Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: Imitegekere ya Paul KAGAME na FPR imaze imyaka 20 izengereza abanyarwanda irafutamye mu buryo bwose: «Kujya mu Bufaransa akajya kwihugikana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwaho ariko mu Rwanda abatavuga rumwe nawe akabica urw'agashinyaguro biteye agahinda!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Mu nkuru yatangajwe na RFI, JEUNE AFRIQUE na IGIHE yavugaga ko Perezida Paul Kagame yatumiwe mu nama ya UNESCO(Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n'umuco) i Parisi mu murwa mukuru w'Ubufaransa. RFI yavuze ko muri urwo ruzinduko, Paul Kagame nta mutegetsi n'umwe mu bayobora Ubufaransa bazabonana kuko azaba agiye mu nama ya UNESCO gusa.

Imitegekere ya FPR na Paul KAGAME mu Rwanda irafutamye mu buryo bwose

Iteka iyo ngiye kwandika inkuru iremereye, mbanza kwisegura ku banyarwanda kuko nzi neza ko mu muco wacu kuvugisha ukuri ari ikintu cyabananiye, kibagora cyane. Paul KAGAME yanga abafaransa urunuka kandi nta kintu na kimwe ashobora kubakoraho.

Mu kwibuka ku nshuro ya 20 yabaye ku italiki 07 Mata 2014, Kagame yongeye kwifatira ku gahanga leta y'Ubufaransa ndetse anabuza ambasaderi wabwo mu Rugunga i Kigali witwa Laurent CONTINI kuza muri ibyo birori. Nyuma gato, ejo bundi aha MUSHIKIWABO nawe yasuzuguye bikabije perezida Hollande i Dakari mu nama ya farankofoni.

Ibi ntacyo byari bitwaye cyane muri dipolomasi kuko n'ubundi muri politiki babaho ku mitwe, kubeshyana no gucengana. Ikibazo hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa cyongeye kuzengereza Paul KAGAME nyuma y'uruzinduko nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE wa Tanzaniya aherutse kugirira i Parisi. Ikintu cy'imbonekarimwe.

Kagame kubonana n'abatavuga rumwe n'igihugu yagiyemo ariko abatavuga rumwe nawe mu Rwanda akabica abandi akabafunga

Mu nkuru yatangajwe n'igihe.com i Kigali, bamaze gutangaza ko Kagame avuye mu nama ya UNESCO mbere yo gufata rutemikirere(ubwo ni indege bavugaga) yabanje kubonana na Nyakubahwa Nicolas SARKOZY wahoze ategeka Ubufaransa ubu akaba ari umuyobozi w'ishyaka UMP ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Francois HOLLANDE.

Iki gikorwa ubwacyo kuba cyabayeho byerekana ko perezida Kagame ageze mu yabagabo kuko bidakwiye ko umukuru w'igihugu yabonana n'abantu bose bigasa nko kwiyongerera twa gahunda ku ruhande kandi aba yagiye mu ruzinduko rw'akazi. Impamvu mbisobanura ntya ni uko Sarkozy nta rwego rw'ubuyobozi ahagarariye.

Iyi myitwarire ikaba yerekana imitegekere ifutamye ku buryo bidakwiye na busa kwitwara gutya ku mukuru w'igihugu. Icya kabiri ni uko n'ubwo mu burayi kutavuga rumwe n'ubutegetsi buriho nta kosa ribirimo, kandi na Kagame akaba yarabyumvise atyo agezeyo, yari akwiye no kubyumva atyo asubiye i Kigali.

Paul Kagame wiyambaje Sarkozy udafite n'ubutegetsi akwiye kubanza kumenya uko yagenje Col. Khaddafi wategekaga Libiya

Nk'umunyamakuru uzi neza amateka n'ubuzima bwa buri munsi by'igihugu cyanjye u Rwanda, ntibyangora na busa gutekereza ibyo Kagame na Sarkozy baganiriye. Ikibazo cya FDLR ntikigituma Kagame asinzira. Umufaransa Herve Ladsous ukomeye muri LONI ari mu baburijemo umugambi mubisha wa Kagame na Mushikiwabo wo kurimbura impunzi z'abahutu muri R.D Kongo.

Kagame rero, bishoboke ko yagira ngo atakambire Sarkozy bityo arebe ko bakwemera kurimbura impunzi. Ikindi ni uko uko Mushikiwabo na Kagame bahora bihenura ku Bufaransa nyuma bisanga mu ikoni ribategeka gukomeza gukorana nabwo kuko ku isi ari magirirane kandi bikaba bitabakundira kwaka imbabazi.

Muri uku kubura uko agira ariko, Paul Kagame yibagiwe gusubiza gaseti(Cassette-K7) inyuma ngo yiyibutse Sarkozy uwo ariwe n'uko akora. Nicolas SARKOZY yagujije amafaranga menshi Colonel Mouamar KHADDAFI wategekaga Libiya amusezeranya ko azayamwishyura amatora yahataniraga arangiye.

Icyo Sarkozy yahembye Khaddafi twarakibonye, yamuhembye kumuhitana yifatanije n'abamurwanyaga. Paul Kagame nawe rero ubanza atazi uko Sarkozy akora ndetse nta musaruro na mucye yakura mu kwihugikana nawe.

Ibyo Kagame yakoreye i Parisi akwiye kubyemerera n'abanyarwanda batavuga rumwe nawe imbere mu Rwanda

Mu gusoza iyi nkuru, ndagira icyo mvuga kuri politiki ifutamye Kagame na FPR bakoresha mu kuyobora nabi u Rwanda. Mu Rwanda hari benshi bafunzwe bazira kutavuga rumwe na Kagame na FPR. Mu gihe Kagame yagiye kwihugikana na Sarkozy, itangazamakuru rye i Kigali rikanabitangaza bibusanye n'ibibera imbere mu Rwanda.

Mu Rwanda hari INGABIRE UMUHOZA Victoire, NTAGANDA Bernard(wafunguwe), MUSHAYIDI Deogratias, n'abandi... bafunzwe bazira ubusa. Uretse no kurota kubasura muri gereza, n'umuturage utuye i Kigali wabavuga mu izina gusa mu ruhame(mu isoko, mu kabari,...) yarara ashimuswe akajyanwa mu kiyaga Rweru.

Kagame rero utarashimutiwe i Paris n'ubutegetsi bwaho kuko yabonanye n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwaho, nawe akwiye kurekeraho gufunga urubuga ku batavuga rumwe nawe na FPR. Ibi mbivuze kuko yiboneye ko kutavuga rumwe n'ubutegetsi nta cyaha kirimo kuko iyo biza kuba icyaha nawe aba yarashimutiwe i Paris cyangwa akahafungirwa.

U Rwanda rukeneye ubutegetsi buhamye, bushingiye ku mahame fatizo ya demukarasi kandi bufata twese abenegihugu kimwe. Uko FPR na Kagame bategetse u Rwanda birafutamye cyane ku buryo ntatinya kuvuga ko u Rwanda rutegekwa bubandi.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355