Pageviews all the time

Umwana udasanzwe muri Tanzaniya: NICE VALENTINO w'imyaka itatu n'amezi icyenda yigisha mu mashuri yisumbuye atarigeze akandagira mu kiburamwaka/NKUSI Yozefu

              Nice Valentino akora amahurizo y'imibare 
                        akomeye/Foto Global Publishers

Ibitangaza uyu mwana udasanzwe akora byahuruje itangazamakuru ryo muri Tanzaniya kugirango abanyamakuru birebere imbonankubone ibivugwa kuri uyu mwana w'umuhungu NICE VALENTINO ufite imyaka 3 n'amezi icyenda y'amavuko. Dore ibintu birindwi bitandukanya uyu mwana n'abandi bana bari mu kigero cye nkuko umunyamakuru wa Global Publishers ikinyamakuru gisomwa cyane muri Tanzaniya abivuga; akaba yaragiye kwihera ijisho ari kumwe n'abandi banyamakuru barenga 60 bavuye hirya no hino muri Tanzaniya.

Igitangaje cya1
Uyu mwana yatangiye kwandika amagambo n'imibare mu cyongereza afite amezi atandatu gusa
Igitangaje cya 2
Uko yagiye akura niko yagiye avuga Icyongereza cyiza kandi ababyeyi be bavuga Ikiswahili mu rugo, ariko we ngo uru rurimi rw'ababyeyi aruvuga nk'Abahinde abakirwiga.
Igitangaje cya 3
Uyu mwana akora imibare ihanitse nubwo atigeze agera mu kiburamwaka; ajya ajya mu mashuri yisumbuye  mu mwaka wa gatatu akabereka uko bakora amahurizo y'imibare!
Igitangaje cya 4
Ntatinya; igihe aba ari mu cyumba hamwe n'abanyamakuru barenga 60, yasubizaga adategwa, akora amahurizo y'imibare mu maso yabo, igitangaje kurushaho ni uko bamukomera n'amashyi agasa nk'utabyumvise, ukabonna asa nk'aho avuga ati ibyo nkoze birasanzwe nta gitangaza kirimo.
Igitangaje cya 5
Yumva vuba cyane. Se ngo ni umwarimu ubusanzwe, avuga ko umwigisha ikintu, hashira akanya ugasanga ibyo wamweretse yarengejeho inshuro eshatu. Avuga ko yigeze kumwereka uko babara kugeza ku bihumbi ijana, hashize akanya asanga yarengeje za miliyoni.
Igitangaje cya 6
Asoma neza ibyanditswe mu cyongereza, akamenya gukoresha impitagihe, indagihe n'inzagihe.
Igitangaje cya 7
Abanyamakuru bamubajije niba azi umuhanzi w'umuririmbyi w'icyamamare muri Tanzaniya n'Afrika DIAMOND PLATINUMZ avuga ko atamuzi avuga ko nta n'indirimbo ye azi ahubwo abaririmbira indirimbo yo guhimbaza Imana y'umunyamerika Donald James yaririmbye muri 1951 yise "GLORY TO THE LORD" bivuga ngo "ICYUBAHIRO KIBE ICY'UHORAHO"
Arakora amahurizo y'imibare imbere y'abanyamakuru ba  
GLOBAL Publishers/Foto Global Publishers
Valentino ari kumwe na se/Foto Global Publishers

Valentino agirana ibiganiro n'abanyamakuru/Foto Global Publishers
Se w'uyu mwana arakangurira ababyeyi gukurikirana abana babo bakivuka bakamenya kare impano zibarimo bakabafasha kuzitsimbakaza no kuzibyaza umusaruro. 

Reba Video hasi aha wumve ibyo abwira abanyamakuru:

Icyitonderwa: Iyi nkuru tuyikesha GLOBAL PUBLISHERS

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355