Pageviews all the time

Abateretse Kagame mu Rugwiro bakomeje kumwereka ko azirengera wenyine amarorerwa akorera Abanyarwanda: Abongereza baramagana amabi ye bivuye inyuma/Nkusi Yozefu


Mperutse gusohora inyandiko kuri Shikama nerekanagamo itandukaniro riri hagati ya ba Mpatsibihugu babiri: Ubufransa n'Ubwongereza. Muri iyi nyandiko nerekanye ukuntu Abafransa mu bihugu bagize ubukonde bwabo (PRECARRE) usanga bita ku nyungu zabo n'iz'agatsiko kari ku butegetsi naho Ubwongereza bukareba inyungu zabwo ariko bukanyaruka bukanaterera akajisho ku nyungu za Rubanda ruyoborwa n'Agatsiko ubwongereza buba bwateretse ku butegetsi akesnhi bufatanyije na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nkuko bimeze mu Rwanda. Iyi ikaba ariyo mpamvu usanga mu bihugu bivuga Icyongereza harimo Demukarasi kurusha ibivuga Igifransa! Nyuma y'imyaka 20 bakama u Rwanda batitangiriye itama ndetse bakanafasha Pawulo Kagame kwimakaza ikinyoma cye hirya no hino ku isi, Abongereza bibutse ko bagomba kumuha gasopo ku bwicanyi n'ubundi bugome akorera Abanyarwanda n'Abaturage b'akarere duherereyemo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y'Ubwongereza, baramagana ibyakorewe Abanyarwanda banyuranye nka Jenerali Kayumba Nyamwasa, Nyakwigendera Koloneli Patrick Karegeya, n'abandi bari mu bihome nka Lt Joel Mutabazi batigeze bahabwa ubutabera nyabwo. Bongeye kwibutsa ko Me Bernard Ntaganda wafungiwe kubera kutavuga rumwe n'Agatsiko atakomeza gutotezwa hamwe n'abarwanashyaka b'ishyaka rye. Ntibibagiwe kandi kwibutsa Pawulo Kagame n'agatsiko ayoboye ko Vigitoriya Ingabire afungiwe ubusa. Abantu bamaze iminsi bafungirwa ubusa ntibashyikirizwe ubutareba abandi bakaburirwa irengero nabo bagarutsweho. Iri tangazo rirasoza ryibutsa Pawulo Kagame n'Agatsiko ke ko BBC Kinyarwanda iherutse gushyira hanze ikinyoma cye amaze imyaka 20 anyomeka isi, nta kosa BBC yakoze bityo ikaba igomba kongera kwemererwa gutangaza amakuru yayo mu Rwanda. Ikindi bagarutseho abenshi tutanavuzeho cyane ni abanyamakuru 2 ba Radio SALUS ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda nabo baherutse guhura n'uruva gusenya bakajyanwa mu bihome bya Kagame.

Mu kinyarwanda duca imigani ngo:  "Iyo agashungo(agahararo) gashize uwahekwaga aringenza". tukongera tuti:"Umutego mutindi wishe nyirawo." tugasoza tugira tuti: "Imbeba irya umuhini yototera isuka!"
Yewe abumva! Niba wumva mvuze ngo iki??

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarsi(SKUD)
__________________________________________________________________________





2014 marked the twentieth anniversary of the Rwandan genocide, a tragedy during which approximately a million people lost their lives. On 7 April, the then Foreign Secretary, William Hague, attended commemorations in Kigali in order to pay tribute to the victims of the genocide, and to demonstrate the UK’s commitment to Rwanda and the Great Lakes region. Rwanda’s progress on economic and social development remains impressive. However, the UK continues to have concerns about civil and political rights. We continue to urge the Rwandan government to address human rights concerns around freedom of expression and political space.
In January, former Head of Rwandan Intelligence, Patrick Karegeya, was found murdered in a hotel room in Johannesburg, South Africa. In August, a South African court found four men guilty of the attempted assassination of former Rwandan Army Chief of Staff, Kayumba Nyamwasa. The judge concluded that the crime had been “politically motivated” and had “emanated from a certain group of people from Rwanda”. The UK is deeply concerned by what appears to be a succession of acts of violence against Rwandan opposition figures.
During April and May, dozens of local people in north-west Rwanda were arrested and held incommunicado for up to two months. Some were later charged with various offences against state security, including collaborating with the Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR), an armed group in eastern DRC with origins in the Rwandan genocide. The UK recognises that Rwanda has the right to prosecute those who seek to use violence against the state. In this case, however, the UK regrets that due legal process was not followed.
In October, former presidential bodyguard, Joel Mutabazi, was found guilty of treason and terrorism and sentenced to life in prison. He has appealed and continues to argue that his forcible return from Uganda did not respect due process. We call on the Rwandan authorities to ensure that due process is followed. Bernard Ntaganda, leader of opposition party PS-Imberakuri, was released from prison in June after four years’ incarceration. We continue to monitor the situation of other imprisoned political leaders and activists, including Victoire Ingabire and Sylvain Sibomana, both of the FDU Inkingi opposition party.
The UK believes that a free and vibrant media has an important role to play in any democracy. Following the broadcast in October of a BBC documentary about the Rwandan genocide, the Rwandan authorities suspended the BBC’s Kinyarwanda service and launched an inquiry. The UK recognises the hurt caused in Rwanda by some parts of the documentary, but is concerned by this decision, and urges the Rwanda government to allow the BBC to resume its broadcasts as soon as possible. The UK welcomed the freedom with which the East African newspaper was able to operate. We noted with concern the forced cancellation of talk shows on Isango Star and Contact FM, and the arrest of two journalists from Salus Radio in 2014. The UK welcomed, as an important step forward in tackling impunity, the arrest and trial of two police officers in connection with the July 2013 murder.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355