva neza kandi ko SHIKAMA itazabatererana n'umunsi n'umwe. Unugande Dr. Agnes Mathilde KALIBATA avanywe muri MINAGRI nariruhukije ndavuga nti ubanza nibura abahinzi bagiye gutera imbere bahabwe uburenganzira ariko ndabona ibyo Minisitiri Gelardine arimo gukora birenze ukwemera ahubwo uwapfa kugaruramo KALIBATA. Gutegeka abaturage guhinga ibitunguru??? Kuva nabaho mbonye Leta iburagiza umwenegihugu.

Amakuru SHIKAMA dukura muri MINAGRI ku Kacyiru i Kigali aravuga ko FPR yategetse ugomba guhabwa isoko ryo kugemura ibitunguru hose mu gihugu ngo bihingwe mutagira ngo ni RUGERAMIGOZI gusa. Ayo makuru arakomeza avuga ko abayobozi b'amakoperative bahawe itegeko ndakuka binyujijwe kuri ba AGORONOMU bo mu mirenge yabo ko bagomba gutegeka abanyamuryango babo kwishyura ibyo bitunguru mbere yo kubitera mu mirima.

DUSENGE:«Yezu wacu tubabarire ibyaha byacu, uturinde umuriro w'iteka, igarurire Roho z'abantu bose kandi uziyobore inzira y'ijuru cyane cyane wite ku banyarwanda dukeneye kugirirwa impuhwe nawe kuko rwose Paul KAGAME atumaze turora maze ubonereho no kubabarira Roho ziri muri Purugatori n'iz'abanyabyaha b'isi yose; Amina!»

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355