Pageviews all the time

RWANDA-BURUNDI:«Musenyeri Évariste NGOYAGOYE yihanangirije kandi yamagana Petero NKURUNZIZA kuri manda ya gatatu. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE utegeka KABGAYI se nawe yaba yiteguye kwamagana no kwihanangiriza Paul KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo???»



Imitegekere yo mu Rwanda itandukanye cyane n'iy'i Burundi no muri RDC. Iri tandukaniro ntabwo riri muri politiki gusa kuko no mu iyobokamana niko bimeze. Mu myigaragambyo imaze iminsi Kinshassa, Cardinal Laurent MONSENGO PASINYA yavugiye  ahirengeye yerekana ko bidakwiye kongera gutora Kabila ku mwanya wa perezida wa repubulika.


Mu gihugu cy'u Burundi nabo n'ubwo bahora mu bibazo bya politiki by'urudaca ariko nibura bafite ubwisanzure bwo kuvuga kurusha mu Rwanda. Kiliziya Gatulika yo mu Burundi ikorera abaturage kandi nayo kimwe no muri RDC iyo hari ikibazo gishobora kugira ingaruka ku baturage, ifata ijambo ikavugira ahirengeye ikerekana uruhande ihagazemo.

Musenyeri Evariste NGOYAGOYE yamaganye Petero NKURINZIZA kuri manda ya 3

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika i Bujumbura bumaze gushyira ahagaragara inyandiko yasohotse kuwa gatandatu, taliki 07 Werurwe 2015 yamagana ikomeje NKURUNZIZA Petero kuko aramutse ategetse manda zirenze ebyiri yaba akoze amahano. Musenyeri Evariste NGOYAGOYE aravuga ko amasezerano ya Arusha agomba kubahirizwa uko yakabaye.

Muri iryo tangazo kandi, ubuyobozi bwa Kiliziya Gaturika y'u Burundi bwasabye abarundi ko batagomba guterwa ubwoba n'uwo ariwe wese wababuza kwitabira amatora. Twibutse ko inama y'abepisikopi gatulika y'u Burundi ikimara gutangaza aho ihagaze, umuzindaro wa Petero NKURUNZIZA ariwe minisitiri Laurent KAVAKURE ushinzwe imibano n'amakungu(amahanga) yavuze ko amasezerano ya Arusha atagomba kubahirizwa uko yakabaye ngo kuko atari BIBILIYA.

Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wa Kabgayi se we yaba yiteguye kwihanangiriza no kwamagana Paul KAGAME kuri manda ya gatatu?

Ku baheruka mu Rwanda kimwe n'abakurikirana umunsi ku munsi ibihabera igisubizo cyihuta kidatinda mu makorosi ni OYA. Nyamara kuvuga OYA ntabwo bihagije. Muri SHIKAMA tugomba kwerekana ibipimo fatizo byerekana ko Umwepisikopi wa Kabgayi ari umusenyeri w'umunyabwoba ku buryo atatinyuka kwamagana Paul KAGAME bigaragara ko yiyemeje kuzapfira ku butegetsi.

Icya mbere ni ukubanza kwibukiranya uko Smaragde yagizwe umwepisikopi wa Kabgayi. Ibi nabigarutseho kenshi bikaba imwe mu mpamvu zituma Mbonyintege atarota yamagana Kagame wagize uruhare rutaziguye mu kumugeza ku bwepisikopi.

Icya kabiri ni ibindi byemezo bikakaye FPR yafashe Kiliziya Gatuulika ikaba ikiragi. Ni byinshi cyane ariko nabibutsamo bimwe: Inteko ishinga amategeko y'inkotanyi yavanye ikiruhuko cyo kubyara ku mezi 6 igishyira ku kwezi n'igice nakwo kwishyurwa. Hano Kiliziya yagombaga kugira icyo ivuga kuko abo bana bavuka batanga amaturo akangari mu guhabwa BATISIMU. Kuri iyi ngingo, Kiliziya yabaye ikiragi none ababyeyi barimo kuyacekwa.

Politiki y'igihingwa kimwe ya FPR yajujubije abana b'u Rwanda ikomeje kubica umugenda Smaragde yibereye i Kabgayi nk'aho nta cyabaye kandi igishanga cya RUGERAMIGOZI kiri munsi y'urugo ku buryo akeneye guhinyuza ibyo SHIKAMA twandika yamanuka buhoro n'amaguru muri za nkweto ze za SANDALES N'AMASOGISI BY'UMUKARA akibonera akaga n'ishyano abanyarwanda bagushije.

Kiliziya Gatulika itararengeye abaturage ku byoroheje, ntizabatabara mu bikakaye cyane

Iteka mporana agahinda kubona Paul KAGAME ibintu byose abiyobora uko abyumva. Ubu ahantu hose mu Rwanda harimo itegeko ryo kwimika Paul KAGAME muri 2017 agategeka u Rwanda ubuziraherezo. Mu 2003 itora ry'Itegeko-Nshinga rihumuje, icyo gihe Tito RUTAREMARA wagize uruhare rukomeye mu mushinga waryo yabwiye abanyanakuru i Kigali ko yishimiye ko abanyarwanda bitoreye itegeko nshinga rizamara imyaka 400 nta muntu wongeye kuritobatoba(...)

Nyamara ibyo Tito yavugaga icyo gihe ubanza uwamushyira ku karubanda atabisubiramo kuko niba mu nzego z'ibanze, mu gisirikari, mu baminisitiri, mu bashoferi, mu bacuruzi, mu madini,... bose bavuga ko Kagame agomba kurutegeka bitarangira, murumva ko Tito niba ataratujijishaga yirebeye mu mazi.

Nyamara rero, n'ubwo nzi neza ko Kagame atazategeka manda ya gatatu(3) uko bizagenda kose kuko Magayane yavuze ko azategeka imyero 2 gusa(manda ebyiri zitarengaho n'isaha n'imwe), hakwiye no kubaho abatuma ibyo bishoboka. Kiliziya Gatulika y'u Rwanda ikwiye gukangurira inkomamashyi za Kagame ko kubahiriza itegeko nshinga bifite umumaro utambutse kure kwiyongeza.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355