Pageviews all the time

BURUNDI: Mu gutsimbarara ku muco w'abanyagitugu b'Afurika bava ku butegetsi ukuboko bagutemye, akingira ikibaba perezida Petero NKURUNZIZA; minisitiri Laurent KAVAKURE aravuga ko ibyanditswe mu masezerano ya Arusha bitakubahirizwa uko byakabaye ngo kuko atari BIBILIYA/ UDAHEMUKA Eric


Mu makuru ya radiyo mpuzamahanga y'abafaransa yitwa RFI yatambutse mu gitondo cyo kuwa gatanu, taliki 06 Werurwe 2015 saa kumi n'ebyiri n'igice ku isaha ya Bujumbura(04h30 GMT) minisitiri muri guverinoma ya Perezida NKURUNZIZA Petero witwa KAVAKURE Laurent yatanze ikiganiro.

Mu ijwi ritomoye kandi nta ngingimira, ubwo umunyamakuru wa RFI yari amubajije icyo avuga ku cyifuzo cya ambasaderi w'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi(European Union) i Bujumbura uvuga ko perezida Petero NKURUNZIZA niyongera kwiyamamaza mu Burundi hazatemba imivu y'amaraso, minisitiri KAVAKURE Laurent yavuze ko NKURUNZIZA aziyamamariza manda ya gatatu(3) ngo kuko amasezerano y'amahoro yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya atari BIBILIYA.

Perezida NKURUNZIZA arekuye ubutegetsi ku neza byamugirira akamaro kuruta kubugundira

Ku batumva icyo minisitiri KAVAKURE yashakaga kuvuga, yagira ngo yerekane ko we na shebuja NKURUNZIZA biteguye kurenga-nkana ku byumvikanyweho Arusha. Aho Arusha, mu masezerano yahashyiriweho umukono, bemeje ko mu Burundi nta muperezida n'umwe uzategeka u Burundi imyaka irenze icumi(10). Twibutse ko NKURUNZIZA iyo myaka 10 iteganywa ayujuje ari ku butegetsi.

Ayo masezerano ashyirwaho umukono NKURUNZIZA n'uyu KAVAKURE bari bicayeyo kandi babyemerera hamwe n'abandi bari kumwe. Umuco wo guhatiriza ukiyemeza gutegeka abaturage batagushaka birangira wishwe cyangwa ufunzwe ariko ikibabaje kurushaho kikaba ibihumbi by'inzirakarengane wisasira izindi ukaziyorosa zitazi n'iyo byerekera.

Ubu buri wese ukurikiranira hafi iby'u Burundi arabona ko ishyano rigiye kugwa i Bujumbura. Abasirikari bakomeye bagiriye NKURUNZIZA inama yo kwegura bose baregujwe nyamara bafite ijambo mu baturage. Hari FNL ya RWASA Agathon ikunzwe n'abaturage. Hari CNDD-FDD ya NKURUNZIZA ubu yacitsemo ibice bibiri, hari El Hadji Hussein RADJABU watorotse umunyururu kugeza ubu Leta ya Bujumbura ikaba itazi iyo aherereye n'ibyo ahugiyemo. Muri ibi bibazo byose, NKURUNZIZA agakiza ke kari mu mwanzuro umwe rukumbi:«KWEGURA AGAHARIRA ABANDI»

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355