Pageviews all the time

Mu gihe Umuryango w'Afrika yiyunze(AU) witeguye gukora amaperereza ku mirambo yo muri Rweru, turanasaba ko hakorwa n'irindi perereza ku mirambo y'impunzi z'abahutu ziciwe i Kibeho muri 1995 igatwikirwa i Gabiro muri 2013/NKUSI Yozefu






Hashize hafi ibyumweru bibiri PETISIYO yanyu yaka ko habaho amatohoza ku mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru mu mwaka wa 2014 ishyikirijwe Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye n'abahagarariye ibihugu byabo bose mu Rwanda.  Shikama imaze kubona amakuru ashimishije avuga ko Umuryango w'Afrika Yiyunze (AU) uri hafi kohereza mu Bururndi no mu Rwanda inzobere gukora ibyo mwasabaga. 
Ntambwo rero tugomba kwiyicarira ngo tugereke akaguru ku kandi kuko tuzi ko hari n'ikibazo cy'impunzi z'Abahutu ziciwe i Kibeho muri 1995 maze imirambo yazo ikaza guhambwa shishi itabona n'ingabo z'abishi za FPR icyo gihe zitwaga APR byombi biyobowe na Pawulo Kagame. Iyi mirambo igera kuri 5000 yose iherutse gutabururwa mu mpera za 2013 maze ijya gutwikirwa i Gabiro mu cyanya cy'Akagera. Ibi bikaba byari biri mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso by'ubu bwicanyi ndengakamere bwakorewe impunzi z'Abahutu; Shikama ikaba ifite ibimenyetso simusiga kuri iri twikwa .
Mube mwiteguye gusinya kandi musinyishe petisiyo igiye gusoka vuba aha isaba ko habaho amatohoza kuri aka GASHINYAGURO kakorewe iyi mirambo y'abavandimwe bacu.
Mbaye mbashimiye.
NKUSI Yozefu 
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355