Pageviews all the time

KIGALI CITY TOWER:«Ya nzu y'umuvumo ya perezida Paul KAGAME na Gen. James KABAREBE isumba zose zabayeho mu Rwanda yubatswe muri Diyama na Zahabu z'amaraso zasahuwe muri RD-Kongo zigahitana abanyarwanda n'abakongomani batabarika ngo igiye kujya ikorerwamo ibitaramo byo guhimbaza imana!!!»/ UDAHEMUKA Eric









Umuturirwa wa ba baherwe Kagame Pawulo na Kabarebe Jyemusi.
Ntibigukange, mu myaka mike aha niho za Minisiteri zose za Republika ya 4 zizaba zikorera!
Abakurambere bacu mu mvugo yabo yuje ubwenge, ubuhanga n'umuco rimwe bagize bati:«Imbwa yasomeje amata amaganga iti ibitajyanye ni ibi!» KIGALI CITY TOWER ni inzu ndende isumba zose mu gaciro, mu bwiza no mu burebure ikaba yubatse ahahoze ikigo abagenzi bategeragamo imodoka mu mujyi wa Kigali rwagati haruguru y'umuturirwa wa Vedaste RUBANGURA.

Mu mwaka w'2010, FPR yabonye ko abaturage bakomeje kuyicyemanga no kwinubira uburyo yigwizaho umutungo niko kwadukana inkubiri yo kubarura imitungo abategetsi bafite ngo mu rwego rwo kurwanya RUSWA no KWIGWIZAHO UMUTUNGO.

Icyo gihe abanyamakuru twabajije(nari nkiba mu Rwanda) Tito RUTAREMARA kutubwira nyir'inzu KIGALI CITY TOWER maze araduseka cyane ati:«muzamwibarize njye ntacyo nabivugaho.» Akaba yaradusubije atya mu gihe yari umuvunyi mukuru wa rubanda ngo ufite ububasha mu gihugu hose!

Abasirikari ba RDF barwanye muri ZAIRE(RDC) nibo bemeza ko KIGALI CITY TOWER ari iya Kagame na Kabarebe

Muri benshi twaganiriye barwanye muri RDC baba abari mu Rwanda n'abahunze, babwiye SHIKAMA ko iriya nzu abaturage babona bagatangara ari umuvumo wakomotse nu maraso y'inzirakarengane z'abanyekongo n'abahutu b'abanyarwanda FPR yatikije.

Ubuhamya bw'abo basirikari bwerekana ko mu gutera Kongo, Kagame yagiranye amasezerano na ba MPATSIBIHUGU ko azajya yica impunzi na ba kavukire baherereye mu duce twiganjemo amabuye y'agaciro akahacukura ZAHABU na DIYAMA akabigurisha nabo. Ni muri urwo rwego byemejwe ko abasirikari barwanaga aribo bacukuraga ayo mabuye y'amaraso kandi bava mu kirombe buri musirikari akabanza gusakwa kugera n'aho akuramo n'imyenda y'imbere akambara ubusa ngo atagira Zahabu cyangwa Diyama bya Kabarebe na Kagame yiba bityo ngo nawe azakire.

Amakuru SHIKAMA dufite yemeza ko muri uko gucukura, ba mpatsibihugu basabye Kagame na Kabarebe ko bagomba kuza bagakurikirana iby'icukurwa rya Diyama-Zahabu. Ibiryo byagaburirwaga abo bacanshuro b'abazungu byatekerwaga muri hoteli i Kigali buri minsi bikagemurwa mu birombe aho bakoreraga bitwawe muri kajugujugu za gisirikari z'u Rwanda zahagirukiraga ku kibuga cy'indege i Kanombe kandi abo bazungu babiryaga abasirikari b'u Rwanda babacukurira amabuye biyicira isazi mu maso bitsamura amenyo akagwa.

KIGALI CITY TOWER: Inzu yakomotse ku muvumo w'amaraso y'inzirakarengane zatsembwe na Kagame na Kabarebe

Vuba aha mperuka kubagezaho inkuru yarimo ubutumwa nakiriye kuri FACEBOOK aho umusirikari w'umututsi w'umunyarwanda yashimaga ibyo nandika ariko akongeraho ko ahora yicuza ko bagiye muri Kongo kurwana ntacyo barwanira.

Muri iyo ntambara idafitiwe impamvu niho harimburiwe inzirakarengane zirenga miliyoni 7 (abakongo n'abanyarwanda) kuko icyari kigamijwe ari ukwigwizaho ubutunzi bwa Kongo. Igikorwa cyakomotse muri ibyo byaha ni iyo nzu ikabakaba mu bicu mu Bwanacyambwe(Kigali). Iki ubwacyo kikaba ari igisebo gikabije.

Iyi nzu yakomotse ku cyaha igiye kujya ihimbarizwamo imana

Kuwa gatanu, taliki 13 Werurwe 2015 nibwo igitaramo cya mbere cyiswe icyo guhimbaza imana cyabereye muri iyi nzu. Ibi bikaba bitumvikana ngarutse kuri ya mbwa yasomeje amata amaganga igasanga bitajya imbizi. Abashinzwe iyo nzu bavuga ko mu baje gutaramiramo harimo na BOSEBABIREBA(UWIRINGIYIMANA Theogene) bikaba biteye agahinda kubona umuntu nka Theo dukunda cyane uzi neza ijambo ry'Imana ahangara kwinjira mu nzu ivumye.

Niyo mpamvu mwabonye nandika ko muri iyi nzu bagiye kujya bayihimbarizamo imana nkoreaheje inyuguti nto sinkoreshe inyuguti nkuru ngo nandike Imana(IMANA). Impamvu nanditse ntya ni uko Imana rurema itakwemera guhimbarizwa mazu yakomotse mu maraso. Nkaba mbona kwinjira muri iriya nzu ari ukujya guhimbaza no gupfukamira ibigirwamana bya James Kabarebe na Kagame Pawulo.

Mu iyoboka-bigirwamana rya FPR harimo no kunyunyuza agafaranga ababyitabira

Iyi ntama y'umweru niyo mana FPR yakuye Uganda umunsi itera
Iyi niyo mana basengaga kugeza mu Rugwiro
Mu mvugo bakoresha baravuga ko ari «AKABYINIRO KO GUHIMBAZA iMANA» Ibi nabyo bikaba birimo kwica ururimi rw'IKINYARWANDA kuko akabyiniro mu gisobanuro gishyitse bikomoka ku nshinga KUBYINA. Mu tubyiniro rero ibikorerwamo turabizi: Ni ubusambanyi n'ibindi bishimisha umubiri. Kuvuga ko akabyiniro ari ako gutaramira Imana ntabwo aribyo hakenewe kunoza ururimi.

UWINGABIRE KALINDA Geraldine, bene inzu Kagame na Kabarebe bahaye inshingano zo gutunganya ibyo bitaramo, avuga ko kuba ibitaramo byo guhimbaza Imana bitabereye mu rusengero nkuko bimenyerewe, ngo ari uko abakeneye ubutumwa bwiza atari abakijijwe, ahubwo ari abafite inyota yo kubona agakiza. Uyu se ni nde wamubwiye ko abajya mu nsengero bose baba barabonye agakiza???

Hano ariko umuntu akaba yakwibaza niba abafite inyota yo kubona agakiza ari ngombwa kubasaba ibya Mirenge ku Ntenyo kuko ngo kwinjiramo ari amafaranga ibihumbi makumyabiri kuri buri muntu agahabwa n'ibiryo. Ibi muri SHIKAMA tukabibonamo ubucuruzi kurusha kuba iyobokamana. Dusabire abo bireba kumenya IMANA y'ukuri n'uburyo isengwa!

Ubwo bazajya bongeza ibiryo abaje kuhasengera ntibabuze abo bashaka kuhakindurira babaha amarozi

Ikindi twanibaza ni ukumenya niba mu nsengero, mu madini no mu biliziya imyanya yo kwicaramo yarabashiranye ku buryo abanya-Kigali bajya gusengera kwa KIGALI CITY TOWER? Kuba bariyemeje kujya bagaburira abaje kuhasengera mu kabyiniro kazajya gatangira saa moya z'umugoroba kakageza mu gitondo abantu bamazwe n'ibitotsi n'umunaniro, nyamuneka abakomeye mutuye muri Kigali mwitonde buriya hari abo bashaka guha amarozi byanze bikunze nk'uko bakunze kwifashisha ibitaramo n'amahoteli kimwe na za resitora bagakindura abo bashaka kwirenza mu buryo utacyeka. Agapfa kaburiwe ni impongo!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no


Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355