Pageviews all the time

UMWIHERERO WA 12-GABIRO: U Rwanda rutegekwa na FPR rwabuze abahanga barutekerereza:«Mu gihe umutungo urushaho kugabanuka kubera ubujura bw'agatsiko, kuwupfusha ubusa ubu niyo ntego ya FPR na Paul KAGAME kuko umwiherero, umushyikirano, Rwanda day,... byose ntacyo byunguye umuturage w'u Rwanda»/ UDAHEMUKA Eric

Mama shenge, abanyeshuri bameze nk'abo mu kiburamwaka!
Baraberewe na mwarimu wabo! Nziza utangira ibumoso aratekereza ukuntu agiye gusubizwa
Uganda by'agateganyo mbere yo kuryozwa abanyarwanda yamariye ku icumu

«Rwanda mubyeyi wanjye reka nkwihoreze, ndetse nicyo wambyariye nicyo wandereye. None ubwo maze gukura ngatora agatege, ubwo naciye akenge reka ngukorere, nkoreshe ibyiza wampaye maze nkwihoreze» Kizito MIHIGO. Ngaruye iki gitero cy'iyi ndirimbo ya Kizito MIHIGO kuko numva kiri bumfashe gusobanura neza ukuntu igihugu cyanjye u Rwanda kiyobowe nabi ndetse ko umutungo wacyo ucunzwe nabi ibi birenze kwihanganirwa.


Iyo abantu bakuru babiri bubatse kandi babyaye bakaba bafite abana barimo kuganira, kenshi hari akajambo gakunda gutarukiramo maze umwe akabwira undi ati:«Uzi ukuntu umwana avuna!» Baba bashaka kwerekana ko umwana kumurera ukamukuza bihenda kandi koko niko biri. Impamvu uwo mwana ahenda kandi agatangwaho ibya Mirenge ku Ntenyo ni uko nawe ari uw'igiciro kinini cyane.

Igihugu rero cyo gitambutse umwana kure kuko nta n'uburyo wabisanisha. Twese twaravutse dusanga u Rwanda ruhari kuko ntawaje arwikoreye ku mutwe ngo aruture aho. Mboneyeho umwanya wa gushimira mbikuye ku mutima abagize uruhare bose mu kurwagura rukaba rungana uko turufite aya magingo.

Igihugu ni ikirenga nta mpamvu yo kugitoba kandi uburyo bunoze mu kukiyobora bushoboka

Muri uyu mwaka wa 2015, umunyarwanda wese ukurikira neza uko igihugu kiyobowe amaze kwibonera ko FPR ikabije kwiba umutungo w'u Rwanda. Mwasobanura mute ukuntu umuntu akekwaho kunyereza miliyoni magana atanu yibye mu mutungo wa Leta aho kumufunga ngo abiryozwe ahubwo ukamuvana mu kigo kimwe ukamujyana mu kindi naho kujya kuhiba???

Ibi bibazo birandagaye mu nzego zose z'ubutegetsi bwite bwa Leta. Iyirukanwa ry'abakozi muri BNR ridakurikije amategeko ubu bakaba baririra mu myotsi bagasimbuzwa abo mu gatsiko bavuye i Bugande mwabyita iki uretse amahano? Ba rwiyemezamirimo batsindira amasoko ya Leta bakananirwa kurangiza ibyo basinyiye, bakambura abaturage babakoreye,...

Ibi biratuma ngaruka kuri ya ndirimbo ya Kizito aho ahendahenda igihugu cye akigusha neza ngo agerageze kucyubaka akoresheje ibyiza cyamuhaye kugira ngo agihoze. Abategetsi b'u Rwanda muri iki gihe bahawe uburyo hafi ya bwose bwo kuyobora neza igihugu ariko bahisemo gukora ikinyuranyo cy'igikwiye.

Umwiherero, Rwanda day, umushyikirano nta kamaro byose ni ugusesagura umutungo w'igihugu

Mu masomo arebana n'ibyo twita FINANCE PUBLIQUE ET FISCALITÉ niho byumvikana neza igihugu icyo aricyo n'uburyo umutungo wacyo uba ukwiye kurindwa nk'imboni y'ijisho. Ibi mvuze FPR ntibikozwa na busa, ngizo inama za hato na hato zitagize icyo zunguye, ngibyo ibigo bya Leta birusha ubwinshi imegeri ku mugina nyamara inshingano zabyo ntaho zitandukaniye, n'ibindi.

Tugarutse ku mwiherero wa 12 uhuje abayobozi bakuru wabereye i Gabiro guhera kuwa gatandatu taliki 28 Gashyantare kugera kuwa mbere taliki 02 Werurwe 2015 mu by'ukuri uwavuga ko ntacyo umaze ntiyaba aciye inka amabere kuko na perezida Kagame ubwe azi neza ko ntacyo umaze nshingiye ku ijambo yahavugiye awutangiza ku mugaragaro umunsi umwe nyuma y'uwari ugenweho kuvuga ijambo kwe.

Ariko mbere y'uko ngaruka kuri iryo jambo nagira ngo mbanze nerekane ukuntu umwiherero, umushyikirano na Rwanda day byose ntaho bitandukaniye. Mu mushyikirano mu nteko ishinga amategeko ku Kimuhurura baraza bakabwira Kagame ibyo bagezeho bagatumira abo muri diyasipora bakarya, bakanywa bagataha.

Muri Rwanda day ho uwavuga ibyayo bwakwira bugacya. Icyo gikorwa ngarukamwaka kibera mu mahanga. Kagame iyo agiye kujyayo apakira abacuruzi n'abaminisitiri ni uko bagashyira nzira. Iyo bageze aho Rwanda day igomba kubera bavuga ibigwi Kagame, bakarya ubundi buri wese agasubira aho yaturutse.

Mu mwiherero w'abayobozi bakuru b'igihugu naho ni uko. Bahora basubiramo ibintu bimwe bidahinduka kandi abanyereza umutungo w'igihugu nabo bicayemo. Iyo izo nama zose zirangiye buri wese yisubirira iwe akajya gukomeza guhekenya imisoro y'abaturage bagowe ntanakurikirane ibyemezo byafatiwemo kuko bihawe agaciro, kunyereza umutungo wa leta byagenda nka nyomberi.

Perezida Kagame nawe azi neza ko izi nama ntacyo zimaze

Mu ijambo ryo gutangiza ku mugaragaro uwo mwiherero, perezida Paul Kagame wari ukubutse i Paris mu Bufaransa yabajije abategetsi bateraniye i Gabiro ati:«Nimumbwire igishya mwaganiriyeho ejo hashize gitandukanye n'ibyo twavuzeho mu myaka 11 ishize, kandi mukimbwiye nashyira umutima hamwe Impamvu yababajije atya ni uko azi neza ko ntacyo.

Kuba umutima wa Paul Kagame utari mu gitereko birumvikana kuko yageze i Gabiro avuye kubonana na SARKOZY. Ibyo baganiriye ubanza aribyo byamuteye ubwoba noneho agasubira mu Rwanda umutima we utari hamwe maze mu mwiherero akananirwa guhisha amarangamutima ye.

Paul Kagame kandi muri uwo mwiherero yakuriye inzira ku murima abawitabiriye ababwira ko ibyo gusubira iwabo bitarimo. Ibi akaba yarabitsindagiye kuko nyine azi neza ko abawuzamo baba bacungana n'amasaha ngo urangire bifatire za TOYOTA V8 zabo bisubirire mu nduruburi zabo.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355