Pageviews all the time

KWEGUZA KU NGUFU ABAYOBOZI B'UTURERE NO KUBAFUNGA MU RWANDA:«N'ubwo Paul KAGAME na FPR ye barimo kubyiganira manda ya 3, ubutegetsi bwabo bumeze nk'ikimodoka kigendera ku ipine imwe ahantu hacunshumuka cyane cyenda guhirimanga mu kuzimu»/ UDAHEMUKA Eric

Shehe Bahame Hassan


Kuba ubutegetsi bumaze imyaka myinshi butaravaho ntibishobora kuba ikimenyetso simusiga ko bukomeye kandi bwizewe n'abaturage kuko bushobora no kumara imyaka 100 kubera amayeri, ruswa, amacenga, n'icyenewabo akenshi bidasigana n'iterabwoba.

Uko FPR yimitse MUTAKWASUKU Yvonne i Muhanga byabera isomo abameya bose bo mu Rwanda

Kuva FPR yafata ubutegetsi mu 1994, Gitarama igomba kuba ariyo yetegetswe n'abaperefe benshi baje kuvunjwamo abameya. Ntiriwe nsubira kuri ba NSENGIYUMVA Fulgence, NYANDWI Desire, HATEGEKA Augustin reka ngere ku iyirukanwa rya MANISHIMWE Samuel na MUTAKWASUKU wamusimbuye kuko biri budufashe kumva neza iyeguzwa n'ifungwa rya Cheikh BAHAME Hassan wari meya wa Rubavu ubu umaze amajoro 2 muri gereza.

Senateri MUNYABAGISHA yavuganiye mwene wabo bavukana mu BUTANSINDA BWA KIGOMA NA MUYANGE witwa Samuel MANISHIMWE ngo agirwe meya wa Muhanga. Icyo gihe Samuel uyu yari umunyamategeko ku Kimihurura mu nteko. Baramwemeje aba meya.

Icyo gihe nakoraga muri sendika INGABO y'abahinzi n'aborozi i Gahogo nshinzwe itangazamakuru umuyobozi mukuru wanjye ari MBABAZI Francois Xavier wari perezida wa njyanama y'akarere ka Muhanga ubu akaba ari we wagizwe meya wa RUHANGO.

Habura iminsi 15 ngo MANISHIMWE Samuel akoreshwe ikosa ryatumye yirukanwa ku bumeya akanafungwa, bwana NDAYISABA Fidele uyobora umujyi wa Kigali icyo gihe wari guverineri w'amajyepfo yagiye kwa RUTAYISIRE mu rugo i Gahogo kubwira umugore we MUTAKWASUKU Yvonne ko agomba kuva mu mushinga LWF akaba meya wa MUHANGA.

Mutakwasuku kubera ubutesi no kutamenya amayeri y'inkotanyi bigeretseho n'ubukire kuko muri LWF yahembwaga menshi akubye hafi 3 ayo ahembwa ubu ari meya yabajije impamvu bamusaba kuba meya wa Gitarama kandi Samuel MANISHIMWE ari ku kazi. Ndayisaba Fidele yamusubije ko mu minsi mike bazamwereka uko bazabigenza.

Mu minsi 12 yakurikiye italiki MUTAKWASUKU yabyemereyeho, abakuru b'ingabo i Gitarama babwiye meya Samuel MANISHIMWE ko bajya gusangira icupa ni uko arabemerera bamujyana muri kantine yo mu kigo cya gisirikari i Gitarama imbere ya burigade muri metero 14 uvuye kuri gereza ya Gitarama.

Bamutegeye kucyo yakundaga baramunangura arara muri gereza MUTAKWASUKU yimikwa atyo mu byo atazi

Mu kunywa izo nzoga, meya Samuel MANISHIMWE yashatse gutaha kare abasirikari n'abapolisi bari kumwe baramubuza ariko bakaba bari bateguye abakobwa beza b'ibizungerezi bafite amabuno n'amatako manini, meza kandi biteye amabengeza mbese ku buryo umusinzi wazibona yahita asara.

Za nkumi zaje guseruka ni uko abari kumwe nawe barazirembuza bazisaba guhobera na meya ni uko zitangira kumwibambazaho meya aba hiyinanye umwe muri abo bakobwa munsi y'akazu ko kunyweramo ba basirikari n'abapolisi bakuru bafata imodoka baragenda bamusiga aho ahubwo bohereza abo kumufunga!

Iteka mpora mbyandika hano kuri SHIKAMA, na MUTAKWASUKU kimwe n'abandi ba meya bose ntihazagire uwibeshya ko afite ubutegetsi kuko gushyirwaho uwo usimbuye akorewe igihanga, nawe ni iyo nzira uzanyuramo byanze bikunze.

Iyeguzwa n'ifungwa rya meya Cheikh BAHAME Hassan wa Rubavu ni ikimenyetso cy'imodoka igana ikuzimu

Ubusanzwe umuyobozi akoze amakosa ni ngombwa kumusaba kwegura. Ikibazo nibaza kandi nzi ko mpuriyeho n'abandi banyarwanda ni iki: None se abameya barenga 7 bashobora gukora amakosa bakeguzwa mu gihe kitageze ku mezi 3? N'iyo baba barayakoze, ubwinshi bw'abakosa butuma icyaha kibavaho kikajya kuri sisiteme.

Niba Leta ya FPR ivuga ko ikora neza, igomba gushyiraho ingamba zigabanya abanyamakosa mu butegetsi bwite bwa Leta naho ubundi abaturage babona byose mu bibera mu karere no mu murenge. Ese meya Hassan yaba ariwe wa nyuma wegujwe ngo abaturage bizere ko nibura imbere hari ituze? Igisubizo ni oya kuko nyakibi atarara bushyitsi.

Ni mpamvu ki ituma Paul KAGAME abyiganira manda ya 3 kandi azi neza ko imodoka atwaye ihanamye ku mwobo w'ikuzimu

Abanyarwanda ni abaturage batangaje kandi badasanzwe: Ibintu byose bitangira babirebesha amaso yabo bakabyumvisha amatwi yabo. Paul KAGAME ndemeza ntashidikanya ko azi neza ko ibintu byamurangiranye bitewe n'ibibazo biri mu gihugu. Ikimenyimenyi ni inama yaraye akoranye ijoro ryose n'abasirikari bakuru 288 ikabera muri MINADEF ku Kimihurura.

Kagame yabasabye ko bagomba kugira ikinyabupfura ariko icyanyumije ni uko abo asaba kugira imyitwarire inoze aribo bavuyemo abo yita IBIGARASHA. Ikindi yavugiyemo ngo ni ugushyiraho uburyo bushya bwo gucunga umutekano w'igihugu. Iki cyo kiratangaje cyane kuko uburyo buteganijwe mu kurinda igihugu buba buzwi kandi n'abashinzwe izo nshingano bakaba biyizi. Rero ntabwo nzi uburyo bushya Kagame ashaka ko bukoreshwa ubwo aribwo.

Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa FPR bugana ku musozo kandi ko imodoka Kagame atwaye ihanamye ku mukingo w'ikuzimu. Umutegetsi rero uri mu bihe nk'ibi si ngombwa ko asaba izindi manda kuko ari ukongera umuruho ku wundi. Igikwiye ni ukubahiriza itegeko nshinga nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu kuko mbona referendum ntacyo yakungura FPR kandi n'iyo Kagame yahabwa manda ya 3 ntibishobora kumubera uburyo bwo gusubiza ibintu mu buryo kuko byarenze igaruriro!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355