Pageviews all the time

INTWARI ZA KABGAYI : «Umuhutukazi MUKANDANGA Dorothée wayoboraga E.S.I-Kabgayi mu 1994 yanze gutererana abatutsi bari bamuhungiyeho ahitamo ku bushake bwe kwicanwa nabo ku italiki 12 Gicurasi 1994 ku itegeko rya Dr. Oswald DUSABEMUNGU na minisitiri Eliezer NIYITEGEKA wari wahungiye i Kabgayi»/ UDAHEMUKA Eric

MUKANDANGA Dorothée ni uwo wambaye ikote
rirerire ritukura aho yari mu Bufaransa

Mu 1994 u Rwanda rwahuye n'ishyano ritabonerwa izina. Anatutsi barishwe, sbahutu barabishe, abahutu nabo barishwe, inkotanyi za Kagame zari zambaye amakoma zivanze n'inyerahamwe zica abatutsi n'sbahutu basa n'abatutsi. Muri aka kaga kose, ntabwo abahutu bose babaye ibigwari, muri SHIKAMA dukomeje gushengurwa n'uko Kagame n'agatsiko ke bita abahutu ibikoko kandi abatutsi barokotse kuko bshishwe n'abaturanyi babo b'abahutu.



Komisiyo FPR yashyizeho ngo ishinzwe kugena intwari, imidari n'impeta by'ishimwe bisa n'uko ireba uruhande rumwe urundi ikarutera umugongo. Hari abahutu batabarika bahisemo gupfana n'abatutsi babahungiyeho. Muri uru rwego tugiye kubagezaho ubutwari bwaranze MUKANDANGA Dorothée ukomoka i Mubumbano ahahoze hitwa Komini GISHAMVU muri BUTARE wapfiriye i KABGAYI ku italiki 12 Gicurasi 1994 kuko yanze kwitandukanya n'abatutsi bamuhungiyeho agahitamo gupfana nabo.


Gishamvu ya Butare yabyariye Kabgayi intwari itazibagirana


Doroteya MUKANDANGA ni mwene MUGANGAHUZI Claver na NYIRABUMBA Geneviève. Yavutse mu mwaka wa 1955, avukira i Mubumbano mu cyahoze ari komini Gishamvu muri perefegitura ya Butare. Yavutse nyina abana na mukuru we kuko icyo gihe Se (yanditseho) ntiyahabaga. Ubundi Mugangahuzi avuka i Kabuga ka Mbazi ni naho yari atuye.


Kubera kubana na nyina kwa nyinawabo, ni naho yatangiriye amashuri abanza(i Nyumba ya Gishamvu) ubwo hari  mu 1962. Ageze mu mwaka wa 3 muri 1965 baratashye batura i Kabuga ka Mbazi. Amashuri abanza ayarangije yatangiye Tronc commun i Kansi na Nyaruhengeri. Arangije iyo tronc commun yakomereje mu ishuri ry'Abaforomokazi n'Ababyaza rya Kabgayi aharangiza muri 1974 ubwo yahitaga ajya gukora i Kanombe mu bitari by’i kigo cya gisirikari.


Yahakoze imyaka hafi itatu ahava ajya kwiga  ibya santé publique mu Bufaransa ahiga umwaka agaruka gukora  i Kabgayi muri ESI aho yari yarize nyine.  Naho yahakoze indi myaka igera kuri ibiri ahita asubira kwiga mu Bubiligi  muri Kaminuza Gatulika ya Louvain la Neuve ahavana impamyabumenyi ihanitse yongeraho n'indi diporomu y'umwaka umwe mu by'ubukungu.


Yagarutse mu Rwanda mu ntangiriro za 1986  yongera gukora muri ESI-Kabgayi aho yayibereye umuyobozi guhera mu 1987 kugeza yishwe kuwa gatatu, taliki 12 Gicurasi 1994.

Kamere y'ubutwari n'urukundo byarangaga Dorothée nibyo byamuviriyemo gupfa

Mbere na mbere Doroteya yari umuhanga pe! Aho yize hose barabihamya. Umunsi umwe umugore  wari incuti ye magara biganye witwa MUKAGATARE Beata ari nawe mugore wa Minisitiri Nzabonimana Callixte yaramubwiye ati:«Mpora niteze ko bazakugira Minisitiri!» yari ashingiye k’uko amuzi.
Uturutse ibumoso ni MUKANDANGA Dorothée, uwambaye ikote ry'umweru ni Padiri KARANGO Benoît ubu ari kuri paruwasi ya NDERA-Kigali, uwambaye ikanzu yera ni Musenyeri LINGUYENEZA Vénuste aba i Roma, uri iburyo wambaye umupira w'umukara ni Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga cy'umwepisikopi wa Kabgayi biciwe i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 ku itegeko rya Paul KAGAME.



Doroteya yari UMUNYAKURI: Mu ishuri yayoboraga birukanye umwana wa mukuru  we wo kwa nyina wabo  kandi ariwe wari waramujyanye kwiga arabyihorera agoka ashakisha ishuri ahandi. Yakundaga abantu: Hari umuryango wo mu Byimana abana nka 3 bo muri uwo muryango ni Doroteya wabashakiraga amashuri. Yari afite incuti n’agacuti ku buryo ntacyo  yaburaga agikenye ku muntu.


Muri Mata 1994 MUKANDANGA Dorothée yahaye ibiryo ababiligi bo muri MINUAR/UNAMIR bari bishwe n'inzara i Shyogwe


Kuwa 12 Mata 1994 yafashe ibyo kurya yari afite kandi ari bikeya agabanyirizaho Ababiligi bari bagiye guhitanwa n’inzara kuko aho bakoreraga i Shyogwe Musenyeri waho yari amaze kubamenesha ngo Ababiligi bishe Habyarimana. Nk’uko byari  bisanzwe bimenyerewe, mu biruhuko bya Pasika abanyeshuri bo mu myaka yo hejuru basigaraga muri stage bagasigarana na ba Animatrices bo kubafasha no kubacunga. No muri 1994 niko byagenze.


Intambara(genocide) itangira umwe muri ba Animatrice bari basigaye yari Umututsikazi  witwaga Chantal UMURUNGI akaba akomoka i Nyanza ya Nyabisindu-BUTARE. Kubera ko Chantal Umurungi yari inkumi nziza cyane iteye amabengeza yari azwi cyane muri KABGAYI ariko cyane cyane n’abasore bivuga ko yanahizwe cyane.


Mu guhigwa cyane nawe byamusabaga kwihisha cyane anayobya uburari uko ashoboye. Muri uko kwihisha  nibwo yashakiwe ahantu yihisha mu kigo cya ESI-Kabgayi aho kwihisha aho yari atuye hafi y’ishuri. Yahishwe mu kazu gato cyane kamwe kaba kari munsi y’amadarajye(escaliers) babikagamo imyeyo n’ibindi bikoresho byoroheje by’isuku.


Yihishanamo na musazawe MUGUNGA Narcisse alias Lisala wigaga muri Petit Seminaire Saint Leon-Kabgayi bishoboka ko yari yamuhungiyeho. Muri kwa kumenywa cyane kwa Chantal kubera ubwiza bwe yarashakishijwe cyane ku buryo, abamuhigaga baje kumenya aho yihisha ariko batinya kuhavogera kuko Sr. MUKANDANGA Dorothee abanya-Kabgayi bamutinyaga cyane kuko yari yihagazeho.


Yasabwe na Dr. Oswald DUSABEMUNGU wakoraga mu bitaro bya Kabgayi ko yatanga abatutsi ahishe arabyanga ahitamo gupfana nabo


Mu cyubahiro, yaje gusabwa na Dr Oswald DUSABEMUNGU wakoraga ku bitaro bya Kabgayi akaba yari n’umuturanyi we(bari batuye mu mazu ari haruguru y’ikibuga cy’umupira cyo mu Gahenerezo, munsi y’umuhanda Kigali-Butare nko muri metero 300 uvuye ku irimbi ry’abihayimana rya Kabgayi), ko yatanga inyenzi zose atindikiye mu kigo ayobora zikicwa nk’abandi  batutsi bose.


Ibyo Doroteya  yarabyanze abitera utwatsi incuro ya mbere, iya kabiri, ubugira gatatu bwo abamusabaga gutanga Chantal, musaza we Narcisse ndetse n’abanyeshuri bahitamo kubicana bose kuko yari yarahumurije abanyeshuri ababwira ko ntacyo bazaba.Kandi koko nta munyeshuri n’umwe wiciwe muri ESI Kabgayi uretse Doroteya (umuyobozi w’ikigo), Chantal(animatrice), Narcisse (musaza wa Chantal wari wamuhungiyeho) na Antoine Butorano wari umunyezamu.


Aba bose bishwe mu ijoro rimwe n’Abajandarume bari barinze Minisitiri Eliezer NIYITEGEKA wari wahungiye kwa Mubyarawe Dr. Dusabemungu. Uyu Dr. Dusabemungu yari yarirukanywe muri ESM(École Supérieur Militaire) afite ipeti rya  Adjudant bamwirukaniye ko we na mugenzi we bishe umukozi bamutwikisha ipasi. Kubera rero ko yari atarashaka, akigera   i Kabgayi, Doroteya yaramwakiriye nk’umuturanyi.


Muri uko kwakirwa rero yibwira ko azaboneramo byose(harimo n’imibonano mpuzabitsina) mu kumukarabya rero (kuko Doroteya yari intisukirwa kandi Dr Oswald  yakundaga gucyura birashoboka cyane ko yamurwaye inzika kugeza ubwo abonye uburyo bwo kwihorera.


Yuririye ku bihe uko byari byimeze, hakiyongeraho n’inzika kandi abifashijwemo na mubyara we n’abajandarume bamurindaga  hasohozwa umugambi mubisha wo kwivugana inzirakarengane.(Aya makuru SHIKAMA yayahawe n’incuti magara ya Dr Oswald biganye muri ESM, bigana mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza banakoraga hamwe  mu bitaro i Kabgayi bari banari kumwe muri 1994 Kuko we yari atuye mu nzu y’amabati y’ubururu n’amatafari ahiye iri imbere ya librairie caritas Kabgayi.

Impaka zaravutse mu gushyingura iyi ntwari yuje impuhwe n'urukundo ku gasozi ka KABGAYI

MUKANDANGA Doroteya amaze kuraswa amasasu abiri  mu mutwe yaguye mu muryango w’ibiro bye kuko bari bamubyukije mu gicuku bamujyana ku ishuri yayoboraga ngo abafungurire anerekane aho abo batutsi navuze haruguru bari bihishe. Kuko yakomeje kunangira ku cyemezo nyine yari yafashe bahisemo kumwivugana. Umurambo waje kuvanwa aho yiciwe ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi bemeza ko yapfuye banabitangira ibyemezo.


Hagati aho Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney, Musenyeri NSENGIYUMVA Thaddee, Musenyeri  Venuste LINGUYENEZA. n’abandi… barimo bashaka uko ashyingurwa. Igihe cy’ishyingurwa kigeze havutse ikibazo. Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y'abatabazi Jean KAMBANDA yari yatabaye (yiganye na MUKANDANGA Dorothee amashuri abanza i Nyumba ya Gishamvu-BUTARE ndetse banigana i Louvain-La-Neuve mu Bubiligi bari incuti rero).


Kambanda abajijwe uko gushyingura bigenda yatanze umwanzuro ko inyenzi zihambwa bunyenzi(ubwo yavugaga abatutsi bicanywe na Dorothée). Nibwo Chantal na Musaza we bacukuriwe akantu katarengeje na santimetero 50 inyuma  y’aho abanyeshuri barara babajugunyamo. Byumvikane neza ko nta kindi cyemezo MUKANDANGA Dorothee yashoboraga gufata kuko yari yamaze kwicwa.


SHIKAMA turasaba Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien uherutse gusimbura Dr. IYAMUREMYE ko yakwandika MUKANDANGA Dorothée mu ntwari z'u Rwanda


Kubera icyemezo cyafashwe na KAMBANDA Jean, MUKANDANGA Dorothee yashyinguwe neza aho ashyinguye kugeza magingo aya i Kabgayi. Ipfundo rero ry’ikibazo aho riri rituma Doroteya yirengagizwa gushyirwa mu ntwari z'u Rwanda rishingiye kuri iryo shyingurwa atagizemo uruhare aho abatutsi yanambyeho akanapfana nabo bajugunywe ku musozi we agashyingurwa mu cyubahiro. SHIKAMA turasaba ikigo gishinzwe kugena intwari kongera gusuzuma neza iki kibazo.


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355