Pageviews all the time

Tanzaniya nayo irarangiza gutanga indangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga muri uyu mwaka wa 2015/NKUSI Yozefu


Nyuma y'aho umuryango w'Afrika y'Iburasirazuba( EAC) wemereje ko abaturage bagize uwo muryango bagiye kujya bagenderana hakoreshejwe indangamuntu gusa, ibihugu bigize uyu muryango bikomeje kwitabira itangwa ry'indangamuntu ikoreshejwe Ikoranabuhanga izajya ikoreshwa muri ibi bihugu byose nkuko pasiporo yakoraga. Igihugu cyatangiye bwa mbere gutanga iyi ndangamuntu ni u Rwanda mu mwaka wa 2008, hakurikiraho igihugu cya Uganda umwaka ushize wa 2014, Tanzaniya nayo ikaba yemeza ko uyu mwaka wa 2015 uzarangira abaturage bayo bose babonye iriya ndangamuntu.


Iyi ntangamuntu ikoranye ikoranabuhanga ku buryo kuyigana bigoye, ikaba yemewe nk'icyangombwa kiranga buri muturage wa EAC ku buryo ayikoresha mu kindi gihugu nkuko Pasiporo ikora. Shikama yagerageje kuvugana n'umunyarwanda uri mu ruzinduko muri Uganda turi bwite hano Kalisita.  Twamubajije uko bigenda iyo ugeze ku mupaka adusobanurira ko yaciye i Gatuna, akanyura ku biro bishinzwe abinjira n'abasoka kuri uwo mupaka, bandika ibiri mu ndangamuntu ye muri mudasobwa, maze aragenda. Ageze hakurya ku mupaka wa Uganda  i Katuna naho niko byagenze. Yadusobanuriye ko nagaruka azongera akajya kuri biriya biro byombi mudasobwa ikandika ko yagarutse.

Ikindi yadusobamuriye ni uko mu cyumweru amaze i Kampala, afite umuvandimwe we uri i London mu Bwongereza wamwoherereje amafaranga kuri Western Union akajya kuyafata i Kampla akoresheje iyo ndangamuntu y'u Rwanda. Umuntu akaba yashimangira ko iyi ndangamuntu imwe izagira akamaro kanini mu bucuruzi hagati y'abaturage b'ibibi bihugu dore ko  bwakuze ku buryo bugaragara muri iyi myaka icumi ishize. Bikazafasha kandi na polisi z'ibi bihugu guhererekanya amakuru ku bugizi bwa nabi nyambukamipaka.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355