Pageviews all the time

AYIHUTIRWA:«Taliki 09 Gashyantare 2015, Paul KAGAME yasimbutse urupfu akatira muri Rugende-KABUGA umuhango wo guha amapeti abapolisi 466 i GISHARI-RWAMAGANA yari agiyemo uburizwamo none agatsiko kariga uko yazayabambikira mu nteko ku Kimihurura kuko bakiri i GISHARI mu gihe ibyo bagombaga kwiga babirangije!»





Kubera ukuntu Paul KAGAME yahemukiye bitababarirwa abanyarwanda benshi akabicira abavandimwe abenshi abaziza ubusa, ni ngombwa kurwanya ikibi kuko kidakwiye mu Rwanda. Kubera iyi mpamvu nta banga na rimwe ngomba kugirira Paul KAGAME n'agatsiko ke k'abicanyi biyemeje kuzamugwa inyuma.


Niyo mpamvu amakuru yose dufitiye ibimenyetso hano kuri SHIKAMA tugomba kuyatangaza uko yakabaye kuko ikigiye kumara abanyarwanda ari uguceceka bakanaceceka barimo gupfa bagashira bumva bikaba biteye agahinda.

Ku italiki 09 Gashyantare 2015 inkuru nziza yari itashye i Rwanda ariko SHITANI ikinga akaboko

Amakuru SHIKAMA dufitiye gihamya aravuga ko mu gitondo cyo kuwa mbere taliki 09 Gashyantare 2015 mu ishuri ryigisha abapolisi riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana hagombaga kubera umuhango wo guha amapeti abapolisi 466 bari barangije anasomo.

Kuri iyo taliki ababyeyi, inshuti n'abavandimwe b'abo bapolisi barikoze bajya mu birori batwaye n'impano bagombaga guha abo zigenewe. Ku rutonde rw'abagombaga kwitabira ibyo birori, umushyitsi mukuru yagombaga kuba Perezida wa repubulika KAGAME Pawulo ari nawe wihariye ububasha bwo kwambika amapeti abapolisi n'abasirikari nk'uko biteganywa n'itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda.

Amakuru SHIKAMA dufite ni uko twari tuzi ko kuri iyo taliki 09 Gsshyantare 2015 abapolisi bagombaga kwambikwa amapeti ariko umuhango uburizwamo bituma dukurikirana impamvu yabiteye. Muri icyo gitondo, ngo Paul KAGAME mu nzira ajyayo yamenye ko bari buhamurasire byanze bikunze agapfa burundu niko gutegeka abari bamutwaye gukatira muri RUGENDE-KABUGA akisubirira mu biro bye ku Kacyiru.

Minisitiri Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA wari ahagombaga kubera uwo muhango yahawe amabwiriza yo gutangaza ko umuhango wimuriwe ku yindi taliki bazamenyeshwa hanyuma

Intebe Paul KAGAME yagombaga kwicaraho yari iruhande rw'iya minisitiri Fazil ngo wiyemeje kuzamugwa imbere kandi koko ubanza bazajyana amaherezo kuko ntibwira ko yari gusigara iyo shebuja afunga amakofe. Cheikh Fazil rero ngo yakomeje gutegereza ko shebuja ahagera araheba ayoberwa ibyo aribyo!

Amakuru SHIKAMA dufite aravuga ko Kagame yagombaga kuhagera saa tanu za mugitondo ariko ngo byageze saa sita umuswayire Fazil atazi ikijya mbere ni uko abapolisi bumiye kuri MUGURU-SAWA ababyeyi batangiye kwijujuta bibaza uko biri bugende. Minisitiri Fazil ngo yagiye kubona abona General Jacques MUSEMAKWERI ukuriye umutwe w'abarinda Kagame agiye amusanga amubwira ko Kagame atakije.

Fazil utari wemerewe kubaza ibisobanuro byisumvuyeho yategetswe na Afandi MUSEMAKWERI kubwira abari aho ko umuhango wo gutanga amapeti wimuriwe ku yindi taliki bazamenyeshwa nyuma. Ababyeyi bo kubera ko abaturage batajya bajya muri izi nduruburi za politiki barikubise barataha bajya kwinywera izo basize benze.

Abapolisi bahawe amabwiriza yo guhama i Gishari kugeza italiki itazwi

Amakuru SHIKAMA dufite aravuga ko ACP Denys BASABOSE uyobora iryo shuri ryigisha abapolisi i GISHARI yahawe amabwiriza yo kubahamana kugeza igihe azahabwa andi mabwiriza. Abo bapolisi nta mapeti bambitswe kandi ibyo bagombaga kwigishwa byose byararangiye ku buryo ubu barimo kurya gusa nta masomo.

Abo mu gatsiko kagitsimbaraye kuri Paul KAGAME barimo gutekinika ukuntu abo bapolisi bazajyanwa mu nteko ku Kimihurura akaba ariho Kagame abahera amapeti batsindiye

Amayeri y'agatsiko ntabwo ararangira ariko igishimishije ni uko yose tuba twamaze kuyatahura. Kuwa gatatu, taliki 25 Werurwe 2015, abo bapolisi badafite icyo barimo gukora i Gishari bajyanywe ku Kimihurura mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo mu cyo bise urugendo shuri rwo gusobanurirwa imikorere y'inteko!

Mu rwego rwo kubarinda guhunyiza bakiriwe na Depite KALISA Evariste wababwiye ko inteko ishinga amategeko y'u Rwanda ngo igizwe n'imitwe ibiri ariyo abasenateri n'abadepite. Ubu se koko namwe bavandimwe banyarwanda ko FPR ikabya kutugira injiji, wajya kwambikwa inyenyeri ku rutugu utazi abadepite n'abasenateri? Ese kuki abandi bakoze KADETE mbere y'aba bo batajyanywe ku Kimihurura?

Ese kujyanwa mu inteko bihuriye he no kwambikwa amapeti? Bahavuye ngo bakomereje urugendo rwabo rwa mbuze uko ngira i Nyagatare ngo mu ruganda rukora amakaro. Ubu se gusura amakaro bihuriye he no kwambikwa amapeti bakoreye? Amakuru aturuka imbere mu nteko-Kimihurura aravuga ko bari bahagiye kugira ngo bicazwe muri za ntebe(kandi koko bazicajwemo) noneho barebe niba byashoboka ko Kagame ahabahera amapeti kugira ngo adapfa kuko kuri Kagame urupfu ruba i Gishari ariko i Kigali rutamutinyuka.

Mu gatsiko i Kigali biracika-bucece, Paul Kagame mu mazi abira, urutonde rw'abategetsi badashirwa amakenga ni rurerure barimo na Minisitiri Cheikh Fazil ubu ushobora guhunga cyangwa akicwa umunota uwo ariwo wose

Icyo gikorwa cyo gutanga amapeti cyaburijwemo cyangwa cyasubitswe niba ariko twabyita cyaciye igikuba mu gatsiko i Kigali ariko bucece. Ibi bikaba byarashyize Kagame mu ihurizo rikomeye kuko atatanze amapeti atari uko amapeti yabuze. Ibyo bintu bikaba byarateye Kagame umujinya noneho warimbura Kigali yose aho ubu bahugiye ku kumenya urutonde rw'abantu bose bari muri uwo mugambi wo kumuhitana.

Minisitiri w'umutekano Fazil HARELIMANA wakunze kwifata nk'umwana uvuna umuheha agapfumbatishwa undi ubu nawe ubwoba bwaramurenze ariko akaba afite n'ikindi kibazo cy'uko Kagame amukekaho ko kuba impamvu yari guturuka mu birori bya polisi abereye ku isonga nka MININTER, ko byanze bikunze ashobora kuba abifitemo uruhare. Iminsi iri imbere iduhishiye byinshi aho mushobora kuzumva uwavuze ko azamugwa imbere yahunze cyangwa yafunzwe.

Kagame nabasha no kubambika amapeti bakoreye leta ntizabona icyo ibahemba kuko isanduku yayo irimo ubusa

Iyo mvuze ko isanduku ya Leta irimo ubusa ntabwo mba mvuze ko Leta ifite amafaranga zeru(0) oya ntabwo aricyo bisobanuye. Isanduku ya Leta ishobora kuba irimo na za miliyari ariko politiki yo gucunga ifaranga ikerekana ko umunsi ku munsi igenda nabi kandi Leta ikabura ubushobozi bwo kwishyura iby'ibanze ikenera, kubura amadovize, guta agaciro kw'ifaranga,

kwiyongera kw'ibiciro ku isoko imbere mu gihugu, kigurisha umutungo wa leta Public Treasury Bonds(PTB) nk'ibyo BNR imaze iminsi ikora, icyuho gikabije hagati y'imishahara isumbana, ijanisha rikabije kuba hejuru ku nyungu zakwa amabanki y'ubucuruzi asaba inguzanyo,... Ibi byose mu Rwanda birahari kandi ntawe utabibona ari nabyo, iyo bikomeje, bihubanganya isanduku ya Leta ugasanga irimo ubusa.

Umusomyi wa SHIKAMA-RWAMAGANA
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355