Pageviews all the time

Ese aho Nkurunziza Petero yamaze kumenya ko ya ntambara yavugaga ko uzayisomborotsa izahera iwe igahera iwe yamaze kugera i Bujumbura?/Nkusi Yozefu




Ibiriho biba i Burundi ubu  binyibutsa ibiriho biba mu Rwanda  kuva muri 1990 agahinda kakanyica. Intambara yagabwe ku Rwanda muri 1990 yari yarabwiwe abari bashinzwe gushyikiriza amakuru Nyakwigendera Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi. Muri 1984, Mugenzi wanjye Nirere A. niwe ubwe wijyaniye umututsi wari uvuye aho bitaga muri Lowero Triangle aho ba Museveni bariho barwanya Leta ya Uganda bafatanyije n'abanyarwanda barimo Kagame  Pawulo, maze amushyikiriza abari babishinzwe. Amakuru twahawe yavugaga ko abagize LUNARI nibamara gufata ubutegetsi muri Uganda bazakomereza mu Rwanda bagafata ubutegetsi ntihazagire agahutu kazongera kurota ubutegetsi. Ibi kandi bagombaga kubigeraho ngo basopanya abahutu hagati yabo, bikazashoboka cyane bamaze gutera gereza ya Ruhengeri bagafungura ba Lizinde bakazabafasha mu ntambara bazaba batangije no gucamo ibice abahutu barangiza bakabirenza. Uko twari twarabibwiwe, niko byose byagenze nyuma y'imyaka icumi nta kiburaho na kimwe!


Mu Burundi naho , umukino wakiniwe ku Kinani niwo uriho ukinirwa kuri Nkurunziza Petero. Maze iminsi nandika kuri uyu mugabo atari ukuvuga ko nshyigikiye ibyo akora ahubwo ari uko nshyigikiye ko ukuri gusimbura ikinyoma. Abarundi ba mbere bagihungira mu Rwanda, namaganye ubugambanyi Pawulo Kagame ariho akorera iki gihugu ashishikariza abaturage bacyo guhunga, Iyo nyandiko nayise :"Kagame yeretse Nkurunziza ko ikarita y'ubwoko n'ubuhunzi atari ibigarasha" akenshi nakomozaga ku byabaye kuri nyakwigendera Ikinani. Nkuko byagenze kwa Kinani muri 1984, na Nkurunziza twanditse kuri Shikama kuva muri 2013 tuvuga ko hari ibitero biriho bitegururwa mu Rwanda byo koreka u Burundi mu kangaratete. Muheruka kwisomera  imwe mu nyandiko zo mu bubiko aho Mabngurunuka yemezaga ko Kudeta yo gukuraho Nkurunziza Petero yariho itegurirwa i Kigali mu kwezi kwa Gashyantare 2014; aya makuru yongeye gushimangirwa n'amagambo ya Nkurunziza Petero aheruka kugeza ku baturage nyuma y'aho haburijwemo kudeta yagombaga kumukura ku butegetsi, aho yavuzemo ibintu bibiri by'ingenzi: icya mbere ni uko iriya kudeta yari imaze hafi umwaka itegurwa, akongeraho kandi ko uzasomborotsa intambara izahera iwe igahera iwe. 

Ndizera ko Nkurunziza atazaba nka Kinani akaba yararyamiye amajanja kandi akagira amakenga. Dore ibimeneyetso byerekana ko intambara yarangije gusomborotswa ikaba igeze i Bujumbura: Kudeta yateguriwe mu Rwanda muri Gashyantare 2014 imaze kuburizwamo muri uku kwezi kwa Gicurasi 2015. Nkuko byagenze kwa Kinani Inkotanyi zikimara gutera zigafungura abari bafungiye mu Ruhengeri muri 1991, mbere yuko iyi kudeta itegurwa Kagame na FPR bafunguye umugabo Huseni Rajabu ngo abafashe gucamo ibice Abahutu, ageze i Kigali akora politike ku mugaragaro, ndetse avugira no ku maradiyo. Ibi bikaba binyuranye n'amategeko mpuzamahanga agenga imibanire y'ibihugu aho umuntu wese utorotse ubutabera afatwa nk'umugizi wa nabi, akaba agomba gufatwa agashyikirizwa igihugu yahunze.! Ese kuki aka gasomborotso Nkuruniza ntacyo yakavuze ho ndetse ngo yitabaze na polisi Mpuzamahanga, Interpol?  Mubyo bita imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkuruniza Abahutu batwitswe babona barakongoka, abapolisi nabo baricwa, ese ibi twabyita imyigaragambyo cyangwa intambara iri i Bujumbura? 

Nyuma y'aho ejo batereye gerenade mu isoko rya Bujumbura zigahitana batatu abandi benshi bagakomereka ubu noneho batangiye kwica abatavuga rumwe na Nkurunziza kugirango byitwe ko ariho yica abatavuga rumwe nawe! Uku niko byagenze mu Rwanda muri 1993 aho ba Gapyisi, Gatabazi n'abandi bishwe nk'inuma, abantu bose bakaba bemeza ko ari FPR yabikoraga barimo n'uwari Ambasaderi wa USA mu Rwanda icyo gihe nkuko Fakise yoherereje Minisiteri y'Ububanyi icyo gihe mperuka gucisha kuri Shikama yabyemezaga; nyamara icyo gihe FPR yakwije ibihuha mu gihugu no mu mahanga ko Ikinani cyamaze abatavuga rumwe nacyo kugirango icemo ibice Abahutu. Nyuma y'izi mpfu zose icyakurikiyeho turakizi: kumanura indege yari itwaye ba Perezida Kinani w'u Rwanda na Ntaryamira w'u Burundi. Ese muri iri  kinamico FPR yatangije kuva muri 1990,ikigiye gukurikira ho mu Burundi nyuma y'aka kavuyo kose imaze guterayo si ukwirenza Perezida NKURUNZIZA Petero, icyakurikraho twese tukaba tukizi maze bikaba intandaro yo kongera kwikubira ubutegetsi kw'Abatutsi nkuko Kagame Pawulo abyifuza. Ibi mwarabyiyumviye mu Mvo n'Imvano Ku wa gatanatu ushize aho umuntu utarashatse ko bavuga izina rye yemezaga ko ikibazo  cy'u Burundi atari manda ya gatatu, ahubwo bashaka Arusha ya kabiri Abatutsi n'Abahutu bakongera bakavugurura amasezerano yo gusangira ubutegetsi i Buurundi!

Ibyo aribyo byose, Kagame Pawulo agomba kumenya ko Abahutu bo mu Burundi batandukanye na bagenzi babo bo mu Rwanda usanga buzuyemo ibisahiranda gusa. Hari umututsi w'i Burundi uherutse kumbwira ko igihe Abatutsi n'Aabhtu bariho bamarana muri za 1993-1998, Kagame yashatse kubazanamo amacakubiri, babirabutswe bahita biyunga bashakira umuti icyabatanyaga. Imyifatire nk'iyi niyo yatumye ba gashozantamabara abami b'u Rwanda bigarurira ibindi bihugu  byari birukikije nka Nduga ya Mashira ya Sabugabo, umubanda; Gisaka ya Kimenyi cya Bazimya, n'Ubugesera ariko u Burundi bukababananira. N'ubu ndasaba Abahutu n'Abatutsi b'i Burundi kureba kure bakima amatwi Kagame na FPR ye; ibyabaye mu Rwanda nibibabere isomo: rugikubita Abahutu bahise basubizwa mu buretwa n'ubuja bari barasezereye muri 1959 hadateye kabiri, Abatutsi nabo batari Abasajya bamugejeje mu Rugwiro ariho arabica urusorongo! None se ni nde munyarwanda usibye aba Basajya wavuga ko yungukiye mu Ntambara ya FPR?

Intambara irasenya ntiyubaka. Mwirinde kwisamburira ko nk'impene nkuko umwanzi abibifuriza.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355