Pageviews all the time

Kuba Kikwete yaraje i Kigali ntibivuga ko umubano we na Kagame umeze neza!/NKUSI Yozefu

Basekanimbereka!

Mu kinyarwanda duca umugani ngo «ifuni ibagara ubucuti ni akarenge » ariko Kikwete ntabwo  yaje mu Rwanda muby’ukuri azanywe no kubagara ubwo bucuti kuko ikibazo cyabyajije amahari hagati y’aba bagabo bombi ntaho cyagiye. Umwe arashaka kwica impunzi z’abahutu b’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya RDCongo, undi akaba ashaka ko habaho imishyikirano hagati y’ushaka kwica n’abo ashaka kwica! None se niba ibintu bimeze gutyo perezida wa Tanzaniya  Jakaya Mrisho Kikwete kuki yaje i Kigali?


Kuki Kikwete yaje i Kigali?
Icyazanye Kikwete i Kigali mu nama ya 16 isanzwe y’iterambere  ry’Umuhora wa Ruguru  ni uko habaye ubutumire kandi nawe akabwakira neza akaza. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2015 niho perezida Kikwete wa Tanzania yatorewe kuyobora  umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC). Turibuka ko umwaka wa 2013 waranzwe n’iteranamagambo hagati ya Kagame na Kikwete haza no gukurikiraho guhezwa kwa Tanzaniya n’Uburundi mu manama Perezida Museveni, Kagame na Kenyatta bagiriye i Kigali, Kampala na Nairobi muri uwo mwaka. Nyuma y’ayo manama Urukiko rwa EAC rwafashe umwanzuro uvuga ko ibi bihugu bibujijwe kuzongera gukora amanama bitayatumiyemo Burundi na Tanzaniya. Kuba rero ibi bihugu noneho byaratumiwe mu nama ngo y’Iterambere ry’umuhora wa Ruguru ni ukubera ayo mabwiriza yatanzwe n’urukiko rwa EAC umwaka ushize wa 2014.

Ikindi ni uko Kagame nawe nka Perezida wa FPR itegeka u Rwanda, mu gihe igihe cye cyo gutegeka EAC hari ijambo agomba kuzavugira imbere y’abadepite ba EAC ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko ya EAC kiri Arusha muri Tanzania.  Ndakeka rero ko abajyanama be - niba yarababonye ubu, aherutse kuvugira i London ko yabuze umugira inama- bashobora kuba baramwibukije ko agomba kumira umujinya we w’umuranduranzuzi agatumira Kikwete, akamwicaza iruhande rwe, kandi agaseka cyane bya Basekanimbereka byo  kwerekana ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi ukeba, byahe byo kajya! Kugirango umenye ukuri kw’ibi Shikama iriho ikubwira, menya uko Kagame yifashe kuri Kikwete mu nama ya EAC yabereye i Nairobi.

Imyifatire ya Pawulo Kagame i Nairobi yatangaje benshi
Inkuru yasotse mu kinyamakuru MTANZANIA  cyo mu gihugu cya Tanzania musanga hano yerekana ko umujinya  Kagame Pawulo afitiye Kikwete ugomba kuzagabanuka ari uko amwivuganye nkuko yabyivugiye muri bimwe n’umugore we bise YOUTH CONNECT. « nzagutegera ahantu hizewe maze ngukindure». Iki  kinyamakuru kiratubira ko mu gihe Perezida wa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete yariho avuga ijambo i Nairobi amaze kugirwa umukuru wa EAC, Kagame Pawulo ngo yamusekaga kugeza ubwo noneho abihiwe agahaguruka akajya kumubwira ko we arambiwe yitahiye!!!
Nyuma y'umwanya munini asekera Kikwete aho yari yicaye, byagezeho
Kagame ajya kumubwira ko yabihiwe yitahiye!

 Iyi myifatire yanenzwe n’abari aho ndetse n’abaturage muraza gusanga hari umwe waditse none mu kinyamakuru Mwananchi ko kujya i Kigali kwa Kikwete yerekanye ko we afite uburambe n’ubunararibonye mubyo akora bitandukanye n’abahaguruka inama igeze hagati bakitahira!Ikindi cyerekana ko uwo mubano ugicumbagira ni uko Kagame na Kenyatta ngo aribo bavuze amasaha 2 yose batigeze baha ijambo umuyobozi mukuru wa EAC , ubundi muby’ukuri wagombaga gufatwa nk’umushyitsi mukuru!

Ibyo rero ibitangazamakuru rya Kagame byabyutse byibaza niba umubano wa Tanzaniya n’u Rwanda wabaye Ntamakemwa nibimenye ko igisubizo ari oya kubera impamvu tumaze gutanga hejuru. Ibi byashoboka ari uko Kikwete asabye imbabazi Kagame ko yamukubitiye ingabo ze muri RDCongo zitwaga M23 muri 2014 ubundi muby’ukuri ari RDF ya Kagame, maze akanemera noneho kujya kumwicira impunzi z’Abahutu zirenga 250,000 ziri mu mashyamba ya RDCongo. Ibi kandi Jakaya Kikwete ntabikozwa.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________

Reba ibyo umusomyi wa MWANANCHI yavuze ku nama Kikwete yagiriye Kagame Pawulo yo gushyikirana na FDLR muri 2013
Unequivocally I agree with president Kikwete on his advise for Waring parties to settle their differences through negotiation. Military solution should be the last resort after all efforts to settle their differences through negotiations have proved futile.
Yesterday Columbia was negotiating with its decades enemy FARC to work together in removing mines planted by FARC during their decades wars. This is after successful negotiation for them to lay down their arms and join the government in rebuilding the nation for citizen benefits.
In politics there is no permanent enemy, Obama is normalizing relationship with Cuba through negotiation after decades of trade embargo imposed on Cuba by USA.

President Kikwete has shown political maturity for not resorting to destructive tactics such as " I have to go back in the middle of the meeting" etc.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355