Pageviews all the time

RUCUNSHU YA 2 IKOMEJE GUCANA IBINYOTERI NA KIZUNGUZUNGU I KIGALI:«Kapiteni David KABUYE urangije igihano cy'amezi 6 arafunzwe bundi bushya; ubu noneho ngo aracyekwaho guteza umutekano mucye mu banyururu yari afunganywe nabo muri 1930-Muhima»/ UDAHEMUKA Eric

Kapiteni David Kabuye

Mu rwego rwo kwirinda kugora abasomyi ba SHIKAMA, iyo tuvuze Rucunshu ujye wumva intambara yashyamiranyije ABEGA n'ABANYIGINYA. Paul KAGAME utegeka u Rwanda ubu ni UMWEGA naho abasirikari bakuru yirirwa agaraguza agati ariko nabo bakaba bamugeze aharenga ni ABANYIGINYA.

Umuryango wa Lt. Col. Rose KABUYE ukomeje kugirwa na Kagame ay'ifundi igira ibivuzo

Burya mu Kinyarwanda turavuga ngo BAGARIRA YOSE NTUZI IRIZERA N'IRIZARUMBA. Mu Rwanda rwa Paul KAGAME, niba hari umuntu wakomeye aho anyuze bagakangarana ni Madamu Lt. Col. Rose KABUYE KANYANGE.

Mbere gato y'uko Kagame asesekara i Kigali muri Nyakanga 1994, aho yabaga mu INDAKI ku MULINDI wa Byumba umwe mu bantu bari bamuri hafi cyane cyane ni Madamu Rose KABUYE kuko yanamutekeraga icyayi(mukaru),...

Bagisesekara i Nyarugenge, Rose KABUYE bamugize Prefet w'Unujyi wa Kigali. Ntabwo yahatinze kuko Kagame yahise amutwara muri Village Urugwiro amugira umuyobozi wa POROTOKORI muri PEREZIDANSI. Ku batabyumva neza, umuntu utegeka muri uyu mwanya aba akaze cyane mu gihugu. Mu byo akora harimo gutegura ingendo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, harimo kureba ko zubahirizwa uko byagenwe, kandi aho perezida agiye hose haba mu mahanga kimwe n'imbere mu gihugu bagomba kuba bari kumwe.

Urebye uko abagore b'i Kigali basakuzaga mu 2008 mu mihanda ya Nyarugenge bavuga «ROZA WACU» ukareba ibirimo kumubaho...

Mu 2008, Madamu Rose KABUYE KANYANGE yafatiwe mu Budage arahafungirwa mu ruzinduko yarimo rwo gutegura uruzinduko rwa Kagame muri icyo gihugu. Iyo nkuru igisakara i Kigali, abadage babaye nk'abakojeje agati mu ntozi. Kagame yahise ategeka ko abagore bo mu ishyirahamwe NDABAGA bisuka mu mihanda yose ya Nyarugenge bakamagana UBUDAGE.

Rose yaje gufungurwa ariko nyuma nta wamenye uko bjgenze yirukanwa mu kazi muri perezidansi. Umugabo we nawe yahise asezererwa mu gisirikari maze umuryango wabo ubaho nabi nk'indi miryango myinshi y'abanyarwanda.

Ibirego Kapiteni KABUYE ashinjwa birasa n'amazimwe y'abagore mu cyaro basabana umunyu bugorobye

Mu byaro iwacu bajyaga bahana umunyu. Akenshi umubyeyi w'umugore yigiraga ku muturanyi we akamusaba AKUNYU agahita amucomeka inkuru ya mpuruye aha(akenshi yabaga ari ikinyoma ariko gikomeza ubucuti bwabo) ibi nibyo twita AMAZIMWE Y'ABAGORE!

Kumva i Kigali barimo kwandika ko Kapiteni KABUYE David nyuma yo kurangiza amezi 6 muri gereza ubu na none afungiwe muri burigade ya Remera ngo azira guteza umutekano mucye mu bagororwa yari afunganwe nabo muri 1930 biratera umuntu kwibaza uko u Rwanda rutegekwa.

RFI iravuga ko yahamagaye Madamu Roza Kabuye kugira ngo agire icyo avuga ku ifungwa ubugira kabiri ry'umugabo we agahita azimya terefoni ngo kuko ntacyo yabwira itangazamakuru. Ibi bikaba byongera ubukana bw'umwuka mubi hagati ya Kagame n'ibikomerezwa akomeje gukumunzurira muri za gereza.

Ibikomerezwa bibitse amabanga akangari ya Kagame byigijweyo umunsi byakoze akantu Kigali izatokombera!

Muri politiki burya byose bitangira buhoro buhoro abantu babibonesha amaso yabo, bakabyumvisha amatwi yabo. Kuba Kagame adasiba kubeguza, kubafunga, kubamenesha, kubica,...ariko ntibihagarare hagomba kuba hari ikibazo gikaze abaturage baciye bugufi batabona neza.

Impamvu ituma ababusanya na Kagame uko bucya barushaho kwiyongera, nawe akongera ubukana mu kubica, byanze bikunze birajyana igihugu ahaga. Ubu nyuma y'urupfu rwa RWIGARA Assinapol, Dr. GASAKURE Emmanuel ari nawe mugabo wa Dr. Jeanne GASIBIREGE, ubu abatutsi barimo kubona neza ko batitonze Kagame yabamarira ku icumu.

Aba batutsi kandi i Kigali bahafite imbaraga n'ububasha bukabije bahawe na Kagame ubwe. Kandi na Kagame nawe ubwe azi neza ko bakaze ari nayo mpamvu ijisho rye ribagenzura isegonda ku yindi ridahuga. Kubera ko bigaragarira buri wese ko abanyiginya aribo bibasiwe, niyo mpamvu navuze ko Rucunshu ya kabiri ikomeje kurushaho gucana ibinyoteri na kizunguzuungu iburira abanyarwanda ngo bave mu nzira.

Mu Misa yo gusabira RWIGARA Assinapol iherutse kubera mu Bubiligi, Ben. RUTABANA yabwiye abari bahateraniye ko yemeza 100% ko RWIGARA Assinapol yishwe na Paul KAGAME, ko intebe Kagame yicayeho mu Urugwiro RWIGARA yagize uruhare ngo ayigereho ndetse ko amaraso ya Rwigara atazapfa ubusa.

Imvugo nk'iyi ya RUTABANA rero nta wayisuzugura ahubwo dukwiye kuyifatisha amaboko yombi kandi nzi neza ko hari n'abandi batutsi benshi batekereza nk'uyu muvandimwe wacu Ben. R. Ibi bikaba byerekana ko ejo hazaza h'u Rwanda uwaharebesha amaso y'umutima yabona neza ko hacuze umwijima! AHO URABE WUMVA BIRENGE NI WOWE UBWIRWA!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no


Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________
PS/  NKUSI Yozefu
Uyu Dr GASIBIREGE Jeanne yabaye umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe inyigisho(VRAC) muri kaminuza ya ULK  ya Pr Rwigamba na FPR. Ubu Pr Rwigamba niwe ushinzwe gushaka abarinda Pawulo Kagame. Dr Gasibirege yavuye muri ULK  Agatsiko kamuha kuyobora kimwe muri bya bigo baha gutegeka abo bashaka kwihera inoti, ubundi muby'ukuri bitagira icyo bishinzwe. Uyu mudamu kandi yanabaye umuyobozi w'inama y'ubuyobozi bwa komisiyo y'igihugu ya UNESCO.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355