Pageviews all the time

Shehi Saleh HABIMANA uherutse kumara ukwezi i Buraya mu butumwa bwa FPR bwo kuyigurira amazu iteguriramo ibikorwa by'iterabwoba ku bayihunze, yaraye agizwe Ambasaderi mu Misri aho agiye gukurikiranira hafi ibikorwa yatangije/Nkusi Yozefu

Sheh Saleh HABIMANA
Mu byahishuwe bya 17 igice cya 2  urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ejo ku itariki ya 20 Werurwe 2015, harimo amazina y'ibikomerezwa 2 by'ingoma ya FPR na Pawulo Kagame bimaze guhungishiriza imiryango yabyo i Burayi; muri ibyo harimo  Shehi Saleh HABIMANA wari umwe mu bakozi bakuru ba Komisiyo y'igihugu yiswe ngo Ubumwe n'Ubwiyunge. Twababwiye ko uyu mugabo werekana byasanze ko yitangiye Kagame Pawulo na FPR yamaze guhungishiriza umuryango we mu gihugu cy'Ububiligi ariko akaba abeshya ko yatandukanye n'umugore we; umuntu akaba yakwibaza ko iyo utandukanye n'umugore n'abana muhita mutandukana ku buryo bajyana na nyina aho agiye! Ikindi umuntu yakwibaza ni uko abakegesi bose mu gihe batandukanye n'abagore babo bazajya bahita baka ubuhungiro mu Buraya, ese ibi byonyine ntibyaba gihamya ko mu gihugu cya Kagame Pawulo nta mutekano ubamo?!

Ikindi twavuze kuri uyu mugabo ni uko mu gihe yamaze guhungishiriza umuryango we i Buraya, ubu noneho ari mu bikorwa bya FPR byo kugura amazu hirya no hino mu Buraya yo kuzajya akorerwamo ibikorwa by'iterabwoba iteganya gukorera abadahumeka ubwicanyi bwayo bari ku mugabane w'i Buraya nkuko imaze imyaka ibikora mu bihugu byo mu majyepfo y'Afrika. Ukwezi aheruka kumara i Buraya ategura ayo mahano basanze kudahagije none umwicanyi mukuru Umufumbira jenerali Jack Nziza yamusabiye kujya kwegera neza uwo mushinga ari i Cairo mu Misiri aho yagizwe Ambasaderi!Abari i Buraya mugomba gukurikiranira hafi igurwa ry'aya mazu, abanyarwanda azitirirwa, icyo bakora( akenshi muri Afrika baba ari abashoferi ba Tagisi cyangwa biyita Abapasiteri ) mugahita murya akara inzego z'umutekano zo mu bihugu muherereyemo. Cyane cyane Abatutsi bari mu Bwongereza no mu  Buholandi musabwe gufungura amaso kandi mukarushaho guhana hana amakuru hagati yanyu ku byerekeye abicanyi baboherereje; Shikama ishobora kuzabagezaho amazina yabo vuba aha. Abari muri Canada namwe ni uko, shikama iriho iregeranya amakuru ku muntu waba warashinzwe kugura ayo mazu muri Canada, dore ko naho ngo hazibasirwa bitavugwa  n'ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi FPR ikorera abayihunze.

Sheh Saleh HABIMANA ni muntu ki?

Sheh Saleh Habimana ni umunyarwanda ukomoka za Rwamagana aho afite umuturirwa ujya kureshya n'uwa Kagame na Kabarebe, akaba yubatse afite n'abana. Yize iyogezabutumwa(iyobokamana) muri kaminuza ya  Al  Dawatu Al Islamiya i Tripoli muri Libya aho yageze muri 1990. Akimara kurangiza muri iriya kaminuza Libya yamwohereje mu murimo w'iyobokamana mu majyepfo y'Afrika nyuma aza kuba Mufti w'u Rwanda ( umukuru w'Abayislamu), akaba yari amaze imyaka mike avuye kuri uyu murimo aho Kagame Pawulo yahise amugira umwe mu bakozi bakuru muri Komisiyo Agatsiko kise iy'ubumwe n'Ubwiyunge. Saleh Habimana ni umwe mu bakire (ku mafrannga) bo mu Rwanda ku buryo nawe ubwe ajya abyigamba mu nshuti ze ko i Rwamgana ari number one! Uyu Saleh afite ibimodoka bikururana na sitasiyo za esansi zirenga eshatu(3) muri Kigali honyine.Inama ya ba Ministri yo kuwa 20/3/2015 ikaba ngo yaraye imusabiye kuba ambasaderi w'u Rwanda i Cairo mu Misri nkuko itangazo ry'iyo nama ribivuga, ariko ukuri ni uko ari umwicanyi mukuru Umugande w'Umufumbira Jack Nziza wasabye Kagame ko amwohereza mu Misri ngo akomeze ibikorwa yatangije Shikama yavuze hejuru.

Turasaba Imana ngo ijye ikomanga ku mutima wa Saleh imwibutse ko icyo yarahiriye i Tripoli ari ugucunga intama zayo atari ukuzikinja!

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355