Pageviews all the time

UBUREZI NA POLITIKI:«Mu Rwanda, ireme ry'uburezi ntirishobora kugerwaho mu gihe abana 160 mu mashuri abanza bakigira mu cyumba kimwe naho mu yisumbuye 85 bakabyiganira mu cyumba cya metero eshanu ku munani aho usanga bane bicaranye ku ntebe imwe!»/ UDAHEMUKA Eric

Ntabwo najya kwirirwa mpfusha ubusa umwanya wanjye mbeshyuza FPR ivuga ko mu Rwanda ireme ry'uburezi ryazamutse kuko n'abategetsi b'u Rwanda bazi neza ko ubu kwigira mu Rwanda ari uguherekeza abandi cyane cyane mu mashuri abanza n'ayisumbuye.


Abanyarwanda twese nta n'umwe uvuyemo dufite uburenganzira n'inshingano ku burezi
Ndongera kwisegura ku basomyi ba SHIKAMA nzi ko bakunda byacitse na politiki ishyushye. Uyu munsi rero ndashaka gusangira namwe uko uburezi bwitwaye mu Rwanda kuko mbizi neza bitewe n'uko nabwo nabukozemo igihe kingana n'imyaka 2 n'amezi ane nigisha mu mashuri yisumbuye.



Iyo mvuze ko buri munyarwanda afite uburenganzira ku burezi, mba nshaka gusobanura ko buri wese yemerewe kwiga kugeza aminuje kandi akiga ibyo ashaka(ishami), akabyigira aho ashaka(ahantu) ariko cyane cyane akabyigishwa n'ababifitiye ubushobozi. Iki rero FPR cyarayinaniye kuko gukura igihugu mu Gifaransa kigashyirwa mu Cyongereza byatumye abarimu bahitamo kwemera kwigisha ibyo batumva neza kuruta kuvugisha ukuri kuko bari kwirukanwa.


Ni ukuvuga ko rero niba waragize uburenganzira bwo kwiga neza kandi ukabigeraho, numva ari ngombwa ko wagira ishyaka ryo guharanira ko abana b'u Rwanda nabo biga neza. Ibi bikaba bishoboka mu gihe buri wese yagira uruhare rutaziguye mu gukangurira abafata ibyemezo mu Rwanda birebana n'uburezi guhindura ingendo kuko iy'undi ivuna ikanatanga umusaruro mucye cyane. Ibi bikaba aribyo birebana n'icyo nise kugira inshingano ku burezi mu gihugu cyacu.


Ese mwari muzi ko ubu mu Rwanda abana 160 bigira mu cyumba kimwe mu mashuri abanza!
Kubera akaga u Rwanda rwahuye nako mu 1990 indunduro yako ikaba mu 1994 no mu myaka yakurikiyeho kugeza n'uyu munsi, byatumye abanyarwanda batatana cyane ku buryo ubu buri wese afite amakuru ku Rwanda yihariye. Kuri bamwe aba ari mabi ndetse y'incamugongo(abenshi), ku bandi amakuru aba ari ibinyoma, ku bandi aba ari ukuri kuzuye, ku bandi aba ari ubuhamya bwabo bwite, ku bandi...


Ku birebana n'uburezi rero nagira ngo mbamenyeshe ko mu Rwanda henshi abana 160 bigira mu cyumba kimwe mu mashuri abanza. Mu burezi bumeze butya ni ibibazo gusa ndetse ku buryo utabona uko ubisobanura uretse gucishiriza. Ikiza ku isonga ni ukumenya niba abana bose bafashe ibyo bigishwa.


Kugira ngo mwarimu abimenye bimusaba kubaha imikoro(devoirs/ homeworks). Gukosora impapuro zingana zitya hanyuma ugakurikirana byihariye abo ubona bari hasi biragoye. Ikindi giteganywa mu kwigisha ni uguhamagara abana mu ikayi mbere yo gutangira isomo kuko bigufasha kumenya abasiba.


Ibi nabyo biragoye kuko niba isomo rigenewe iminota 50, guhamagara abana 160 ntushobora kubarangiza mu minota iri munsi ya 20. Ibi bikagira ingaruka ikomeye ku burezi kuko mu minota 30 isigaye utabasha gutangira isomo uko wariteganije. Ibi bikajyana n'ikindi kibazo gikomeye cyane kirebana n'urusaku mu ishuri, ikibazo cyo gukoperana, ikibazo cy'icyocyere, ubushyuhe n'inyota, kwicarana ari 4 ku ntebe imwe bigatera imbogamizi mu kwandukura ibyo mwarimu yigisha.


Mu mashuri yisumbuye naho ni uko:«abanyeshuri 85 bigira mu cyumba kimwe cy'infunganwa!»
Ikibazo twavuze kiri mu mashuri abanza ntabwo giherera aho gusa kuko kizamuka no mu mashuri yisumbuye. Iyo winjiye mu ishuri ugasangamo abanyeshuri 85 batangiye kuba ingimbi bafite amaraso ashyushye, urusaku rukuziba amatwi.
Pr Lwakabamba Silas


Mu mashuri yisumbuye ho ikibazo kiremera kurusha mu mashuri abanza kuko imikoro iba igomba kuba myinshi kandi bikaba ngombwa ko mwarimu akurikirana abana bose ngo abasindagira abafashe kugera ku muvuduko w'ababyumva neza kubarusha.


Kiliziya Gatulika nayo yaguye mu mutego wa FPR wo kwishakira inoti:Ubuhamya nahagazeho nigisha mu ishuri ryisumbuye rya diyosezi Gatulika ya Kabgayi
Kuva taliki 09 Mutarama 2012 nahawe na diyosezi ya Kabgayi ko kwigisha mu ishuri ryisumbuye ryitwa College Saint Jean Nyarusange ryategekwaga na Padiri SIBOMANA Oswald. Nigishije isomo ryitwa ENTREPRENEURSHIP mu myaka ya 1, 2, 4, 5 na 6. Icyantangaje ni ukubona mu ishuri harimo abana 75 ariko ukabona Umusaseridoti arakomeza kwakira ababyeyi bazanye abana agapakira ishuri nk'upakira ibijumba mu mufuka.


Ababyeyi b'abanyarwanda bafashwe n'umutego wo kwibwira ko Kiliziya Gatulika igifite uburezi bufite ireme naho byahe byo kajya! Mu by'ukuri padiri ntabwo namurenganya kuko ari ikibazo igihugu cyose gifite. Iki kenshi abarimu twakundaga kugipfa na Padiri tumutonganya, tumugisha impaka mu nama y'abakozi duca amarenga ko abana ari benshi cyane mu ishuri ariko we ati MUGOMBA GUFATA NEZA ABAKIRIYA!


Uburezi bw'u Rwanda bugomba kuvugururwa byanze bikunze kandi buri wese agatanga umusanzu we
Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge Paul KAGAME atemera kugeza uyu munsi, minisiteri y'uburezi niyo yahinduriwe ba minisitiri inshuro zitabarika ibi bikajyana no kuyihindurira inyito nka MINEPRISEC, MINESUPRESS na MINEDUC,...Mu bayiyoboye, abanyarwanda twibuka cyane nka Colonel NSEKARIJE Aloys, UWIRINGIYIMANA Agathe, Laurien NGIRABANZI, Dr Colonel Joseph KAREMERA twahimbye NYAMUCA(kubera gucagagura dipolome z'abaswa), Dr Vincent BIRUTA, Dr Charles MULIGANDE, Dr Daphrose GAHAKWA, Dr. Jeanne D'Arc MUJAWAMARIYA,... uheruka ari nawe uyirangaje imbere ubu akaba ari Prof. Silas LWAKABAMBA.


Nkurikije uko nasize ibintu bimeze mu Rwanda, nibwira ko Perezida Kagame n'abajyanama be babonye ko muri MINEDUC nta kigenda maze bakazanamo uwaminuje unafite uburambe mu burezi ariwe Prof. Silas LWAKABAMBA. Nyamara n'ubwo LWAKABAMBA yaba afite uburambe, ibyazambye bikeneye kuzahurwa ntibigira ingano ku buryo wenyine ntacyo yashobora.


Muri SHIKAMA turabona ikibazo kigomba gucyemurwa mbere ya byose ari ukugabanya ubucucike mu ishuri kandi kugira ngo bikorwe hagomba kubakwa ibyumba by'inyongera ndetse no gutangiza amashuri mashya. Kugira ngo bikorwe hakenewe amafaranga. Ese leta ya FPR irayafite? Ese ubundi ingengo y'imari ya leta ikoreshwa mu burezi irahagije? Hanyuma se ikibazo cya FPR yikubira isoko ryo kubaka ikubaka ibikwangari nyuma y'imyaka 4 bigasenyuka (bikariduka) ku kagambane na Leta ya FPR, ministiri Prof. Silas LWAKABAMBA afite ubushobozi bwo gukoma mu nkokora agatsiko ka Kagame na FPR kikubira byose? Ntacyo mvuze ntiteranya!


UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355