Pageviews all the time

ITEGEKO NSHINGA NA MANDA ZA perezida Paul KAGAME:«Abanyarwanda barabeshya cyane ku buryo bukabije, banyurwa no kubeshywa, ni ba bashimira mu irira(ibiryo) ariko igiteye agahinda kuruta ibi byose ntibafata igihe ngo batekereze kuri ejo hazaza h'igihugu ngo bateganirize ibisekuru bizaza!»/ UDAHEMUKA Eric

Kagame atekereza kuri manda ya 3, 4,.-----50!

Mu Rwanda rw'umwimerere no mu mibereho yo ku misozi tuvukaho, iyo witegereje ibirori bihabera ukabyumva witonze uhita ubona ko abanyarwanda babeshya kandi banyurwa no kubeshywa cyane. Aho nkomoka i GAKURAZO mu BYIMANA hari umugabo twari duturanye rwose hafi cyane muri metero 15 uvuye iwacu mu rugo wari umukene cyane kandi n'ubu usoma iyi nyandiko aracyariho ni muzima.


Mu miryango yacu n'abaturanyi bamuhimbaga MUTALIYANI ariko ntabwo ngomba kuvuga izina rye n'ubwo ndizi neza. Uyu muturanyi yari azwiho kugira ICYAKA BYABUZE URUGERO KANDI AGAKUNDA INZOGA CYANE. Mu Rwanda rwa mbere ya FPR yadukanye kunywera inzoga mu bikombe ngo abantu bareke gudabana, mu byaro iwacu habaga umuco wo KUVUMBA NO GUFATA INZOGA.

Kuvumba byo ndibwira ko mwese mubyumva neza. Gufata inzoga ni umurimo wahabwaga umuturanyi w'inyangamugayo mu birori nko gushyingira, gusaba, kubatirisha, gutanga inka, gukomeresha, maze akajya ahamagara abajya kunywa mu kibindi akabagenera amasegonda bamaramo agahamagara abandi bityo bityo,...

Uwo muturanyi MUTALIYANI uko yajyaga mu kibindi yasigaragamo abandi bakamusangamo kubera kuryoherwa n'amarwa(inzoga yo mu masaka). Byakomeje kuba ikibazo noneho abaturanyi bemeza ko kugira ngo bamuce ku gucura abandi inzoga bagomba kumutorera kujya afata inzoga ariko natangajwe n'uko ywbyishimiye maze nabo bamubeshya ko bamuzamuye mu ntera.Ubwo mperukayo mu 1993 afashe inzoga kugeza n'uyu munsi aho bishoboka niwe uzifata.

Umukandida umwe rukumbi w'abaturage kandi wo mu bihe byose!!!???

Kuwa kabiri, taliki 17 Werurwe 2015, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n'imibereho myiza y'abaturage Bwana KABONEKA Francis yabyarukiye mu Kagali kitwa Mburabuturo gaherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru

Minisitiri KABONEKA biravugwa ko yari ajyanyweyo no gutangiza igihembwe cy'ihinga maze batera imbuto y'ibishyimbo ariko abaminisitiri bose bari bakwiriye igihugu cyose bajya guhendahenda abaturage ngo bazatore KAGAME kuko ubusanzwe igihembwe cy'ihinga gitangizwa na minisitiri w'ubuhinzi.

Muri iyo nama abaturage bavuze ko Kagame ariwe mukandida wabo kandi w'ibihe byose ubu n'iteka ryose. Basabye ko itegeko nshinga ryahindurwa akongera kwiyamamaza bakamutora ijana ku ijana(100%) ariko bakaba bariyibagije ko bamutora batamutora Kagame agomba kubayobora ku ngufu.

Umugore w'umukene cyane witwa UWIRAGIYE Emerence yavuze ko aziyahura Paul KAGAME nadatorerwa indi manda mu 2017

Uyu mugore utuye muri Musanze yabwiye Minisitiri KABONEKA ko KAGAME nadatorerwa indi manda azahita yiyahura agapfa burundu agafata inzira y'abakurambere bityo akagenda ubutazagaruka. Uyu mugore umwitegereje ku ifoto uko asa ukumva n'akamuvamo wakwibaza ibibazo byinshi bikubiye muri kimwe gusa:«Ibyo yavuze yarabitumwe cyangwa ni ibye bwite???»
Minisitiri Musa Fazili hagati. Reba uwo wo kuruhande uko amureba!

Demukarasi yo mu Rwanda yubatse amacuri kuko mu gihe gikwiye cyo kuvuga ntawe ukopfora ariko mu gihe kidakwiye bagasara bagasizora. Uyu uvuga atya nta kintu na kimwe Kagame arata yamunariye ndetse nta n'ubwo amuzi. Nibura Minisitiri Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA avuze ko aziyahura Kagame nadatorwa napfa kubyumva ariko nabwo ntibyaba bikwiye. Nkaba nibwira ko Kagame nadatorwa uyu mugore ataziyahura ko ahubwo bamuhinduye igikoresho kugira ngo acanire rubanda rusare.

Mu 1959 hari umugore wigeze kuvuga ko atayobowe numwami yakwiyahura kandi nubu aracyariho!

Mu myaka ya za 59-61, mu Rwanda hari inkubiri yo gusezerera ubwami hakimikwa REPUBULIKA. Muri iki gihe hari umugore wavuze ko nadategekwa n'umwami aziyahura. Uwo mugore n'ubwo amaze kuba umukecuru aracyari mu Rwanda kandi ntabwo yigeze yiyahura kandi ubwami bwaraciwe himikwa REPUBULIKA.

Ntekereza ko iyo UWIRAGIYE Emerence amenya ko n'uwarahiye agatsemba muri '59 bitamushobokeye kwiyahura, ahari nawe yari kugenza make. Ikibazo kirimo ni uko ubutegetsi bushuka abaturage, bakemera gushukwa nabwo bityo bikarangira bose babihombeyemo.

Abanyarwanda bakwiye gucika ku muco wo kuba bashimira mu irira

Kubera kumenyera gutegekwa n'abanyagitugu kandi bakamara ku butegetsi imyaka n'akaka, abanyarwanda babona nta kundi byagenda maze ubuzima bwabo bwose n'ubw'igihugu bakabusanisha n'urimo kubategeka mu INDAGIHE(THE PRESENT-TIME) kandi bakiyumvisha ko nyuma ye u Rwanda rudashoboka na busa.

Ikibabaje kurushaho ni uko iyi ndwara itarembeje abakene batageze mu ishuri batazi gusoma no kwandika ahubwo uyisanga no mu bitwa ko baminuje. Umuntu nka minisitiri w'intebe Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien agatinyuka nta n'isoni imbere y'abantu akavuga ngo bose bakoze nabi uretse Paul KAGAME.
 
Uwahoze ari Minisitiri w'intebe Habumuremi P D na minisitiri Rwakabamba.
reba uko ikinyoma cye cyamuteye iseseme!
Umuntu nka minisitiri Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA agatinyuka nta n"isoni akavuga ngo azagwa imbere ya Kagame kuko abavuga ko bazamugwa inyuma batamukunda. Izi mvugo nizo zituma na KAGAME yiyumvamo ko adahari nta cyakorwa mu gihe atari ko biri.

Bavandimwe banjye mwese banyarwanda nkunda ntarobanuye, ntawe ntumye gusuzugura umutegetsi cyangwa umutware ariko si ngombwa cyane kumupfukamira. Tunganya inshingano zawe kandi ukorere ugamije guteza imbere igihugu cyawe udakorera ku jisho. Kanatsinda abirirwa babwira Kagame batya mu mitwe yabo nta n'ikiba cyibereyemo baba bashinzwe gushyushya intebe mu biro gusa ari nayo mpamvu mbona baba bakwiye kuvanwa muri sisiteme.

Twige gutekereza kuri ejo hazaza h'igihugu tugamije guteganyiriza ibisekuru bizaza

Bimwe navugaga mu kanya ko abanyarwanda ibintu byose babivunjira muri perezida ubu birabonekera buri wese. Ubu umunyarwanda wese utekereza neza kandi agakurikirana uko u Rwanda rwatubyaye ruyobowe aribonera neza ko byanze bikunze ingoma ya FPR na Paul KAGAME izarangirana n'imivu y'amaraso.

Uko bimeze uyu munsi, Paul KAGAME n'abo bafatanya nta n'icyo bakora ngo bagarure ibintu mu murongo kuko ku bwanjye mbona bidashoboka. Impamvu bidashoboka ni uko abo yiciye ababo barimo kuritsira. Ariko igiteye agahinda kurushaho ni uko abaturage barimo gusakabaka cyane ngo yiyongeze manda babivuga ku munwa ariko ku mutima bavuga bati uwaduha Imana imudukiza twakwiruhutsa!

Ikizabemeza ko ibi mvuze ari ukuri kwambaye ubusa, muzakimenya umunsi Paul KAGAME azaba atagihari. Icyo gihe n'aba barimo kumusabira manda ya gatatu(3) ntibizagutangaze bavuze ko yari yarabazigirije. Ubwo simvuze uko abana be n'umugore we bazaba bamerewe n'aho bazaba bari. Aba baturage nabo bakwiye kwibaza uko bizabagendekera uwo barimo gusabira kuzapfira ku butegetsi naba atagihari.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355