Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO-NYABARONGO: Nyuma y'uko abuze aho arigitira i Gabiro, dore uko MUTAKWASUKU Yvonne uyobora akarere ka Muhanga yabwiye perezida Paul Kagame i Mushishiro yemera icyaha atakoze:«Aya mazi(Nyabarongo) ibara ryayo abantu batabasha gusobanura kuri uyu munsi, ndangira ngo nsezeranye ko ubwo muzagaruka, rizaba ari ibara ry’amazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika!!!»/ UDAHEMUKA Eric

Nyuma yo kubuzwa gushyingura umubyeyi we utabye mu muringoti,
Noneho Kagame na FPR Mutakwasuku guhindura amazi divayi, ni ukwitabaza Yezu naho
ubundi aririwe ntaraye !

Perezida Paul KAGAME akiva mu mwiherero i Gabiro wahahamuye abari bamuri imbere bakabura aho barigitira nk'uko byemejwe na Minisitiri Cheikh Moussa Fazil HARELIMANA, yahise ajya mu Karere ka Muhanga gutaha uruganda rw'amashanyarazi rwiswe NYABARONGO I.

Uru ruganda rukaba rwubatswe mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ku mugezi wa Nyabarongo ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Gitarama ari naho hubatse ibiro by'akarere ka Muhanga bikorera mu nyubako yahoze ikorerwamwo na Perefegitura ya Gitarama.

Sobanukirwa aho uru ruganda rw'amashanyarazi ruherereye

Uru ruganda rutanga amashanyarazi rwubatswe n'abahinde kumenya aho ruherereye birashoboka. Iyo ugeze rwagati mu mujyi wa Gitarama uhita ufata umuhanda ujya ku Kibuye. Iyo ugenze kilometero 3 ugera ahitwa MU MERO ukareka umuhanda w'ibumoso ujya Kibuye(Karongi) ahubwo ugakomeza umuhanda w'iburyo bwawe ariwo ujya NGORORERO-KABAYA-NYABIHU,... Ugitsimbura aho mu Meru ugera ahitwa KABADAHA ukigira imbere gato nka kilometero 12 ukagera ku murenge wa MUSHISHIRO ariho hahoze hitwa KOMINI BULINGA. Ni aho uru ruganda rwibatswe ku mugezi nyirizina wa Nyabarongo.

Bimushobokeye, Perezida Paul Kagame yakwishyuza abo mu Misiri, Ethiopia na Sudani ikiguzi cy'ubutaka bwacu bakoresha ku buntu

Mu ijambo yahavugiye ku italiki 05 Werurwe 2015 amurikirwa n'abahinde urwo rugomero, perezida Kagame yasabye ko hakwiye guhagarikwa byihutirwa ubutaka bw'u Rwanda butwarwa mu mahanga na Nyabarongo bakabukoresha batabudushima yongeraho ko ari nk'ibishoboka batwishyura.

Perezida Kagame yagize ati:«Twohereza ubutaka mu bindi bihugu, ubonye niba twabugurishaga tukagira icyo tubuvanamo, ariko turabwoherereza ubusa tutanabizi ahubwo, ariko birashoboka ko twagabanya ibi cyangwa ko twanabica burundu bitewe nibyo dukora.»

Ibyo perezida Kagame yifuza ni byo bikwiye ariko mu by'ukuri ishyirwa mu bikorwa ryabyo riragoye

Mu ijambo rye, Kagame yagarutse cyane ku ibara ry'amazi ya Nyabarongo isa n'umuhondo kandi ubundi amazi agomba kuba ari urubogobogo. Iyo ugeze muri Gikongoro ku musozi wa RUKUGA aho Mwogo ivubuka ari nayo ibyara Nyabarongo ubona amazi ari meza cyane ku buryo n'abaturage bayituriye bayanywa bakanayatekesha.

Uko ugenda uzamuka iyo misozi yose za Kaduha, za Kibuye, za Kilinda, i Gitarama za Kayenzi, za Nyabikenke, za Shyorongi, za Cyeru(Mugina) kugera i Kanzenze aho Nyabarongo ihurira n'Akanyaru bigahindura izina bikitwa AKAGERA,... Iyo nzira ndende Nyabarongo igenda ihindura ibara iva mu rubogobogo ihinduka ibiziba by'umuhondo bisa n'umuhanda utarimo kaburimbo bitewe n'ubutaka igenda isakuma mu rugendo rwayo rudahagarara.

Politiki ya FPR ibangamiye urusobe rw'ibinyabuzima mu bishanga byitwa ko bikomye

Biodiversity cyangwa Biodiversité mu Kinyarwanda bisobanura URUSOBE RW'IBINYABUZIMA. Mu mategeko mpuzamahanga abigena, ku rutonde hazamo ibishanga, imigezi, ibiyaga, amashyamba cyimeza(Natural Forests) n'ibinyabuzima karemano byiberamo.  

Mu rwego rwo kubungabunga umwimerere wabyo, Leta nizo zigomba gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa inshingabo zazo. Muri izo nshingano harimo GUKOMA ubuso bukikije ibishanga n'imigezi cyimeza. Ni ukuvuga ko igishanga cya NYABARONGO cyose bibaye byiza cyitahingwa mu nkuka(mu nkengero) zayo.

Nyamara si ko FPR ibikora kuko NYABARONGO yose yayihereye MADIVAN umwe ufite inganda z'isukari maze igishanga cyose akakimaza ibisheke. Ibi ni bimwe mu bituma amazi yandura uretse ko n'abaturage bayituriye babigiramo urugomo n'uburangare.

Ku kibazo cya Nyabarongo yanduye, Perezida Kagame arigiza-nkana(politiki) naho Mutakwasuku ibyo yemeye azi neza ko bidashoboka rwose

Iteka mpora nibaza uko ubwenge bw'abatware bakorana na Kagame buteye. Mutakwasuku w'umunyarwanda, wavukiye ku Kibuye agakurira mu nkuka z'uyu mugezi kandi akaba atarigeze ava mu Rwanda, akaba azi neza ubuzima bwa NYABARONGO, yemereye Kagame ibidashoboka mu by'ukuri!

Mu ijambo yabwiye Kagame, Mutakwasuku yaratakambye asaba imbabazi ngo kuko Nyabarongo yanduye maze avuga ko ubutaka Kagame nagaruka azasanga amazi ya NYABARONGO ARI URUBOGOBOGO. Ubanza Mutakwasuku yararotaga cyangwa yaribeshyaga amazu.

Ikibazo cya NYABARONGO muri SHIKAMA tubona gitambutse MUTAKWASUKU kuko ifasi ye y'ubuyobozi ari Muhanga yonyine. Muri ubu bwatsi bwa Mutakwasuku imirenge ye ikora kuri Nyabarongo ni NYARUSANGE, MUSHISHIRO, RUGENDABARI, KIBANGU, RONGI, na NYABINONI.

Rero n'iyo Mutakwasuku yafata ingamba zikarishye agategeka abayobora iyi mirenge ye 6 ikora kuri NYABARONGO kubungabunga uyu Mugenzi(uruzi), ntacyo byamara kuko abo mu bindi bice bamwoherereza imyanda Kagame yazahagaruka agasanga amazi akiri IBIZIBA.

Nkaba nemeza ko Kagame nasubira i Mushishiro azasanga Nyabarongo ikiri UMUHONDO keretse ubuyobozi bw'igihugu bwose bwumvise kimwe iki kibazo, mu nkuka hose hagaterwa IMIGANO N'AMASHYAMBA afata ubutaka buriduka.

Nibitagenda bitya, Nyabarongo izakomeza koherereza ku buntu ubutaka bwacu abo muri Sudan, Ethiopia na Misiri. Niyo mpamvu navuze ko Mutakwasuku yemeye icyaha atakoze kuko ikibazo cya Nyabarongo cyari gihari na mbere y'uko avuka kandi nkeka ko azanagisiga imusozi kuko kigoye.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355