Pageviews all the time

ITANGAZO:TUREKE UMUCO WO KWIKUNDA NO GUSARURA AHO TUTABIBYE: Turongera kwibutsa abashaka gutanga amatangazo yabo kuri Shikama ko bose babanza kuriha ahabigenewe( reba link iri ku rubuga) keretse abavandimwe bacu bari mu mashyamba muri RDCongo n'abari mu Rwanda/NKUSI Yozefu

Iyangire nk'ingagi
Nkuko LINK ihoraho iri aha hejuru ku rubuga ibisobanura, abashaka gutanga itangazo ryabo bagomba kubanza kuriha ahabigenewe ku rubuga. Uwo ariwe wese: yaba abiyita abanyepolitike, abanyamadini, abafite imiryango iharanira n'idaharanira inyungu.

Ni kenshi twagiye duhamagarira abanyarwanda aho bari hose gutanga umuganda wabo kugirango twubake itangazamakuru ritajegajega rigamije kujegeza ingoma y'Ibinywamaraso by'i Kigali. Nta n'umwe wigeze yigaragaza yaba abize za dogitora mu ndimi( igifransa, ikinyarwanda, n'icyongereza, basabwaga kohereza inyandiko) cyangwa se abaherwe batunze ibya Mirenge ku Ntenyo akenshi bakesha UMUBABARO w'abanyarwanda.


Igitangaje ni uko aba bose aribo birirwa batwoherereza amatangazo y'urudaca aho bigaramiye iyo za USA, Canada n'Uburaya ngo nituyabacishirize ku rubuga rwa SHIKAMA!!! Aba bose ntibayobewe inzira y'umusaraba inyandiko inyuramo kugirango ibagereho. Izo nyandiko zikaba arizo zituma Shikama iba icyo iricyo uyu munsi. Hari ibiro bya Shikam bishinzwe gutara amakuru: ababikoramo barahembwa, hari ibyuma bakoresha n'ikoranabuhanga bakoresha: ibi byose bigurwa akayabo, hari aho bakorera: naho harahenda, hari abari mu Rwanda n'ahandi ku isi batara amakuru: aba nabo barahenda.

Nitureke umuco wo kwikunda no gusarura aho tutabibye.
Abenshi nagiye nganira nabo baminuje mu ndimi na politike, wagiye ubona bamfata nkaho ndi umusazi w'icyihebe. Ko ngomba kwitekerereza ku mu ryango wanjye nkishakira amafranga ibindi nkabyihorera, ko Kagame azikenya! Nyamara ntibyateye kabiri, aba nibo birirwa bohereza amatangazo y'ibyo bita amashyaka yabo nabonye ejobundi RUKOKOMA we yita amashyirahamwe(reba itangazo ry'ishyaka rye rishyira mu myanya abayobozi bashya: hariho  ngo ushinzwe guhuza ishyaka n'andi mashyirahamwe!), bati dutangarize. Aho kwanga gutanga nk'inyandiko  ubishoboye cyangwa kuriha ku rubuga udufaranga tutagize aho duhuriye n'ibya Mirenge ku Ntenyo bafite ntibiri muri rwa rwego ko icyo Kagame Pawulo atahaye umugisha cyose bagomba kukigendera kure! Ibi bisa n'ibyo Pr Lwakabamba Silas yajyaga abaza abarimu n'abayobozi ba Kaminuza nkuru y'u Rwanda, icyo batekereza ku kintu iki n'iki banuma ati yewe murantangaza cyane, muzaba ba " BITAMVAHO " kugeza ryari? Niba batinya ko uwo Kagame abona ko bandika cyangwa batanga inkunga mu itangazamakuru, bagombye no kugira ubwoba bwo gutanga amatangazo yamamaza ibikorwa byabo. Natwe kandi bajye bibuka ko ibyo dukora atari ubugwari, ubugoryi cyangwa ubwihebe nkuko babitekereza, tuzi icyo tugamije kandi ntituzemera ko batugira ibikoresho byabo; Yezu ati: " Uzatinya kumpamya mu maso y'abantu, najye nzatinya kumuhamya mu maso ya data!". Uyu muco wo kurya ibyo tutavunikiye nudacika mu banyarwanda tuzahora mu ntambara z'urudaca; murebe aho turi naho twavuye!Ibi byose n'uyu muco ubifitemo uruhare: uriya ngo ubwoko bwe buvukana imbuto akaba agomba gutegeka akarya abo yita abagaragu abakandagiye ku gakanu!

Abavandimwe bacu bari mu mashyamba ya RDCongo no mu Rwanda bashobora gutanga amatangazo yabo ku buntu
Kubera ko tuzirikana amanywa n'ijoro abavandimwe bacu barenga 250,000 bakiri mu mashyamba ya RDCongo Pawulo Kagame na FPR/RDF bashaka gutsemba nkuko babikoze muri kuva muri 1996 igihe batwikaga inkambi z'impunzi zari muri RDCongo; niyo mpamvu izi ngorwa zemerewe gucisha amatangazo yazo kuri Shikama igihe icyo aricyo cyose kandi mu ndimi zikurikira: Ikinyarwanda, Igifransa, n'icyongereza. Aba tuzi ko twabatereranye twese imyaka 20, Kagame n'Agatsiko batwemeza ko batarenga abantu 120. Nyamara aho Loni itangarije ko barenga 250,000 ngirango aho buri munyarwanda wese ari ufite umutima w'ubumuntu usibye Kagame ufite uw'ibuye, yahise akorwa n'isoni. Niyo mpamvu twe duhisemo kubafungurira amarembo kuri Shikama kuko ariyo nkunga twabona ubu, haramutse habonetse indi ntitwajijinganya kuyitanga ngo Kagame Pawulo atabimenya!

Abandi bashobora gutanga amatangazo yabo ni amashyaka bigaragara ko atagendera mu kwaha kwa FPR akaba atari muri Guverinema y'amaraso iri i Kigali. Impamvu aba nabo amarembo afunguye mu gutambutsa amatangazo yabo ni uko tuzi inzira y'umusaraba bahoramo munzira barimo igana ukwishyira ukizana. Tuzi aho Me Bernard Ntaganda avuye n'ukuntu akomeje gutotezwa n'Agatsiko amanywa n'ijoro. Aba bene data bahanganye n'agatsiko umunsi ku wundi, bafite abayoboke babo n'abari mu buyobozi bishwe cyangwa bafunze nka Icyitonderwa. Aba bantu nta kazi bagira mu gihugu kuko ntawakabaha, bityo bakaba ntaho bakura amafranga yo kuriha amatangazo yabo kuri Shikama. Kuri aba rero, tubijeje nabo ko amarembo afuguwe ku matangazo yabo, haba ku manywa cyangwa ninjoro kandi muri izi ndimi: Igifransa, Icyongereza , n'ikinyarwanda.

Mbaye nshimiye abatanga amatangazo ukuntu bakira neza iri tangazo.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku kuri na Demukarasi


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355