Pageviews all the time

Minisitiri w'umutekano Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA aravuga ko mu mwiherero i Gabiro perezida Paul Kagame yamwegeraga akabura aho arigitira yagira imana abonye amuvuye iruhande akumva arahumetse; mu gihe ataratanga ibisobanuro ku inyerezwa rya za miriyari zagombaga kubaka gereza ya MAGERAGERE zigakoreshwa ibyo zitagenewe/ UDAHEMUKA Eric



«I Gabiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabitubazaga (Gukorakora ku bibero by'abagore n'abakobwa mu matagisi i Kigali) tukareba hasi, njye yanyegera nkabura aho ndigitira gato ngacungacunga gutya, yamara gutambuka nkavuga nti ndahumetseho gatoya Cheikh Ministre Moussa Fazil HARELIMANA.

Iyi ni imvugo yasohotse mu kanwa bwite ka Nyakubahwa Minisitiri Cheikh Moussa Fazil HARELIMANA ushinzwe umutekano mu gihugu ngo wiyemeje kuzagwa imbere ya Paul KAGAME ngo kuko abavuga ko bazamugwa inyuma batamukunda(disikuru-umushyikirano 2010). Ibi akaba yarabibwiye abapolisi bari mu nama yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n'abategarugori yabaye umwiherero waraye urangiye.

Imyitwarire ya minisitiri Fazil irerekana uko abari imbere ya Kagame bose bari babuze aho barigitira

Mu nyigisho za politiki(Sciences politiques), bateganya uko igihugu kigomba kuyoborwa. Ntabwo umuyobozi apfa kuvuga ibimujemo gutyo gusa. Nta n'ubwo abyuka ngo afate icyemezo giturumbuka. Minisitiri Fazil uhora iteka yifata nk'igitambambuga cyangwa igisekera-mwanzi imbere ya Kagame yavuze ijambo rwose rishimangira igitugu cya shebuja Kagame.

Kuvuga ko Kagame yaramwegeraga akabura aho arigitira, mu isesenguramyitwarire harimo ibintu bitatu byihutirwa. Ubundi mu bihugu bifite imiyoborere myiza na demukarasi, perezida wa repubulika ni umuturage nk'abandi ariko bidasobanuye ko wamusagarira. Urugero: Mu Bufaransa perezida waho asangira inzoga n'abandi baturage mu kabari iyo avuye mu kazi Kumugoroba.

Perezida wa repubulika na minisitiri ni abantu begeranye cyane kandi badashobora kumara icyumweru batabonanye. Ikibabaje ni ukuntu Fazil atinyuka kuvuga ko Kagame iyo amwegereye abura aho arigitira. Icya kabiri niba ibyo Fazil yavuze atarabeshyaga, Paul Kagame ni umunyagitugu n'umunyamwaga usesekara mu ntama ze zikihinda zigwirirana zimuhunga.

Icya gatatu, Fazil yamennye ibanga ku ibere amaze imyaka anyunyuza kuko uko shebuja aza bakagwirirana yabyemeye ndetse akaba yariyemeje kuzamugwa inyuma. Muri make Fazil yanyuzwe kandi aryoherwa n'igitugu cya Kagame.

Minisitiri Fazil na Gen. Rwarakabije mu mugambi wa FPR wo kunyereza amamiriyari yagombaga kubaka gereza ya MAGERAGERE

Mu nama imwe y'abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, byemejwe ko gereza ya Kigali iherereye ku Muhima, yubatswe n'abakoroni izimurwa ikahava. Uwo mushinga wateganyaga ko gereza yamamaye kuri benshi ku izina rya 1930 igomba kwimurirwa mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge ariko uyu murenge ukaba uherereye mu nkuka za Nyabarongo.

Amakuru aravuga ko ayo mamiriyari yagombaga kubaka iyo gereza ari muyo Kagame yategetse ko yishyurwa ibitwaro kirimbuzi baheruka kugura mu Bushinwa. Umushinga ukaba wari ufite akamaro kuko gereza ya Kigali irashaje cyane, ubucucike burenze urugero, kuba idasakaye imvura yagwa benshi mu bayifungiwemo bakanyagirwa, umunuko ukabije ukanatera indwara abayituriye.

Kuba rero uwo mushinga waraburiyemo ni ikimenyetso cy'imitegekere mibi n'icungamutungo ritanoze. Ubuyobozi bwa RCS na MININTER bwo buvuga ko ayo mafaranga yagombaga kubaka gereza yakoreshejwe ibindi ngo byihutirwaga ariko ntibasobanura icyo bakoresheje ayo mafaranga icyo aricyo bikaba bibabaje.

Ese Fazil nasabwa ibisobanuro ku iburizwamo ry'iyubakwa rya gereza azongera ashake aho arigitira?

Impamvu muhora mubona abanyamakosa bo mu rwego rwo hejuru muri leta ya Kagame ari ndakorwaho ni uko ubujura babufatanya kandi bakabuyoborwamo na FPR. Rimwe na rimwe ndetse kenshi, iyo berekana ko batinya Kagame baba bajijisha bagira ngo barindagize abaturage.

Mu by'ukuri ntabwo Fazil azasabwa ibisobanuro ku iburizwamo ryo kubaka gereza kuko mu mikorere ya FPR ikunda ifaranga byabuze urugero nta muntu watinyuka gukoresha za miriyari icyo zitagenewe itabimuhereye uburenganzira ngo amare amasaha agihumeka.

Ikibabaje ni imfungwa n'abagororwa babayeho mu buzima bubi cyane kubera impamvu nasobanuye hejuru. Bakwiye gutabarwa bakubakirwa gereza nini yujuje ibya ngombwa biteganywa ku rwego mpuzamahanga nibura bakabasha guhumeka. Ikindi ni abaturage begereye iriya gereza nabo bakwiye gukizwa umunuko uyivamo kandi ntibyashoboka itimuwe ngo ijyanwe Mageragere.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355