Pageviews all the time

UMWEPISIKOPI UJIJISHA RUBANDA:«Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde aho kugira icyo avuga kuri manda ya gatatu ya Kagame, izuba ririmo guca ibintu mu Rwanda, imfu za hato na hato zijyanye n'ishimuta, abarimo gushinjwa ibinyoma bagafungwa(...), ahubwo arimo gusobanura iby'amagini yo mu GITEGA(KIGALI) bidafite icyo byunguye umuryango nyarwanda ubu uri mu kaga gakomeye»/ UDAHEMUKA Eric


Mu minsi ishize itageze no ku cyumweru ubwanjye nabagejejeho inyandiko aho nibazaga impamvu Myr MBONYINTEGE Smaragde wa Kabgayi adafatira urugero kuri Myr NGOYAGOYE mu Burundi no kuri Myr MONSENGO muri RDC bavuganira abaturage babo mu bihe bikomeye.

Ibyo nsaba Myr MBONYINTEGE Smaragde mfite ishingiro n'impamvu byo kubivuga

Kubera ukuntu abanyarwanda bibera mu cyoba kandi ntibabashe gukoresha uburenganzira bwo kuvuga icyo bashaka, birakwiye kubanza kwerekana ko ibyo ndimo kwandika muri iyi nyandiko ntagamije kwibasira Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Uyu Mushumba ni umwepisikopi wanjye kuko mvuka muri paruwasi BYIMANA iri muri diyosezi ye kandi mwubahira umwanya w'ikirenga afite muri Kiliziya ariko ubu mbabajwe bikomeye n'uko atarimo gukoresha ububasha afite ngo acungure abanyarwanda bageze aharindimuka.

Mu ibaruwa yiswe POPULORUM PROGRESSIO(ITERAMBERE RY'ABATURAGE) yanditswe na Nyirubutungane Papa Paul wa 6 ku italiki 26 Werurwe 1967, iyi baruwa ikaba yari igenewe abepisikopi, abasaserisoti n'abiyeguriye Imana bo ku isi yose harimo na KABGAYI, muri iyo baruwa Papa yatanzemo ububasha Myr MBONYINTEGE yari akwiye kuba akoresha muri iki gihe kugira ngo akande abanyarwanda ahabarya kuko ariwe wenyine ubifitiye ububasha.

Muri iyo baruwa Papa Papa Paul VI aravuga ati:«Iterambere ry'abaturage ni ikintu gihangayikishije Kiliziya cyane cyane abaturage bashonje, bahezwa bakimwa uburenganzira mu bihugu byabo, ubukene, indwara z'ibyorezo, abicwa bazira ubusa,...Kiliziya ifite inshingano yo kuvuganira abaturage bari muri ibi bibazo kandi n'inama nkuru ya Vatikani ya 2 yabaye mu 1963 yasabye ko umwepisikopi agomba kuvuganira abaturage be bari mu kaga!!!»

Aho gukoresha ubu bubasha atabariza abarushye, ahubwo aravuga ku magini yo mu Gitega

Biravugwa ko inzu y'uwitwa NIYOYITA utuye mu Gitega i Kigali ngo yafashwe n'inkongi. Abanyakigali ngo barahuruye bajya gushukamiriza aho babonaga ibikoresho by'uwo nyir'inzu byivanamo byigenza bikajya mu mazu y'abaturanyi.

Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde yagize byinshi avuga kuri ibyo bikorwa by'amayobera atangaza ko amashitani ataba mu ndangakwemera ya Kiliziya Gatulika anaboneraho kuvuga ko nta bubasha amagini afite ku bantu ariko ngo aba ari ibyigomeke ku Imana!

Mu Rwanda abantu baricwa buri munsi, barafungwa, barashimutwa(...) nta kirengera

Burya Kiliziya Gatulika ifite ububasha burenze uko abantu babutekereza. Mu Rwanda ho ni umwihariko kuko ariryo dini rirusha andi yose abayoboke. Nk'uko nabivuze ubuheruka, ntanga urugero mu Burundi na RDC, Musenyeri ni umuntu ukomeye cyane mu gihugu.

Iyo avuze ijambo rirumvikana kandi rikagera kure cyane. Niyo mpamvu, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde w'umututsi, kandi w'inshuti magara ya Paul KAGAME amufiteho ijambo rikomeye kandi ndemeza ko avuze we batamuhimbira GACACA cyangwa ngo bamwite IKIGARASHA.

Muri SHIKAMA turasaba ko yakoresha ububasha afite akamagana ubwicanyi bwa buri munsi hose mu gihugu, akamagana munywanyi we Kagame ubu bigaragara ko ashaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo, agasaba ko habaho amasengesho yo gusabira igihugu,...

Kandi akibuka ko intwari igaragarira aho rukomeye. Nibitaba ibyo, agakomeza kwikundanira na Kagame, cyera abaturage bazajya bamwita Umwepisikopi wajijishaga intama kuko ikirura cyaje kuzirya akicecekera kandi yacyibonye! Ego mana y'i Kabgayi!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355