Pageviews all the time

Perezida Paul KAGAME yanze kwakira impapuro zihesha ambasaderi ALI IDI SIWA wa Tanzaniya uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda azishyira Minisitiri Luwiza MUSHIKIWABO/ UDAHEMUKA Eric

Louise MUSHIKIWABO
Twakomeje kuvuga ko umubano hagati ya Tanzaniya n'u Rwanda ucumbagira bamwe bakabyemera abandi bakabihakana. Uko bucya bukira ibimenyetso birarushaho kwigaragariza buri wese. Itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda riteganya ko Perezida wa Repubulika ariwe wakira impapuro zihesha uburenganzira abagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.


Mu myaka 20 FPR imaze ku butegetsi ni ubwa mbere minisitiri w'ububanyi n'amahanga abikoze

Mu myaka 20 irenga perezida Kagame amaze ku butegetsi, ni ubwa mbere minisitiri w'ububanyi n'amahanga yakiriye impapuro z'uje guhagararira inyungu z'igihugu cye mu Rwanda. Ubundi uyu muhango ugenewe perezida wa repubulika uba umeze nk'ubukwe.

Muri village Urugwiro hari ahantu hari imbuga nziza itunganijwe yagenewe gukorerwaho akarasisi n'abasirikari baha icyubahiro ambasaderi uje gushyikiriza perezida izo mpapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye. Ako karasisi gakorwa amabendera y'ibihugu byombi afashwe mu biganza n'ingabo ntigashobora gukorwa perezida atari buyobore uwo muhango.

Minisitiri MUSHIKIWABO ntashobora kujya kumwakirira muri village Urugwiro kuko atari ho hari ibiro bye. Ibi rero bibusanije n'Itegeko Nshinga kandi sinshidikanya ko ambasaderi wa Tanzaniya nawe yabonye neza ko Kagame yamusuzuguye bikabije ndetse ko nta n'ibyo ahagarariye i Kigali ko icyamubera cyiza yakwisubirira iwabo inzira zikigendwa.

Perezida Kagame yanze kwakira mu biro bye ambasaderi Ali Idi Siwa wa Tanzaniya

Ubusanzwe iyo umuhango wo kwakira no guha ikaze mu gihugu ambasaderi uteganijwe ku munsi runaka bigahuza n'uko perezida wa repubulika adahari ku mpamvu zinyuranye, uwo muhango wimurirwa ku wundi munsi bihuje n'igihe azaba ahari.

Ni ukuvuga ko bitashoboka ko perezida wa Repubulika abura umwanya wo guha ikaze ambasaderi na cyane ko icyo gikorwa iyo kimaze imwanya muremure kidashobora kurenza iminota icumi(10 min) maze perezida akikomereza akandi kazi.

Amakuru SHIKAMA ivana i Kigali aravuga ko perezida Paul Kagame yanze kurebana mu maso na ambasaderi wa Kikwete ahubwo agategeka minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane bw'akarere Luwiza MUSHIKIWABO kwakira izo mpapuro.

Umubano w'ibihugu byombi ugiye guhumira ku mirari

Abaturage bamwe bo muri Kigali baribaza byinshi kuri iki gikorwa cy'imbonekarimwe. Bamwe baribaza icyo ambasaderi wa Tanzaniya yagiye kumara i Kigali mu gihe bizwi neza ko Kagame na Kikwete barebana ay'ingwe.

Abandi baravuga ko ambasaderi wa Tanzaniya agomba kuba i Kigali mu rwego rwo gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi, hari ariko n'abavuga ko Ali Idi Siwa agiye i Kigali kurebera Kikwete ibibera mu Rwanda kandi koko nibyo kuko ambasaderi ashinzwe kurebera uwamutumye. Kimwe n'uko Kagame nawe afite abirirwa bamurebera muri Tanzaniya.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355